Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru ndetse anabona bimwe mu byamamare i Kuzimu!
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
Umufasha wanjye (Mama Sheja) twari dusanzwe tuziranye ariko ntabwo twavugaga ibyo ubucuti numvaga ari nkamushiki wanjye twahuriye muri famille ahantu kandi nawe yarazi ko mfite inshuti binapfuye yarabimenye. Ariko nkumva ibyo gukundana nawe numvaga nta bindimo. Naranamutinyaga pe! Yewe hari n’umuhanuzi wambwiye ibyanjye nawe ndabipinga cyane.
Ngitangira gukundana n’umukobwa wa mbere nibwo abo bahanuzi bantangiye. Nyuma yaho nagerageje gukunda nʾabandi ariko biranga. Byageze igihe numva mfashe umwanzuro wo kwihorera abakobwa bose. Mara iminsi ncecetse gusa. Ariko bigezeho numva ndashaka kuva mubahungu kuko ntamuntu nari mfite nsiga inyuma.
Murabyumva namwe. Kandi amafaranga wenda atari menshi nari nyafite kuko numvaga nakora ubukwe igihe cyose mbishakiye. Imana ni hatari hari igihe iguha kimwe igatwara ikindi. Ariko byagenze igihe numva kuba ingaragu (celibataire) ndabihaze peee! Noneho ndasenga ureke byabindi byo kwiyemera ngo abakobwa bariho. Narasenze mbwira Imana ko naniwe kandi ko nshaka ko inshyigikira muri gahunda ndimo! Umukobwa wanyuma nafatiyeho icyemezo nari mfite 6,000,000Rwf. Aya mafaranga ampfira ubusa mu bintu ntazi. Icyakora icyo nibuka nuko muri ayo mafaranga naguzemo ikibanza i Bugesera, umuntu tukiguze musigaramo andi make dusezerana umunsi wo kuza kuyatwara. Wa munsi ugeze araza duhurira aho bategera imodoka hafi y’aho nakoreraga, arambaza ati ese nan’ubu nta mukobwa urongera kubona? Ndamubwira nti nabivuyemo, keretse mwebwe abagabo nimundambagiriza. Arambaza ngo nkurangire? Nti yego.
Arambwira ati hari umukobwa nzi, ni umuyobozi wa korali yaho nkuru yitwa Jacky ati ariko nkurikije uko nkuzi n’uko nawe muzi ndabona mwazahuza, mukubaka urugo rwiza rwubaha Imana. Nti ese ufite numero ye? Ati ndayifite! Arayimpa mbona ni wa Jacky twigeze guhurira muri famille ahantu. Ariko sinamwereka ko nari nsanzwe nziranye na Jacky.
Uwo mugabo twaguze ikibanza nahise muha amafaranga nari musigayemo aragenda. Ndagenda njya ku izamu kuko najyaga gukora ku bitaro muri weekend. Ngeze mu marembo y’ibitaro mpita mpura n’undi muntu twabanye kera ku bitaro igihe nari ndwariyemo, ambonye ngenda nʾamaguru arumirwa, ahita ahagarara kuko yamperuka bansunika mu kagare. Turaganira agiye kugenda arambaza ati ariko nturashaka? Nti oya! Nti ariko uzabe unandebera uwazambera umugeni kuko kwirambagiriza byarananiye.
Yari umuyobozi mu itorero, arambwira ngo nzajye kumusura nti nzaza. Arambwira ati ariko i Kigali niho hari abageni. Nti ngaho ndangira, kuko njyewe abakobwa twarashwanye nabivuyemo. Arambwira ati hari korali iherutse kuza kuvuga ubutumwa iwacu ku rusengero. Arambwira ati harimo umukobwa ari nawe muyobozi wayo yaranshimishije pe! Ati ni umurokore azi ubwenge busanzwe kandi yubaha Imana. Ati niba bataramutwara simbizi ati ariko uramutse ugize amahirwe yo kumubona akazakubera umufasha waba usubijwe.
Nti uwo niwe nshaka. Nkimara kuvugana n’uwo, mbona undi mugabo w’iwacu mu gace mvikamo, yari yazanye umugore kubyara. Uwo mugabo nawe arambwira ati ariko iwacu aho nsengera dufite umukobwa w’umudiakoni, njye niwe muntu nakurangira rwose. Ati abandi ntakigenda cyabo nta gakiza kabarimo. Nkomeje nganira n’uwo, nawe arambaza ati ariko nan’ubu pe, ibyo kuduha fanta warabiretse. Ubwo nawe mpita mwaka numero z’uwo mukobwa yambwiraga. Amazina y’uwo mukobwa arayayoberwa ati nanditseho Presidente kuri numero ye, arayimpa nyishyizemo mbona ni iya wa Jacky. Numva mpise ngira ubwoba cyane, kuko nari maze kumubwirwa n’abantu 3 batandukanye kandi bataziranye. Numva ndumiwe ariko muhisha ko muzi.
Aragenda nanjye nsubira ku bitaro ku kazi kuko nari naraye izamu. Murumva ko mu mugoroba umwe abantu batatu bataziranye banyibasiye bambwira umugeni umwe.
Ibyo nabyo murumva ko nabyo ubwabyo byari igitangaza! Bwarakeye mva ku izamu ndataha njya aho nabaga. Ku cyumweru nagiye guteranira ku rusengero rw’aho yasengeraga, mbwira Imana nti Mana ndashaka ko mubona tukavugana nibura 1 imwe ku rusengero kandi yizane ntamuhamagaye. Nagezeyo iteraniro ryatangiye nsanga Jacky ari hanze ari kumwe n’undi mudiyakoni barimo kuvugana kuri gahunda yo kwakira abashyitsi. Ahita aza kundamutsa anyishimiye arambwira ngo karibu.
Ndikiriza! Tuvuganaho gato ahita agenda asubira mubyo bari barimo. Ngiye gutaha mbona aje kunsezeraho nuko ndagenda. Nijoro nararyamye mbura ibitotsi kubera impamvu ntazi. Ndabyuka saa munani z’ijoro njya gusenga ariko numva sicyo kibazo nkomeza guhagarika umutima. Mu rukerera ndabyuka njya gusenga mbwira Imana ko numva nshaka ko inshyigikira kuko kuba jyenyine byananiye kandi ko nshaka umufasha wo kumfasha mu buzima nsigaje ku isi.
Mbwira Yesu ko Jacky mutinya kubera amahame agira, ko ariko ngiye kumusaba gahunda ngo tuganire bitarenze uwo munsi. Kandi mbwira Yesu ko ngiye kumusaba urukundo kandi ko nshaka ikimenyetso ko ariwe uzaba umufasha wanjye. Icya mbere numvaga nifuza ko Jacky azambera umufasha. Mbwira Yesu nti ndifuza ko abyemera cyangwa akampakanira. Sinshaka ibintu byo kugenda ngo nzagaruke. Abinyemerere cyangwa abyange ariko nambwira ngo ningende azansubiza ndahita menya ko atari we. Kandi sinzongera kumuvugisha ukundi kuri iyi ngingo.
Mu kanya saa kumi n’ibyiri n’igice ziba zirageze ndamuhamagara. Yaranyitabye ndamubwira nti ese tanti ko ngushaka! Nari tonton nawe ari tantine kubera abana bo muri ya famille twahuriragamo uko batwitaga niko natwe twitanaga. Ndamumubaza nti ese nzakubona gute? Nti mpa gahunda uboneka gute? Ati mboneka nyuma y’akazi ariko uyu munsi ntabwo mboneka mfite inama ya korali, ati ariko saa sita ngira akaruhuko k’isaha imwe ku kazi waza ntakibazo.
Ndamubwira ngo ndaza saa sita! Ati ntakibazo. Twamaze kuvuga na gutyo mpita nsinzira ibitotsi byinshi cyane. Ku buryo ntananyweye icyayi ndaryama kugeza saa tanu z’amanywa nkangukira hejuru ngira ngo isaha twahanye nayishe. Nditegura ndagenda, ngeze hafi y’aho yakoreraga kuko ntari mpazi neza, yaranyoboye. Musanga ku kazi ndamubwira nti ndashaka ko tujya ahantu nkakubwira icyo ngushakira, ati ndabyemeye.
Turagenda tujya ahantu muri cafe resto turicara ndamubwira nti rero nagira ngo ngusabe ibintu bibiri ; uranyemerera mbikubwire? Ati yego. Naramubwiye nti icya mbere ndifuza ko unyemerera tugasangira. Icya kabiri naramubwiye nti nyuma yo gusangira urampa nibura iminota 30 tuganire. Arambwira ati ntakibazo, turagenda turiyarurira, turafungura. Turangije, ndamubwira nti uyu munsi naraye nabi ku buryo ntigeze no gutora agatotsi byambereye ikibazo. Naraye ntasinziriye! Rero naje kugenzura nsanga impamvu yabiteye ari uko ngukunda kandi nkaba ntarabikubwiye ngo menye icyo ubitekerezaho, akaba aribyo bintu biri kumbuza amahoro cyane kandi ntabwo nifuzaga ko twakundana mu kigare. Nti ndifuza ko wazambera umufasha none mbwira niba ubona ntacyo bigutwaye. Umbwire ko ubyemeye cyangwa ko utabyemeye wenda ufite undi. Cyangwa se ko wumva twaba inshuti zisanzwe ibyo kubana nk’umugore n’umugabo bitarimo.
Ndamubwira nti igisubizo umpa kiranyura. Ibyo kumbwira ko tugiye kubisengera byo simbishaka. Arandeba mbona azenze amarira mu maso arambwira ati erega sinagushakira ikintu kibi. Kuko ikintu cyakubuza amahoro sinakikwifuriza genda usinzire, niba utari ukibasha kurya urye ibyo ushaka byose ndabyemeye.
Ndahaguruka ndamuhobera ndamubwira nti Yesu aguhe umugisha. Hari ku itariki 10/8/2009, dutangira umushinga w’ubukwe kugeza dukoze ubukwe le21/8/2010. Ubu turaho turashima Yesu watwubakiye urugo rwiza, ubu tumaze kubyara abana 3 b’abakobwa kandi ibintu byose turabifatanya nk’abagenzi bajya mu ijuru. Twarubatse dufite inzu Imana yaduhaye.
Gusa icyo nabwira urubyiruko nuko mugomba kugira Yesu inshuti yanyu, mukisanzura kuri Yesu nk’uko umuririmbyi w’indirimbo ya 60 mu gushimisha wavuze ngo “Bwira Yesu byose, ni inshuti yawe!” Pawulo nawe ati: “Dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga!” (Abafilipi 4.13).
Mupenzi Mitali Eugene
Niba utarabashije gusoma igice cya 1 kanda hano kugirango ugisome:
http://www.agakiza.org/ecrire/?exec=article&id_article=4195
Igice cya 2:
http://www.agakiza.org/ecrire/?exec=article&id_article=4207
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
“ Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi niko ari kandi niko azahora iteka...
iyi nkuru itangirana n’agace gato k’umubyeyi w’ uyu mwana wagize iyerekwa...
Amazina yanjye nitwa JENNIFER PEREZ nkaba mfite imyaka 15 (ubu buhamya...
Ibitekerezo (0)