Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru ndetse anabona bimwe mu byamamare i Kuzimu!
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
Amazina yanjye nitwa JENNIFER PEREZ nkaba mfite imyaka 15 (ubu buhamya yabutaze afite iyi myaka 15 ). Biragoye cyane ko umuntu w’umwangavu nkanjye ukiri mu maraso ya gisore yaza kuri mwe akabegera akaza kubabwira amakosa ye uko yakabaye mu manyanga menshi. Nyamara hamwe no gufashwa n’Umwuka Wera, nizera ko amfasha akanyongerera imbaraga nkeneye. Icya mbere natangira mvuga ni uko ibi byose bibereyeho guhesha icyubahiro Umwami wacu YESU KRISTO.
Ndashaka kutaza kuvuga cyane ku mahame y’idini runaka cyangwa ngo ngerageze guhimba amahame mashya y’idini ridasanzwe, icyo nshaka gusa kukubwira ni icyo niboneye n’amaso yanjye bwite, icyo niyumviye n’amatwi yanjye bwite, n’ibyo nahuye nabyo mu rugendo rwanjye hano kuri iyi si.
IMIBEREHO YANJYE
Reka ntangire mbabwira iby’imibereho yanjye mu muryango nakuriyemo. Ababyeyi banjye bari abakristu kandi bari barampaye uburere bwiza buranga umukristo bambera intangarugero mu kumenya Kristo.Namaze imyaka itatu ndi umukristo , nakiriye Yesu mu bugingo bwanjye ndi kumwe n’umuvandimwe wanjye na NICKY CRUZ. Namaze imyaka ibiri gusa ndi kugendera mu bushake bw’Umwami wanjye.Nyuma aho ntangiriye kwiga LYCEE, natangiye kwigomeka nkaca nca ku ruhande ubushake bw’Imana kuri njye, nigomeka ku Mana ndetse nanigomeka ku babyeyi banjye, ubwo ntangira kuyoboka inzira y’ibiyobyabwenge mbifashijwemo n’abo nitaga inshuti zanjye bari babizobereyemo bakabinyigisha.
Muri icyo gihe nibwiragako nkiri umukristo, ngakomez kugendana n’izo nshuti nkanibwira ko nzazijyana mu bakristo nazo zikaba bo, nyamara ahubwo aho kuzihindura zo niko zarushagaho kujyana ubuzima bwanjye kwirundumurira mu bishuko by ’iyi si. Nakomeje kwigomeka ku babyeyi banjye, nabo bakagera aho bakibwira ko ariko abana bose bagze muri icyo kigero bibagendekera.Nyamara mu by’ukuri ntiyari njye nanjye kuko ibyo nakoraga nabaga mbyoshtwa n’ibiyobya nwenge nabaga niyuhije.
Imyuka mibi yaraje inyinjiramo muri cya gihe cy’ubwigomeke bwanjye. Yantegekaga ibintu bisobanutse,ntiyanyemereraga kujya aho niboneye hose, cyagwa ngo ibe yatuma ndara n’ijoro na rimwe ku nshuti zanjye.Ntagombaga kugendera kuri ayo mabwiriza, rimwe na rimwe natorokaga ishuri, nageze aho ntagikunda ishuri nkajyayo bigoranye, nagombaga kugumana ibyo nari menyereye gukora, nagombaga kugera ku rwego rwo kujya nitea ibiyobyabwenge mu nshinge nyamara Umwami wanjye yabicishije ku ruhande rwanjye ntiyangeraho. Nyamara nkuko nbabwiye ibi byose nabikoraga ndi n’umukristo njya gusenga.
Ubuhamya bwanjye butangira neza Ku itariki ya 02 Gicurasi 1997. Nari mfite inshuti yanjye, ubucuti bwacu bwari ubusanzwe, nta kindi napangaga nawe nawe kandi niko yari abizi. Nyamara nubwo numvaga nshaka kumumenya, nyamara nari ntarabasha kumeya neza uwo ariwe. Umugoroba umwe, yaranterefonnye ambaza niba nashobora kuza gusohokana nawe.
Ababyeyi banjye uwo mugoroba ntibari kurara mu rugo , bagombaga kujye mu masengesho nk’uko bari basanzwe babikora buri wa gatanu. Uwo mugoroba nababwiye ko ntaza kujyana nabo gusenga ko nsigara mu rugo kuko numva ndwaye. Uwo mugoroba kandi nari nabarakariye kuko nari nabanje kubasaba uruhusa rwo gusohokana n’indi nshuti yanjye, nyamara ababyeyi baranyangira bambuza kugenda. Ubwo rero byatumye mbabeshya kuko ubwo nabwo nari mfitiye umupango wo kuza gusohokana iryo joro n’iyo nshuti yanjye.
Maze kubona bahagurutse bagiye mu masengesho, ako kanya ya nshuti yanjye yaranterefonnye, arambaza ati:" Ariko se ko udasohoka, abantu bose sha barasohoka..." Nyamara njye nahise ntekereza nti:" Si byiza kutumvira ababyeyi, nyamara hari uburyo nagendamo ntibarabukwe ko nagiye. Nindamuka ngiye bucece ngaca mu idirishya ntibazabimenya ko genda ninjoro basinziriye."
Muri iryo joro, ababyeyi banjye bavuye gusenga bajya kuryama. Ubwo nanjye nacunze basinziriye, nshira isiri iyo nshuti yanjye ngo ize imfate ihagarare ku nguni z’aho agahanda kaza iwacu gatangirira.Namusabye kutaza hino iwacu ngo ataza gukangura iwacu bityo akandaburira, byose bikaba birapfuye!!
Ubwo nabyutse gahoro gahoro, nshisha umutwe mu idirishya. Naje gutangazwa n’ibintu bibiri : Icya mbere, amadirishya y’iwacu yose afunzwe n’ amavisi i,pande zose. Nyamara kuko ababyeyi banjye banyizeraga cyane, idirishya ry’icyumba cyanjye ryo bari bararisize nta visi n’imwe barifungishije!! Ubwo nyine nahise nungukira muri uko kungirira icyizere.Ikindi nateganyaga kuza kurira hejuru ku gisenge nkaza kumanuka nkagwa inyuma, nyamara ibyo byose Umwami yari yarabipanze yanga ko nagwa nkavunika ukuguru. Byose Imana irbiringaniza neza igiriye njye.
Ubwo nyine naciye mu idirishya, ndagenda nsanga inshuti yanjye ku muhanda integereje.Nyamara ngo ndunguruke mu ivatiri, naje gusangamo abasore batatu hamwe n’undi mukobwa umwe.Muri njye nahise ntekereza nti:" Ariko se ko nta kindi nshaka gukora uretse kwinywera inzoga n’ibindi biyobyabwenge tugaheza, ibi ni amahoro?" Ubwo nabyibajije kuko nari mbonyemo undi mukobwa n’abasore batatu, nkagir ubwoba ko baza kunshora mu zindi ngeso ntari niteguye. Ubwo nahise nicara mu ivtiri ibumoso.
Ubundi mbere navuganaga kuri terefone n’iyo nshuti yanjye, yanyizezaga ko tuza kujya kuzenguruka umugi twiganirira, njye nti nibyo rwose, uko ni ukuruhura umutwe (Amusement),ahanini akaba ari nayo mpamvu namwemereye. Mu by’ukuri ntiyari yambwiye mbere ko tuza kujya muri Motel ( Hotel nto ) nyamara aho niho bari batujyanye.
Ubwo twamaraga kugerayo, bahise badusiga muri salle yari muri iyo Motel bambwira ko bagiye gufata indi nshuti imwe isigaye. Mpita mvuga nti OK! Nyamara bidatinze nahise mboa bagarutse, nyamara bwo bari bavuye gukodesha icyumba!!! Bahita bambwira bati:" Humura, ntudutakarize icyizere, rwose turabikwijeje ntacyo tuza kugukorera, gusa ngwino hariya niho dutegereje ko mugezi wacu aza kudusanga".Ubwo tuva muri Salle tujya aho muri icyo cyumba.Ubwo nyine njye nahise nizera izo nshuti zanjye, kuko numvaga zanyijeje umutekano. Nyamara ikibabaje, izo nita inshuti zanjye sinari nzi ngo ni bande?
Twatangiye tuganira bisanzwe, nyuma yaho travuga tuti"Ariko se ko mu gihe tugitegereje mugenzi wacu ko aza, kuki tutatumiza agacupa tukaba twinywera? Ubwo njye na ya nshuti yanjye turahava twisubirira muri Salle, tukajya twitembereza mri Restaurant nto yari muri iyo Motel. Ubwo nyine twaguze Sprite ebyiri trangije dusubira muri Salle, tuzisuka mu dukombe. Mu by’ukuri, nta gakapu na gatoya bari bafite kari gutuma wenda navaho mbacyeka ko baba bashobora gukuramo ibintu bakabishyira mu gakombe kanjye. Kuri njye nabonaga ari abere kuri iyo ngingo.
Muri ako kanya, nahise mpaguruka njya mu bwiherero (Toilette) gutunganya umusatsi wanjye no kujya gutunganya ibindi bintu bizwi n’abakobwa, ubwo ngarutse nsanga agakombe kanjye bamaze kugasukamo. Ubwo nyine ntangira kunywa icyo nitaga SPRITE yanjye. Nyuma y’ibyo sinamenye icyakurikiyeho.
Nyamara reka ngerageze kubabwira ibyo namenye ngaruye akenge.Uwo mwanya nagiye kubona mbona Roho yanjye isohoka mu mubiri wanjye, Ubwo nibonaga ndi mu bitaro, kandi iruhande rwanjye hari hakikije abaganga, Aba docteurs n’aba Infirmieres bakikije igitanda nari ndyamyeho.
Mwese ngirango muzi neza kwireba mu ndorerwamo (Miroir), mujya mubona igicucu cyanyu. Nyamara njye aha sinabonaga igicucu cyanjye, ahubwo nabonaga umubiri wanjye nyawo uri ku gitanda. Ubwo narebaga ku ruhande, nahise mbona abagabo babiri bambaye imyenda itukura barampamagara bati :" Ngwino turashaka kuganira nawe".Bahita bantwara mu maboko umwe ku ruhande rumwe undi ku rundi.
Bahise banjyana ahantu, nyamara ubwo nageragezaga kureba ngo menye aho ariho, naje kumenya ko ari mu ijuru!! Ikintu cya mbere nahabonye ni igikuta kinini cyane. Iyco gikuta cyareraga cyane, kandi nticyagiraga aho kigarukira (imbibi). Hagati muri icyo gikuta harimo urugi, urugi rurerure nyamara rwari rukinze. Mu Isezerano rya Cyera, Mose atubwira Ubuturo bwera, akanavuga uko bwanganaga, agasobanura neza Mikono bwari bufite, ubwo nahise nigishwa ko urwo rukuta rwareshyaga na bwa buturo bwera Mose yabonye.Nritegereje mbona iruhande rw’urugi hari intebe nii cyane, iruhande rwayo hari intebe ntoya iringaniye, nabonaga zikoze muri Zahabu.
Ku rundi ruhande rwanjye ,nabonaga hari urundi rugi rw’umukara rukinze ahantu kandi hari umwijima w’icuraburindi hatabona, Nararurbye mbona ni urugi rufungurwa na Bouton, wakanda rugakinguka.Narongeye mpindukira ku rundi ruhande rwanjye rw’ibumoso, mbona hari Paradizo nziza cyane, harimo ibiti byiza cyane biteye amabengeza, kandi harimo ’umugezi mwiza utembamo w’amazi y’urubogobogo abengerana cyane, harimo ibyatsi bitohagiye cyane. Aho hantu hari ahantu heza cyane utabasha kubona amagambo ukoresha uhasobanura. Nyamara nta muntu numwe nabonaga ari aho hantu.
Muri ako kanya ngo nje kubona mbona umugabo umwe aje imbere yanjye aranyegera, sinabashaga kumureba mu maso, kuko icyubahiro cye cyari kinshi no kumureba byampumaga amaso,yamurikaga kurusha izuba, kandi ubwiza bwe baramurikaga aho mu ijuru hose hakabona, icyubahiro cye cyinshi cyamurikaga ubwiza bwe bugakwira aho hantu hose. Nta zuba nahabonaga, nta kwezi, nta ’inyenyeri cyangwa ibindi tuzi bimurika kuko we ubwe nabonaga ari umucyo waka.
Nitegereje umubiri we, ngo njye kubona mbona muri we imbere harimo umuhungu,Uko byari bimeze nabonaga umwe ari mu wundi imbere, umuntu yabonaga neza ko ari abantu babiri bari muri umwe, wabonaga bashobira gutandukana nyamara ukabona umwe ari mu wundi imbere. Mbese mu yandi magambo bari babiri muri umwe.
Ndagumya nditegereza cyane, mbona neza iruhande rwabo hahagaze abamarayika babiri, Umwe yitwaga Mikayire undi yitwa Gabriel.Mwambaza muti wabwiwe n’iki ayo mazina? Ni uko nayasomye yanditse buri wese ku ruhanga rwe n’inyuguti zandikishije Zahabu.
Ubwo namaraga guhagarara imbere ya Data uwo , naje kwisanga nanduye cyane!! Ubwo nahise nikubita hasi mfukamye imbere ye, mpita ndira ibirira byinshi birashoka, numva ngize isoni nyinshi z’uko nasaga. Nubwo byari gushoboka ko mbareba mu maso, nyamara sinabigerageje kuko kari mfit isoni nyinshi z’uko nasaga.
Muri icyo gihe nari mpagaze imber y’Ummami wanjye, yahise anyereka Firime y’ubuzima bwanjye uko bwakurikiranye kuva butangiye kugera uwo munsi twari turiho. Yahise anyereka ko igice kinini cy’ingenzi cyari icy’ibikorwa nakoze n’ibintu nabayemo nyuma yo gukizwa kwanjye. Nabonaga ndi kubwira inshuti zanjye ko ndi umukristo, nyamara singire imbuto mbereka, uwo mwanya ahita anyereka ko umugabane wanjye nta handi ari mu muriro utazima.
Uwo mwanya akibivuga, Malaika Gabriel yahise aza antwara mu maboko. Ubwo yahise anjyana anyuza muri rwa rugi rw’umukara rwijimye,nyamara mbere nari nanze no kururebesha amaso yanjye kuko nabonaga ari habi cyane mbona ntahakunze...
Ubwo nabonaga Malaika Gabriel aje kunsumira nashatse kumwishikanuraho ngo nange ko amfata, nyamara sinari kubishobora kuko nari mu mwuka sinabashaga kwishikanura.Ubwo nyine twanyuze muri rwa rugi, tugeze ku ruhande rw’imbere rw’urugi, hari ahantu hamanuka cyaneeeee,kandi hijimye ku buryo tutanabashaga kongera kurebana ngo umuntu abe yabona undi,ubwo murabyumva sinri nkibasha nawe kumubona.
Ubwo twatogokaga cyane nk’abatogoka ku musozi uhanamye unyerera cyane. Ubwo nanyegeraga njyamo, uko ngenda manuka niko narushagaho kumva hashyushye cyane, ubushyuhe bugenda bwiyongera cyaneee. Ubwo mfunga amaso yanjye cyane n’ubwoba bwinshi kuko ntashakaga na rimwe kureba iyo nari ndi kujya iyo.
Ubwo twahagararaga gutogoka, naje kubumbura amaso yanjye, mbona ndi mu muhanda munini cyanee. Sinabashije kumeya iyo uwo muhanda waganaga, nyamara ikintu kimwe gus numvise muri njye nkigera aho hantu yari inyota nyinshi. Ubwo natangiye kubwira Malayika nti:" Mfite inyota, ndashaka icyo kunywa"!!! nyamara nata ngajwe n’uko atigeze ashaka kuntega amatwi amera nk’utanyumvise
Uwo mwanya natangiye kuboroga cyane, nyamara icyambabaje kurushaho ni uko uko amarira yanjye yashokaga ku matama nibwiraga ko ngiy kuyanywa akamporeza iyo nyota, nyamara siko byagenze kuko yarashokaha yagera ku matama yanjye agahita akama uwo mwanya ntabashe kugera ku munwa. Aho hantu kandi hari icyuka kibi cyane kijya kumera nk’icyuka kizamuka iyo batwitse amapine y’imodoka.
Nagerageje guphuka amazuru yanjye, nyamara nayapfukaho bikarushaho kumbabaza nkanabyumva birushijho kwiyongera. Muri ako kanya mbabwije ukuri, ibyiyumviro byanjye bitanu (cinq sens) byose byari gukora cyane kubera byose byumvaga ubwo bubabare bukabije.Uko ngerageje kugira icyo napfuka ngo ngihishe nkumva birushijeho kwikuba inshuro nyinshi.Ikindi ni uko ubwoya bwanjye bwo ku maboko bwose bwari bwamaze kumvaho bwagiye, nsigara numva ubushyuhe bwinahi aho hantu hashyushye birenze urugero.
Muri ako kanya, ngo mbumbure amaso, nahise mbona ngeze imbere y’umudayimoni w;umuyamujinya cyane, hari n’abandi bamukikije bafite umujinya, nyamara uwo we yabarushaga kugira umuujinya mwinshi.Nabonaga afite ubugome buruta ubw’ibisimba byose tuzi bibaho ku isi. Birangoye kubona amagambo nakoresha mbibasobanurira.Yari ari kuzenguruka aho, kandi ari gutera ubwiba cyane abantu bari bari aho, mbona abari aho bose bafite ubwoba bwinshi yari yabateye.
Muri ako kanya mbona udi mudayimoni, nyamara we nabonaga ari umudayimoni navuga ko ari mwiza, nabonaga asa na Malayika w’Imana, nyamara ntiyari we. Itandukaniro hagati y’abamalayika b’Imana n’abadayimoni nabashije kubona ni uko abadayimoni bo nta mazina yabo yanditse mu ruhanga rwabo naho abamalaika b’Imana bo buri weseafite ikimeyetso cy’izina rye mu ruhanga rwe cyanditse n’izahabu.
Nyuma yo kubona uwo, nahindukiye inyuma yanjye ndongera mbona Malaika Gabriel. Barimo kumushakisha ntibamubone,ikindi cyantangaje ni uko nabonaga adashaka kureba bariya barimo guturubikwa baterwa ubwoba abandi bakubagurwa!! Ubwo mu bitekerezo byanjye naratekereje nti:" Ariko se kuki bari guhohoterwa kuriya? ubwo nyine nahise numvanti aho si njye utahiwe gukubagurwa nyuma y’aba? " Nyamara inyota yari imereye nabi peee!!!! Ubwo naborogeye wa mumarayika nabonaga ngira nti :" Inyot airanyishe weeee!!!!"
Ubwo njye nishukaga ko ari kunyumva kuko nabonye areba hasi ari kunyitegereza, nyamara ngiye kumva numva aravuze ngo:" Tuza, yagasani agiye kuguha andi mahirwe yisumbuyeho ". Akimara kuvuga ibyo, inyota nari mfite, ububabare, umuborogo numva biragabanutse,numva ntangiye kugubwa neza.Ako kanya amafata akaboko, mbona tumeze nkabatangiye kuzamuka, nyamara tukizamuka, naje kumva ijwi ritaka cyane rimpamagara rigira riti :" JENNIFER ntabara, ntabara.."
Ngo ndebe hasi,nshaka kureba uwo wampamagaraga uwo ariwe, nyamara ingorane zanjye ni uko nagiye kumureba ibirimi by’umuriro bikambuza kureba ngo menye uwo umpamagaye uwo ariwe.Icyo numvise gusa ni uko ryari ijwi ry’umwana w’umukobwa.
Icyo nabonye gusa ni ibiganza bye biri kuzamuka hejuru mu birimi by’umuriro, nagize igitekerezo cyo kumufasha ngo mutabare. Nyamara ubwo nabigeragezaga, sinabishoboye kuko mu by’ukuri ikiganza cyanjye cyari cyabashije gushyikira icye, nyamara ngakurura ntave aho ari kuko nta kwizera yari yifitiye na busa. Uko niko namusizemo rero sinabasha kumutabara.
Muri uwo mwanya ndeba iruhande rwanjye, mbona inshuti zanjye zinkikije,bari abantu nari nanzwe nzi neza,ndetse n’abandi. Basaga n’abantu bo mu muryango wacu nyamara sinamenye ngo ni bande. Sinabashaga kureba mu maso habo, nyamara ubwo nabonaga inshut nari nsanzwe nzi twiganaga mu ishuri icyo gihe bwo byarankomerekeje cyane ndababara.
Uwo mwanya nahise nibwira nti :" Buriya kuba ninjye wabahaye ubuhamya bubi kuko narababwiraga ko ndi umukristu nyamara simberere imbuto za Gikristu, nkababuza kubwinjiramo kuko ntatumye bamenya Imana,ngatuma bajya kure yayo.Ndetse biranashoboka ko arinjye wabateje ibi byose ngatuma bajya hariya hantu habi.
Bavandimwe nkunda,icyo nabashije kubona ni uko mu muriro utazima nta gihe kihaba, nta kahise, nta bya none, nta bizaza,byose bihora ari kimwe. Ku muntu ugezeyo ibyo byose ntacyo biba bivuze. Nyamara nk’uko natangiye mbivuga, sinshaka kugira ihame ry’idini iry’ariryo ryose navugaho nyamara ibyo mvuga gusa ni ibyo niboneye n’amaso yanjye.Bariya bantu nabonyeyo, kugeza n’ubu baracyariho hano ku isi baracyari bazima.
MALAYIKA YANSUBIJE MU MASO Y’IMANA
Muri ako kanya, Malayika yaramfashe arongera ansubiza mu maso y’umwami bundi bushya.Ngeze imbere yayo,nahageze nikubita imbere ye ndapfukama n’ubwoba bwinshi buvanze n’agahinda kenshi,ndi kurira cyaneee, ndaboroga. Bwo noneho sinanabashaga kubara amaso yanjye ngo mbe nasunutsa no kumureba mu maso kuko nari mfite isoni nyinshi.
Muri ako kanya Umwami wanjye mu ijwi ricishije bugufi cyane aravuga ati :" Mwana wanjye ndagukunda".Uko yabivuze uko nta gushidikanya ko nawe uri kunyumva uko ariko agukunda nawe.Uwo mwanya yahise abimbwira anongeraho ko nababariwe ibyo nakoze byose iyo mbyihannye. Ubwo nakira imbabazi z’Imana gutyo.
Muri ako kanya, Umwami yaranyitegereje, ubundi anyereka ibintu byinshi ntari nabona. Yaramfashe ajya kunyereka isi, yanyeretse umubumbe turiho, anyereka n’ibintu biyifubitse biyikikije impande n’impande nk’icyo twita " Couches d’Ozone", nabonaga bimeze nk’ibintu bitose, bituma ngira amtsiko yo kubikoraho n’intoki.. Ubwo nabikozagaho ikiganza naje gusanga ari Umwuka Wera, kuko uwo mwanya yahise ambatiza mu mwuka, uwo mwanya mpita ntangira kuvuga mu zindi ndimi.
Muri ako kanya nkizivuga,ya myuka mibi yose yari inyuzuyemo irahunga. Ubwo nabaga ndi kwiyuhiza ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi, nabaga ndimo gufungurira imiryango imyuka mibi ikaza ikabona umugabane muri njye.Ikaza ikantwaza igitugu.Mu byukuri muri icyo gihe uburyo natekerezaga sinjye ubwanjye wabaga di kwitekerezaho, yabaga ari imyuka mibi yabaga iri kubinkoresha.
Ijambo ry’Imana rivuga ryeruye ko iyo inzu yawe uyisukuye,imyuka mibi rahunga ariko nyuma iyo usubiye inyuma iragenda igashaka iyindi yikubye karindwi noneho ikakuzuramo. Uko niko umunsi mbatizwa imyuka mibi yahunze, namara gusubira inyuma ikagaruka ikazana n’indi bikikuba inshuro zirindwi, iyo nayo ikikuba izindi nshuro ndwi, gutyo gutyo kugeza ubwo yagerye ku mubare ntabasha kubara nanjye ubwanjye.Nyamara nyuma Umwami wanjye iyo myuka mibi yose araza arayirukana iragenda.
Yahise nyuma anyereka ahazaza hanjye, anyereka isi, anyereka uko ibintu bigenda, n’ibyo tubona uko bikoreka.Ibindi byakurikiyeho yanyeretse nyuma byari bifitanye isano n’irangira ry’isi. Buri munsi yazaga kunsura akanyereka ibintu byinshi. Muri ibyo byose icyo nababwira ni uko iyi si yacu igeze ku musozo, ndetse imperuka yayo iregereje.
Murasabwa kwisubiramo umunsi ku munsi, ukareba ubuzima bwawe bwa buri munsi, ukibaza uti :" Mbese nditeguye kujyana n’umwami aramutse aje uyu munsi? Umwami yanyeretse ibyo byose, nyamara antegeka kutagira n’umwe mbibwira ko mbigira ubwiru, ahubwo ngo mbabwire kubitegereza kuko imperuka. Ibi mbabwiye nta kindi ngamije, kandi hari byinshi ntababwiye, gusa impamvu mbibabwiye ni ukugirango mube maso mwitegure kandi mumenya ibi ko Umunsi w’Amateka wegereje.
BIRACYAZA - IGICE GIKURIKIYEHO KIZAZA UBUTAHA
Ubu buhamya tubukesha urubuga rwa jesus.rw
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
“ Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi niko ari kandi niko azahora iteka...
iyi nkuru itangirana n’agace gato k’umubyeyi w’ uyu mwana wagize iyerekwa...
Amazina yanjye nitwa JENNIFER PEREZ nkaba mfite imyaka 15 (ubu buhamya...
Ibitekerezo (6)
Niyongabo Claver
12-07-2013 19:18
Umwami wacu Yesu Kristo n’ahabwe icubahiro wewe ahishura ibiri amabanga kandi afise ikigongwe kitovurwa. Ndahimbaza Umwami kuko nantaryo atwibutsa kwitegura kuko igihe kiri hafi Umwami wacu ari mukuza. Hahirwa uwusoma hahirwa n’uwumviriza amajambo ari mugitabi c’Imana kuko igihe kiri hafi.
Ndakimbaje Imana kubw’ubu buhamya bw’uwu mwene data yagiriwe uwuntu umenga igihe cari camurenze ncuti ubunt yagiriwe sibeshi bobugirirwa igikwiye n’ukwihana ivyaha vyacu tukuzura Mpwemu yera tugifise umwanya maze tukazorarwa ubwami bw’Ijuru.
Jennifer Imana imuhezagire adusubije mw’intege kandi ndashimiye Umwami.
Rutayisire j paul
4-03-2013 04:31
Dukwiye guhora twiyeza koko , kandi dutegure neza ejo hacu heza , tuzirikana ko IMANA
Nta cyaha itababarira . KAndi naho ibyahabyacu byatukura tukutuku.....
Kandi ntizibagirwa Imirimo wakoze . Kuko birashoboka ko watabawe n’uko wigeze kuyisenga no kuyikorera . Nuko rero dukorere IMANA TUGIFITE UBURYI , IMINSI MIBI ITARAZA
- Duhigure imihigo tahize
-Twere imbuto twe kuba nka wa mutini wavumwe
tubane neza n ’abantu bose amahoro
-Dusenge IMANA tutayiryarya , kuko ituzi kurusha uko twiyizi
Dutange imibiri yacu ho ibitambo
- Ikiruta byose Duhindure imitima yacu Ibe iyera imbere y ’ IMANA
- Dusenge twitegura kuza k ’umukiza wacu kuzaza kutujyana icu mu ijuru aho utegereje kuzaba
Rutayisire j paul
4-03-2013 04:16
UWITEKA ahimbazwe : kuko ibyo byose byakubayeho , byari ukugira ngo imirimo y’ IMANA IKOMEZE kwerekanirwa muri wowe ,nk ’uko byagenze kri cya kirema yahoraga kicaye ku
muryango w ’ urusengero .
Kandi Imana yagira ngo igire aho i kura abantu bayo n’aho ibageza ,ikoresheje ubuzima bwawe . Kandi ukomeze gusenga kuko uzavamo umukozi wayo w ’umunyamwuka ukomeye .
Kandi amasengesho yawe , azajya yirukana imyuka mibi , ku muntu wahanzweho n ’abadayimoni .
IMANA ikurinde ubu n’iteka ryose AMEN
Celestin
28-09-2012 03:17
yesu naguhe umugisha mwinshi kuko kuba utaravunitse uca mu idirishya Imana yagirango ibone uko yakwiyereka kuko nawe yakumenye ukiri urusoro mu nda ya mama wawe ninacyo cyatumye ikugira uwo kwizerwa iguhamagara wari urushye kdi bujya yesu nicyo cyatumye aza mu isi ni urukundo adukunda (yohani3:16)kuko Imana yakunze abari mu isi byatumye itanga umwanawayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho ndagusaba ngo uzakomeze ukundishe uwiteka umutima wawe wose(uzajye usoma indirimbo y’ijana nagatanu mu gakiza(105ndayikunda ijya inyibutsa aho Imana yadukuye
IMANA IDUHANE IMIGISHA MYNSHI.
Nkeshimana Prime
24-08-2012 12:39
YESU abahezagire ni vyiza kumuntu akwiye kwitegura kuko inyuma yavyose hazoba urubanza ndubatswe nibibintu IMANA yakoroye uyu Mwene DATA IMANA igufashe kandi ubigume ntuhemuke ku MWAMI wacu YESU abanezerererwe
Emmanuel
21-08-2012 12:20
Yesu aguhe umugisha cyane kutwibutsa ko dutwiye guhora turi maso twiyeza kuko tutazi umunsi n’igihe.Gusa nanjye ndi umukristo ndashaka ko Imana yafata umwanya wa mbere mu mutima wanjye. biragaragara ko haracyasigaye igihe kigufi cyane kdi uzaza ntazatinda umukiranutsi azabeshwaho n’ukwizera kwe ariko nasubira inyuma Imana ntizamwishimira.Imana idufashe guhitamo inzira y’ubugingo kugirango tuzarokoke umuriro uzarya abanzi b’IMANA.
Jennifer Yesu akwishimire kuri ubu buhamya!