Nzabashumbusha imyaka inzige zariye, niyariwe n’ uburima n’ ubuzukira na kagungu...Kandi muzarya muhage, muhimbaze izina ry’ Uwiteka Imana yanyu kuko yabakoreye ibitangaza kandi n’ ubwoko bwanjye ntibuzongera gukorwa n’ isoni ukundi. Yoweli 2:25-27
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ijambo ry’ Umunsi
7 May 2013, by Ubwanditsi -
Igiterane cy’ urubyiruko cyaberaga kimisagara ADEPR gisize benshi bahembutse!
22 October 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa gatandatu no kucyumweru taliki 20-21/10/12 aho itorero rya ADEPR Kimisagara rikorera habereye igiterane cyateguwe n’ ubuyobozi bw’ urubyiruko.
Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi batandukanye harimo Korare Nayoti ryo mu itorero rya ADEPR Rwampara bari baje baherejewe n’ umushumba wabo Reverand Rujurama Shadrack. Hari kandi na Pastor Desire Habyarimana ari nawe wari umwigisha muri iki giterane.
Mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye aho yasomye 1 Timoteyo 4:12 hagira hati: (...) -
Uzura Umunezero n’Amashimwe None !
23 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNi byiza gushima Uwiteka, no kuririmbira izina ryawe ishimwe, Usumbabyose (Zaburi 92:1).
Abantu kenshi bakunda kuririmbira Imana no kuyihimbaza igihe banezerewe. Ibihe nk’ibyo, biba byoroshye kwibuka akaririmbo ukakaririmba wizihiwe. Ariko si benshi baramenya guhimbaza no hagati mu ngorane. Imana ishaka ko uhora unezerewe, uko byaba biri kose. Waba uri mu bihe byagombye kuzana umunezero cyangwa utabirimo ntacyo bihinduraho, kuko umunezero nyakuri ari uwo mu mwuka.
Mu Befeso 5:18-20 (...) -
Icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana Don Moen n’inshuti ze bari gukora ibitaramo mu Buhinde!
26 February 2013, by UbwanditsiUmuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana Don Moen, mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare ari mu gikorwa cyo kuzeguruka imigi y’ubuhinde(tour India) avuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo aho kuri uyu wa gatanu kuwa 22 no nuwa gatandatu kuwa 23 yari muri State ya Tamil Nadu mu mugi wa Coimbatore mu gitaramo cyo guhimbaza Imana, akaba yarazanye n’ibindi byamamare mu ndirimbo zo guhimbaza Imana aribo Paul Baloche na Lenny Le Blanc. Muri icyi gitatamo, Don Moen akaba yaratangaje ko igihugu (...)
-
Mbese uri umuyobozi mwiza? Dore iminzani 3 wakwipimiraho! - Carey Nieuwhof
18 March 2014, by Simeon NgezahayoKimwe mu bintu by’ingenzi ugomba kumenya nk’umuyobozi ni ukumenya niba urimo kuyobora neza. Iyo utabizi, birushaho kugushyira mu rujijo. Ubusanzwe, bagenzi bawe bazakubwira uko bakubona cyangwa abandi bakubwire uko bakubona nk’umuyobozi. Ariko hejuru y’ibyo ni iki kizakubwira yuko uri umuyobozi mwiza? Hari uburyo bworoshye bwo kubipima. Ubwo buryo nta bundi, ni ukwibaza ibibazo 3 byoroshye. Ibi ntibyagufasha kumenya byose kuri wowe, ariko byagufasha kumenya aho wikosora:
Kuki ibi ari (...) -
Dukwiriye gusenga dufite amaboko yera Pastor Desire
15 November 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yera, badafite umujinya kandi batagira impaka”- (1Timoteyo 2:8)
Ese abagabo bavugwa aha ni bantu ki? Ni abizera bose ko Kristo ari Umukiza baba babaye abagabo bo guhamya ibya Kristo (Ibyakozwe n’ Intumwa 1:8). Muri iyi nyigisho turareba uko abagabo bakwiye gusenga bafite amaboko yera atanduye.
Murabizi ko ibyiza byose abantu bakora cyangwa ibibi bikorwa n’ ibiganza (amaboko) niyo mpamvu ibiganza by’ abantu b’ Imana bikwiye kwera; ibi (...) -
Aho byagera hose, Yesu abirusha imbaraga!
21 October 2015, by Innocent KubwimanaUbutumwa bwiza bwa Yohana igice cya 11, hagaragaramo Yesu azura Lazaro. Ku murongo wa 21 Marita;mushiki wa Lazaro, yabwiye Yesu ati: “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.” Ku wa 32 Mariya nawe yabwiye Yesu amagambo asa n’aya Marita. Ariko Yesu ati: “Niwizera uri bubone ubwiza bw’Imana.”
Uyu muryango wari mu kiriyo cya Lazaro, kandi Marita na Mariya bashiki be bari baratumyeho Yesu ngo aze amukize. Yesu ntiyahise aza; Lazaro arapfa. Igihe yahageraga, bamwakirije ko iyo ahaba, (...) -
Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha - John Roos
14 May 2013, by Simeon Ngezahayo“Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha” Matayo 5.14
“Umudugudu” ni ijambo rituruka ku rurimi rw’Ikigereki, kandi ni ijambo rifite umumaro munini mu Isezerano Rishya. Umudugudu wagize umumaro mu iterambere ry’Ubugereki, hamwe n’imidugudu ikomeye nka Atenayi na Siparite.
Ntugategereze ko abandi bagukorera icyo washoboraga kwikorera ubwawe.
Umudugudu wabaga urinzwe. Muri Bibiliya iri zina ryakoreshwaga ku mijyi nka Yerusalemu, wari mu mpinga y’umusozi kandi (...) -
Korali Ushindi yo muri Tanzaniya yazanye ibihangano byayo mu Rwanda, dore amateka yayo nibyo ama Korali yo mu Rwanda yabigiraho
24 March 2013, by UbwanditsiNkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wiyi Korali Kalori Kunzi, Korali Ushindi yazanye ibihangano byayo harimo DVD iherutse gusohora hamwe n’amalubumu yayo 2 y’amajwi ku isoko ryo mu Rwanda aho ubu babishyize ahantu hasanzwe hacururizwa ibihangano by’abahanzi.
Korali Ushindi (Ubutsinzi) ni korali yatangiriye ahitwa mu karere ka Ngara mu gace ka kagera mu gihugu cya Tanzaniya. Ikaba ibarizwa mu itorero ry’abangilikani muri paruwase ya Murukurazo. Akarere nkangara kakaba gahana imbibi na Rusumo kuko (...) -
Kigali: 170 barangije ishure rya Bibiliya BTC bahawe impamyabumenyi
15 February 2014, by UbwanditsiKuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2014 ku rusengero rwa ASSEMBLIES OF GOD KIMIHURURA habereye umuhango wo guha abanyeshuri impamyabumenyi barangije amasomo mu ishuri rya Bibiliya BTC ( BIBLE TRAINING CENTER ) mu byiciro bitandukanye aribyo Diploma na Degree . Mukiganiro n’umuyobozi wiri shuli Bwana Rev. Pastor Vianney Mulinda yagiranye n’ itangazamakuru , yataje ko iri shuri rya BTC rikorana n’amatorero atandukanye kandi rikaba ryaratangijwe n’itorero Rwanda Pentecostal Assemblies of (...)
0 | ... | 880 | 890 | 900 | 910 | 920 | 930 | 940 | 950 | 960 | ... | 3150