Ishyamba si ryeru hagati y’umuvugabutumwa(...)

Ishyamba si ryeru hagati y’umuvugabutumwa Sugira Steven n’ubuyobozi bwa ADEPR nyuma y’igiterane aherutse gukora.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2011-12-03 13:31:46


Ishyamba si ryeru hagati y’umuvugabutumwa Sugira Steven n’ubuyobozi bwa ADEPR nyuma y’igiterane aherutse gukora.

Umuvugabutumwa w’ubushake Steven Sugira umaze kumenyekana cyane kubera
impano ikomeye imaze kumugaragaraho mu ivugabutumwa rye akaba abarizwa
mu itorero rya ADEPR paroisse ya Remera ,nyuma y’aho akoreye igiterane
gikomeye yise "RWANDA IGIHE NI IKI" akaba yaragikoze ku itariki ya
27/11/2011muri parikingi y’ahakorerwa imurikagurishwa i Gikondo, kuri
ubu ishyamba si ryeru hagati ye n’ubuyobozi bwa ADEPR Paroisse ya Remera
abarizwamo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere yo
gukora iki giterane Ev.Steven Sugira yavuze ko yagiteguye mu rwego rwo
guhuriza hamwe abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse
n’abaririmba indirimbo benshi bakunda kwita iz’isi bahoze baririmbira
Imana,ibi ngo bikaba byari mu rwego rwo kubiyegereza ndetse no kwerekana
ko nabo bashobora kuririmbira Imana.Nyamara nyuma yo gutangaza iby’iki
gikorwa yari agiye gukora havuzwe amagambo atari make ku bakristo batari
bake ahanini biturutse ku kutumva kimwe ibintu yasobanuraga.Kuba hari
ikibazo cyari gihari ariko ntikigaragazwe,byagaragariye ku guhakanirwa
ku munota wa nyuma n’abari bamwemereye kwitabira igiterane cye barimo
Apostle Masasu Josua uyobora itorero rya Ev.Restoration Church,Captain
Simon Kabera,Aime Uwimana,Liliane Kabaganza na Patient Bizimana.

Mu
gushaka kumenya neza ibyo abantu bavugaga ndetse n’uburyo byagendaga
byakirwa ku mpande zinyuranye,isange.com yagerageje kwegera impande zose
zivugwa muri iki kibazo.Ku ruhande rwa Steven Sugira,we ntiyigeze
aboneka nyuma yo kwemera ko yagirana ikiganiro nayo kugeza ku munsi
w’igitaramo kuko atitabaga telephone ye ndetse yemwe na nyuma
y’igitaramo mbere y’uko iyi nkuru itangazwa akaba atitabaga kugira ngo
agire icyo asubiza ku bibazo yendaga kubazwa.

Twegereye kandi
Pastor Habyarimana Desire uyu akaba ari umwe mu bashumba bayobora
amatorero muri ADEPR maze tumubaza icyo atekereza kuri iki giterane,maze
avuga ko nta kibazo giteye,gusa ko cyaba ari ikibazo gikomeye mu gihe
uyu muvugabutumwa yaba yarafahse icyemezo cyo gukora iki giterane nta
burenganzira yabiherewe n’abayobozi be cyane ko byari bimaze iminsi
bivugwa ko batigeze babyumvikanaho.Umunyamakuru Steven Karasira ukora
kuri Radio Umucyo we yavuze ko kuri we iki giterane yabonaga ari kiza
nkuko byakomeje kugenda bivugwa na benshi,gusa ngo ntiyanyuzwe n’uburyo
uyu muvugabutumwa Steven Sugira yakomeje kumubwira ko azamuganiriza
akamusobanurira neza impamvu y’iki gikorwa ngo kuko atacyumvaga neza
,ariko ngo byarinze bigera ku munsi w’igiterane ataramuca iryera.

Umuhanzi
Captain Kabera Simon ubwo yabazwaga impamvu atazagaragara mu
giterane,yasubije isange.com ko nubwo umu muvugabutumwa yagiye amwandika
mu nkuru zavugaga ku giterane cye ngo yari yamuhakaniye kare ngo kuko
yari afite izindi gahunda zo kujya kuririmba ahandi.Umuhanzi Aime
Uwimana we ubwo yabazwaga ,yasubije ko yahakaniye uyu muvugabutumwa
kubera ko atari buboneke kuri uyu munsi kubera izindi
gahunda.Umuhanzikazi Liliane Kabaganza we akaba yarasubije isange.com ko
uretse no kuba iyo gahunda atari anayizi ngo n’uwo Steven Sugira
atamuzi,ngo ntiyumva uburyo yandikwaga mu bitangazamkuru ko azitabira
iki gitaramo kandi n’uwagikoresheje atamuzi.Naho umuhanzi Patient
Bizimana we waje kwisubiraho ku munsi wa nyuma mbere y’uko igiterane
kiba ,yavuze ko yatewe impungenge no kubona abahanzi bagenzi be
bahakaniye uyu muvugabutumwa kandi mbere yari yababonye mu nkuru
zatambutse mbere zivuga ko bazitabira iki giterane ,ndetse
binakubitiyeho ko Apostle Josua Masasu nawe yavanyemo ake karenge ku
mpamvu zitigeze zimenyekana,bituma ahakanira Steven Sugira ko
atazitabira igiterane cye kabone n’ubwo yari yaturutse i Rubavu aricyo
kimuzanye.

Umuhanzi Dominic Nic ubwo yabazwaga na isange.com
kubyo yumva ukuvamo kw’aba bahanzi bose ndetse na Apostle Masasu Josua
,yatangaje ko nawe byabanje kumutera impungenge ariko ko kubera uburyo
Steven Sugira ari inshuti ye kandi ko yari yamaze kumwemerera cyane ko
ubwo yazaga kumureba yavugaga ko ashyigikiwe n’ubuyobozi bw’itorero rya
ADEPR Remera kandi ko bwanatangiye kumutangariza igiterane cye mu
materaniro yose,ibi bikaba byaratumye akomeza kumuba inyuma.Hagati aho
twabamenyesha ko hari abandi bahanzi babajijwe kuby’iki kibazo ariko
basabwa ko amazina yabo atavugwa muri iyi nkuru,gusa bose bakaba
baravugaga ko guhuza abahanzi baririmba indirimbo zihimaba Imana ndetse
n’abavuye muri Gosepl bose bahujwe no kuririmbira ku ruhimbi rwera
batabibona neza kuko bisa nko gutesha agaciro ubuhanzi bwabo.

Kuri
iki kibazo cyo guhuriza hamwe aba bahanzi,hari n’abakristo bamwe bari
bitabiriye iki giterane bavuze ko batigeze bashimishwa n’amagambo
yavuzwe n’umuhanzi Alpha Rwirangira ubwo yavugaga ko nibanga kwikiriza
Haleluya yari ateye ngo iribuze kwikirizwa n’indangururamajwi"Haut
Parleurs" zari ziri aho.Aba bakristo bakaba baravuze ko uyu musore
yabihenuyeho dore ko kuva yava mu ndirimbo zihimbaza Imana yagiye
ababwira amagambo atari meza,aha akaba yarahaboneye urwaho rwo kubabwira
icyari kimurimo.

Nyuma y’ibi byose isange.com yaje kwegera
ubuyobozi bukuru bwa ADEPR paroisse ya Remera inabarizwamo Steven Sugira
maze iganira n’umushumba mukuru w’iri torero Reverand Pastor Sebugorore
Heneriko,akaba yaratangaje ko koko Steven Sugira ari umukristo
w’itorero rya ADEPR waje avuye muri Paroisse ya SEGEM Gikondo afitanye
ibibazo n’itorero atadusobanuriye ku buryo byabanje no kugorana
kumwemerera kwimukira muri Paroisse ya Remera,ariko bakagerageza
kumvikana ku mpande z’ama paroisse yombi maze uyu musore akakirwa.Ku
kibazo cy’uko Steven Sugira yaba yarakoze igiterane atabiherewe
uburenganzira,yavuze ko nta bwo yigeze ahabwa kandi ko yabikoze ku giti
cye atanagishije inama ubuyobozi,gusa yavuze ko Steven Sugira bishoboka
ko haba hari izindi nzego wenda zo hejuru muri ADEPR yaba yarasabye
uburenganzira cyane ko iyo igiterane kibaye ku rwego nka ruriya akenshi
uruhusa rutangwa n’umushumba w’ururembo rwa Kigali.Gusa yongeyeho ko
Steven Sugira yigeze kuza kumureba cyera amubwira ko azategura ibiterane
bihuza abantu benshi ,maze umushumba amusaba ko yagenda akandika uwo
mushinga neza akawumuzanira maze nawe akawushyikirza abakuru b’itorero
kugira ngo bamubwire uburyo yakora uyu mushinga neza,gusa guhera ubwo
uyu muvugabutumwa ngo ntiyagarutse.

Umushumba w’itorero rya
Remera Rev.Pastor Sebugorore Heneriko akaba yakomeje atangaza ko ubwo
bari mu mwiherero w’abakuru b’itorero rya ADEPR Remera kuri Hotel Le
Primtemps ,batunguwe no kubona Steven Sugira atanga invitation mu
itorero ndetse anamanika ama affiche yamamaza igiterane cye yateguye mu
ibanga rikomeye ahantu hose ndetse yewe no ku rusengero rwa ADEPR
Remera,babyumva ku maradiyo ndetse banabibona ku mbuga za
interineti.Nyuma yo kumenya ko yabimanitse ku rusengero,uyu mushumba
ngo yaje gusaba ko babimanura vuba na bwangu ngo kuko nta burenganzira
yigeze ahabwa kuko ngo nabyo bisabwa.

Abajijwe niba
batarakandagiye impano y’uyu muvugabutumwa mu gihe we yanemezaga ko ari
Imana yamutegetse kugikora,yasobanuye ko bishoboka rwose ko Imana yaba
yarabimubwiye cyangwa se itaranabivuze,ariko ko ikibazo cyabaye kutegera
ubuyobozi bumuyobora ngo bumuhe uburenganzira.Ku kibazo cy’uko itorero
rya ADEPR rikunda kudaha agaciro abavugabutumwa nka bariya baba bakunzwe
kandi bagera hanze yaryo ugasanga andi matorero abasamira hejuru ndetse
akanabaha icyubahiro kidasanzwe kigeretseho n’amafaranga akenshi
batabonera muri ADEPR,avuga ko itorero rya ADEPR rifite uburyo ritwara
abavugavutumwa babo kandi ko uyu musore nta kuntu itorero rye ritagize
ngo rimuhe uburyo bwo kugaragaza impano ze hirya no hino mu midugudu
igize iyi paoisse ya Remera,ndetse bikaba bigaragarira mu nyigisho afite
zifasha urubyiruko rwo muri iri torero.Yavuze kandi ko hari bamwe mu
bavugabutumwa b’ubushake bafite ikibazo cyo kwihuta cyane mu
ivugabutumwa ryabo ndetse no gushaka kumenyekana cyane bityo bigatuma
bakora amakosa ya hato na hato.

Yakomeje kubazwa niba itorero
rya ADEPR ryemera ko abavugabutumwa bariturukamo bajya kuvuga ubutumwa
bwiza mu yandi matorero badahuje ukwizera,asobanura ko byemewe mu gihe
cyose ukeneye kubikora yabiherewe uburenganzira.Gusa ngo biragoye ko
hari umuvugabutumwa wava mu rindi torero ngo aze kwigisha muri ADEPR
kuko ngo akenshi biterwa n’uko imyitwarire n’imico yo mu yandi matorero
usanga ahabanye cyane n’ayo muri ADEPR.

Mu gusoza iki
kiganiro ,isange.com yabajije uyu mushumba icyo iri torero ryaba
riteganiriza uyu muvugabutumwa nk’igihano cyangwa se ikiru,avuga ko ubu
haba hakiri kare kugira icyo abitangazaho,gusa ngo bagiye kubanza barebe
niba nta rundi rwego ruri hejuru muri ADEPR rwaba rwarahaye Steven
Sugira uburenganzira ndetse banarebe uburyo iki giterane cyagenze
n’ibyagikorewemo maze bagire icyo bafata nk’umwanzuro.Gusa yavuze ko uko
byagenda kose bategereje ko uyu muvugabutumwa azasaba imbabazi kuko
kuri ubu afatwa nk’uwigometse ku buyobozi bwe ndetse akanasaba imbabazi
abakristo n’ababisomeye ku mirongo ya internet bababajwe n’imyitwarire
ye yanenzwe na benshi by’umwihariko abo muri iri torero rya ADEPR.Gusa
ngo ni aramuka amaze gusaba imbabazi azerekwa umurongo muzima yajya
akoreraho ku buryo bitazongera kumuteranya n’ubuyobozi cyangwa se bamwe
muri bagenzi be.Gusa ngo uyu muvugabutumwa mu gihe cyose azaba akomeje 
kumva ko nta kosa arimo ngo asabe imbabazi azafatirwa ibyemezo bisanzwe
bifatirwa abakrito babab baraniye itorero.Kuri ubu ngo ntibaramuca kuko
batazi uwamuhaye uburenganzira bwo gukora iki giterane.


Peter NC/ isange.com

Ibitekerezo (7)

Immaculate

18-02-2013    03:22

Niba mubyukuri,Sugira yarahishe abakozi b’Imana amakuru y’igiterane akakigira ubwiru,yaba yarakoze ikosa kuko sinasuzugura abantu Imana yaremye kandi mbona,bari no hafi yanjye,ngo nubahe Imana ntabona.Gusa,ukuri kuzamenyekana.

Bakundukize Dieudonne

4-05-2012    18:58

Umurimo w’Imana urera n’abawukora bakwiriye kuba abera. Ntabwo nciye imanza, ariko byaba byiza niba umuntu ari gutegura igiterane cy’ivugabutumwa gukoresha abamaze kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza kuko bahari. Sugira mwifurije kwaguka cyane mw’ivugabutumwa, ariko cyane cyane kuzagira iherezo ryiza, ikindi kandi twe nk’abavugabutumwa turusheho guharanira cyane kumenyekana mw’Ijuru, kubwo gukiranuka.

Bonaventure

7-12-2011    01:38

Icyaba ikibazo ni uko yaba yarabikoze atabimenyesheje Ubuyobozi bw’Itorero rye ariko igitekerezo cyo ubwacyo ni cyiza kuko bariya bahanzi basohotse Imana irabakunda kandi kongera kubakoresha ntibyayigwa nabi .
naho imihango yokubuza Aabavugabutumwa gusohoka byaba bitajyanye n’umurimo uruta iyindi wo kujya mu mahanga no guhindura isi .
Kandi n’uburyo YESU yakoresheje ni ugusanga abanyabyaha aho bari

5-12-2011    11:46

mu nyungu zayo imana itanga umurono w’ibintu iyo wasenze ukayibaza,kandi ntawe uyirwanya ngo abibashe.dore ikibura

5-12-2011    07:25

Ariko hari ibintu bitumvikana. Gutegura igiterane ugafata abahanzi bari muri gospel n’abayivuyemo ni ibintu bitumvikana. kuko kuba baravuyemo ku bushake bwabo warangiza ukabahuza n’abakirimo ni ibintu bigaragaza ko kuba baragiye ntacyo bitwaye. Ahubwo niba yari afite gahunda yo kubakumbuza umwanya mwiza bavuyemo yari kubitegura noneho akabatumira bakaba bahari noneho bakareba bakumva uko bagenzi babo bagumyemo baririmba noneho bakaba bakongera bakabikumbura bakaba bagaruka.

CLEMENT

5-12-2011    06:14

ariko sugira akwiye guhugurwa cyane kuruta guhanwa cyangwa gukurikiranwa,kuko impano ye abantu benshi barayizi,burya rero guhugurwa ni byo by’ingenzi,keretse wenda niba yaba adahuguruka(adaca bugufi),naho ubundi kiriya giterane kiramutse kibaye hatarimo abakozi b’Imana batandukanye bamuri inyuma ntabwo byaba byiza (ABAPASTORS,)

P SK

4-12-2011    00:46

Ndatekereza ko amahugurwa akenewe.

Haba ku ba Bavugabutumwa, ndetse no ku ba Pastors. Ntabwo impano zagombye kugongana.

Ab’isi baba baduseka, kuko byose bibera imbere y’amaso yabo.

Impande zombi ntizikwiye gutuma ab’isi bahinyura ibyo dukora. bizavaho bibuza bamwe kwinjira, bibe nka bimwe Yesu yabwiye " babandi".

Ndi umwe mu ba pastors, USA

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?