Mu gice cya mbere cy’iyi nyigisho igira iti:”Tubabarirane nk’uko Yesu yatubabariye natwe”, twagerageje kugaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma habaho gusaba no gutanga imbabazi bituruka ku makimbirane no guhemukirana biba byabaye hagati y’abantu bityo imbabazi zikaza ari nk’umuti wunga n’amahoro, ikindi twabonyeko ari uwahemukiwe n’uwahemutse bose bavunika mu mutima kandi buri wese murwego rwe akaba afitanye urubanza n’Imana mu gihe cyose atarasaba cyangwa ngo atange imbabazi.
Uyu munsi turarebera (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
”Tubabarirane nkuko kristo yatubabariye”. MAHAME CONSTANT (Igice cya 2)
23 March 2014, by Mahame Constant -
Haranira kurwana intambara nziza
22 July 2015, by Innocent Kubwimana“Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.’’ 2 Timoteyo 4:7
Intambara yose iba ifite impande ihanganishije, kandi buri ruhande ruba rushaka kubona intsinzi. Mu isi iyo umuntu arwana yitwa intwari ari uko atahukanye intsinzi, uko wakwitwara kose umusaruro w’ibyo wakoze ugaragara nyuma y’urugamba.
Pawulo yandika yivuzeho. Ahagaragara haruguru yabwiraga Timoteyo ko we yarwanye intambara kandi nziza, ageze aho arangiza urugendo kandi yarinze ibyo kwizera.
Mu rugendo (...) -
Ukwiriye kwibera mu Mana kuko niho harusha ahandi kuryoha. Pastor Desire
29 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Igihugu cyose kiri imbere yawe kugira ngo uture aharusha ahandi ubwiza” (Itangiriro 47:6)
Birashoboka ko umuntu atura muri Egiputa kandi ari Umuheburayo; turi mu isi ariko ntituri ab’ isi. “Twebweho iwacu ni mu ijuru” (Abafiripi 3:20). Kandi ushobora kuhatura ukagumya kuba Umuheburayo kuko abera bo mu isi nizo mfura Imana yishimira (Zaburi 16:3), kuba muri Egiputa mu isi ntibibabuza ubupfura bwabo. Icyo dukwiye kwirinda ni imicyo ya Egiputa kuko kubana n’ ababi byonona ingeso nziza iyo (...) -
Umugabo n’umugore Imana yabaremye kimwe, bityo bagomba kugira uburenganzira n’amahirwe bingana!
23 December 2013, by Simeon NgezahayoUmugabo n’umugore Imana yabaremye kimwe (bombi ni abantu), bityo bagomba kugira uburenganzira bungana n’amahiwe angana (gender equality & equal opportunities). Dukurikije amateka atandukanye yaranze ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda, usanga abagabo benshi bagira uburenganzira buruta ubw’abagore mu ngo, mu kazi, muri Leta no mu yindi myanya y’ubuyobozi itandukanye cyane cyane mu bucuruzi. Ibi byemerwa nk’ukuri, ariko abagabo bakiregura bavuga yuko imirimo imwe n’imwe abagore batayishoboye, (...)
-
Umuhanzi Albert NIYONSABA yateguye igitaramo kuri iki cyumweru 27/10/2013 ku itorero rya ADPR-KACYIRU(Kanserege)
24 October 2013, by Simeon NgezahayoAlbert NIYONSABA ni umuhanzi umaze iminsi muri muzika, aho yakunze kugaragara mu biterane no mu bitaramo bitandukanye. Kuri ubu umuhanzi Albert NIYONSABA azanye imbaraga zidasanzwe mu ruhando rwa muzika mu ndirimbo zaririmbiwe Imana (Gospel Music).
Twegereye uyu muhanzi, tuganira nawe atubwira bimwe mu byo arimo gutegurira abakunzi be n’abakunda indirimbo zihimbaza Imana muri rusange. Yadutangarije ko kuri iki cyumeru yateguriye abakunzi be igitaramo yise “Ku bw’amaraso ya Yesu”, kandi ko (...) -
Kuki ibyaha by’abantu bamwe bigaragara hakiri kare?
14 October 2015, by Innocent KubwimanaIbyaha by’abantu bamwe bigaragara hakiri kare, bikabakururira mu rubanza,… 1Timoteyo 5:24
Iyo usomye iri jambo uhita ubona ko byanze bikunze nubwo Imana ikunda abantu bose ikabafata kimwe, ariko bigaragara ko iyo umuntu akijijwe, akaba yaramaze kumurikirwa n’umucyo w’ijambo y’Imana, Imana imufata bitandukanye n’abandi bantu basanzwe.
Pawulo ahugura Timoteyo mbere yo kumusigira umurimo yamuhaye impanuro nyinshi zitandukanye kugira ngo agere k’urugero rwiza kandi rukwiye. Aho twasomye yamubwiye (...) -
Uri uw’Agaciro Ku Mana. Pastor Desire
20 April 2014, by Pastor Desire Habyarimana“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” (Yohana 3:16).
Amaraso y’igiciro ya Yesu Kristo ni cyo kiguzi Imana yatanze kubw’agakiza kacu: “kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba Sokuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu…ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo (...) -
Abanzi B’urugo Rwiza. Alice Rugerindinda
9 May 2014, by Alice Rugerindinda“ Umugore w’umutima wese yubaka urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya” Imigani 14:1
Mu yandi magambo, haravuga ngo:”umugore w’umunyabwenge yubaka urugo rwe, nyamara umupfapfa ararusenya”.
Iyo nsomye aya magambo, numva nejejwe nuko Imana, yemera neza ko, umugore afite ubushobozi bwo kubaka urugo rwe, mu gihe nzi neza ko urugo ari ikintu cy’igiciro cyinshi. Amen
Kuba ari ikintu cy’igiciro cyinshi, ni nayo mpamvu rugira ibiruhiga byinshi cyangwa se abanzi benshi kuko nk’uko bibiriya ibivuga, aho (...) -
Iyo wahagurukijwe no gushaka Yesu arakwiyereka. Edith Umugiraneza
7 January 2014, by UbwanditsiYesu amaze kuvukira I Betelehemu mu gihugu cya Yudaya, umwami Herode abyumvise ahagarika umutima. Atuma abanyabwenge ati ; " Nimugende musobanuze iby’ uwo mwana neza. Nimumubona muze mumbwire nanjye njye kumuramya". (Matayo 2:1-12) Bibiliya itubwira ko abanyabwenge bayobowe n’ inyenyeri bageze aho Yesu ari baranezerwa cyane, barapfukama, baramuramya. Maze bahambura n’ imitwaro yabo, bamutura amaturo y’ izahabu n’ icyome n’ishangi. Yesu ni umucyo ni urumuri amurikira abari mu mwijima. Umucyo we, (...)
-
Ukwiye kwiga gutegereza Imana kugeza igihe izagusubiriza
14 March 2016, by Kiyange Adda-Darlene1Sam13 :8-11, Sawuli amarayo iminsi irindwi ategereje Samweli nk’uko yamutegetse. Ariko Samweli ataraza i Gilugali, abantu baratatana bamushiraho. Nuko Sawuli aravuga ati :Nimunzanire hano igitambo cyoswa, n’ibitambo by’ishimwe yuko turi amahoro.Aherako atamba igitambo cyoswa. Akimara gutamba Samweli aba araje, maze Sawuli arasohoka ajya kumusanganira ngo amuramutse. Samweli aramubaza ati : ibyo wakoze ni ibiki ?
Umwami Sawuli yakoze umurimo w’ubutambyi atabyemerewe kubera kurambirwa no kureba (...)
0 | ... | 2120 | 2130 | 2140 | 2150 | 2160 | 2170 | 2180 | 2190 | 2200 | ... | 3150