Korali Jeovah Jireh n’Impanda zizitabira(...)

Korali Jeovah Jireh n’Impanda zizitabira Launch ya Album Video ya Korali Turanezerewe ya CEP ULK/Jour


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-06-23 04:16:23


Korali Jeovah Jireh n’Impanda zizitabira Launch ya Album Video ya Korali Turanezerewe ya CEP ULK/Jour

Korali Turanezerewe ya CEP ULK y’abanyeshuri biga ku manywa iri mu myiteguro y’igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere y’amashusho bise “Aratwibutse”. Iki gitaramo kizitabirwa na Korali Jeovah Jireh CEP ULK/Soir ndetse na Korali Impanda ya ADEPR muri Paruwasi ya Rwampara n’umuvugabutumwa Pastor Rudasingwa Jean Claude.

Mu kiganiro Iyobokamana yagiranye na Ntirushwamaboko Dieudonne umuyobozi w’iyi korali yatubwiyeko mbere na mbere buzuye ishimwe rikomeye kuko Imana ijyenda ibiyereka muri byose yaba mu murimo wayo n’amasomo muri rusange ndetse by’umwihariko ikaba yarabafashije mu gikorwa k’indashyikirwa cyo gutunganya Album mu buryo bw’amajwi n’amashusho none bakaba bakajije imyiteguro yo kuyishyira ku mugaragaro.


Korali Impanda ADEPR Rwampara

Uyu muyobozi yakomeje avugako iyi Album igizwe n’indirimbo 10 bayise “Aratwibutse”, aho muri izi ndirimbo bagaruka cyane kuneza y’Imana yo itajya yibagirwa abayikiranukira ku manywa na ni joro.

Iki gitaramo cyo kumurika uru rukurikirane(Album) rw’izi ndirimbo z’amajwi n’amashusho kizaba ku cyumweru k’italiki ya 26 Kamena 2016 kuva kw’isaha ya sa saba z’amanywa kikazabera ku kibuga cy’umupira cya ULK(Stade ULK) kikazabonekamo amakorali atandukanye nka Jeovah- Jireh CEP ULK Soir na korali Impanda ya ADEPR Rwampala/SEGEM na worship team ya ADEPR Ntora (umudugudu w’igifaransa) ndetse n’umuvugabutumwa Pastor Rudasingwa J.Claude guturuka mw’itorero ry’akarere ka ADEPR Huye muri Paruwasi ya Matyazo.


Korali Turanezerewe CEP ULK/Jour

Korali Turanezerewe igizwe n’abanyeshuri b’abapenticote biga mw’ishuri kaminuza ya ULK kumanywa (CEP ULK Jour) ikaba igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 190 barimo abakiri abanyeshuri n’abarangije ariko bakiba hafi ya korali ,iyi korali yagiye ikora ibikorwa byinshi by’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu.

Joel Sengurebe

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?