Jessica Cox yavutse tariki ya 02/02/1983 ahitwa Sierra Vista, muri Arizona ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Akaba yaravutse nta maboko yombi afite, ubumuga budakunze kugaragara mu mpinja zikivuka. akimara kuvuka abaganga babwiye ababyeyi be ko ubuzima bwe bwose azajya akenera umuntu wo kumurandata.
Gusa siko byagenze kuko nyuma y’igihe gito yatangiye kugenda nta wumufashe. Jessica Cox niwe muntu wa mbere wahawe uruhushya rwo gutwara indege atagira amaboko mu w’2008, ndetse akaba (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Yabaye umuntu wa mbere waboye uruhusa rwo gutwara indege nta maboko agira
14 June 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Mwirinde hadutse umwuka w’ ubusambanyi udasanzwe! Felicite Nzohabonayo
10 November 2013, by UbwanditsiARIKW’ IYO TWIMENYE UKO TURI, NTIDUTSINDWA N’URUBANZA ( Bibiriya y’ikirundi.) 1 ab’Ikorinto 11: 31 ARIKO TWAKWISUZUMA NTITWAGIBWAHO N’URUBANZA. ( Bibiriya y’ikinyarwanda.) 1 ab’Ikorinto 11: 31
Mu mutima w’umuntu habamwo imyanda myinshi kandi y’ubwoko bwinshi twagereranya n’ikimoteri cyangwa na “immondices”. Turasoma Abagalatiya 5: 19 - 21 Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo no kuroga no kwangana no gutongana n’ishyari (...) -
AMABANGA AHINDURA UMUNTU KUBA UWO KWIFUZWA II (Secrets that transform you to become a social man)
21 August 2013, by UbwanditsiIyi ni inyigisho ya kabiri itwigisha bimwe mu bidutera ubwigunge kandi bidakwiye kuko twaremewe kubana n’abandi mu mahoro. Mu nyigisho ishize twari twarebye imwe mu mpamvu zitera umuntu kuba atakwifuzwa, bigatuma abantu bamuhunga, iya mbere yari Gushaka Iteka kuba uw’imbere “KWIBONEKEZA”
Turongera tugerageze kwinjira gato mu muntu nyamuntu, mu mutima imbere, mu biba mu muntu imbere bishobora gutuma adashobora kubana n’abandi, bitewe n’imyitwarire ye ihera mu mutima no mu myumvire ipfuye. Kuko (...) -
Imana yacu si Baali, si Ashela, si Dagoni
28 November 2013, by Alice Rugerindinda« Maze abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye baravuga bati « Uwiteka niwe Mana, Uwiteka niwe Mana » I aAbami 10 : 39
Haleluya Uwiteka niwe Mana naho ibindi byitwa ibigirwamana! Natekereje izi nkuru za Eliya. Ngo cyari igihe abantu baheze mu rungabangabo, batazi Imana iyo ariyo. Muri iyi mirongo baragaragaza ukuntu binginze ikigirwamana Baali ariko kuko atari Imana kitagira amatwi , kitagira amaso, wapi biba iby’ibusa, ariko Eliya ngo ahamagaye Imana, iza yiruka yerekana ko ari Imana (...) -
Darlene Zschech azamara amezi 6 yivuza cancer yo mu ibere
11 February 2014, by Simeon NgezahayoInkuru dukesha The Christian Post iravuga ko umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Gospel Darlene Zschech wahoze anayobora Hillsong ngo yaba amaze cure imwe muri 5 yahawe na muganga kubera uburwayi bwa cancer y’ibere. Uyu mukozi w’Imana ukunzwe na benshi kubera indirimbo ze zo kuramya ngo yipimishije bikino kuri Noheli ishize, asanga yaranduye cancer yo mu ibere. Bamaze kumusuzumamo cancer, yanditse ku rubuga rwe ati "Mvugishije ukuri kose, aya si amakuru buri wese yakwemera gutangaza. (...)
-
Ubutware bw’ ijambo ry’ Imana: Billy Graham
12 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAgitangira gukorera Imana, Umuvugabutumwa Billy Graham avuga ko yagize igihe cyo gushidikanya ukuri n’ubutware by’ijambo ry’Imana. Ijoro rimwe amurikiwe n’ukwezi aphukama ahantu aririra Imana arayibwira ati :" Nubwo hari ibice byinshi bya Bibiriya ntumva neza, guhera uyu munsi Bibiriya niyo yonyine izaba itegeko rigenga imibereho yanjye n’umurimo wanjye.
Kuva uwo munsi ubuzima bwa Billy Graham Imana yabuhaye umugisha iramukoresha cyane mu mbaraga zidasanzwe. Icyemezo ushobora gufata uyu munsi (...) -
Uwiteka areba inzira zawe, kandi ibyawe ntago abyirengagiza.
16 October 2013, by UbwanditsiYewe Yakobo Isirayeli, ni iki gituma wiganyira ukavuga uti “Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza”? Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka. Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga. Abasore b’imigenda bazacogora baruhe, n’abasore bazagwa rwose. Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe (...)
-
Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu!
14 November 2013, by Simeon NgezahayoKuki Imana igusaba kugandukira umugabo wawe? Muri rusange, iyo Imana igusabye kugandukira umugabo wawe ni uko iba izi yuko kuganduka bitari muri kamere yawe. Ni cyo gituma umugore ashakisha uko yaca bugufi iyo umugabo amusabye kugira icyo akora.
Igihe kimwe twitegura kujya mu gitanda, umugabo wanjye yarambwiye ati «Zimya itara nasize ryaka!» Nyamara jyewe nishe amatwi, kuko ntashakaga gukora ibyo ambwiye. Ku bwanjye byari itegeko ngomba kumvira. Numvaga nshaka ko ambwira byibura ati (...) -
Ese mu Rwanda haracyakenewe ivugabutumwa? Uko mbibona! Pastor Desire
16 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaEse mu Rwanda haracyakenewe ivugabutumwa? Uko mbibona!
Ubusanzwe kuvuga ko ahantu hadakeneye ivugabutumwa byagorana ariko aha turarebera hamwe ubwoko bw’ibugabutumwa bwaba bukenewe mu Rwanda, cyane ko ari kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abakristo. Ibi biratuma twibaza iri zamuka ry’umubare munini w’abakristo icyo ryaba rifasha abanyarwanda n’impinduka rizana mu kugabanya ibyaha bikorwa. Ku bwanjye navuga nti ‘’yego kubw’impamvu zikurikira:
Umwana apfa mu iterura Abatuzaniye ubutumwa (...) -
Uganda: Mu kiganiro na Agakiza.org Rev.Past Rwagasana Tom yatangaje byinshi ku murimo w’ivugabutumwa batangije muri Uganda
4 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaItorero rya Pentekote ryo mu Rwanda (ADEPR) ni rimwe mu matorero azwi cyane kandi akomeye mu Rwanda rikaba ryaratangijwe n’aba suedois mu 1940 i Gihundwe. Uwo murimo warakomeje kugeza ubu bakaba bafite abayoboke bakabakaba miliyoni ebyiri mu Rwanda hose.
Mu Kiganiro umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’Itorero Rev.Past Rwagasana Tom yagiranye na Agakiza.org yavuze ko ADEPR ifite inkingi 4 igenderaho, harimo n’iy’ivugabutumwa kandi batabwiriza mu Rwanda gusa ahubwo bahamagariwe kubwiriza (...)
0 | ... | 1670 | 1680 | 1690 | 1700 | 1710 | 1720 | 1730 | 1740 | 1750 | ... | 3150