Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru ndetse anabona bimwe mu byamamare i Kuzimu!
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
Nasabye undi mukobwa witwa NIBAGWIRE Olive wo mu Bukomane bwa Nyakayaga ho muri Gatsibo, dutera igikumwe. Jenoside ibaye mu Rwanda mu w’1994 interahamwe zijya kwa databukwe bose zirabica zirabamara, fiancé wanjye aba arapfuye bintera ikindi gikomere ariko Imana irambwira ngo izandinda. Igihe Imana yabimbwiraga narayibwiye nti “Abantu banjye bapfuye, abo nayoboraga bapfuye, na fiancé wanjye bamwishe.” Imana ikomeza kumbwira ngo izabana nanjye.
Imana yaje gukora ikindi gitangaza kubera ibyo bikomere 2 nari mfite natewe no gupfusha ubukwe incuro 2, kandi murabizi fiançaille iraryoha kandi iraryana nta bwo byari binyoroheye numvaga ntazongera kurambagiza. Ariko mu mwaka w’1995 Jenoside imaze guhagarara abayobozi banjye bansaba kongera gusaba kugira ngo mbone kuba pasiteri, ngeze aho ndabyemera n’umuhamagaro wari undimo ariko ngirana amasezerano n’Imana ndavuga nti “Mana, ibyo wambwiye niba uzabikora ndashaka ikimenyetso: kurambagiza umukobwa mwiza muremure, w’inzobe kandi ukomoka mu muryango ukize byibuze bafite imodoka zirenze 4.”
Ndagirango mbwire abantu bakijijwe ko iyo wizeye Imana icyo watuye cyose wagiranye ubusabane na yo igikora. Imana yaje kungenderera ari nijoro saa munani (02:00) ndyamye kuko nari nayibwiye umukobwa nshaka gusaba uko ameze kugira ngo nemere ko Imana ikora. Hari Abakristo dufite batacyizeka ko Imana ikora ibitangaza, ariko nagira ngo mbabwire ngo uko Imana yari kera n’uyu munsi ni ko iri.
Imana yanyeretse amazina ya fiancé wanjye ndayandika, ndangije njya kurambagiza mvuye i Matare na Kayenzi aho mvuka njya i Muhura aho fiancé wanjye yari ari (harimo intera y’ibilometero 16). Nagiyeyo Imana irahanyereka, ni bwo bwa mbere nari ngeze ku gipangu. Nagira ngo mbabwire ko ubukene bupfobya, ariko iyo umuntu akomeje gukorera Imana igenda imuzahura n’amasezerano ikayasohoza. Fiancé wanjye najyaga kumubwira ngo nzarambagiza, Satani akambwira ngo uyu mukobwa w’ikizubazuba muremure n’aho uvuka n’amashuli wibitseho?
Namaze amasaha agera kuri 4 nta cyo ndavuga, ariko isaha igeze yo gusubira mu rugo numva nuzuye Umwuka Wera ndavuga nti “Mana, nshyigikira ngire icyo mvuga.” Hanyuma nsa n’uwipfuka mu maso ndamubwira nti “Ariko twazabana?” Byabaye nk’aho bimucanze, ariko nshima Imana ko mbivuze. Yaramperekeje ndataha, agarutse iwabo baramubaza bati “Uriya musore wagutesheje umutwe akakubuza gucuruza ni uwa he?” Arabasubiza ati “Uriya musore arashaka kuzarambagiza, na bo bati reka tuzabanze tubaze ibisekuruza bye. Baje guperereza ibisekuruza byanjye basanga nta mahuriro bifitanye n’iby’iwabo, kuko twari abakene kandi Abanyarwanda baca umugani ngo “Amaboko atareshya ntaramukanya!” Baramu banjye baje kumva ko ndi umukene babwira fiancé wanjye ngo “Nurongorwa n’uriya musore tuzagutera icumu, tuzaguca mu muryango!” Ariko iyo muntu akijijwe akava mu byaha Imana imuha amasezerano ikanayasohoza.
Iyo Imana ishaka kugusohoreza amasezerano, ntibura aho icisha. Imana yaje gucisha muri mabukwe, aravuga ati “Umukwe wanjye n’ubwo ari umukene afite ubuhamya bwiza nzamushyingira.” Nyuma byageze aho ndasaba biremera, ariko fiancé wanjye baje kumuca mu muryango kuko ashatswe n’umukene ku buryo dushyingiranwa nta muntu n’umwe wo mu muryango w’iwabo watashye ubukwe bwacu. Mu mwaka w’1996 nagize ingorane ebyiri: 1) ndongora umukobwa wo mu bakire, 2) mpita mba pasiteri w’umukene. Ariko Imana iravuga ngo izabana natwe itugirire neza. Nabyaye umwana wanjye w’imfura witwa Munezero Obed, aba arwaye bwaki (umwana wa pasiteri), nca incuro (guhingira ibyo kurya) narashatse umugore wo mu bakire wavutse abona icyo ashatse cyose, ariko yihanganira ubwo buzima bubi twari tubayemo kuko hari icyo twari twaravuganye n’Imana.
Ndashima Imana, iyo umuntu akijijwe akava mu byaha imukuraho za karande. Ahagana mu mwaka w’1997, Imana yaje gukora igitangaza kidasanzwe, tubona abazungu baturutse mu Bwongereza, mpimbaza Imana, amateraniro arangiye abo bazungu baravuga ngo nta bwo twagenda tutavuganye na wa muntu wahimbaje Imana. Ndagira ngo mbwire Abakristo nti “Ntimukabure icyo Imana ibibukiraho mu nzu yayo.” Imana yaje gucisha igitangaza muri ya mpano yanjye yo guhimbaza Imana, abazungu baravuga bati “Nta bwo twakurira indege tutavuganye na wa muntu wahimbaje Imana.” Na ho ni mo inzira Imana yari yarambwiye yo kuzazenguruka imigabane yose yari yihishe. Bambajije amazina yanjye, ariko kuko ntari narize havugaga umusemuzi. Njye n’umugore wanjye n’umwana wanjye baradufotoye, bambaza aderesi ndayibaha hanyuma barigendera basubira iwabo mu Bwongereza…
Ntuzacikwe n’igice cya 3 […]
Niba waracitswe n’ igice cya mbere kanda kuri iyi link kugirango ugisome:
http://www.agakiza.org/ecrire/?exec=article&id_article=4183
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
“ Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi niko ari kandi niko azahora iteka...
iyi nkuru itangirana n’agace gato k’umubyeyi w’ uyu mwana wagize iyerekwa...
Amazina yanjye nitwa JENNIFER PEREZ nkaba mfite imyaka 15 (ubu buhamya...
Ibitekerezo (0)