Mu mujyi wa San Francisco, muri Leta ya California habarizwa itorero rya Satani (Church of Satan). Iri torero rimaze imyaka itari mike rikorera k’umugaragaro nk’ayandi yose abantu basanzwe bamenyereye. Ryatangijwe n’umugabo witwa Anton Szandor LaVey mu mwaka wa 1966. Uyu mugabo ni nawe waje kwandika bibiliya ya Satani bifashisha muri iryo torero; akaba yarayanditse mu mwaka wa 1969. Uyu mugabo yaje gupfa mu mwaka wa 1997. gushyingurwa kwe kukaba kwarakozwe mw’ibanga n’abantu bararitswe gusa. (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Waruzi ko hariho itorero rya Satani rikorera kw’isi k’umugaragaro?
20 October 2012, by Ubwanditsi -
Simon Kabera agiye kumurika Album y’ amashusho
13 August 2013, by UbwanditsiSimoni Kabera avuga ko agiye kumurika album ye ya mbere y’amashusho izamutwara amafaranga arenga miliyoni eshatu mu kuyitegurira neza abakunzi be.
Nyuma yo gutumirwa ahantu henshi hatandukanye akitabira ubutumire bwaho dore ko we ubwe nta biterane yateguraga, Simoni ngo igihe cye cyo gutaramira abakunzi be ni kuri tariki ya 18 Kanama 2013 ku Gicumbi cy’umuco kuri Stade Amahahoro.
Simoni avuga ko kuba yaratinze kumurikira abakunzi be izi ndirimbo icumi z’amashusho ziganjemo iziri mu njyana (...) -
Nigeria : Boko Haram yahitanye abakirisitu 15
31 December 2012, by UbwanditsiAbakirisitu 15 bahitanywe n’igitero cyagabwe mu majyaruguru ya Nigeria, hafi y’agace kigaruriwe n’umutwe wa Boko Haram ku wa gatanu w’icyumweru dushoje.
Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ivuga ko imiryango yita ku burenganzira bwa muntu yatangaje kuri iki cyumweru ko iki gitero cyahitanye abantu 15, nyamara Leta ya Nigeria yo ikemera batanu bonyine.
Muri abo bapfuye harimo umupolisi wo mu muhanda n’abasivile 14, bose b’abakirisitu.
AFP bivuga ko ubu bugizi bwa nabi bwashyize (...) -
Abahanzi bo mu itorero rya ADEPR ngo baba bagiye guseka nyuma y’igihe kirekire ntawe ubitayeho!
11 July 2013, by Simeon NgezahayoBurya koko ngo nta gahora gahanze! Nyuma y’imyaka itari mike ikitwa umuhanzi wigenga mu itorero rya ADEPR gifatwank’ikintu kizira cyananiye itorero, kuri ubu ngo siko bikiri kuko kuva aho ubuyobozi bushya bugiyeho. Ibi ni ibyagaragariye mu nama yahuje abahanzi basaga 100 bo mu itorero rya ADEPR ku rwego rw’umujyi wa Kigali, iki gikorwa kikaba cyarabereye kuri ADEPR Kagarama kuri uyu wa 9/7/2013.
Bimwe mu byaranze iyi nama harimo inyigisho zibahwiturira guhindura imyitwarire yabo zatanzwe na (...) -
Kuri iki cyumweru Korare Betelhemu iramurika album ya 6 muri SERENA Hotel i Gisenyi
27 August 2013, by UbwanditsiChoral Bethlehem ibarizwa mu itorero ry’ADEPR mu karere ka Rubavu umujyi wa Gisenyi kuri iki cyumweru iramuriikira abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko abakunzi bayo Album ya 6 igizwe n’indirimbo 12.
Iki gitaramo kizabera muri Hotel Serena kuva ku isaha ya saa munani kugeza isaa kumi n’ebyiiri z’umugorobo. Umuyobozi w’iyi Choral bwana MUHIRE Innocent yatangarije ikinyamakuru agakiza.org ko iyi concert izaba ari idasanzwe kuko ri ku inshuro ya mbere iyi korari izaba ikoreye (...) -
Iyo aba yaritwaye nabi mbere yo gupfa kwe umwenda yasize atishyuye wari urikoze
16 January 2016, by Ernest RutagungiraKugira umwenda mu buzima bwa muntu ni ibisanzwe ariko noneho bihindura isura iyo ubwishyu bubuze, bikaba akumiro nyir’ukwikopesha aramutse apfuye atishyuye aha biba ikibazo gikomenye kubasigaye, akaba ariyo mpamvu bavuga ngo ngo akaryamyenda gashima kishyuye, aka kaga rero akaba ariko kabaye kuri uyu muryango.
Inkuru zo muri bibiliya 2 abami 4:1-7 zivuga inkuru z’umugore wari warashakanye n’umugabo wari umukozi w’Imana, akaba n’umwe mu bahanuzi, Nyuma rero yo kuguza umwenda utari muto uyu (...) -
Ibanga ryo kwibuka ibyo Imana yakoze
24 July 2015, by Innocent KubwimanaKandi uwo munsi uzababere urwibutso, muzawuziririze ube umunsi mukuru w’Uwiteka. Mu bihe byanyu byose muzajye muwuziririza, ribe itegeko ry’iteka ryose. Kuva 12:14
Imana ikura ubwoko bwayo bw’Abisirayeli mu buretwa bwa Egiputa, iki cyari igihe gikomeye kidashobora kwibagirana. Uyu munsi wabaye mu bihe by’amateka akomeye y’Abisirayeli, ari ko n’Imana yabasabaga kutabyibagirwa. Umunsi baboneyemo gukomera kw’Imana.
Imana yerekanye imbaraga zayo kuri Egiputa hamwe n’ibyago icumi kubera kwinangira (...) -
Numva nakwitwa umukozi w’Imana kurusha kwitwa umuhanzi - Dominic Nic
24 October 2013, by UbwanditsiKubwanjye numva kwitwa umukozi w’Imana aribyo by’ingenzi kandi nkumva mbikunze binyuze cyane kurusha kwitwa umuhanzi.
Ibi ni ibyatangajwe na Dominic Nic ubwo twamusangaga aho yarari mu myimenyerezo (repetition) y’igitaramo ategura mu kwezi gutaha kuri 24 Ugushyingo 2013.
Abahanzi benshi iyo bari mu bitaramo bakunze guhamagarwa mu mazina yabo ariko babanje kuvuga ijambo umuhanzi, Dominic Nic we ngo ku cyifuzo cye yumva yakwitwa umukozi w’Imana Dominic Nic kurusha guhamagarwa umuhanzi Dominic (...) -
Umunyarwanda yirukanywe muri Zimbabwe kubera gushaka gushinga idini risenga Shitani
13 September 2012, by UbwanditsiLeta ya Zimbabwe yafashe icyemezo cyo kwirukana Umunyarwanda witwa Busy Mana Theoneste wari wayandikiye asaba uburenganzira bwo gutangiza idini ryemera kandi risenga Shitani.
Uyu Munyarwanda Busy Mana Theoneste na bagenzi be babiri b’Abanyekongo: George Rene Lungange na Ngendo Brangsto b’Abanyekongo bageze muri Zimbabwe ari impunzi, bajya gucumbikirwa mu nkambi yitwa Tongogara mu gace ka Chipinge.
Bageze muri iyo nkambi, basabye ko bakingura imiryango y’idini yabo bemera ya Shitani, ariko (...) -
ADEPR Muhima ku bufatanye n`abahanzi bo kuri uwo mudugudu bateguye igiterane cyo guhimbaza Imana.
15 October 2013, by UbwanditsiADEPR Muhima ku bufatanye n`abahanzi bo kuri uwo mudugudu bateguye igiterane cyo guhimbaza Imana. Iki giterane kikaba kizaba tariki ya 19-20/10/2013 aho kizahuza abahanzi 13 bose babarizwa kuri uyu mudugudu.
Nkuko tubitangarizwa na Prince uhagarariye iki gikorwa ngo kuri bo bifuje gutegura iki giterane kugirango babashe gutanga umusanzu wabo nk`abahanzi dore ko uyu mudugudu uri kuvugurura inyubako y`urusengero rwayo.
Mu kiganiro kirambuye na prince yagize ati:” abahanzi b`umudugudu wa (...)
0 | ... | 3030 | 3040 | 3050 | 3060 | 3070 | 3080 | 3090 | 3100 | 3110 | ... | 3150