Tembeya na Yesu ni ikiganiro cyiba buri ku cyumweru mugitondo kuri Radio One ivugira mu Rwanda ku murongo wa 91.1 Fm, cyigatangwa na Evangelist Sugira Steven, cyikaba kimaze amaze atatu. Nkuko twabitangarijwe na Mahoro Jean Napoleon umuhuzabikorwa w’igikorwa Tembeya na Yesu Choirs promotion, iki ni igikorwa cyo gufasha ama Kolari kumenyekana no gutera imbere, cyikaba ari ubwa mbere kizaba kibaye mu rwanda ariko cyikaba ari ngarukamwaka.
Muntangiriro habayeho amatora kuri radio abantu (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ikiganiro « Tembeya na Yesu » cyateguye igikorwa cyo gushigikira amakorali
15 November 2012, by Patrick Kanyamibwa -
DK Kwenye Beat ni umwe mu bahanzi bazitabira itangwa rya Groove Awards Rwanda baturutse hanze y’u Rwanda
7 October 2013, by UbwanditsiMu gihe amatora akomeje mubahatanira ibihembo bya Groove, aho aya matora ku sms na interinete azasozwa ku munsi wa 12/10/2013, bimaze kumenyekana ko harimo abahanzi bamwe bamaze kwemera kuzitabira umunsi nyirizina w’itangwa ry’ibihembo harimo uwitwa DK Kwenye Beat wamenyekanye cyane muri Sari Sari, Furi Furi na Osusu ndetse akazaba ari kumwe na Eric Omondi na Dj Mo.
Amakuru dukesha abari gutegura aya marushanwa avuga ko uyu muhanzi azagera i Kigali hagati yo ku Kabiri no kuwa Kane wa kino (...) -
Biracyashoboka ko Yesu yakwiyereka
24 July 2015, by Innocent Kubwimana‘’Amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby’ubwami bw’Imana.’’ Ibyakozwe n’Intumwa 1:3
‘’Jyewe Yohana mwene so musangiye amakuba n’ubwami n’amakuba biri muri Yesu, nari ku kirwa cyitwa Patimo bampōra ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu. Ku munsi w’Umwami wacu nari ndi mu Mwuka,... Mubonye ntyo mwikubita imbere nk’upfuye anshyiraho ukuboko kwe…’’Ibyahishuwe 1 : 9-18
Yesu aracyiyerekana ntabwo yahindutse. Nubwo twebwe abantu hari (...) -
Igiterana gikomeye mu karere ka Rubavu ULK Campus Gisenyi.
6 November 2012, by UbwanditsiUmuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa mu Rwanda Campus pour Christ wahuje abanyeshuri 1500 biga muri kaminuza yigenga ya ULK Gisenyi ndetse n’abandi bantu bakunda indirimbo n’ijambo ry’Imana mu giterane cyasojwe kuri ikicyumweru. Imwe muri gahunda zakozwe harimo gusengera abayobozi bashya babanyeshuri bazafasha bagenzibabo gukora umurimo w’Imana (ivugabutumwa) ndetse 25 bagize amahirwe yo kwiga bibiriya bahabwa impamyabumenyi.
Umuyobozi mukuru wa Campus pour Christ mu Rwanda Bwana Rutunda (...) -
Kurambagizanya kw’abakijijwe (igice cya 1)
23 May 2016, by Pastor Rukundo Octave1. Kumara igihe abitegura kurushinga bakundana cyangwa se ‘’fiançailles’’, n’iki ?
Urebye mu nkoranyamagambo, fiancaille ni igihe kiba hagati yo kwemeranwa kuzashakana no gushakana nyirizina. Fiancé : Bivugwa kumuntu wemeye kuzubakana urugo n’undi, bombi bakabyemeranwaho.
Ubwo busobanuro bubiri burumvikana neza, ni nabwo bwemewe muri Bibiriya(Mariya Yosefu bari abafiance mbere yuko Mariya atwita Yesu kubwo imbaraga z’umwuka Wera. Luka 2:5)
2. Ni kuki hagomba kubaho igihe hagati yo guhana (...) -
Gushima Imana bivuze iki? Pastor Gatanazi Justin
9 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaGUSHIMA IMANA BIVUZE IKI ?
Zab.116:12-13, Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, Ndabimwitura iki ? Nzakira igikombe cy’agakiza, Nambaze izina ry’Uwiteka.
Icya mbere umuntu yakwitura Imana ni ukuyiha umutima we ikawutegeka, ikawuyobora. Benshi bahaye Satani imitima yabo arabagenga kandi nyamara banakomeye mu madini n’amatorero yabo. Nyamara kudashima bifite ingaruka kandi zikomeye, dore ko Imana yaturemye ngo dusabane nayo.
Ushima Imana akwiye kuvuga ibimuvuye ku mutima. Hari benshi bashima (...) -
Itorero rya Kibungo ryasezeranije imiryango 12 yabanaga idasezeranye imbere y’Imana
8 July 2013, by UbwanditsiNk’uko amategeko agenga umuryango nyarwanda abitegeka kandi bigashimangirwa n’ijambo ry’Imana, aho bavuga ko umugabo n’umugore bagomba kubana mu buryo bwemewe n’amategeko aho bagomba kuba barasezeranye imbere y’amategeko, itorero na ryo rifite amabwiriza avuga ko umugore n’umugabo bagomba gusezerana imbere y’Imana kugira ngo imibanire yabo ikomezwe n’indahiro.
Ni muri urwo rwego Itorero rya ADEPR Paroisse ya KIBUNGO, Itorero ry’Akarere ka NGOMA kuri Chapelle ya RUBIMBA kuri uyu wa gatandatu taliki (...) -
Imana ni urukundo - Eric-Elisée Kouakou
17 September 2013, by Simeon Ngezahayo“Bishimisha Imana iyo ibona abana bayo babanye mu mahoro, bakundanye!”
“Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo” 1 Yohana 4 : 7-8.
"Imana ni urukundo" , byumvikana ko urukundo ari kamere y’Imana. Ntabwo yuzuye urukundo, ahubwo yo ubwayo ni urukundo! Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ngo “Ukunda aba azi Imana” kandi "udakunda ntazi azi Imana."
Mu yandi magambo, iyo nta rukundo dufite, ntabwo tuba (...) -
Kuberako Yesu abivuze. Dr Fidèle MASENGO
30 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKUBERAKO YESU ABIVUZE
Luka 5:5 - 6. Simoni aramusubiza ati"Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye." Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika.
Ejo ntegura inyigisho yo ku cyumweru nongeye gutangazwa no kwiga impinduka ziba iyo Yesu ageze mubyo turimo gukora, iyo Yesu avuze. Simoni Petero na bagenzi be bari bakesheje ijoro ryose baroba ariko ntacyo bafashe. Bari bazi inyanja....bari abarobyi (...) -
Benin:Abapfu bakomeje kwibwa mu marimbi bakajyanwa gukoreshwa mu bupfumu.
3 December 2012, by UbwanditsiAmarimbi arenga 60 mu gihugu cya Benin yibwemo bimwe mu bice by’imibiri y’abantu bashyinguyemo ijyanwa gukoreshwa mu bupfumu bwo mu bwoko bwa “Voodoo” bufasha abantu kugera ku bukire bw’agahebuzo, ibyishimo n’ubudahangarwa.
Benin iherereye muri Afurika y’iburengerazuba iza ku mwanya wa mbere ku isi mu bihugu bikorerwamo ibikorwa by’ubupfumu bwifashisha bimwe mu bice by’imibiri y’abantu bapfuye.
Muri icyo gihugu abantu barenga miliyoni 9 bakora ibijyanye n’ubupfumu mu myemerere yabo ya buri munsi (...)
0 | ... | 850 | 860 | 870 | 880 | 890 | 900 | 910 | 920 | 930 | ... | 3150