Hyssop choir nimwe muri chorale za ADEPR ikaba ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Muganza ku mudugudu wa Kiruhura . Hyssop choir (iryo zina ryavuye kugati kitwa Ezobu kakoreshwaga n’abatambyi iryo jambo mwarisanga muri Zaburi 51:9 )yatangiye gukora umurimo w’Imana mu mwaka wa 2004 ,itangijwe n’abanyeshuri 15 gusa ,iyo chorale yakomeje gukura mu mubare w’abaririmbyi no muburyo bw’imiririmbire,ikaba arimwe mu machorale aririmba neza .
Ubu bakaba bageze ku baririmbyi 40 benshi muri bo (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Kuri iki cyumweru Korale Hyssop yabateguriye igiteramo
6 December 2012, by Ubwanditsi -
Papa Francis aratangaza ko “atazaciraho iteka” abapadiri babana bahuje ibitsina
31 July 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa mbere ubwo Papa Francis yavaga mu gihugu cya Brazil yerekeza i Burayi, yatangarije ibitangazamakuru ko “atazaciraho abapadiri n’abasaseridoti babana bahuje ibitsina, mu gihe bagaragaza ubushake bwo gushaka Imana.”
Urubuga “The CNN Belief Blog” rwanditse ko iyi ari intambwe Papa ateye ava ku mahame abamubanjirije bari batsimbarayeho. Uru rubuga kandi rwatangaje ko iki ari ikimenyetso cy’uko niba atari ukwivugira, Papa atangiye gutezuka ku myumvire ya Kiliziya Gatolika ku bijyanye (...) -
Pastor Siboma yarahiye ko ADEPR itazongera kugira amacakubiri
3 December 2012, by UbwanditsiNyuma y’amakimbira yavuzwe mu Itorero rya ADEPR, bikagera n’aho ubuyobozi bwari buriho bukurwaho manda ya bwo itarangiye, ubushya bwajyanye abagize Komite yabwo mu mwiherero i NKumba mu karere ka Burera bavayo bahigira igihugu ko batazongera kugaragarwaho n’amacakubiri.
Imbere ya Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku itariki 2 Ugushyingo, nk’umuvugizi w’agateganyo wa ADEPR, Pasiteri Sibomana Jean yemeje mu ijwi riranguruye ko mu myaka 72 ADEPR imaze ishinzwe, haranzwemo amacakubiri (...) -
Ubundi impamvu yo gushinga urugo ikwiye kuba iyihe?
1 October 2015, by Innocent KubwimanaHari ikibazo kimaze kuba nk’icyorezo kitwa gutandukana kw’abashakanye. Ntibikiri ibidasanzwe kuko ijanisha ry’ingo zitandukana rirushaho kuzamuka uko iminsi igenda ishira. Mu by’ukuri ugenekereje wavuga ko igisata cy’ingo kirarwaye ku buryo bugaragarira umuntu wese, kuko abajya kwandikisha ingo bahurira hamwe n’abajya gusaba ubutane.
Ibi ntibiri mu mugambi w’Imana na gato. Ubusanzwe twari tumaze kumenyera ko wenda biba mu bihugu bindi ariko n’iwacu bimaze gufata indi ntera. Biba agahomamunwa rero (...) -
N’ubwo Satani atazaguhungira kure humura ntacyo azagutwara
2 May 2016, by Ernest RutagungiraNk’uko ribigaragaza muri “Yakobo 4:7” ijambo ry’Imana rigira riti “Ni uko rero mugandukire Imana ariko murwanye satani, nawe azabahunga. Mwegere Imana nayo izabegera, iri jambo rero nk’uko ryumvikana rikaba ritanga ihumure kubazagandukira Imana, ariko rero umuntu akaba yanaryibazaho byinshi? Ese Satani azahunga ate umuntu, azahungira he? cyangwa umuntu we ni iki asabwa ?
Ni ukuri koko kuva ku bigishwa ba mbere Imana yatanze ubushobozi bwo kwirukana satani n’abadayimoni (Matayo 10:1), ariko iri (...) -
Bantaye mukiyaga cya Victoria ariko Imana inkuramo
26 June 2012, by Emmanuel NTAKIRUTIMANANitwa MUSANGANFURA Evariste ndi umunyarwanda, ntuye mukarere ka Muhanga umurenge wa Nyamabuye, ariko navukiye muri Tanzaniya mu 1974 kuko ababyeyi banjye bari barahahungiye mu 1959. Ndubatse nfite umugore n’abana 2 ikindi ndi umukristu.
Mu 1959 ababyeyi banjye bahungiye muri Tanzaniya, ariko muri 1983 bombi bazagupfa nsigara kwa Sogokuru ubyara Mama afatanya na Marume kundera icyo gihe nari mfite imyaka 9. Bitewe nogushaka kuzigarurira amasambu n’inka nyinshi iwacu bari baransigiye Sogokuru (...) -
Dore ibiribwa byiza mu gihe ufite Stress
6 September 2012, by UbwanditsiBuri muntu wese agira umunaniro cyangwa se Stress mu buryo butandukanye kuko hari abaryama cyane, abandi bararira cyangwa se bagatera induru, abandi bakagira akazi kenshi gatuma bananirwa gusa abantu benshi baba bafite inzira nyinshi banyura muri iyi nzira y’umunaniro bitabateye ingorane nk’uko bitangazwa n’urubuga blogs.webmd.commu bitekerezo rwakusanyije mu bantu batandukanye.
Muri uku kurwanya Stress rero hakaba harimo gukora imyitozo ngororamubiri, mu gihe abandi bo bashobora kwifashisha (...) -
Umumaro wo kwemera ubushake bw’Imana - Joyce Meyer
24 February 2014, by Simeon NgezahayoHabayeho umusore muto wari ukennye cyane, ariko afite icyifuzo cy’inkweto. Yari ahagaze imbere ya depot y’inkweto, yambaye ibirenge, ashishira kubera imbeho. Umugore wari mu idirishya rya depot amubaza igituma ahagaze ahongaho, wa mwana asubiza uwo mugore ati “Mama, nari ndimo gusaba Imana umuguru umwe w’inkweto!” Umugore yinjiza umwana mu iduka, amwozaho umwanda wari umuriho ku birenge, amwambika amasogisi mashya n’inkweto. Uwo mwana yakozwe ku mutima n’impuhwe z’uwo mugore, maze ni ko kubaza (...)
-
Ibyiringiro by’ abizera. Pastor Desire Habyarimana
10 April 2014, by Pastor Desire HabyarimanaZaburi 125:1 Abiringiye Uwiteka bameze nk’ umusozi wa Siyoni utabashika kunyeganyezwa, Ahubwo uhora uhamye iteka ryose. Intego: Ibyiringiro by’ abizera.
Dufite ibyiringo bitadukoza isoni Tito 2:13 havuga ngo: Dutegereje ibyiringiro by’ umugisha ari byo kuzaboneka k’ ubwiza bwa Yesu. Ari nta byiringiro dufite ntabwo twabaho ubuzima nk’ubwo tubaho; twakora nk’ibyo abandi bose bakora ariko impamvu tudakora ibyaha ni uko twiringiye Imana kandi tuzajya no mw’ ijuru.
1Timoteyo 4:9-10 Havuga ngo: (...) -
Menya imbaraga z’umuzuko wa mbere!
11 November 2013, by Simeon NgezahayoUmuntu wese agizwe n’ibice 3: umubiri, umwuka n’ubugingo. Ahangaha turibanda ku muzuko w’umubiri, by’umwihariko ku muzuko wa mbere nk’uko uvugwa muri Bibiliya. Uyu muzuko ureba gusa Itorero, ni ukuvuga abapfiriye muri Yesu Kristo. Kuzuka kw’imibiri ni ukuvuga ko abapfuye bose bazazurwa n’imbaraga z’Imana, bakambara imibiri mishya.
Kuki tugomba kuzuka? Mbere ya byose, ni ngommbwa cyane ko dusobanukirwa iby’imibiri yacu. Umuntu amaze gucumura mu busitani bwa Eden, urupfu rwinjiye mu isi kubera (...)
0 | ... | 2680 | 2690 | 2700 | 2710 | 2720 | 2730 | 2740 | 2750 | 2760 | ... | 3150