Urumva umeze ute uyu munsi? Urishimye? Urababaye? Urarwaye cyangwa urarwaje? Uri wenyine? Urihebye? Uri mu kaga, mu ngorane? Urakennye cyangwa waronse ibyo ukeneye byose umerewe neza ?
Kimwe muri ibi bibazo umuntu abikubajije ntiwabura aho wibona bitewe n’ibyo uri kunyuramo. Byaba ibikubabaza cyangwa ibigushimisha Imana yadusabye umwenda uhoraho wo kuyishima. Mbese duhorana umwenda wo gushima Imana kadni dusabwa kubikora umwanya ku wundi.
Imana ishaka ko tuyishima muri byose, mu byago no (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Dufite umwenda wo guhora dushima Imana
19 July 2015, by Innocent Kubwimana -
Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro!
8 July 2013, by Ubwanditsi“Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana” Abaheburayo 12:14.
Imana ishaka ko tubana n’abantu bose amahoro. Imana ni iy’amahoro. Yesaya yahanuye ko Yesu azitwa “Umwami w’amahoro!” (Yesaya 9:6). Amahoro abantu bari barabuze ku zindi ngoma, bagomba kuyabona ku ngoma ya Yesu. Ni cyo gituma umuntu utabana n’abandi amahoro aba agomye, bituma adashobora kuzabona Imana.
Ijambo ‘amahoro’ riri mu magambo aboneka muri Bibiliya incuro nyinshi, kuko (...) -
Mu giterane kiri kubera I Musanze abagera ku 117 bakijijwe!
2 June 2013, by UbwanditsiNkuko mwari mwabimenyeshejwe ko kuri iki cyumweru hari bube igiterane mu nzu mberabyombi y’ umurenge wa Musanze. Iki giterane cyateguwe n’ umuhanzi Frere Manu kubufatanye na website agakiza.org. Ubu icyo giterane cyatangiye, salle yuzuye abitabiriye.
Twabamenyesha ko mbere y’ uko igitaramo kiba habanje inyigisho zabereye mu itorero ry’ ADEPR Muhoza aho hakijijwe abantu benshi cyane abandi bakaba basubijwemo imbaraga.
Ubu abahanzi bose bamaze kuhagera igitaramo kikaba gitangiye turakomeza (...) -
Umutima ku wundi! - Kenneth et Gloria Copeland
12 July 2016, by Isabelle GahongayireMbese ntibitangaje kumva ko umuntu yagira ibitekerezo, amarangamutima, n’intego bisa n’iby’Imana ? Ntibitangaje kumva ko Umuremyi w’isi n’ijuru yifuza ko duhuza umutima tukagira ibitekerezo nk’ibye?
“Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo”1Abakorinto 2 : 16.
Icyo cyanditswe kiratubwira ko iyo dusanze Umwami Yesu, tugira ibitekerezo nk’ibye. Araza akatwiyegereza kugira ngo imitima yacu isabane n’umutima we. Imana irifuza ko (...) -
ADEPR: Abarangije mu ishuri rya Bibiliya (IBKI) bagera kuri 24 bahawe impamyabushubozi
6 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIshuri ry’itorero rya Pentekoti ryo mu Rwanda (ADEPR) ryigisha ibya Bibiliya IBKI (Institut Biblique de Kigali) ryatanze impamyabushobozi zo ku rwego rwa A2, abarangije bagera kuri 24.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 06/11/2015 cyabereye aho iri shuri risanzwe rikorera mu Kiyovu, mu karere ka Nyarugenge ari naho umudugudu wa ADEPR-Kiyovu wubatse.
Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’umushumba wa ADEPR-Ururembo rw’Umujyi wa Kigali Rev,Past Emmanuel Rurangirwa kimwe n’abandi (...) -
Ijambo ry’ Umunsi
15 July 2013, by Ubwanditsi"Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye muri iki gihe cy’ ubusambanyi kandi kibi, Umwana w’ Umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azazana n’ abamalayika bera afite ubwiza bwa Se" Mariko 8:38
-
Imana irandakariye n’Ibindi twibwira- Igice cya 1
17 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUmunsi umwe nashyize ku rubuga rwa Facebook ngo “Imana ntabwo ikurakariye”, mbona ibisubizo birenze ibyo natekerezaga. Mu masaha make gusa, abantu ibihumbi n’ibihumbi barashubije, bahangayikishijwe no kwemezwa neza ko ari ukuri koko.
Mu migendanire yanjye bwite n’Imana, no mugufasha abandi, byatumye nizera ko umubare munini w’abantu bamwe bakeka ko Imana ibarakariye cyangwa bamwe bakanabyizera n’umutima wabo wose.
Ese iyi myizerere ituruka he? Wenda k’umubyeyi wari ugoye kunezeza, umubabaro wo (...) -
Imana yambohoye mu mwuka w’ubwoba!
7 January 2014, by Simeon NgezahayoNagiye nsenga igihe kirekire, ariko sinabashaga guhabwa inshingano mu itorero bitewe n’ubwoba nahoranaga muri jye. Igihe cyose bambwiraga ngo ninjire mu murimo w’Imana, numvaga isi indangiriyeho.
Igihe kimwe rero nari ndimo nsoma muri Bibiliya yanjye, mbona ko byanditswe neza muri Yohana 14:13 ngo "Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu mwana we.” 2 Timoteyo 1:7 na ho haravuga ngo "Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga (...) -
Umuhanzi Sindikubwabo Wellars (Mbereka) aritegura kumurika Alubumu ya 2 y’ indirimbo z’amashusho
15 October 2015, by Innocent KubwimanaUmuhanzi Sindikubwabo Wellas bakunze kwita Mbereka arimbanije imyiteguro yo kumurika Alubumu ye ya 2 y’indirimbo z’amashusho, yise Ni ukubera Imana.
Iki giterane kizaba kuri iki cyumweru tariki 18/10/2015, kikazabera kuri ADEPR-Kagarama, guhera sa sita z’amanywa kugeza sa kumi n’ebyiri.
Amakorari yatumiwe azafasha uyu muhanzi muri iki giterane akaba ari Korari Filadelifiya, Korari Itabaza ndetse na Korari Umunezero isanzwe ikorera umurimo w’Imana muri Paruwasi ya ADEPR-Nyanza (Kicukiro), ku (...) -
Dore ubwoko 5 bw’imibanire buri mukristu akeneye.
12 April 2016, by NicodemImana yaremye umuntu ari we Adamu ,iravuga iti:si byiza ko uyu muntu aba wenyine.Ibi ntibivuga ko buri wese agomba gushakana n’umugore cyangwa n’umugabo ,ahubwo bivuga ko Imana yaturemeye kugirana imibanire hagati yacu. Bamwe muri twe nanjye ndimo bumva ko bakwiye kuba bonyine bakwiye kumva iri jambo,bitewe n’uko Imana yaturemye ,buri wese akenera undi.
Dore ubwoko 5 bw’imibanire buri mukristu akeneye.
1. Imana: Ndabizi ko Imana twese twayakiriye ariko benshi tuzi Imana mu mutwe bitari ibyo (...)
0 | ... | 1520 | 1530 | 1540 | 1550 | 1560 | 1570 | 1580 | 1590 | 1600 | ... | 3150