« Afatisha ukuboko urumambo ruriho impamba, intoki ze zigafata igiti ahotoza. Aramburira abakene ibiganza, kandi insudhyi akazitiza amaboko” Imigani 31 : 19-20
mbega ukuntu ari iby’ibyishimo kubona umugore arimbisha inzu, no kwakira incuti mu muryango, no kwakira abahisi bigendera, no gutanga impano zifite “ireme” ku batuzengurutse! Ubuzima burimo amahirwe menshi yo kwishima, no kwemerwa, ndetse no kuba “uw’umumaro”.
Nkiri muto, nakoraga umurimo wo kudoda. Uko ni ko nadoze amashuka yanjye yose, (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Mbese koko ndi umugore w’imico myiza? (Igice cya 8)
19 December 2013, by Simeon Ngezahayo -
Dukwiye kugira ihishurirwa mu nzira ijya mw’ ijuru. Pastor Desire
20 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana1Abakorinto 15:3 Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’ uko byari byaranditswe.
Abantu bakeneye ihishurirwa mu nzira ijya mw’ ijuru kuko ibi Paulo yigisha yahamije ko atabyigishijwe n’ umuntu ahubwo yabihishuriwe biva mw’ ijuru. Iyo urebye , ubona ko yatangiye bimukomereye avuga ati nshaka gukora icyiza ikibi nanga kikaba aricyo nkora kugeza ubwo avuga ngo mbonye ishyano umubiri untera gukora ibyaha nzawukizwa n’iki? Aza guhishurirwa ko Imana (...) -
Ibintu 7 byagufasha guhagarara neza mu murimo wahamagariwe
2 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIjambo ry’Imana muri 1Petero 2:5 Namwe mwubakwe nk’amabuye mazima kugirango mube inzu y’Umwuka , n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’Umwuka bishimwa n’Imana kubwa Yesu Kristo.
Imigani 9:1 haravuga ngo bwenge yubatse inzu ye,Yabanje inkingi zayo 7.
Muri make hariho inking zigera kuri 7 zitwubaka kugirango tubashe kuba inzu y’Umwuka Wera kandi tube Ubuturo bw’Imana. Inkingi ya mbere ni :IJAMBO RY’IMANA
Mbere y’uko umuntu akizwa bizanwa no kumva Ijambo ry’Imana umuntu akaryizera (...) -
Inzira y’agakiza Pastor Claude GIHANUKA
11 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMenya ibi bintu bine by’ingenzi kubigendanye n’inzira y’agakiza:
1. Impamvu dukeneye agakiza 2. Uburyo Imana yatanze agakiza 3. Uburyo tukakira 4. Imigisha yo mu Gakiza
A. ImpamvudukeneyeAgakiza.
• Abantu bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana (Abaroma 3:23). Umuntu ataracumura yari afite ubwiza buhebuje, kuko yasaga n’Imana, kandi Imana yari yaramweguriye ubutware bwose.Itangiliro 1:26-27: Tureme umuntu agire ishusho yacu, ase natwe, atware…Muri Zaburi 8:4-8 haratubwira ngo: Wenze (...) -
Imana yankuye mumwijima inyereka umucyo!
13 October 2012, by UbwanditsiNavutse mu mwaka wa 1914 ku Muramvya ku Gataka, ni ku misozi iri haruguru ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo. Ubu ndi hafi kugeza imyaka ijana. Data yitwaga Mushoza, akaba yari afite abagore batatu n’abana 18, cyane cyane ko twabyirutse agakiza kataragera muri Kariya Karere k’i Murenge twari dutuyemo.
Icyo gihe abantu benshi barangwaga n’imihango ya gipagani, harimo guharika bakageza ku bagore bane, kwambara inigi n’inyereri, n’ibitare, n’igiseke, (...) -
Kuri icyi cyumweru Korale “Abaturajuru” yo mu badivantisite iramuri alubumu yayo
14 July 2012, by Patrick KanyamibwaNkuko twabitangarijwe numuyobozi wa Korale “Abaturajuru”, Uwimana Felecien ngo byuna y’igihe batunganya indirimbo zabo z’amajwi n’amashusho y’alubumu yabo ya kabiri, kuri icyi cyumweru tariki ya 15/07/2012 nibwo barazimurika ku rusengero rw’abadivantisite w’umunsi wa karindwi I Nyamairambo, akaba ari naho basanzwe basengera.
Uwimana yadutangarije ko iyi alubumu igizwe n’indirimbo icumi, zose abaka ari bo baziririmbniye bakanazihimba, ikaba izitwa “Araguhamagara”, yakozwe na Studio ya Dearm Record (...) -
Uburyo dukwiye kwerekana ko Dukunda Imana. Ernest Rutagungira
9 October 2015, by Ernest RutagungiraYesu ashimwe bana b’Imana uyu munsi tugiye kwigira hamwe ijambo ry’Imana nahaye umutwe uvuga ngo “Uburyo dukwiye kwerekana ko Dukunda Imana” Mbere y’uko ntangira nagirango nkubaze icyo kibazo Ese Ukunda Imana ? Uyikundira iki ? Uyikunda ute?
Ijambo ry’Imana dusoma muri Yohana 3:16-17 riravuga ngo “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu (...) -
Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka. Nawe, azamwishyurira ineza ye.
30 January 2016, by Kiyange Adda-DarleneImigani 19:17. Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka. Nawe, azamwishyurira ineza ye.
Abakene ni abantu bahozeho kuva kera, kandi na bibiliya itwereka urugero rw’umuntu witwaga Lazaro ngo yari umukene. Itwereka kandi umukecuru ngo yari umukene agiye gutura atura amasenge 3, kandi ngo niyo yari asigaranye. Turebye mw’isezerano rya kera, tubona umuhanuzi Eliya asanze umugore wari ufite agafu n’utuvuta duke ngo bari burye muri iryo joro ngo hanyuma bakipfira. Imana rero izi ko abakene babaho. (...) -
Dufite umwenda wo guhora dushima Imana
19 July 2015, by Innocent KubwimanaUrumva umeze ute uyu munsi? Urishimye? Urababaye? Urarwaye cyangwa urarwaje? Uri wenyine? Urihebye? Uri mu kaga, mu ngorane? Urakennye cyangwa waronse ibyo ukeneye byose umerewe neza ?
Kimwe muri ibi bibazo umuntu abikubajije ntiwabura aho wibona bitewe n’ibyo uri kunyuramo. Byaba ibikubabaza cyangwa ibigushimisha Imana yadusabye umwenda uhoraho wo kuyishima. Mbese duhorana umwenda wo gushima Imana kadni dusabwa kubikora umwanya ku wundi.
Imana ishaka ko tuyishima muri byose, mu byago no (...) -
Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro!
8 July 2013, by Ubwanditsi“Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana” Abaheburayo 12:14.
Imana ishaka ko tubana n’abantu bose amahoro. Imana ni iy’amahoro. Yesaya yahanuye ko Yesu azitwa “Umwami w’amahoro!” (Yesaya 9:6). Amahoro abantu bari barabuze ku zindi ngoma, bagomba kuyabona ku ngoma ya Yesu. Ni cyo gituma umuntu utabana n’abandi amahoro aba agomye, bituma adashobora kuzabona Imana.
Ijambo ‘amahoro’ riri mu magambo aboneka muri Bibiliya incuro nyinshi, kuko (...)
0 | ... | 1500 | 1510 | 1520 | 1530 | 1540 | 1550 | 1560 | 1570 | 1580 | ... | 3150