IBAZE NAWE!
Luka 13:1-5 Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby’Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n’ibitambo byabo. Yesu arabasubiza ati"Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo?
Abantu begereye Yesu bamubwira amakuru y’abanyagalilaya biciwe mu rusengero na Pilato. Babibvuga bumvaga abapfuye barazize ibyaha bakoze. Muri icyo gihe hari na none n’andi makuru y’abantu 18 bari bagwiriwe n’umunara w’i (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Kuba ukiriyo n’icyo kintu gikomeye ufite
29 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Wicika intege ibyakubayeho bibi Imana igiye kubihindura byiza. Pastor Desire
28 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIbyakubayeho bibi Imana igiye kubihindura byiza
Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye, (Abaroma 8:28)
Bitewe n’ ibyo umaze igihe unyuramo ugeze aho ushidikanya urukundo rw’ Imana uribaza uti: Imana iramutse inkunda kuki yemeye ko ibi byose bimbaho? Ko mvukira aha hantu, ko mbana n’ uyu muntu, ko mpomba, ko nshomera, ko nkena, ko banyanga, ko mbura ababyeyi, ko ndwara, ko mpora mu gutsindwa n’ ibi byaha,...bimwe (...) -
Babyeyi, ntimucogore!
11 October 2013, by Kiyange Adda-DarleneHashize iminsi, hari kuwa gatandatu mu gitondo ubwo nari mfitanye gahunda na mugenzi wanjye ijyanye n’akazi, hanyuma tujya ahantu turicara tubanza gufata amafunguro ya mugitondo. Nkuko byari bisanzwe, jye na mugenzi wanjye twahuriye ahantu abantu bafatira amafunguro (restaurant). Mu gihe twari twatangiye ikiganiro cyacu, nabonye ibintu byantangaje cyane, bituma nshaka kubikurikirana kugira ngo menye ibyaribyo.. Mu nguni ya ha hantu twari twicaye, hari hicaye umugabo ari kumwe n’umuhungu we (...)
-
Ingeso tutareka zigira ingaruka kuri benshi - Pastor Désiré
29 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaYosuwa 11:22 Nta muntu n’umwe wo mu banaki wasigaye mu gihugu cy’ Abisirayeri keretse i Gaza, i Gati, na Ashidodi niho hasigaye bamwe.
Ubundi gukizwa ni ukumaramaza, ugakizwa ugamije kutagira icyo usiga kuko ingeso yose ya kamere yaba iyo wita nto utayihanye yazakugiraho ingaruka mbi utayiretse.
Kandi ingeso zirabyarana, irari riratwita rikabyara icyaha, icyaha kikazabyara urupfu. Twige gukizwa ari ntacyo dusize kuko dukwiye kuba abakristo mu bintu byose kuzageza gupfa.
Mu gitabo cya 1 cya (...) -
Kuki usanga ingaragu zidakunze kugirirwa icyizere mu nsengero?
2 September 2015, by Innocent KubwimanaIki kibazo gikunze kugaragara hirya no hino mu nsengero zitandukanye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Hari n’abibaza niba byaba ari amabwiriza y’ijambo ry ‘Imana bikabayobera, abandi bagatekereza ko byaba bifitanye isano no kuba icyizere ku batararushinga kidahagije.
Iyo witegereje usanga amwe mu matorero yemera kubaha na zimwe mu nshingano zikomeye yewe zirimo n’ubushumba, andi ariko nanone ntabikozwa. Ibi bituma iyo witegereje mu nsengero nyinshi hirya no hino ku isi, abakiri bato (...) -
Nigeria : Abakirisitu batandatu bambuwe ubuzima kuri Noheli
26 December 2012, by UbwanditsiAbantu bitwaje imbunda muri Leta ya Yobe mu Majyaruguru ya Nigeria, kuri Noheli tariki ya 25 Ukuboza 2012 barashe ku bakirisitu abantu batandatu bahasiga ubuzima.
Aya makuru atangazwa n’igisirikare hamwe n’abayobozi bo muri aka gace, avuga ko urusengero rwo mu giturage cy’ahitwa Peri rwarashweho mu gihe cya kare kuri Noheli.
Kugeza ubu nta muntu urigamba iki gitero.
Ibitero byibasira abakirisitu byari bisanzwe byigambwa n’umutwe wa Boko Haram, aho kuva mu mwaka wa 2010 wibasiye insengero (...) -
Dore icyatumye Dominic Nic atitabira igiterane cyo gushima Imana i Rubavu
28 February 2013, by UbwanditsiUmuhanzi Dominic Nic umenyerewe nk’umuvugabutumwa mu ndirimbo zihimbaza Imana, yasohoye inyandiko isobanura impamvu atagaragaye mu gitaramo cyo gushima Imana giherutse gutegurwa kuwa 24 Gashyantare n’umuhanzi w’i Rubavu witwa Frère Manu.
Nyuma y’uko Diminic atagaragayemo, ngo hari amajwi menshi yamugezeho amunenga kuko yagaragaraga ku mpapuro zikangurira abantu kuza mu gitaramo (Affiche) ariko ntakibonekemo, yahisemo kugaragaza ukuri kwe kwatumye ataza gutaramira ab’iwabo ku ivuko.
Uko (...) -
Yesu ntakiri mu mva, ni muzima ibihe byose
19 August 2015, by Innocent Kubwimana‘Ntari hano kuko yazutse nk’uko yavuze, nimuze murebe aho Umwami yari aryamye.’’ Matayo 28.6
Ubwo Yesu yari amaze kuzuka, abasirikare bari barinze imva ye baguye igihumure, bikubita hasi ariko bamaze kuzanzamuka bamenya ko Yesu yazutse, babibwiye abatware barabihanangiriza yemwe babaha n’ibiguzi kugira ngo iyo nkuru rwose bayiceceke hatagira n’umwe ubimenya.
Ahubwo bababwira ko bagomba kugenda bavuga ko abigishwa be baje nijoro bakamwiba, ariko burya inkuru nziza ntijya yihishira, (...) -
Dore ibintu 10 byagaragaye mu gitaramo cy’umuhanzi FRERE Manu ubwo yari I Musanze.
7 June 2013, by UbwanditsiFRERE Manu ni umuhanzi akaba umucuranzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana. Yamenyekanye cyane kubera zimwe mu indirimbo yakoze mu giswahiili NYIMBO ZA WOKOVU Ubu akaba ari gukora ibitaramo bikomeye hirya no hino mu turere tugize intara z’igihugu cy’u Rwanda. Mu igitaramo yakoreye i Musanze ku icyumweru gishize tariki 02/06 dore ibintu 10 byakiranze.
1. Niwe muhanzi wambere wagerageje guhuza imbaga y’abantu benshi muri aka karere ,doreko ibitaramo bikomeye bisanzwe bikorerwa mu matorero (...) -
Ijambo ry’ Umunsi
7 August 2013, by UbwanditsiNi ukuri kugirirwa neza n’ imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, nanjye nzaba mu nzu y’ Uwiteka iteka ryose. Zaburi 23:6
0 | ... | 3000 | 3010 | 3020 | 3030 | 3040 | 3050 | 3060 | 3070 | 3080 | ... | 3150