Ubusanzwe nta muntu wifuza kurwara niyo bimugezeho usanga atanga amafaranga menshi ngo arengere ubuzima bwe, niyo mpamvu ari byiza rero kwirinda kuko biruta kwivuza.
Niba ushaka kugira ubuzima bwiza dore ibintu ukwiye :
1. Kugira isuku
Hari ibitaro batanze inama igira iti” bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo kwirinda indwara cyangwa kuzanduza abandi” ni igukaraba intoki. Bimwe mu bintu bituma umuntu yandura ibicurane ni ukwikora ku zuru cyangwa ku maso, mu gihe intoki ze ziriho virus ibitera. (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Dore ibanga ryo kugira ubuzima bwiza
24 July 2015, by Umumararungu Claire -
Waba uzi icyo bita ibyaha by’inyongobezabugingo!
20 February 2016, by Alice Rugerindinda“ Ariko wehoho wirinde muri byose” 2 tim 4:5b
Ijambo “kuyongobeza” rivuga “kumunga” cyangwa “ kwica buhoro buhoro”. Kumunga bikunze gukoreshwa ku myaka nk’ibishyimbo, amasaka, ibigori….. Biba bisanzwe ari bizima ariko hakaba ubwo bizazamo agakoko bita imungu, kagatangira karumaho buhoro buhoro kugeza igihe igishyimbo cyose kibaye ivu ,kugeza ubwo n’umufuka wose wafatwa ukajugunywa kuko ibyo bishyimbo bitakiri ibyo kuribwa byamaze kwangirika. Imyaka rero imungwa kuko yabitswe nabi, itahungiwe cyangwa (...) -
Dukwiye kwiga guha imbabazi nabatazidusabye.
18 August 2015, by Umugiraneza EdithMatayo 18:21 Nuko Petero aramwegera aramubaza ati "Databuja, mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?" Petero yabajije Yesu inshuro ashobora kubabarira mwene se. Igisubizo Yesu yamusubije cyari cyoroshye (simple) : Uzageze karindwi mirongo irindwi.( Matayo 28:22) mu yandi magambo ni ukubabarira igihe cyose.
Yego Pastor Prince, Ntabwo rwose agomba imbabazi zanjye ( Sinshobora kumubabarira)
Nawe ubwawe ntiwari ukwiriye imbabazi z’Imana. Nta muntu numwe muzima (...) -
Asaph Music International yateguye igitaramo cyo kumurika alubumu yayo bise “Icyubahiro”
23 December 2013, by UbwanditsiNk’uko twabitangarijwe na Pasiteri Dadou, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27/12/2013 mu itorero Zion Temple mu Gatenga kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba ni bwo Asaph Music International izakora igitaramo cyo kumurika album yayo bise “Icyubahiro”.
Iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Asaph izagikorana na Apostle Dr. Paul Gitwaza, umwe mu baramyi bakunzwe mu Rwanda akaba ari na we muyobozi mukuru wa Authentic Ministry, ari na yo yashinze Zion Temple. Asaph Drama Team, Balet du Roi de Roi na Asaph (...) -
Reba neza niba udatuma Yesu arira!
30 January 2016, by Innocent KubwimanaYesu ararira’’(Yohana 11:35)
Uyu murongo mu by’ukuri ni mugufi cyane muri Bibiliya ugizwe n’interuro imwe kandi ngufi ariko ubutumwa buyikubiyemo burisobanura. Ni igihe Yesu ajya kwa Lazaro akamuzura ariko mbere yabanje kureba ukuntu abantu bose bitwaye mu kibazo biramuriza! Uretse rero aha hari n’ibindi byinshi bishobora gutuma Yesu arira! Duhereye mu gihe cye Yesu,yakoze umurimo wari wamuzanye kandi neza abikorana ubuntu bwinshi n’urukundo. Uyu mwami yarababajwe bikomeye, ababarizwa abantu (...) -
Nta cyo ababyeyi banjye batari barakoresheje biba iby’ubusa ariko Yesu aje arankiza. Jean Paul Nizeyimana
14 July 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNitwa Nizeyiman Jea Paul, navukiye mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Nyamyumba mu ntara y’Uburengerazuba. Navukiye mu muryango w’abakristo bo mu idini ya Gatulika,mvuka ndi umwana wa gatandatu.
Uko nafashwe n’uburwayi
Nkiri umwana muto cyane nagize ikibazo gikomeye cyane. Iwacu baje guhagarikirwa amasakaramentu mu idiniya Gatulika kubera ko basengaga ibigirwamana, muyandi magambo bari bafite Nyabingi.
Nyuma haje kuza umuntu wo mu muryango w’iwacu wari umupadiri abagira inama y’uko bareka (...) -
Ukwiye kongera kunezererwa agakiza k’Imana! Ev.Ernest
22 October 2015, by Innocent KubwimanaMu ijambo ry’Imana dusanga muri Zaburi 51:12- cyangwa 10- muri Bibiliya zimwe niho Umwami Dawidi yanditse agira ati “Mana undememo umutima wera, unsubizemo umutima ukomeye. Ntunte kure yo mu maso yawe, ntunkureho Umwuka wawe wera. Unsubizemo kunezerwa n’agakiza kawe, unkomereshe umutima wemera.
Iyi Zaburi Bibiliya isobanura ko Dawidi yayanditse nyuma yo gusambanya Batisheba akanicisha umugabo we Uriya (2 Samweli 12:1-15), Nyuma yaho ubwo yibwiraga ko bitazamenyekana maze Imana ikabihishurira (...) -
Ubuhamya bwa Yvonne: “Imana yankuye mu mwijima, inshyira mu mucyo!”
15 November 2013, by Simeon NgezahayoNakiriye Yesu Kristo kubera ibibazo nari ndimo. Yego nari nsanzwe muzi, ariko muzi nabi. Navukiye mu muryango w’abanyedini cyane, nanjye nkomeza imigenzo y’idini kuva mu bwana. Namaze imyaka 30 muri icyo kigare cy’idini, nyamara yari imigenzo itabasha kuziba icyuho cyari mu bugingo bwanjye. Ariko Imana ishimwe yabaye Umwungeri w’ubugingo bwanjye kuva mvutse! Nashatse umugabo mu w’1964, mbyara abahungu babiri. Hashize imyaka 8, natandukanye n’uwo twashakanye mu buryo bukomeye kandi bubabaje. Je (...)
-
Kenya: Pasitori yasambanyije umukobwa yenda gukora ubukwe anamutera inda
8 February 2013, by Ubwanditsiyi nkuru ituruka mu gihugu cya Kenya n’iy’umugabo wahuye n’ingorane atanga inkwano ngo akwe uwo bagombaga kuzabana ariko mu gihe ubukwe bwari butaraba aza kumenya ko hari uwo yitaga umukozi w’Imana wamuciye inyuma.Uyu mugabo wo muri Embakasi( Kenya) we ari gushaka uko agaruza inkwano yatanze ku mugore we nyuma y’uko umupasitoro amusambanyije,akanamutera inda.
Uyu mugore yabwiye itangazamakuru ko atazibagirwa ibyago yagize,byamubujije inzozi ze zo kubana n’uwo yahisemo bagombaga gufatanya (...) -
GASABO: UMUSHUMBA MUSHYA WA ADEPR ITORERO RY’AKARERE KA GASABO YAKOZE URUGENDO RWA MBERE ASURA AMAPARUWASE 19!
28 April 2014, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa gatanu tariki 25/04/2014, Umushumba mushya wa ADEPR Itorero ry’Akarere ka Gasabo Rev Pasteur KABOYI NDATABAYE Hagayo, yatangiye ingendo zo gusura amaparuwase 19 agize iryo torero.
Ifoto y’urwibutso n’abayobozi bose, Umushumba hagati inyuma
Uruzinduko rwa mbere yarukoreye muri Paruwase ya Butare, aherekejwe na bamwe bo mu bayobozi b’Itorero ry’Akarere ka Gasabo.
Igiterane cyo kwakira uwo mukozi w’Imana muri Paruwase Butare , cyabereye ku mudugudu wa Bumbogo, kitabiriwe n’abayobozi, (...)
0 | ... | 2090 | 2100 | 2110 | 2120 | 2130 | 2140 | 2150 | 2160 | 2170 | ... | 3150