‘’Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza, Abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana.’’Imigani 18:21
Mu bintu nasanze bigora mu buzima, ni ukuvuga amagambo akwiriye mu gihe cyayo!
Ni ayahe magambo musohora mu kanwa kanyu iyo ibintu byagoranye ? Muri Bibiliya, Yakobo agereranya ururimi rwacu n’ingashya ntoya. Nubwo ari ruto cyane, rushobora kuyobora umubiri wose . Mbese ukuntu rugoye kugenga ! Mbese ukuntu bigora kumenya guhitamo amagambo meze aho kuvuga ibyo utabanje gutekereza !
Birasaba kwitonda (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ayo magambo mwatura!
22 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Duharanire kureba Yesu
7 September 2015, by Innocent KubwimanaHariho abagiriki mu baje gusenga mu minsi mikuru, basanga Filipo w’i Betsayida y’i Galilaya, baramwinginga bati ‘’ Mutware turashaka kureba Yesu.’’ Yohana 12:21
Yaba muri iki mu gihe cyashize, ubu ndetse n’ikizaza mu buryo butandukanye, abantu bifuza buri gihe kureba Yesu. Hari abamushaka ngo abakize indwara, abamushaka mu buzima bwabo mu bindi, abakeneye kubohorwa ingoyi zitandukanye, abifuza amahoro yo mu mutima baruhijwe, abakeneye imbabazi ze, abakeneye kugirirwa neza n’Imana mu buzima bwabo (...) -
Nyuma y’imyaka 10, Alexis Dusabe agiye kumurika umuzingo wa kabiri
28 May 2013, by UbwanditsiTariki ya 30 Kamena 2013 muri Selena Hotel I Kigali, umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana, Alex Dusabe aritegura gushyira ahagaragara umuzingo (Album) wa kabiri w’indirimbo.
Uyu muzingo yawise “Jyana I Gologota”, ukazaba ukurikiye uwa mbere yise ‘Mfite ibyiringiro’ yasohoye mu myaka 10 ishize.
Alexis Dusabe yatangarije IGIHE ko yatangiye imyiteguro yo gushyira ku mugaragaro uyu muzingo. Dusabe avuga ko yawushyizemo imbaraga nyinshi kugirango indirimbo ziwubumbiyeho zizafashe (...) -
Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho.
1 October 2015, by Alice Rugerindinda“Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, kandi ko amaherezo azahagarara mu isi. Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora,nzareba Imana mfite umubiri. Nzayireba ubwanjye, amaso yanjye azayitegereza si ayundi. Nuko umutima wanjye umarwa n’urukumbuzi”. Yobu 19:25-27
Iki nicyo bita kubona Imana uri mu bigeragezo kandi iri ni ijambo ry’ibyiringiro kandi nta handi byava atari ku Mana. “Jye ubwanjye nzi” ni ijambo ririmo guhamya neza udashidikanya ko ibyo uvuga ubizi kandi ubyizeye.
Aya (...) -
Ijambo ry’Imana: Ese ugeze he ukura mu Mwuka? Ezekiyeli 47:1-9
16 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaImibanire yose ni ngombwa kuyikuza. Mu mibanire dufitanye n’Umwuka Wera rero, na ho ni uko biri.
Mbese ni iki uri gukora ngo ukuze imibanire ufitanye n’Umwuka Wera?
Mbese hari nk’inzego kuva kuri 1 kugera ku 10, urwego rwa mbere rugaragaza ko nta mibanire ufitanye na Mwuka, ariko urwa 10 rugaragaza ko ufitanye na We imibanire inimbitse kandi yuzuye; ni he uruhe rwego wakwishyiraho?
Mu matorero yemera Umwuka Wera hari imyumvire ivuga ko iyo wuzuye Umwuka Wera (bigaragazwa no kuvuga mu ndimi (...) -
Amahame 6 y’ingenzi atuma abayobozi bakora iby’ubutwari - Doug Franklin
12 July 2013, by Simeon NgezahayoBayobozi, mwiringire Imana yonyine! Hariho amahame 6 y’ingenzi atuma abayobozi bakora iby’ubutwari iyo bayakurikije. Buri hame rishingiye kuri Bibiliya, kandi ryasuzumwe hakurikijwe igihe. Gerageza aya mahame maze wirebere! 1. Umuyobozi agomba gutekereza ibisa n’ibidashoboka.
Mbese ku bw’umuntu, byashobokaga ko Imana yuzuza isi umwuzure ukarimbura ibintu byose? Birumvikana ko nta wari kwiyumvisha ko bishoboka! Ariko Nowa yizeye ibigaragara nk’ibidashoboka kuko yari yizeye Imana ikomeye. Ni (...) -
Zimwe mu mpamvu zagombaga gutuma Yesu aza!
31 August 2015, by Innocent KubwimanaIyo tugaruka ku cyatumye Yesu aza, kenshi duhurira ku gucungura umwana w’umuntu ari nayo ntego nyamukuru. Muri iyi nyigisho reka tugaruke ku mpamvu zatumye aza nubwo zose zikubiye muri iriya nkuru.
Kugira ngo yemere gusiga icyubahiro, ubwiza bwe, ave mu ijuru aze mu isi , hari icyabiteye ari byo tugiye kugarukaho muri make.
Yesu yagombaga ku isi mu isi agahinduka umuntu kugira ngo isezerano Se (Imana) yatanze risohore. Yesu yaje gusohoza ibyasezeranijwe kera. Byari byarahanuwe n’abahanuzi (...) -
Hari igihugu kitazamo umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa!
17 May 2016, by Alice Rugerindinda“ Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize. Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “ Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iti “ Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri” Ibyahishuwe 20:4-5
Kera abantu bajyaga batekereza ko mu isi hari ahantu abantu baba nta kibazo bahura nacyo, ariko uko iminsi igenda ishira, abantu bakurikiranira amakuru y’isi ku mbuga zitandukanye, (...) -
Ariko mwebweho, abifatanije n’Uwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi!
8 December 2015, by Alice RugerindindaAriko mwebweho, abifatanije n’Uwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi! Gutegeka kwa kabiri 4:4
Kwifatanya n’Imana ni ukuba mu itsinda rimwe nayo. Mukemeranwa uko muzagenda, mukemeranwa ku mirongo ngenderwaho, ahasigaye buri wese akarahirira kutazatatira igihango cyangwa kuzabyitwaramo neza. Icyo nzi neza ntashidikanya nuko Imana yacu yo itaguhemukira cyangwa ngo yice gahunda mwagiranye,. Umuntu yakwinanirwa ku giti cye ariko kwifatanya n’Uwiteka ni ibintu bikomeye cyane. Umuririmbyi (...) -
Kunshuro ya mbere itorero New Jerusalem Church ryabateguriye igiterane cy’ Ubuhanuzi
19 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKunshuro ya mbere itorero New Jerusalem Church riyobowe n’Umushumba Prophetic Bishop Rubanda Jacques, ryabateguriye igiterane cy’Ivugabutumwa ndetse n’ijambo ry’ubuhanuzi cyiswe “Prophetic Word Conference”. Bizaba ari umwanya mwiza wo gusangira ijambo ry’Imana no gufatanya kuramya Imana n’abaririmbyi batandukanye.
Twegereye abarimo gutegura igiterane tubabaza icyo bateganya kungukira muri iki gitererane maze batubwira ko isanganyamatsiko igaragara muri zaburi 25:14.
Ibihishwe by’Uwiteka (...)
0 | ... | 720 | 730 | 740 | 750 | 760 | 770 | 780 | 790 | 800 | ... | 3150