“Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge. Kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana” 1 Abakorinto 6:19-20 “You are not your own, (You do not belong to yourselves) 20 for you were bought with a price. So glorify God in your body. Corinthians 6:19-20
“Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z’isoni nke, n’izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda n’imigenzo izira cyane y’abasenga ibishushanyo. (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Uziko utakiri uwawe ngo wigenge! Alice
23 July 2015, by Alice Rugerindinda -
Yesu Kristo arabohora - Darien Donelson
23 May 2013, by Simeon NgezahayoNakunze kunywa ikiyobyabwenge cyitwa cannabis, ntekereza ko kiruhura mu mutwe. Ibyo nakoraga byose, sinari kubasha kureka kunywa marijuana (ikiyobyabwenge). Igihe cyarageze nisanga ntakibashije kureka icyo kiyobyabwenge. Ntekereza ko ubusore bwanjye bwose nabupfushije ubusa nkora ibyo bitagira umumaro.
Numvaga nshaka gukora uko nshaka, no kubaho nigenga ngo nikomereze ubuzima nari naramenyereye. Amafaranga yanjye yose nayamariraga muri ibyo biyobyabwenge, kandi nta munsi w’ubusa ntabaga (...) -
Tumenye ubuzima bw’Umuvugabutumwa Mpuzamahanga Reinhard Bonnke.
26 April 2013, by UbwanditsiReinhard Bonnke yavutse kuwa 19 Mata 1940 ahitwa i Konogsberg mu ntara ya East Prussia mu budage. Yaje kuvuka ubwa kabiri afite imyaka icyenda. Nyuma yaho yaje kwiga amashuri ba Bibiriya mu ishuri ryitwa The Bible College of Wales riri ahitwa , Swansea, aho yavuye aba Umu Pasitoro mu Budage mu gihe kingana n’ imyaka 5. Ubwo nibwo yatangiye Ministy ye muri Africa kuko yumvaga ariho umuhamagaro we w’ibanze wari uri.
Yahise ajya mu gihugu cya Lesotho mu mwaka wa 1967. Kuva icyo gihe yagiye (...) -
Imana yambereye Papa nari narabuze nkiri muto
16 July 2015, by UbwanditsiNitwa Deborah mfite mama na basaza banjye babiri. Papa yapfuye ku munsi navukiyeho, ubwo nari maze kugira imyaka 7 basaza banjye nabo bava murugo barigendera.
Mama wanjye yahoranaga umunaniro, akenshi sinajyaga mubona afata igihe cyo kuruhuka ahubwo yabaga ahirimbana ashakisha ngo abone ibyo kudutunga. Nubwo byari bimeze gutyo ariko mama yari yarakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza mbere yuko mvuka birumvikana ko nasanze mama ari umukristo, ubwo byabaye ngombwa ko njya murusengero buri cyumweru (...) -
Ishyari ni iseta ya Satani yo kwiciraho umubiri n’ubugingo! Epimaque Mutesa
5 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAbagalatiya 5:19-21 “ Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana.”
Nkuko tumaze gusoma mu Ijambo ry’Imana, intumwa Pawulo yanditse urutonde rw’imwe mu mirimo ya (...) -
Twazuranywe na Kristo - Kenneth et Gloria Copeland
13 July 2013, by Isabelle Gahongayire“Ujye wibuka Yesu Kristo wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akazuka mu bapfuye nkuko ubutumwa nahawe buvuga”(2 Timoteyo 2 : 8).
Urwo ni urufunguzo rwo kugira ngo tugume mu migisha y’Imana. Iyo dutewe n’ibibazo n’ibigeragezo, twibuke Yesu Kristo wazutse mu bapfuye!
Twibuke ko ubwo Yesu yazutse, natwe twazuranywe na we. Ubwo yavaga ikuzimu, akanesha Satani, abari muri Kristo na bo bavuye ikuzimu banesha Satani. Iyo tunyuze mu bihe bikomeye, abana b’Imana dukwiriye guhora twibuka ibyo. Iyo Satani (...) -
Turi kumwe na Yesu, umubisha wacu ni nde?
23 September 2015, by Innocent KubwimanaTuzi ko kubakunda Imana byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza, ibi ni intumwa Pawulo wabihamyaga kandi yararimo gutotezwa. Nk’uko byanditswe ngo“Turicwa umunsi ukira bakuduhora, Twahwanijwe n’intama z’imbagwa.”Abaroma 8.36
Nubwo ibinaniza ari byinshi mu nzira, nubwo dutotezwa, bikagaragara ko mu nzira ducamo bisa nkaho ntakiza kiyirimo, ntabswo dukwiye gucogora kuko muri byose turushaho kunesherezwa n’uwadukunze Yesu Kristo.
Bibiliya iravuga ngo ‘’None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo (...) -
"Heleluya!!! Yesu yankijije ubusambanyi" - Joshua
21 May 2013, by Simeon NgezahayoMaze igihe kirekire ndi Umukristo. Mu bwana bwanjye nari mfite umuriro mu itorero nasengeragamo, ariko maze kuba ingimbi ntangira gucika intege, ntangira gushidikanya no kutizera mu mutima wanjye. Nihatiye kwizera Yesu, ariko ndanga mba umuhakanyi.
Natangiye gukina urusimbi no kwishora mu busambanyi, mara imyaka myinshi ndi umunyabyaha. Nahoraga mfite ubwoba, umutima waramvuyemo. Buri cyumweru najyaga gushaka indaya zo gusambanya. Nari nzi neza mu mutima wanjye ko ari bibi kandi ari (...) -
Wari uzi ko ubwenge nibwo bwubaka urugo?
24 August 2015, by Isaro Marie AngeImigani 24: 3-4: “Ubwenge nibwo bwubaka urugo, kandi rukomezwa no kujijuka. Kumenya niko kwuzuza amazu yo muri rwo, mo ibintu byose by’igiciro cyinshi n’iby’igikundiro”
Nkuko ijambo ry’Imana ribivuga, birakwiriye ko turushaho gusobanukirwa, tugahugurana tukwongera ubumenyi, abajijwe bakaboneraho kujijuka, maze ingo zacu zigahembuka, zigakomera. Nta muntu nari numva usenga atizeye guhabwa ibyiza (matayo 7: 7-8); niyo mpamvu umu kristo wese iyo ageze igihe cyo gushaka asaba Imana ngo imutungire (...) -
Imana yankuye ku cyavu, inyicazanya n’ibikomangoma!
22 July 2013, by Simeon NgezahayoNitwa Twagirayezu Emmanuel, navutse mu mwaka w’1982, mvukira mu cyahoze ari Intara ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe. Imana yampinduriye amateka, kuko namenye ubwenge ntazi mama cyangwa data. Ibi byatumye nyura mu buzima bubi, sinabasha kwiga kuko ntagiraga shinge na rugero. Ariko Imana yari inzi!
Ndi kwa nyogokuru, Imana yanciriye inzira niga amashuri 6 abanza. N’ubwo nari umunyamibabaro, ariko nari umuhanga. Ndangije ayo mashuri, nagiye gushaka akazi mu kigo cya gisirikare. Ubwo (...)
0 | ... | 840 | 850 | 860 | 870 | 880 | 890 | 900 | 910 | 920 | ... | 3150