Hari inkuru y’umuntu numvise, ubifate nk’inkuru gusa nubwo bishobora kubaho, uwo muntu ngo yamaze igihe kinini yitegereza ibikorwa mu isi, maze ashaka akazi arakabura, arasonza cyane, akajya yitegereza uko abantu babaho, maze umunsi umwe haza kuza umunyamakuru wari mu bushakashatsi bwo kumenya ibyo abantu batekereza kubirebana n’ejo habo hazaza, niko kubaza wa mugabo ati “ uwakugira nk’umuyobozi mukuru w’agace utuyemo wabanza ugakora iki? Wa mugabo ahubukira hejuru n’inzara yose yari amaranye (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Aho uri uhari hari impamvu (igice cya kabiri)
11 May 2013, by Pastor Kazura Jules -
Iyo wemeye gusangira n’abandi duke ufite, Yesu aratubura/Ev.Adda
11 December 2015, by Innocent KubwimanaAba bantu banteye impuhwe kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none bakaba badafite ibyo kurya. Nimbasezerera ngo basubire iwabo biriwe ubusa, baragwira isari mu nzira kuko bamwe ari aba kure.” Mariko 8:2-4
Abantu bakunze kumva ubutumwa bwiza, barakomeza bategera Yesu amatwi, umunsi urahita, ibiri, uwa gatatu intumwa ziti ‘’mwigisha, basezerere bagende kuko uyu munsi ari uwa gatatu batarya.’’
Intumwa zari zamaze gufata umwanzuro w’uko bataha. Ariko Yesu abarebye ngo abagirira impuhwe, (...) -
Singapore: Ikibazo cy’ikurwa ku murongo (hacking) ry’urubuga rw’itorero City Harvest Church cyateje impagarara!
6 September 2013, by Simeon NgezahayoAmakuru aturuka muri Singapore aravuga ko mu minsi ishize urubuga rwa internet rw’itorero City Harvest Church riyobowe na Pastor Kong Hee n’umufasha we Sun Ho (ari na we nyir’uru rubuga) ruherutse gukurwa ku murongo n’abantu batazwi (dukunze kwita guhakinga), ariko ngo iperereza rikaba rikomeje ndetse hakaba hari abakekwaho ubu bugizi bwa nabi.
Ibyo iperereza rimaze kugeraho bivuga ko ababa barakuye ku murongo iyi website ari abakoresha Facebook, bavuga ko bahoze ari abayoboke b’itorero City (...) -
CEP-UNR: Kuri iki cyumweru Korali Elayo iramurika ku mugaragaro Kaseti yayo y’Amashusho (Cassette Voideo)
12 March 2013, by Simeon NgezahayoBirashyushye kuri iki cyumweru kuwa 17 Werurwe 2013, saa saba z’amanywa muri Grand Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho Korali Elayo ikorera umurimo w’Imana mu muryango w’Abanyeshuli b’Abapantekote biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (CEP-UNR) yitegura gushyira ahagaragara kaseti yayo y’amashusho, ubu imyiteguro ikaba ishyushye. Intego y’uyu munsi iragira iti: “Haleluya! Kuko ari byiza kuririmbira Imana yacu amashimwe. Ni ukw’igikundiro kandi gushima kurakwiye” Zaburi 147:1. Iyi korali (...)
-
Kwigunga ku murwayi w’umutima bituma apfa vuba
22 June 2012, by UbwanditsiUshakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Brigham iherereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bugaragaza ko kwigunga ku muntu ufite ikibazo cy’indwara y’umutima ashobora gupfa vuba.
Amakuru dukesha Aljazeela.com avuga ko abantu barenga 44,573 nibo bakoreweho ubu bushakashatsi aho bwerekanye ko abantu bafite ikibazo cy’umutima badakwiye kwiheza kuko byabagiraho ingaruka zirimo no gupfa.
Kuri aba barwayi bwerekanye ko abenshi muri bo bari bafite ibibazo byo gufatana kw’imitsi ijyana amaraso mu (...) -
Hamuritswe igitangazamakuru cy’ivugabutumwa kizunganira amatorero na Leta
19 March 2013, by UbwanditsiKuri iki Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2013, hamuritswe igitangazamakuru ’Rwanda Gospel Magazine’ cyandika ku makuru ya gikristo adashingiye ku idini runaka mu yemera Yesu ; kizajya kibanda ku bibera mu matorero, ku mikoranire hagati ya Leta n’amatorero no ku ijambo ry’Imana.
Muri uyu muhango wari witabiriwe n’amatorero atandukanye, inzego za Leta, abakirisitu n’abandi, hatangajwe ko Rwanda Gospel Magazine ije mu rwego rwo kunganira amatorero, abahanzi, n’abandi, ariko by’umwihariko ikazajya (...) -
Nyuma y’imyaka 20, Korali Imihigo y’Abera isohoye Album y’amashusho!!!
22 July 2013, by Simeon NgezahayoKuri iki cyumweru taliki 21 Nyakanga, mu masaha ya saa munani ni bwo Korali Imihigo y’Abera yari itangiye igikorwa cyo gushyira ku mugaragaro album yayo y’amashusho.
Iki gikorwa cyari kiyobowe n’umuhanzi Mugabo Venuste, akaba ari President w’abahanzi ku rwego rw’igihugu mu itorero ADEPR. Cyari cyitabiriwe n’abandi bayobozi b’itorero rya Butare, n’abandi bari baherekeje ’Korali Ijwi Rirangurura’ yaturutse i Rubavu.
Amakuru dukesha Bazirake Thadee, umutoza wayo kuva yatangira kugeza ubu agira ati (...) -
Twirinde abahanuzi b’ibinyoma
8 October 2015, by Innocent KubwimanaMaze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti “Mwana w’umuntu, uhanurire abahanuzi ba Isirayeli bahanura, kandi ubwire abajya bahanura ibyo bibwira mu mitima yabo ubwabo uti ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano ba bahanuzi b’abapfapfa, bakurikiza ibyo bibwira kandi ari nta cyo beretswe.’ Yewe Isirayeli we, abahanuzi bawe bameze nk’ingunzu zo mu kidaturwa.
Ntimurakazamuka ngo mujye mu byuho byo mu rugo rw’inzu ya Isirayeli, habe no kubiziba ngo mubone uko (...) -
Pastor Chuck Smith yitabye Imana ku myaka 86 azize cancer
4 October 2013, by Simeon NgezahayoNyuma y’aho asuzumiwemo cancer y’ibihaha mu w’2011, umuvugabutumwa, umunyamakuru kuri radio akaba na pasiteri Chuck Smith yakomeje kuvuga ubutumwa no kuyobora itorero Calvary Chapel Costa Mesa muri California y’Epfo kugeza igihe apfiriye kuri uyu wa kane taliki 3 Ukwakira.
Smith yari azwi cyane kandi akunzwe kubera amavuna yakoze muri za 1960, kuba umuyobozi w’indashyikirwa w’ihuriro Calvary Chapel, no kugira uruhare mu ihindurwa rya muzika yo guhimbaza Imana muri Amerika.
Brad Christerson (...) -
Azasanganya imitima y’abana n’iya ba se ngo atarimbuza isi umuvumo!
9 September 2015, by Alice RugerindindaAzasanganya imitima y’abana n’iya ba se ngo atarimbuza isi umuvumo!
“Uwo niwe uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se , kugirango ntazaza nkarimbuza isi umuvumo .” Malaki 3:24 / Malaki 4:6
“He will turn the hearts of the parents to their children, and the hearts of the children to their parents; or else I will come and strike the land with total destruction."Malachi 4:6 NIV
Imana itugirire neza. Ijambo umuvumo ni ikintu kibi kandi umuntu wese yakwirinda kuko kigira ingaruka mbi, haba muri iki (...)
0 | ... | 1680 | 1690 | 1700 | 1710 | 1720 | 1730 | 1740 | 1750 | 1760 | ... | 3150