Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakundana ntazi Imana kuko Imana ari urukundo. (1 Yohana 4:7-8)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ijambo ry’ Umunsi
23 January 2014, by Ubwanditsi -
CEP-ULK mu gikorwa cyo gusura abamugariye ku rugamba rwo kubohoza igihugu bubakiwe mu Kagali ka Kamashashi-Nyarugunga-Kicukiro kuwa 31-08/07/2013.
28 August 2013, by UbwanditsiUmuryango w’abanyeshuri b’abapantekote b’itorero ADEPR biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali Communauté des Etudiants Pentecotistes de l’ULK ariwo CEP ULK mu magambo ahinnye, ukaba ugizwe n’abanyeshuli biga nimugoroba ndetse n’abiga ku manywa nkuko usanzwe ubifite mu nshingano zawo zo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yasu kristo nta mupaka, ubu uratangaza ko wamaze gutegura igikorwa cy’ivugabutumwa bwiza ariko mu buryo bwo gusura abamugariye ku rugamba rwo kubohoza igihugu batuye mu Kagari ka (...)
-
Dukwiye kugira amatwi yumva ijwi ry’ Imana. Pastor Desire
9 May 2014, by Pastor Desire Habyarimana“Reka numve ibyo Imana uwiteka izavuga, kuko izabwira ubwoko bwayo n’ abakunzi bayo amahoro, ariko be kugarukira ubupfu” (Zaburi 85:8)
Imana ihora ivuga iby’ amahoro ku bantu bayo, ariko ikibazo ni uko amatwi yacu atumva icyo Imana ivuga kandi ikiyongeraho ni uko bitugora kumva hanyuma natwe dutekereza ko n’ Imana itumva. Gusa ijambo ry’Imana muri Yesaya 59:1-2 haragira hati: “Ukuboko kwe ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva”. Ahubwo ibyaha byacu (...) -
Wibaza impamvu yatuma uva cyangwa ureka umurimo w’Imana
18 August 2015, by Ernest RutagungiraIyo havuzwe umurimo w’Imana, twumva byinshi ibikorerwa mu nsengero no hanze yazo ariko byose bikorwa badategereje indi ngororano uretse kwizera ko hariho Imana izamugororera, bitabujije ko abantu bashobora kukugenera ishimwe n’ubwo wowe utari uryiteze, hakaba rero hakunze kwibanzwa ngo ni iki cyatuma umuntu wakoraga uwo murimo abihagarika cyangwa akabivamo burundu cyane ko henshi usanga hari abo tugenda tubona babivamo mugihe byari byitezwe ko bazawugumamo.
Nk’uko tubisoma mu ijambo (...) -
Ijambo ry’ Umunsi
2 March 2014, by UbwanditsiIyo nama inezeza Farawo n’abagaragu be bose. Farawo abaza abagaragu be ati “Tuzabona hehe umuntu umeze nk’uyu, urimo umwuka w’Imana?” Farawo abwira Yosefu ati “Kuko Imana ikweretse ibyo byose nta wundi munyabwenge w’umuhanga muhwanye. (Itangiririro 41:37-45)
-
ADEPR: Ikibazo mu buyobozi cyafashe indi sura
17 September 2012, by UbwanditsiNyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB mu magambo ahinnye y’Icyongereza kigaragarije ko kitazemeza abavugizi bakuru b’Itorero ADEPR, ni ukuvuga Past Usabwimana Samuel ku mwanya w’Umuyobozi akaba n’Umuvugizi w’Umuryango w’Amatorero ya Pantekoti mu Rwanda ndetse n’umwungirije Past Come Rutegamihigo, ubuyobozi bw’iri torero bwagaragaje ko butanejejwe n’iki cyemezo, busaba ko cyasubirwaho kuko kitakurikije amategeko.
Mu ibaruwa(dufitiye kopi) yo kuwa 16 Nzeri 2012 Inama y’ubuyobozi ya ADEPR (...) -
Ubuhamya bwa Angela
15 April 2013, by Simeon NgezahayoNdashaka kubanza kuvuga ko nita ku byo nemeye mu buzima bwanjye. N’ubwo nkiri muto hari ibyo ababyeyi banjye bakoraga nkabibona nabi ibindi simbyumve, imigendere yabo, ibyemezo bamfatiye n’ibyo bampitiyemo si byo byangize uko ndi.
Nkimara kuvuka ababyeyi banjye bahise bakira Kristo, bahita bahinduka Abakristo bimariye mu itorero, bakorana imbaraga, b’icyitegererezo kandi b’abavugabutumwa. Nakijijwe maze imyaka 5 mvutse, ariko sinari nakamenya ko agakiza ari ukugirana isano n’Umwami wanjye. (...) -
Ubutware duhabwa n’Imana, si ubwo guhindura amabuye mo imigati.
12 May 2014, by Ernest RutagungiraYesu aramusubiza ati “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru. Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’ Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n’icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.” Matayo 16: 17-20.
Ku Bantu bizera Imana, Ijambo ryayo ribahesha ububasha budasanzwe bwo gusaba no (...) -
SIFA Awards, igikorwa kije guhemba amakorali y’indashyikirwa mu itorero rya ADEPR
9 November 2013, by UbwanditsiKu nshuro ya mbere hagiye gutangira igikorwa kiswe SIFA Awards, kigamije kugaragaza korali z’indashyikirwa mu itorero rya ADEPR , hashingiwe kubikorwa by’iterambere izi korali zagiye zigaragaza.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Isange Corporation , Ntigurirwa Peter, ngo amakorali ni rumwe mu nzego akenshi zikunzwe kwirengagizwa n’abayobozi b’amatorero kandi akenshi usanga afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’itorero. By’umwihariko mu itorero ADEPR usanga amakorali atandukanye afite ibikorwa (...) -
Urugendo rw’Umukristo: Eliya na Elisa(Igice cya 4) Pasteur Desire Habyarimana
13 November 2013, by Pastor Desire Habyarimana4. Bakomereza kuri Yorodani:
Yorodani na yo irakomeye, ariko ni ahantu Imana yiyerekanira mu buryo bukomeye: Yorodani ifite amateka akomeye: itandukanya Isirayeli n’andi mahanga. Iyo Yorodani Imana yarayihagaritse, Abisirayeli baratambuka. Muribuka ko Namani yayigiyemo agakira ibibembe. Yohana ni yo yabatirizagamo, na Yesu ni yo yabatirijwemo.
Kandi Yorodani isobanura ikigeragezo umuntu yambukisha kwizera. Muribuka ko Eliya na Elisa bahageze, Eliya yafashe umwitero awukubita ku mazi (...)
0 | ... | 1480 | 1490 | 1500 | 1510 | 1520 | 1530 | 1540 | 1550 | 1560 | ... | 3150