Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20/12/2013 nibwo umuryango nyafurika w’ivugabutumwa AEE hamwe nabafatanyabikorwa babo barimo EAR Diyoseze ya Byumba, batashye ku mugaragaro amashuri y’incuke yubatse mu murenge wa Byumba a kagari ka Ngondore ho mu Karere ka Gicumbi ariko kandi n’urubyiruko 55 bahabwa impamyabumenyi kubwo kurangiza kwiga imyuga itandukanye ku nkunga ya AEE by’umwihariko. Uyu muhango wari witabiriwe na bamwe mubayobozi b’itorero Angilikani mu Rwanda, Diyoseze ya Byumba, abayobozi (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Gicumbi: Hatashywe amashuri y’imyuga yubatswe na AEE ku bufatanye na EAR Diyoseze ya Byumba
21 December 2013, by Kanyamibwa Patrick -
Ku ncuro ya kabiri, itorero ’Lord’s Light Fellowship’ (LLF) ryateguye igiterane mpuzamahanga cyiswe «New Covenant Conference (NCC)»
27 November 2013, by Simeon NgezahayoKu ncuro ya kabiri muri Lord’s Light Fellowship (LLF), hateguwe igiterane mpuzamahanga cyiswe «New Covenant Conference (NCC)» kizabera mu gihugu cy’Ubuhinde aho iri torero rifite icyicaro, aho abantu baturutse impande n’impande z’isi bahurira mu majyepfo y’icyo gihugu bakumva ijambo ry’Imana ndetse bakazamura ibendera ry’Imana mu gace karimo ibigirwamana byinshi mu gihugu cy’Ubuhinde.
Muri icyo giterane hakazabamo kuramya no guhimbaza bidasanzwe, aho abato n’abakuru bata icyubahiro bakagiha Imana (...) -
Ufite icyo wakwibutsa Imana mu bihe bikomeye?
2 September 2015, by Innocent Kubwimana‘’Petero arahaguruka, ajyana na bo. Asohoyeyo bamujyana muri icyo cyumba cyo hejuru, abapfakazi bose bahagarara iruhande rwe barira, berekana amakanzu n’imyenda Doruka yababoheye akiriho.’’ Ibyakozwe n’intumwa 9:38
Kubaho mu isi kugira iherezo. Iyo umuntu yitabye Imana bajya kumushyingura bakajya bagaruka ku buzima bwe, uko yabanaga n’abantu. Icyakora akenshi bagaruka ku byiza gusa. Nubwo bishoboka ariko si kenshi abantu bavuga ibibi by’uwapfuye. Doruka amaze gupfa nk’uko n’abandi bapfa, yari (...) -
Bahati Alphonse yatangaje amagambo akarishye kuri Groove Awards
15 October 2013, by UbwanditsiUmuhanzi Bahati Alphonse, uheruka kwegukana igihembo cya Groove Awards 2012 muri Kenya yagaragaje ko atishimiye kuba nta gihembo yigeze yegukana mu byiciro bitatu yari arimo mu marushanwa ya Groove Awards Rwanda 2013 yabaye kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira.
Umuhanzi Bahati avuga ko yababajwe no kuba nta gihembo yahawe Abinyujije ku rubuga rwa facebook, Bahati, wari warashyize imbaraga nyinshi mu gushishikariza abakunzi be kumutora, yagaragaje ko abakunzi be bamutoye kandi ko (...) -
Umuhanuzi Harold Camping yahanuye imperuka abantu barayitegereza baraheba
7 March 2013, by Ubwanditsi“Ni ukuri Imperuka iri bugufi,” Harold Camping
Hari mu w’2011, aho umuvugabutumwa w’imyaka 90 Harold Camping yisubiyeho asaba n’imbabazi abayoboke be nyuma y’aho ahanuriye imperuka incuro ebyiri ariko ntibe.
Kuri California Radio ndetse na Family Radio (ari na ho yasabiye imbabazi), yahanuye ko isi izarangira kuwa 21 Gicurasi 2011. Isi imaze kwanga kurangira ku munsi yahanuye, yavuze ko yagiye mu mwuka akibeshya ariko noneho avuga ko nta gisibya izarangira kuwa 21 Ukwakira 2011. (...) -
Muri byose hitamo kunamba kuri Yesu
20 October 2015, by Innocent KubwimanaRusi aramubwira ati winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo ne kugukurikira kuko aho uzajya ari ho nzajya kandi aho uzarara niho nzarara, ubwoko bwawe nibwo buzaba ubwoko bwanjye,m Imana yawe niyo izaba Imana yanjye…….. Rusi 1:16 Aya magambo Rusi yayabwiraga nyirabuke Nawome, ubwo Nawomi yari yarasuhukiye i Mowabu we n’umugabo we Elimeleki ndetse n’abahungu be babiri , bageze i Mowabu rero ba bahungu babiri baza gushaka abagore bo muri icyo gihugu, umwe yitwaga Orupa undi yitwa Rusi. (...)
-
ADEPR yagejeje mu Rwanda igihembo yahawe na UNESCO
10 September 2012, by UbwanditsiItorero ADEPR ryagejeje mu Rwanda igihembo ryahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi n’umuco (UNESCO) ryaherewe i Paris mu Bufaransa kubera uruhare rwayo mu kwigisha abakuze n’urubyiruko gusoma, kwandika no kubara.
Baririmba bati : “Amasezerano y’Imana iyo wamaze kuyahabwa ujye usenga ugire kwizera ntazahera azaza”, Abapasiteri, Abaririmbyi, abayoboke b’iri torero n’abandi baturutse hirya no hino, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 8 Nzeri, ni bwo bari baje (...) -
Addis abeba : Umuvugabutumwa Reinhard Bonnke yatangije igiterane yise “Gospel Festival”
9 November 2012, by UbwanditsiMugihugu cya Ethiopia mumurwa mukuru wa Addis Abeba ,umuvagabutumwa ufite ubwenegihugu cy’ubudage uzwi hano muri Afrika kuva mumwaka w’1967 Reinhard Bonnke yatangije igiterane kinini kizwi kw’izina rya (Crusade)kikaba cyaratangijwe kuri uno wagatatu taliki ya7/11/2012 kikazasozwa taliki ya 11/11/2012 mwitangizwa ryicyo giterane hakaba hari abantu basaga 75.000 uwo mugabo wamenyekanye cyane mubijyanye n’ivugabutumwa hirya nohino kw’Isi, hari hashize imyaka 20 adaheruka muri icyo gihugu, (...)
-
Ukuhaba kw’ Imana (presence) gukora ibitangaza
17 September 2012, by Pastor Desire Habyarimana«N’icyo uvuze ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina» - Kuva 33:17
Igikomeye mu buzima bw’ ubukristo ni ukwinjira mu kubaho kw’ Imana iyo winjiye muri ubwo bwiza imirimo itangira gukoreka, imisozi y’ ibigeragezo igasenyuka, abadaimoni barahunga, ibyo twabonaga bidashoboka bigashoboka. Iyo hatariho kubaho kw’ Imana haba hari kubaho kw’ ibibazo ukumva uraremerewe kandi ntacyo wakwerekana, amaganya akaza, ibyishimo bikabura, ukumva ikirere gifunze, wasenga ukumva ntibigenda. Ibi rero (...) -
Menya neza Ibice by’ingenzi birindwi bigize umuryango. Pasteur Antoine RUTAYISIRE
3 October 2013, by UbwanditsiIyi ni inyigisho yatanzwe na Pasteur Antoine RUTAYISIRE kuri Phases zirindwi zigize Umuryango.
Pasteur atangira avuga ko mu mibereho y’umuryango habamo ibihe birindwi bitandukanye, bikaba bikomerera umuryango kuko urukundo rwa buri kiciro ruba rutandukanye n’urwo mu kindi:
PHASE YA MBERE : MBERE YO GUSHAKANA
Iki ni igihe abantu baba bakiri FIANCES. Umwe aba ari CHERIE -CHOU-CHOU. Iki gihe biba bishyushye, Umwe asaba ikintu undi akakimuha nubwo yaba atagifite akagishakisha kugera akibonye. (...)
0 | ... | 2720 | 2730 | 2740 | 2750 | 2760 | 2770 | 2780 | 2790 | 2800 | ... | 3150