Ubuhamya: Yatandukanije inyanja mbyirebera!!

Ubuhamya: Yatandukanije inyanja mbyirebera!!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-04-07 12:25:00


Ubuhamya: Yatandukanije inyanja mbyirebera!!

Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi niko ari kandi niko azahora iteka ryose” Abaheburayo 13:8

Hari igihe dusoma amagambo yo muri bibiliya , umuntu akayafata nk’inkuru ariko ni ukuri gusa. Najyaga nibaza ukuntu inyanja yatandukanye abisirayeri bakayambuka nkabambuka kubutaka , nkumva simbishyikira , ariko nanjye nabonye Imana itandukanya inyanja ndatambuka nkuwambuka ku butaka .

Hari umuntu twabanye igihe kirekire akajya iteka atubwira ngo buri muntu navuge ikintu Imana yigeze kumukorera atazibagirwa na rimwe kugeza avuye mu mubiri cyangwa se Yesu agarutse. Nanjye icyo ngiye kuvuga sinzakibagirwa.

Hari mu ntambara ya 94 nari mfite imyaka 19, ubwo amasasu yavuze ari menshi cyane Kigali, abantu bariruka ntanuwamenyaga aho yirukira, urusaku rw’amasasu ntirwatumaga umenya icyerekezo. Twaragiye rero tunyura Mont Kigali Nyabarongo. Igitangaza ngiye kubabwira cyabereye ahitwa Kamonyi ya Gitarama, ntabwo nzibagirwa gukora kw’Imana mu isi y’ababaho. Njye nabo tuvukana twari nka 8, tuhageze abantu ntibari bacyumva urusaku rw’amasasu, noneho bashira impumu bibuka ko hari abantu basigaye badapfuye. Ubwo bahise banyicazanya n’abo tuvukana aho nyine kuri bariyeri bati aba baruzuza icyobo kiri hafi aha.

Twagiye kubona tubona abantu bambaye amakoma, fafite intwaro za gakondo baje badusatira bavuza amafirimbi batubaza bati ubundi mwitwa bande? Nuko turivuga amazina , tukanongeraho naho twigaga kuko nigaga secondaire muwa gatanu.

Aho kuri bariyeri, habonetse umwana w’umusore muto rwose, afata mu mutwe amazina yacu aragenda ngo abwira mama we na bashiki be ati disi hari abana bagiye kwicira kuri bariyeri ! Mu kanya gato twagiye kubona tubona , abana b’abakobwa nka 3 tutazi, tubonye ubwa mbere baraje bavuganye n’abantu bo kuri bariyeri bati disi bano bana turigana ! Nibwo baje kudusuhuza, bakajya badusuhuza mu mazina, bati uraho Ali! Yooo ku ishuri se bite!!

Nawe urumva nta gisubizo nari mfite naramushubije nti ni ibi mureba, baradusuhuza twese barigendera!! ( Ntituzi aho bavuye ntituzi aho bagiye, igitangaje ni ukuntu umuntu adusuhuza ntiyibaze ko nawe byatuma bamwica!!).

Twiriwe twicaye kuri iyo bariyeri , batubwirako bagiye gushaka nyumbakumi bakamumenyesha ko bagiye kutwica, bigeze nimugoroba, twumvaga twiyejeje twiteguye gutaha mu gihugu cyo mu ijuru, babantu bambaye amakoma bagaruka bavuza amafirimbi menshi bati” nyumbakumi twamubuze, none nimuze tubajyane iwabo wa babana babashuhuje, mugende babahe amazi yo kunywa, ejo nyumbakumi navuga ko tubica tuzabica, navuga ko tubareka tuzabareka natwe tuti iwabo wababana ntituhazi, batujyanayo.

Aha niho mvuga nti nabonye Imana itandukanya inyanja ndabyirebera n’amaso yanjye, kandi nkavuga ngo uko Yesu yari ari niko akiri kandi niko azahora. Batujyanyeyo, mama wa babana ari nabwo atubonye bwa mbere, n;abana be ntitwiganaga nabo ni ubwa mbere bari batubonye, aza yihutira kudusanganira, nawe ibaze abana nka 8 bo muri 94, aduhobera n’ubwuzu bwinshi ati yoooo, muraho bana banjye, aduha amazi turoga, turanywa, turarya dore ko ntanuwaherukaga kurya….. .Abicanyi badusize aho baragenda.

None turiho, muri abo bana bose twari kumwe, intambara yarangiye ntawe upfuye, Yesu yagiye aca inzira aho zitari, ndamushimye. Ni uwo kwizerwa.

Alice Rugerindinda

Ibitekerezo (9)

Emmy Nzaramba

8-04-2016    00:37

Yesu ashimwe ,kdi dushimye Imana kubwibitangaza yadukoreye ikaturokora .nasomye ububuhamya ngendambonamo amagamo atagikoreshwa bibabyiza iyo tubisobanukiwe.ntago bakoresha intambara yo 1994 bavuga Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 .murakoze Imana ibahe umugisha.

Dominique

7-04-2016    15:15

Niko witwa nyine, Rugerindinda, ruzakomeza rukugera, ariko nayo iazagaragaza imbaraga mu kukurinda. Uwo mu mama se mwasubiye kujyayo kuhareba? Ndabyizera.

jojo

30-04-2014    12:52

uravuga iki se ko njye bagiye kunyica mfite bibitiya umuhoro ugahera mu kirere. imana niyo nkuru.

uburiyemuye jean Damascene

24-04-2014    07:20

Reka nanjye nkubwire ibyambayeho kandi nukuri kw iyandemye, nanjye nakijijwe n’umusilikare w inkotanyi ntazigera nibagirwa mu buzima bwanjye, intambara irangiye, naratashe muri 1994 tariki ya 13/8 nageze i Rubavu, narafashwe nadafungwa bankekaho ko nishe abantu mu ntambara, nyuma narafunzwe iminsi igera kuri 7, nabonye umusilikare mukuru afite ipeti rya Lieutenant, ari kumwe n’abasilkikare benshi bakajya bamwita ngo "ni afande" naho njyewe nkumva bavuze ngo ni "fanta". Dore igitangaza cyambayeho yarampamagaye nijoro cyane nka saa sita z’ijoro tutaziranye arikumwe n’abandi basilikare, arambwira ngo "ubu tugiye kugukanira urugukwiriye", naravuze nti ibyanjye birarangiye pe burundu, nagiye kumva numva arambwiye ati : tumaze iminsi dukora iperereza none rero twasanze nta cyaha wigeze ukora noneho, vuga ibintu byawe abasilikare bakwatse byose, narabivuze arangije ati turabiguha mu gitondo, nyuma utahe, uzasubire muri congo kuzana umuryango wawe, numvise ambwiye atyo ngira ngo nukumbesha. Nasubiye aho narindyamye, mbona burakeye, bumaze guca nabonye imodoka nyinshi zijye kundeba, mbona bampaye abasilikare benshi baramperekeza bangeza ku mitungo yanjye yose, barayinshubije. Dore icyo nsaba Nyagasani, Mana yanjye ndagusaba mbikuye ku mutima, ntuzigere wibagirwa umusilikare wampaye utunini tubiri ndwaye mbona ndakize, nayobowe izina rye, numva ari Yesu wenyine wabikoze. Wa musilikare nawe wandenganuye, Nyagasani nawe uzamurenganure mu gihe kigenywe maze uzibuke uko yankijije nawe uzamukize ageze ahantu hakomeye, ndakwinginze Mwami wanjye ntukazamwibagirwe. Ubu uyu musilikare ageze ku rwego rwa Colonnel mungabo z’u Rwanda.

beatrice

23-12-2012    23:24

Halaluyaaaaa!!!!!!!Nukuri Imana ihimbazwe kubw’imirimo n’ibitangaza yakoze.erega Imana ntikangwa nabiracitse,nanyuma ya zero(o) irakora.twakwizera iyomana gusa, twabona agakiza Uwiteka yatuzanira.Imana iguhe imigisha myinshi muvandimwe ku bw’ubuhamya mutugejejeho.

umurisa roserine

23-05-2012    04:18

uwiteka nashimwe kubwimirimo nibitangaza atugirira.nukuri Imana ishimwe cyaneee kubwukuntu yabarinze mukaba mukiriho.erega muhumure ntacyotuzaba kuko twubatse kurutare rutanyeganyega.kandi muge mwibuka ko haricyo Imana yatuvuzeho tutarabaho.nokuturinda rero nabyo birimo.murakoze.

MUGABO Emmanuel

8-05-2012    04:24

Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha akabakiza Zaburi 34:8. Ibyo nanjye ndi umugabo wo kubihamya. kdi nubwo tutizera we ahora ari uwo kwizerwa.

ye

21-04-2012    04:39

Imana ishimwe kuko ariyo yabikoze kandi ihe umugisha abao bana bitanze mugusuhuza abao bagenzi bababo batitaye ko nabo babicya gutabara kw’Imana kuratangaje

emile

17-04-2012    09:46

Imana ishimwe.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?