Maze uwo munsi Mose ararahira ati ‘’ Ni ukuri igihugu wakandagiyemo kizaba gakondo yawe n’iy’abana bawe iteka ryose, kuko womatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose’’ (Yosuwa 14:9)
Aha ni igihe Mose yoherezaga intumwa cumi n’ebyiri gutata igihugu cy’isezerano bagarutse Mose abahaye umwanya ngo basohoze ubutumwa, icumi muri bo batera abisirayeli ubwoba babereka ukuntu igihugu bigoye kuzakibamo ariko Kalebu na Yosuwa batanga amakuru y’ihumure ku bisirayeli, Mose abonye uburyo Yosuwa ahamije gukomera (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ibyo umuntu abiba ni byo azasarura!
8 February 2016, by Innocent Kubwimana -
Inyandiko!
17 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaDaniyeri 5 :14-16 Numvise bakuvuga ko umwuka w’ Imana ukurimo kandi umucyo no guhishurirwa n’ ubwenge bwiza bikubonekamo…ko ubasha guhangura ibyananiranye.
1.Umwami Berushaza yabonye intoki zandika ku rusika, iyo nyandiko imunanira kuyisoma n’ abantu bose irabananira. Iyo nyandiko nta undi washoboye kuyisoma uretse Daniyeri.
Reka hano Daniyeri tumwite Yesu kuko niwe ushobora ibyananiranye byose. Icyateye uyu mwami kubona inyandiko ni uko yakoresheje iminsi mikuru bamaze kunywa no guhaga (...) -
Kuri iki cyumweru Umuryango AGLOW Rwanda wabateguriye igiterane cy’abari n’abategarugori
5 June 2013, by UbwanditsiUmuryango wa gikiristo utegamiye kw’idini iryariryo ryose wita ku mibanire myiza y’abashakanye n’iy’ingo muri rusange, AGLOW RWANDA, ubinyujije mu guhugura umugore kugira ngo abe ashyitse mu buryo bwose mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri, wateguye igiterane cy’abari n’abategarugori, hagamijwe gusobanukirwa agakiza no gutegura mu nzu.
Nk’uko uhagarariye AGLOW Rwanda, Nasta Munara, yabidutangarije ngo agakiza kagomba kugira aho gatura kandi heza. Yagize ati: Umuntu ashobora kuba afite agakiza, (...) -
Tsinda imbaraga zo kwihakana Imana
25 January 2016, by Ernest RutagungiraNdabasuhuje mu izina rya Yesu christo, Nitwa RUTAGUNGIRA Ernest ndi Umukristo, kandi nzahora ndiwe, Nabonye kristo byari bikwiye ko mubona, kuko arinjye yaje gucungura, yansanze cyera nkomeza kumucengacenga, ariko Mu mwaka wa 2003 Nibwo yaje kumfata, acagagura imigozi y’ibyaha yari imboshye, Arankiza ubu ndi amahoro.
Nshimiye Yesu ko yantoranije mu magana menshi y’abo twari dusangiye umunezero w’iyi si urangira vuba, arambabarira, ikigeretse kuri icyo angabira umurimo we, ansezeranya (...) -
Agakiza ni ubuntu ariko ubwami bw’Imana buratwaranirwa
14 October 2015, by Innocent KubwimanaUhereye mu gihe cya Yohana umubatiza , ukageza none ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga. Matayo 11:12
Aya magambo Yesu yayavuze ubwo yaramaze kwakira ubutumwa bwa Yohana wari muri gereza, uyu Yohana niwe wari warahanuye ibya Yesu ni wawundi wabwiye abantu ko abatirisha amazi ariko ko hari uzaza we ubatirisha umwuka n’umuriro, Yohana rero igihe cyaje kugera arafungwa, azira izina rya Yesu, nuko rero ubwo yari muri gereza aza kumva ibyo Yesu akora niko (...) -
Cameron : Perezida Paul Biya yategetse amwe mu matorero y’Abapentekote gufunga imiryango
16 August 2013, by UbwanditsiPerezida wa Cameroun Paul Biya yategetse amwe mu amatorero y’abapantekote gufunga imiryango muri iki gihugu nyuma y’amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi ba yo baba bihishe inyuma ya bimwe mu bikorwa biteza umutekano muke mu gihugu ndetse no mu gace ka Afurika y’uburengerazuba.
Ku itegeko rya perezida, igisirikare cya Cameroun cyatangiye gufunga insengero kuva mu murwa mukuru Yaounde n’amajyaruguru y’uburengerazuba mu gace gatuwe cyane n’abakirisitu.
Nyamara abayobozi b’amatorero ya pantekote (...) -
IBINTU 4 UMUKRISTO AKWIYE KUBAKA MU MIBEREHO YE. (Igice cya mbere). Rev. Mugiraneza.
10 July 2015, by Pastor Desire HabyarimanaHari impamvu zatumye abakristo bo mu Itorero rya mbere bari bashikamye mu byo kwizera, byatumaga bemera no gutotezwa bazira Yesu Kristo. Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 2:42 herekana aho bakuraga ubushobozi bwo gutsinda ibihe bibi barimo:"Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga." Izi zikaba ari inkingi 4 bari bubakiye ho imibereho yabo ya gikristo. Buri inkingi muri izi uko ari enye yari ifite icyo ivuze:
1. Gukunda inyigisho (...) -
Ibintu 10 biranga umuyobozi mwiza
23 January 2013, by Pastor Desire HabyarimanaUko wamenya Umuyobozi :
1. Ahindura abandi :
Iki ni ikintu cy’ingenzi ku bayobozi. Itegereze abo bahindura, umubare w’ abo bahindura, n’igihe bahindurira abandi.
2. Bahindura imigendekere y’ibintu :
Baba bafite inzara yo guhindura ibintu byiza kandi biteguye guhinduka. Bakunda gutera imbere kandi ntibaruhuke iyo ibintu bidahinduka na gato.
3. Baba bafite iyerekwa :
Bashobora gutuma abantu bashimishwa n’inzozi zabo. Umuntu ufite iyerekwa avuga bike agakora byinshi. Baba buzuye umuriro muri (...) -
Memphis: umwana w’imyaka 10 yabujijwe kwandika ku Mana nk’insanganyamatsiko y’umukoro we - Katherine Weber
20 September 2013, by Simeon NgezahayoUmugore utuye mu mujyi wa Memphis yafashe ubushungu kubera umwana we w’umukobwa w’imyaka 10 wabujijwe uburenganzira bwo gukora umukoro we ku Mana nk’insanganyamatsiko yihitiyemo.
Uyu mukobwa muto w’imyaka 10 witwa Erin Shead wo mu mujyi wa Memphis, Tennessee yabwiwe na mwalimu we ko atagomba guhitamo Imana ngo abe ari yo nsanganyamatsiko yandikaho mu mukoro we. Erin Shead wiga ku kigo Lucy Elementary kiri mu mujyi wa Millington, Tenn. yabwiwe na mwalimu we guhitamo ikintu akunda ngo abe ari (...) -
Korali Iriba yasohoye alubumu ya kabiri y’amajwi
14 January 2013, by Patrick KanyamibwaKuri icyi cyumweru tariki ya 13/01/2013 iyi Korali ubusanzwe ibarizwa Butare nibwo yamurikiye abanyamakuru n’abakunzi bayo mu mugi wa Kigali alubumu yayo ya kabiri yasohoye, iyi alubumu y’indirimbo z’amajwi ikaba iriho indirimbo icumi zakorewe mu ma Studio atandukanye.
Bwana Juvénal Nsengiyumva, umwe mu bayobozi wiyi Korali yatangaje ko iyi alubumu iriho indirimbo z’amajwi zikoze neza harimo « Halellua », « Ntakibasha », « Mfite impamvu », « Naritegereje » na « Yesu ni Iriba » akaba ari nayo (...)
0 | ... | 1630 | 1640 | 1650 | 1660 | 1670 | 1680 | 1690 | 1700 | 1710 | ... | 3150