Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero, adasuzuguye gusenga kwabo.( zab 102:18)
Iyi zaburi, ivuga ku gusenga k’umunyamibabaro iyo umutima we uguye isari, ugasuka amaganya yawo imbere y’Uwiteka. Ukurikije umwanya Dawidi yabagamo w’ubwami, ubona ko isengesho ry’umunyamibabaro ritari rimubereye. Abantu benshi twibwira ko iyo umuntu afite icyubahiro runaka aba yarasezeye ku mibabaro, ariko usomye igitabo cya zaburi, ubona ko Dawidi nubwo yari umwami nawe yajyaga agera ahantu hakomeye (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero, adasuzuguye gusenga kwabo
12 September 2015, by Kiyange Adda-Darlene -
Ubuhamya:Uwitwaga umurozi bose bamwanga ubu ni umukozi w’ Imana (Igice cya 2). Pasteur Himbana Vianney
13 November 2013, by UbwanditsiIGICE CYA KABIRI: INTAMBARA MU RUGENDO
Uhereye umunsi nabatirijweho mu Mwuka nagize imbaraga nyinshi, mba umunyamasengesho bituma umugore ampinduka kubera gusenga cyane, ku manywa na ninjoro. Nasengaga ninjoro umugore akankubita ati:"Uransakuriza." Yavuga atyo, ankubise nk’ikibando nkajya mu mwuka nkuzuzwa nkavuga indimi ntazi aho ziturutse.
Ijoro rimwe, umugore yankubise anigira mu kiringiti arampurutura antura hasi ati:" Sanga abandi basazi bene wanyu". Ndasohoka ngeze hanze mbwira Yesu (...) -
Impamvu eshanu zituma abantu badakorana n’itangazamakuru mu Rwanda
23 November 2012, by Patrick KanyamibwaItangazamakuru ni kimwe mu bice bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibintu byinshi kw’isi byose bigaterwa nuko ryakoreshwejwe, doreko yo rikoreshejwe nabi risenya rikangiza byinshi ryanakoreshwa neza rikubaka rikanatunganya ibitari bike. I gihugu nk’u Rwanda cyikaba gifite ubuhamya bukomeye kubijyanye n’itangazamakuru, gusa twababwirako hari n’ibindi bihugu byinshi byisi, itangazamakuru ryagiye rihindura ibintu mu buryo runaka.
Nyuma y’ubushakashatsi twakoze, tugiye kubagezaho ibintu bitanu (...) -
Yesu nagaruka , abantu bazatungurwa n’ibintu bitandukanye!
3 March 2016, by Alice Rugerindinda“ Abahora bampamagara ngo “ Nyagasani, Nyagasani” siko bose bazinjira mu bwami bw’ijuru, keretse abakora ibyo Data uri mu ijuru ashaka bonyine. Kuri uwo munsi benshi bazambaza bati : “ Nyagasani, Nyagasani, mbese ntitwahanuye mu izina ryawe? Ese ntitwamenenganishije ingabo za satani mu izina ryawe? Ubwo nzababwira neruye nti: “ Sinigeze mbamenya. Nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe. Matayo 7: 21
Mu bizatungurana n’ibi birimo, kuko ibi byiciro byose birimo kandi biriho, nukuvuga ngo amagambo (...) -
Intumwa Yohana yari muntu ki?
26 April 2013, by Simeon NgezahayoYohana mwene Zebedayo yahamagawe mu bigishwa ba Yesu 12 hamwe na mwene se Yakobo. Yohana aboneka ku rutonde rw’abigishwa 12, ndetse no mu Byakozwe n’intumwa. We [Yohana] na mwene se Yakobo Yesu yabise “abana b’inkuba”. Bamwe bakeka ko iri zina ryaturutse ku mujinya bagiraga.
Intumwa Yohana yabayeho ryari? Ibyanditswe byera ntibigaragaza uko Yohana yanganaga ubwo yahamagarwaga kuba umwigishwa wa Yesu. Abakristo bo hambere bavuga ko yaba yarabayeho kugeza mu w’100 nyuma ya Yesu (bavuga ko yari (...) -
Wari uzi ko Imana ari Data wa twese?
11 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNi uko musenge mutya muti: ’Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe’. Matayo 6:9.
Abigishwa ba Yesu, bagendanye nawe igihe kitari gito, babonye byinshi mu murimo we, bamubonye abwiriza ubutumwa bwiza, bamubonye akiza abantu indwara zose, bamubonye atubura imigati n’imitsima bamubonye azura abapfuye ariko muri ibyo byose nta nakimwe bamusabye usibye kubigisha gusenga. kubera ko gusenga ni ko gukingura ijuru, kukamanura imbaraga z’imirimo y’ibitangaza n’ibimenyetso.
Bene data gusenga ni (...) -
Twige gusenga no gukorera Imana. Pastor UWIMANA DAniel
25 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO: GUSENGA NO GUKORERA IMANA
Muri iki cyumweru twigishijwe gusenga; tubona ko abigishwa ba Yesu bamusanze bamusaba kubigisha gusenga, nawe ababwira ko bagomba gusenga Imana bakamenya ko iriho, kandi ko bagomba gusaba ko ubwami bw’ Imana buza bukabana nabo. Twabonye ko muri ayo masengesho Yesu yabasabye ko bagomba kubababarira ababahemukiye banaharira imyenda abayibarimo, niho bazabona ubwami n’icyubahiro. Ibyo natwe turabisabwa.
Twanaganiriye ko Yesu yabajyanye ku musozi gusenga, (...) -
Imbaraga ziri mu kuramya Imana - Derek Prince
8 January 2014, by UbwanditsiMuri Bibiliya tuhasanga amagambo 3 yenda kuvuga kimwe rwose, nyamara aratandukanye: guhimbaza, kuramya no gushima. Aya magambo aboneka muri Bibiliya incuro nyinshi. Ni ngombwa rero ko tubasha kuyatandukanya (Gusa hari aho Bibiliya igaragaza ko kuramya ari ko gushima). Guhimbaza bikorwa cyane n’ibice by’umubiri: kubika umutwe, kunama, gupfukama cyangwa guca bugufi mu mutima imbere y’Imana.
Guhimbaza rero ko gukorwa mu magambo: Bibiliya igaragaza ko guhimbaza kugomba guturuka mu kanwa. (...) -
Batemberejwe i kuzimu– 7 bo mu rubyiruko rwa Colombiya (igice cya 3)
13 March 2014, by Kiyange Adda-DarleneNyuma twageze mu kindi cyiciro kibi cyane kurusha ibindi byo muri uwo muriro. Ahari imibabaro y’indegakamere, muri « centre y’i kuzimu. » Aho imibabaro irushijeho gukara cyane uko umuntu atabasha kuvuga. Abantu bonyine bababarizwa aho hantu ni abantu bigeze kumenya Yesu ndetse n’ijambo ry’Imana. Abo kera bari aba Pasitori, abavugabutumwa, aba misiyoneri ndetse n’abandi bantu bose bigeze kwakira Yesu mu bugingo bakamenya ukuri ariko n’ibibi ntibabireke. Hari harimo n’abizeye nyuma baragwa. Imibabaro (...)
-
Dayton: Umushoferi yakijijwe na Bibiliya!
27 February 2014, by Simeon NgezahayoUmushoferi w’imyaka 49 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Dayton, Ohio yakomerekejwe n’abagizi na nabi 3 bamuteze bashaka kumwambura ubuzima ahagana saa 5:20am.
Ubwo imodoka ye yamupfiragaho kuri uyu wa mbere, Rickey Wagoner aratangaza yuko bamurashe amasasu 3 agafata Bibiliya yari mu mufuka w’ishati w’ibumoso. "Narashwe mu kirenge, no mu gatuza ndumva wagira ngo bankubise kinubi!”
Ariko police yo mu karere iratangaza yuko Wagoner ari umurame. Mu kiganiro yagiranye ya Church Leaders, police (...)
0 | ... | 2080 | 2090 | 2100 | 2110 | 2120 | 2130 | 2140 | 2150 | 2160 | ... | 3150