KICUKIRO: IGITERANE CY’AGAKIZA CYAKOZE KU(...)

KICUKIRO: IGITERANE CY’AGAKIZA CYAKOZE KU MITIMA YA BENSHI: AMAFOTO...


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-06-21 08:08:45


KICUKIRO: IGITERANE CY’AGAKIZA CYAKOZE KU MITIMA YA BENSHI: AMAFOTO...

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 19 Kamena 2016 ni bwo Kicukiro kuri salle ya AMANI GUEST HOUSE habereye igiterane cyo kuramya no guhimbaza Imana cyateguwe n’AGAKIZA, cyari gifite intego igira iti “Urufatiro rw’ukuri rwo kuramya no guhimbaza Imana” Luka10:27; Ibyak16:23-26.”

Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi barimo abashumba b’amatorero, abavugabutumwa, abagize AGAKIZA FAMILY, incuti z’agakiza n’abandi, kirangwa n’ubuhamya, ijambo ry’Imana, umuvugo n’ibindi. New Melody Family Choir n’Umuramyi Bruce banejeje abari bitabiriye iki giterane nk’uko byagaragariye ku marangamutima y’abatari bake bivuye ku butumwa bwatambutse mu ndirimbo z’abo baramyi.

Rutabingwa Jean d’Amour mu ijambo ry’Imana yigishije, yasobanuriye abitabiriye iki giterane imbaraga zo kuramya no guhimbaza Imana. Yagize ati “ Kubera ko dushaka kubaka ku rufatiro ruzahoraho kandi kugirango kuramya kwacu kugumeho ni uko twubaka ku rufatiro rw’ukuri rwo kuramya no guhimbaza ari rwo gukunda Uwiteka n’umutima wose.”

Pastor Desire Habyarimana agaruka ku ntego nyamukuru y’iki giterane yavuze ko iki giterane cyari icyo kuramya no guhimbaza, aho cyahujwe n’umugoroba wo gusoza ukwezi kw’Impuhwe, ni mugihe abagize AGAKIZA FAMILY bamaze igihe batanga imyambaro, ibyo kurya, amafaranga n’ibindi byo gushyigikira abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu murenge wa Gahanga. Yadutangarije ko hari ikintu nyamukuru cyamukoze ku mutima muri iki giterane, ati “Icyankoze ku mutima kuruta ibindi ni uko abantu basobanukiwe kuramya Imana by’ukuri.”

Pastor Desire yagarutse kuri aya magambo agamije kwibutsa abashumba b’amatorero ya Gikristo inshingano nyamukuru twasigiwe n’Umwami wacu Yesu Kristo. Yagize ati “Mu Rwanda dufite ikibazo, umubare w’amatorero n’imiryango ya Gikristo urazamuka buri munsi ariko ibyaha na byo biriyongera. Usanga ahanini biterwa n’uko amatorero menshi atarimo gukora umurimo wayo wo kuzana abantu kuri Kristo, kandi abagamije izindi nyungu babikora mu buryo butari bwo bahisha ukuri kw’ijambo ry’Imana.”

Mu butumwa umufasha wa Desire, Madamu Kiyange Adda Darlene yageneye ababyeyi n’urubyiruko yashishikarije abagore by’umwihariko gukomeza umurimo wo kuramya Imana kuko mu kuramya Imana harimo kuyubaha no kuyikorera by’ukuri, ati “ Kuririmba bizarangira, ariko kuramya bizakomeza, nkumva nabwira abamama bose bakunda kuramya Imana ko babikomeza kuko ni igikorwa kitazarangira kandi Imana ikunda, Imana ishima mbese nababwira ngo ntibacike intege.”

Darlene yakomeje agira ati “Urubyiruko rufite ibintu byinshi birukurura,rufite ibirangaza byinshi kandi amajwi menshi aba ari guhamagara abajyana mu bitagira umumaro ubutumwa rero naha urubyiruko nabahamagarira bose kwinjira mu murimo wo kuramya Imana kuko hari ikintu bihindura mu mutima no ku mubiri,ikindi kandi iyo uramya Imana,Imana irakwagura mu buryo bwose, Imana iguha ibyo wifuza kuko wayibaye hafi,Imana ikaba yakuraho n’ibiteye ubwoba imbere yawe kubera kuramya,Urubyiruko ndabakangurira rwose kwitabira umurimo wo kuramya nkuko Dawidi yajyaga aramya Imana,Imana ikamuha umugisha namwe Imana yabaha umugisha muramutse mwinjiye muri iki gikorwa cyo kuramya Imana.”

Ni iki cyakoze ku mitima y’abitabiriye iki giterane?

Mu kiganiro twagiranye n’abitabiriye iki giterane bose bagarukaga ku ijambo ryabakoze ku mutima ryo gusobanukirwa kuramya nyakuri:

  1. Byicaza Aimable ni incuti y’AGAKIZA, yatubwiye ko yungukiye byinshi muri iki giterane akaba anashishikariza urundi rubyiruko kugira umutima uramya Imana kugeza mu za bukuru.
  1. Simbavura Jean Nepo ni umunyamuryango w’AGAKIZA yagiriye abantu inama yo kuba abamisiyoneri kugira ngo ubutumwa bwiza bukwire hose.
  1. Esther Umulisa nk’Umuramyi yageneye ubutumwa abakobwa bagenzi be bwo kuguma mu Mana ngo kuko bibahisha kandi bikabarinda nk’abakobwa b’Abakristo.

Inkuru mu mafoto:


Pastor Desire Habyarimana

< >
Umuhanzi Aime Uwimana n’umuryango we


Umuhanzi Bruce n’umuryango we


Abaririmbyi bari bahimbawe


Bamwe mu bitabiriye igiterane ubwuzu bwari bwose

Deo Jyamubandi

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?