Yesu ntakangwa n’iminsi umaranye ikibazo cyangwa ibyo abantu bamenyereye ahubwo iyo umushakanye umwete arakwiyereka. Uziko hari ubwo Yesu akwitegereza akamenya uko umeze akururutswa no kukugirira neza, akakurengera. Twifashishe iri jambo ry’Imana ‘’Yesu amubonye amenya ko amaze igihe kirerkire arwaye, aramubaza ati ‘’urashaka gukira?’’ Yohana 5:6
Bibiliya itubwira ko uyu mugore yari aryamye ategereje ko amazi yihinduriza kuko ngo rimwe na rimwe Malayika yazaga amazi akihinduriza, uwabanjemo (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Iyo Yesu aje gukiza, akiza ukwe!
6 October 2015, by Innocent Kubwimana -
Kugona bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri
4 July 2012, by Emmanuel NTAKIRUTIMANAAmakuru dukesha urubuga rwa Atlantico.fr avugako abantu bagira ibibazo mu myanya y’ubuhumekero cyane cyane igihe basinziriye, aho bamwe bibaviramo no kugona ngo baba bafite inshuro 5 z’ibyango byo kurwara kanseri kurenza abandi.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Wisconsin-Madison ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwagaragaje ko ibi biterwa n’uko abagira ibibazo mu myanya yabo y’ubuhumekero igihe basinziriye batabasha kwinjiza umwuka mwiza (oxygene) uhagije. Aba (...) -
Mwenedata, kurira kwawe bifite iherezo ! Pastor Desire.
7 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaZaburi 30:5b Ahari kurira ko ararira umuntu nijoro ariko mu gitondo impundu zikavuga.
1. Umuntu yatangiriye kurira muri Edeni ; kuva icyo gihe umubabaro, umuruho biba biratangiye kuko ubwiza bw’ Imana bwari buvuye ku muntu.
- Iyo Umwana avutse kugira ngo bamenye ko ari muzima nuko arira kandi iyo arize bose baraseka bakishima kuko ari muzima ; ariko nkeka ko arizwa n’uko yari ari ahantu heza, none akaba aje mu muruho w’ isi.
- Abantu barira bo barizwa n’ iki ? Imibabaro n’ imiruho byo mu (...) -
Umubatizo wa Yohana wo kwihana usobanura iki? - Paul Yonggi Cho
18 July 2013, by Simeon NgezahayoYohana Umubatiza ni umugaragu w’Imana wavutse amezi atandatu mbere ya Yesu, kandi yari yarahanuwe muri Malaki ko ari we uzaba Umutambyi Mukuru wa nyuma wo mu Isezerano Rishya.
“Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka. Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi ukomeye w’Uwiteka kandi uteye ubwoba utaragera. Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugira ngo ntazarimbuza isi umuvumo” (Malaki 4:4-6).
Igihe (...) -
Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye.
14 February 2016, by Alice Rugerindinda“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye”. Yohana 14: 27 Amen. Aya magambo yavuzwe na Yesu mu gihe yasezeraga abigishwa be. Kandi yongeraho ngo ntabahaye amahoro nkuko abisi bayatanga! Buriya amahoro arahenze, kandi nta muntu uyiha ngo bikunde.
Hari ibyo bita “Kwiha amahoro” ariko nyine icyemeza ko ari ukwiha amahoro, nuko ari amahoro y’umwanya muto . Abenshi ngo kugirango bihe amahoro, banywa inzoga nyinshi cyane, ibiyobyabwenge, bakarara bareba amafilime, bagasohokera ahantu kure ha (...) -
Wigeze ukundwaho, Dore umukunzi nyawe !
23 May 2016, by Innocent KubwimanaUwo data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato (Yohana 6 :37)
Hano Yesu yavuze amagambo meza ngo abo se yamuhaye bose baza aho ari ariko igikomeye ngo ntazabirukana na hato, ubu ni ubwishingizi bukomeye.
Akenshi umuntu ashobora kuvukira mu muryango ababyeyi be bose ntibamwiteho bikamubabaza kuko atahabonye ibyo akeneye byose, bene uyu ashobora gukurana icyizere gike afitiye umuryango we, ashobora no guhitamo kureka umuryango we akigira kubana n’abandi, ibi (...) -
RCA: Mu gihe imirwano hagati y’Abakristo n’Abisilamu ikomeje guca ibintu, urusengero rwahungishije Abisilamu 700
22 January 2014, by Simeon NgezahayoUmupasiteri ukomoka mu gihugu cya Centre Afrique yakinguye urusengero ngo ahishe Abisilamu bahungaga ingabo z’Abakristo.
Amaze kubakingurira ngo sihishe, Xavier Fagba yatangarije France 24 ati "Sindi bwemere ko hari ugirira nabi abantu bahungiye mu rusengero rwanjye, ikibazo si uko ari Abisilamu cyangwa Abakristo.” Xavier ayoboye itorero mu mujyi wa Boali, ho mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru Bangui.
Mu materaniro yo kuri iki cyumweru, Xavier yabwiye abayoboke be b’Abakristo ko (...) -
CEP masters yafunguwe bwa mbere muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK)
28 February 2013, by UbwanditsiKuri icyi cyumweru taliki ya 24/02/2013 muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) habereye igiterane cyateguwe na CEP ULK ( Communaute des Etudiants Pentecotistes) kitabiriwe n’abanyeshuri ba Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda kandi bavuye mu matorero atandukanye. Chorale TURANEZEREWE na JEHOVAH JIREH zikorera muri iyo Kaminuza nazo zari zabukereye mu kwizihiza icyo giterane.
Nyuma y’Ubutumwa bwiza bw’Imana bwakoze ku mitima y’abari bitabiriye icyo giterane bwatanzwe n’Umukozi w’Imana Rev. Pasteur (...) -
P100 yateguye igiterane cyiswe “Bazakwibukira kuki ?”
27 March 2014, by Niyitegeka AuroreItsinda ryitwa P100 (Psalms 1oo) bisobanura Zaburi 100 , rigizwe n’abasore babiri ari bo Nzabandora Emmanuel na Philino Philbert Niyotwizera, ryateguye igitaramo gifite intego igira iti “ Bazakwibukira kuki?Iyi ntego bakaba barayiteguye bagendeye ku nkuru ya Tabita yanditswe muri Bibiriya mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa 9:36-41”
Iki giterane kizabera ku rusengero rwa Faith Center kuri iki cyumweru tariki ya 30 /03/2014 i Masaka kuva saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Nk’uko (...) -
Ese ni ubuhe burere dukwiye guha abana bacu?
18 March 2016, by Umugiraneza EdithMenyereza Umwana inzira akwiriye kunyuramo azarinda asaza atarayivamo (Imigani 22:6)
Ese ni ubuhe burere dusigaye duha abana bacu? Birababaje cyane iyo turebye abana b’iki gihe uko basigaye bitwara nta muco nta kubaha Imana, ababyeyi ntakubaha ababaruta. Kera ababyeyi batozaga abana babo gusenga, gusenga bikaba amwe mu mahame imiryango igenderaho, abana bakubaha abaturanyi inshuti n’abandi.
Muri ino minsi ababyeyi ntibagiha agaciro uburere bw’abana babo, ntibanababonera umwanya, ndetse bya (...)
0 | ... | 2700 | 2710 | 2720 | 2730 | 2740 | 2750 | 2760 | 2770 | 2780 | ... | 3150