ITSINDA HOPE MINISTY RYASUYE ABARWAYI(...)

ITSINDA HOPE MINISTY RYASUYE ABARWAYI BARWARIYE MU BITARO BYA CHUK


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-07-05 13:02:36


ITSINDA HOPE MINISTY RYASUYE ABARWAYI BARWARIYE MU BITARO BYA CHUK

ITSINDA HOPE MINISTY RYASUYE ABARWAYI BARWARIYE MU BITARO BYA CHUK

Nyuma yo kubona ko bamwe mu barwayi bahura n’ibibazo bitandukanye, itsinda HOPE MINISTRY ryagize igitekerezo cyo kujya basura abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK bakabasangiza ijambo ry’Imana ndetse bakanabagemurira ibibatunga n’ibikoresho by’isuku nk’igikorwa ngaruka kwezi.Umuyobozi wa Hope ministry NDAMUKUNDA Patrick avuga ko gusura abarwayi ari inshingano y’umukristo ngo nubwo ibyo babagemurira bitabakwira ngo babashyira Kristo ukwira mu mitima yabo akanabakiza.

Kuba ari ibitaro bikuru CHUK bituma yakira abarwayi baturutse mu ntara zitandukanye z’igihugu ndetse no hanze yacyo bamwe muri abo barwayi usanga bafite ibibazo by’imibereho kubera kurwarira kure y’imiryango yabo gusa aba barwayi bavuga ko hari abagiraneza nka HOPE MINISTRY babitaho bigatuma badahura n’ibibazo by’inzara.Aba barwayi bakomeza bavuga ko baramutse batabonye abakozi b’Imana babagemurira ngo ubuzima bwabo bwahungabana cyane ngo kuko imiryango yabo itabasha kubagemurira kubera guturuka kure.Murengezi Janvier aturuka mu ntara y’Amajyepfo ho mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mamba akaba ari umwe mu barwayi twaganiriye yatubwiye ko iyo babonye abakozi b’Imana babitaho bakabagemurira ndetse bakanabasengera ngo bibaha icyizere cyo gukira.

Umuganga twaganiriye wo muri ibi bitaro avuga ko bigoye kuvura umuntu ashonje ngo ariko iyo babonye abagiraneza babagemurira ngo no kubavura biroroha kuko baba babona ko hari abantu babitayeho yagize ati “Abarwayi bo mubitaro bya CHUK by’umwihariko bahura n’ibibazo bitandukanye by’imibereho cyane ko baba barwariye kure y’imiryango yabo kuko baba baturutse mu ntara zitandukanye z’igihugu ndetse no hanze yacyo nko mu gihugu cy’Uburundi,Uganda,Tanzania na Kenya bose turabakira gusa iyo bavuye muri ibi bitaro bagenda banezerewe cyane kuko baba barabonye abakozi b’Imana babitaho.”

Abanyamuryango ba Hope Ministry bavuga ko gusura abarwayi ari umuhamagaro wabo ngo bizera kandi ko bazaronka ingororano mu bwami bw’ijuru.Bakomeza bavuga ko hari imbuto zikwiriye kuranga abakristo muri izo mbuto harimo urukundo bityo ngo urwo rukundo rugomba kugaragarira mu bikorwa nko kugemurira abarwayi cyane ko baba bafite ibibazo bitandukanye ngo kuvuga ubutumwa si ukujya ku Ruhimbi no kujya mu rusengero ugahimbaza gusa ngo ahubwo ibyo Abakristo bavuga bikwiye kuva mu magambo bikajya mu ngiro.

NDAMUKUNDA Patrick akomeza ahamagarira Abakristo kwita ku barwayi ngo kuko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa.Yagize ati “Abakristo dukwiriye gukora imirimo y’ibanga,ndibutsa abakristo ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa, mu bitaro hari umurimo ukomeye bityo nkaba nkangurira amatorero atandukanye gushyira mu nteganyamigambi gahunda yo gusura abarwayi kuko barababaye kandi ni abacu.”

Deo Jyamubandi

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?