ADEPR Remera yabateguriye igiterane(...)

ADEPR Remera yabateguriye igiterane cy’amasengesho kizamara iminsi 7: Gahunda y’igiterane […]


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-06-23 04:58:37


ADEPR  Remera  yabateguriye igiterane  cy’amasengesho kizamara iminsi 7: Gahunda y’igiterane […]

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Remera umudugudu wa Remera ryateguye igiterane cy’iminsi 7 gifite intego igira iti “Nibutse iminsi ya kera nibwira ibyo wakoze byose ntekereza umurimo w’ intoki zawe nkuramburira amaboko zaburi 143:5-6”, bagamije kwibutsa Abanyarwanda ko aho Imana igejeje ikora ari ubuntu bwayo.

ADEPR Paruwasi ya Remera iri mu mashimwe menshi aho bari kuzamura urusengero runini ruzajya rwakira abakristo barenga 2,000 bicaye neza, ubu bakaba barimo gusakara uru rusengero ruzatwara akayabo k’amafaranga asaga miliyoni magana atanu y’u Rwanda (500,000,000Frw).

Igiterane rero kizamara iminsi irindwi, kikaba kizakorwa muri ubu buryo bukurikira kugira ngo n’abazajya bava mu kazi batazacikanwa:

  • Tariki ya 27-31 Kamena 2016 kizajya gitangira saa kumi z’ umugoroba (16h00) kugeza saa mbiri(20h00) z’ijoro.
  • Ku wa Gatanu Tariki 01 Nyakanga 2016 nuguhera saa tatu (09h00) kugeza saa moya (19h00) z’ ijoro.
  • Ku wa Gatandatu tariki ya 02 Nyakanga bazatangira saa sita (12h00) kugeza saa mbiriz’ ijoro (20h00).
  • Ku cyumweru tariki ya 03 Nyakanga 2016 nuguhera mu gitondo saa mbiri(08h00) kugeza saa kumi n’ imwe(17h00) nina wo munsi wo gosoza igiterane.

Si ibyo gusa kandi kizitabirwa na Korali Salem (Gatsata), Impanda (Gikondo SGEEM, Amahoro, Abahetsi, Ababibyi, Besalel, na Elayono zok u mudugudu wa Remera, n’abahanzi batandukanye nka Claudine, Stella , Goreth, Richard na Mukazayire.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?