Ishyamba si ryeru hagati y’umuvugabutumwa Sugira Steven n’ubuyobozi bwa ADEPR nyuma y’igiterane aherutse gukora.
Umuvugabutumwa w’ubushake Steven Sugira umaze kumenyekana cyane kubera...
Ni kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2012 aho korali IRIBA yo mu rurembo rwa Butare (Butare-Ville) yakoreye ibiterane I Nyagatare mu byiciro bitandukanye. Byose bikaba byarabaye ku butumire bwa CEP/Nursing-UP aho korari Iriba yageze I Nyagatare kuwa gatandatu mu gitondo, maze itangira igiterane saa munani ku cyicaro cya ADEPR, Ururembo rw’Umutara.
Iki giterane kitabiriwe n’abantu basaga 700, aho bari bakubise baruzura bazengurutse ikibuga cy’imbere y’urusengero. Mu Ijambo ry’Imana yagejeje ku bitabiriye igiterane, Umushumba wari waherekeje iyi korali Iriba, yasomye ijambo ry’Imana rigira riti “kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo (Abefeso 2:10)”.
Ku cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2012, igiterane cyakomereje muri Morning Star Hotel bakunze kwita kwa Cyamazima, maze abanyeshuri b’Abapentekote bo mu bigo bya Nyagatare School of Nursing and Midwifery ndetse n’Umutara Polytechnic , bizihiza isabukuru y’imyaka itandatu umuryango basengeramo CEP umaze utangiye, kandi hashimirwa komite zicyuye igihe ndetse hanahabwa inshingano komite nshya.
Umushyitsi mukuru akaba n’Umunyamabanga mukuru w’ADEPR wari uhagarariye Representant legal utarabashije kuboneka kubera ubutumwa bw’umuryango yari arimo mu mahanga, Past Callixte KAMANZI yaboneyeho kwibutsa komite nshya inshingano bafite ati “Mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, Matayo 28:18-20” kandi anasaba abari bateraniye aho guharanira kuyoborwa n’Umwuka w’Imana no kurangwa n’imbuto z’Umwuka (Abaroma 8:14, Abagalatiya 5: 16,22-23).
Mu bandi bashyitsi bakuru bari baje gushyigikira abanyeshuri, harimo Umujyanama muri komite y’ADEPR Jean Claude RUZIBIZA, uhagariye Departement d’Evangelisation et Vie de l’Eglise (DEVE) Past Alphan, Umushumba w’Ururembo rw’Umutara ndetse n’uw’Ururembo rwa Gitarama hamwe n’abandi ba Pasitori batandukanye.
Korari Iriba ikaba yarakomeje kubwiriza no gushimisha abari mu materaniro mu buryo bw’indirimbo. Nyuma yo kwiyakira kw’imbaga y’abantu basaga ibihumbi bitatu bari muri Salle nini y’iyi Hotel ari naho amateraniro yabereye, korari Iriba yasusurukije abari aho bagafatanya guhimbaza Imana, Perezida w’iyi Korari yaboneyeho gutanga aderesi zitandukanye umuntu yakwifashisha kugirango abone amakuru ahagije kuri korari. Yagaragaje aho DVD y’indirimbo z’amashusho z’iyi korari ziboneka, atanga urubuga rwa internet (www.iribachoir.fr.gd) ndetse na Email by’iyi korari (iribachoir@yahoo.fr
Korari Iriba yaharutse saa kumi n’imwe n’iminota makumyabiri (17:20) yerekeza I Butare maze igerayo saa tanu nk’uko umwe mu baririmbyi yadutangarije.
Twabatangariza yuko abasaga 50 basengewe kugirango bambikwe imbaraga harimo n’abakiriye Yesu nk’ umwami n’ umukiza bagatangira inzira y’agakiza.
Mr. KAYIRANGA Dieudonne
MOH/NSNM
Phone: +250783009299 or +250728009299
Email: kayiranga2@yahoo.co.uk or kdieudonne@khi.ac.rw
Website: www.dikayira.weebly.com
Umuvugabutumwa w’ubushake Steven Sugira umaze kumenyekana cyane kubera...
Women Foundation Ministries yateguye ku nshuro ya kabiri igiterane...
Nyuma y`aho Muhima Choir itagaragariye mu giterane cy’urubyiruko cyamaze...
Ni kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2012 aho...
Ibitekerezo (1)
MURODEKAYI
13-03-2014 02:44
Amena Nibyo Muzenguruke Amahanga Yose Mu Hindure Abantu Bose Abigishwa Ba Yesu.Namwe Mu Menyeko Umurimo Mutakoranye Umwete Mutazawuhemberwa.