Ubuhamya: Urugendo rwanjye mu kurambagiza ((...)

Ubuhamya: Urugendo rwanjye mu kurambagiza ( Igice cya 2) MUPENZI MITALI Eugene


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-07-05 04:41:32


Ubuhamya: Urugendo rwanjye mu kurambagiza ( Igice cya 2) MUPENZI MITALI Eugene

Ndi muri secondaire niho natangiye ibintu byo gukunda. Umukobwa yigaga mu mwaka wa 2 muri kaminuza, njyewe niga muri 6e secondaire natangiye numva bitaranzamo. Ariko birangira binjemo ndamukunda. Nubwo nari ninjiye mu rukundo numvaga kubwira Imana gahunda zanjye atari ngombwa cyane. Umutima warambeshye Ndemera!

Naribwiye nti uyumukobwa ni mwiza kandi yujuje ibintu byose nkunda. Ndamutse ngiye gusaba Imana byaba ari ubujajwa. Kuko numvaga nta bindi bintu nkeneye kumumenyaho kuko nigaga secondaire ndi president wa RAJEPRA nawe ari Presidente wa chorale yabo muri kaminuza.

Yateraga amakorasi nkavuga nti umva ko bavuga uyu mukobwa arahogoza pe.

Byongeye kandi yari umunyangeso nziza ku buryo nabonaga abereye kuzaba nyina w’abana banjye. Yari mwiza ku buryo njyewe nibwiraga ko ambeshya ko ankunda. Nyuma yo kubigenzura neza naje gusanga ankunda bihagije. Nanjye si ukumukunda nivayo. Twarakundanye karahava. Burya umuntu wese agira ibimwerekanaho umwuka w’Imana. Buri gihe Imana yajyaga insanga mu nzozi. Ibintu byose bizambaho nkabimenya binyuze mu nzozi. Ku buryo n’iteraniro nzajyamo; naribonaga mu nzozi mbere yuko njya kubwiriza. N’ibyo nzabwiriza nabimenyaga gutyo napfaga kuba ndi mu bihe byiza ubundi bikizana. Nubwo byari bimeze gutyo, sinigeze ngira icyo menya kuri uyu mupfasoni wari warantwaye uruhu nʾuruhande. Uretse ko nta n’icyo nari narigeze mbwira/mbaza Imana.

Nabonaga ibyo nifuzaga ku muntu numvaga yazaba umufasha wanjye byose abifite.

Twarakomeje kugeza igihe twatangiye gutegura gahunda z’ubukwe.

Igihe kimwe ndangije ikizami cy’ubuvuzi bw’abana (Pediatrie) ndabyibuka ndimo gutembera mu mujyi mba mbonye isakoshi y’abadamu mu iduka rya T2000. Mbajije amafaranga bati kuri 60,000Frw turagusubiza kibiri. Murabyumva namwe ko iyo sakoshi yari hatari. Kandi ubwo nari mfite 20,000Frw gusa. Mpamagara umuhungu w’inshuti yanjye wari umuvunjayi mu mujyi (Nyarugenge) anzanira ayaburaga ndayigura. Ubwo narayiguze nyijyana aho nabaga mu cyumba muri kaminuza. Twari dufitanye gahunda n’uwo fiancé wanye ko nzajya kumusura kuwa 6 w’icyo cyumweru; ubwo icyo gihe hari kuwa gatatu. Uti byagenze gute rero?

Nijoro narasinziriye ndota njya kumusura mpura nʾumugabo arambaza ngo ngiye he?

Ndamubwira ngonti ngiye gusura umukobwa wʾinshuti yanjye. Arambaza ati ese uramukunda? Ndamubaza nti mu nshuti zanjye ni wowe utabizi? Arambwira ati ese ko utashatse kubimbwira nari kubimenya gute? Ndamubwira nti nasanze yujuje ibintu byose nkunda, numva nta mpamvu yo kubikubwira kuko yarankunze nanjye ndamukunda. Yari umuganga mu bitaro ndetse abantu bʾinshuti zanjye bari bamuzi kuko yazaga kunsura aho nigaga. Uwo mugabo twahuriye ku muhanda najyaga nkunda kunyuramo mvuye kuri pharmasi yanjye. Arampagarika. Ibyo byose yabimbazaga duhagaze. Yarambwiye ngo ninze ajye kunyereka uwo mukobwa twakundanaga, turagenda dukomeza uwo muhanda. Twarakomeje tunyura ahantu ku rusengero arambwira ngo arimo hariya! Ndamubwira nti tujyane kumureba kuko ni wowe unzanye kumureba. Akuraho irido ku idirishya arambwira ati nguriya ku ntebe ya gatatu. Ndamureba mbona undi yambaye ikabutura kandi afite imisatsi itari naturel kandi yanasinze.

Arambaza ati wamubonye? Ndamubwira nti yego uriya namubonye, ariko uwo dukundana si uriya kuko undi arakijijwe ntanywa inzoga ni umurokore.

Arambwira ngo ibintu byera byose si amata. Sinzi akantu yakoze uwo twari kumwe mu nzozi yakoze, maze uwo umukobwa areba aho twari turi. Mpita mbona ariwe koko. Ndumirwa! Aransezera arigendera, ntibyatinze nahise nkanguka numva biranyobeye pe. Nakwibuka igihe cyose maze nkundana n’uwo mukobwa, nkumva ndababaye cyane. Bwarinze bucya ntongeye gukora agatotsi. Igihe cyarageze njyana ya sakoshi namuguriye njya kumusura. Mpageze yasenze apfukamye ndabyibuka, mpita mureba. Maze numva agahinda karanyishe ariko ndihangana. Byageze aho ambaza ikintu nabaye kuko yabona nta byishimo mfite nk’ibisanzwe. Ndamubwira nti ni stress y’amasomo. Arategura tujya kumeza. Uko twagendaga tuganira niko nagendaga numva umubabaro ushira buke buke kugeza ubwo twatandukanye umutima umbwira ko ibyo nari narose ari inzozi zisanzwe.

Ariko nsenga Imana ndayibwira nti umva rero Mana sinifuza kuzagira urugo rubi. Ariko ibintu mbona binyereka ko buriya umucherie wanjye afite ikibazo none byarananiye kumureka ndagusaba ko umfasha kugira ngo niba ubona azangwa nabi uzadutandukanye ntabigizemo uruhare. Narabyanditse nandikira Yesu ndabimubwira, nsaba nʾibindi bimenyetso, maze Imana iranyihorera.

Mara ameze 6 narabuze igisubizo, nibwo nigiriye inama yo gusubukura iby’ubukwe.

Mbwira cherie nti rero numva naza tukavugana ku bintu by’ubukwe bwacu, ese urabitekerezaho iki. Nababwiye ibintu byambuzaga kwiriwa musengera musaba Imana nababwiye icya mbere ko nabonaga yujuje ibyo nshaka. Icya kabiri nanjye numva ku bijyanye n’amafaranga ntakibazo, mpagaze neza ku mufuka. Umugenie arahari n’amafaranga arahari. Mubyʾukuri numvaga nta mpamvu pe! Kandi sinishushanya kubera ko abenshi mutanzi ariko numvaga nta kibazo mfite ku bijyanye n’amikoro.

Nuko yaje kunsubiza ko nkwiye gukora gahunda y’agateganyo y’ibyo nifuza byose. Nkurikije uko numva ubukwe bwacu bwazagenda. Mfata agenda ndabikora mvuye kwigisha abanyamubatizo mpita njya mu gitanda ndiryamira ntegereza kuzajya kureba umufiance wanjye ngo tubivugane. Ubundi ubukwe butahe nta kundi. Nkishyira umusaya hasi wa mugabo aragaruka mu nzozi, ariko noneho yari arakaye cyaneee arambwira ngo nasize nkubwiye ngo iki? Ndamubwira nti warambwiye ngo ibyera byose si amata. Ati Hanyuma? Nti byarananiye ndacyamukunda cyane! Burya koko amatwi arimo urupfu ntiyumva. Yarongeye agarura ya filme yose ya cya gihe arambwira ati: «Nubura ubwenge nzakureka ati kandi nsinzagaruka no kugusura habe no mu nzozi!» Arigendera.

Ndakanguka numva ndababaye cyaneeeeeee! Ndasenga mbwira Imana ngo imbabarire uburangare.

Ariko nagira ngo mbabwire ko burya gukunda bitoroshye nabusa. Naramuhamagaye mubwira amayerekwa yose namugizeho. Ararira arasenga ariko arambwira ati nta mugambi mfite wo gusubira mu byaha. Ariko arambwira ati reka dusenge tubaze Imana icyo twakora. Ndemera dufata amasengesho y’iminsi 3 twiyiriza ubusa turasenga twihaye intego ivuga ngo Imana igire icyo itubwira tuve mu gihirahiro. Ariko nta kintu Imana yatubwiye. Uretse ko ibyo yari yaravuze mbere byari bisobanutse.

Nabonye ntacyo itubwiye nyuma ya y’ibyumweru 2 turakomeza gahunda zacu zo kwitegura ubukwe. Nyuma gato nongeye kugira iyerekwa mbona turi kumwe twagiye ku Kibuye ku mazi. Nari naramubwiye ko ijosi ryanjye rimeze nk’imisatsi ya Samusoni. Ndamubwira nti umunsi warikozeho ikizavamo uzagifatisha amaboko abiri.

Ubwo twagiye mu mazi ari njyewe utwaye ubwato tugeze imbere amfata ku ikosi ndamwiyama arabireka. Twagiye imbere arongera noneho ashaka kunsoma kandi ntwaye ubwato. Turarwana ingashya irancika abonye tugiye kurohama arandekura. Natangiye kurwana n’amazi nyadahisha intoki kuko harimo umuraba mwinshi cyane kandi ntafite icyo ndahisha, aranyinginga ngo mubabarire. Mbona birakomeye tugiye kurengerwa ndasenga mbwira Yesu. Nti mwami Yesu urandetse peeeeee! Urandetse ngo mpfe ngwe ahantu batazabona n’umurambo wanjye kandi naragukoreye kuva ndi umwana! Maze Yesu yo kabyara arantabara mbona ngeze ku nkombe amahoro.

Ntibyatinze arampamagara ati ngwino nkubwire ndarwaye. Nditegura mpita ngenda. Nsanga ari mu cyumba yararwaye ndamubaza nti ese ntiwagera muri saloon aho kunsubiza atangira kurira nk’umwana w’uruhinja! Nicaye nkibyibazaho haza umudamu bakoranaga banaririmbana, arambaza ati ese wavuye kumusuhuza ko wiyicariye hano? Ndamubwira nti nagutegereje ngo twinjirane. Ariko naramubeshyaga sinari nzi ko ari buze aho.

Turinjira dukuramo inkweto izanjye nzishyira imbere y’urugi nicara kumpera y’igitanda uwo mumama yicara ku ntebe yari iri aho imbere yʾigitanda, ariko yari yatetse neza cyane. Turarya turanywa igihe cyo gutaha kigeze kuko nagombaga kubanza kujya aho nacururizaga, uwo mudamu yarahagurutse ngo agende mpita mubwira ngo abe uretse nsenge, ndaje mu kanya tujyane. Uwo mufiance wanjye arambaza ati se nawe uragiye? Nti yego! Ati ubwo se tuvuganye iki? Arambwira ati mugeze ku irembo ubanguke. Ndagenda, ngarutse nsanga arimo ararira amashuka yayujuje amarira. Ndamubaza nti ese bite kuri kurira cherie. Arambwira ngo baramubwiye ngo abajepe ntibakunda kubera inshinge babatera ngo none yarabyiboneye. Ndamubwira nti Cherie ko ngukunda niki gituma uvuga gutyo? Ararira mbona arahogoye pe. Aboroga cyane. Ndamuhoza gake gake. Ndamwegura ndamwiyegamiza ntangira kumuririmbira indirimbo nahimbiye aho. Ivuga ngo mwari mwiza mumararungu… Ngabire nagabiwe na Rugira… Nzaguhoza sinzaguhogoza, ntukababare simbishaka…

Noneho arabyuka buhoro buhoro ajya ku ishati afungura ibipesi byose kandi numvaga ari byiza nanjye ndimo ndirimba. Kugeza ubwo yatangiye kundigata ku ijosi numva no mu gituza hose numva ubwenge buratakaye neza neza. Kubw’amahirwe nabashije gusohoka niruka ngera ku irembo… Njya Ku irembo mfite ubwoba bwinshi cyaneeee. Abantu bakanyuraho ariko numvaga nawe nitayeho ahubwo nibaza ibyari bimbayeho.

Ubwenge buza kugaruka nsanga nambaye ibirenge gusa. Nsubira mu nzu muri saloon arampamagara ngo ninze ntore inkweto ndanga, aranyinginga ndamunanira. Nari nahahamutse cyane; uburyo nari ngiye kugwa mu cyaha ntabiteganyaga. Anzanira inkweto, arangije akubita igitwenge. Nti ese usetse iki? Arambwira ngo nagirango ndebe uko ubyifatamo, nagukinishaga. Nti nuko urambonye. Ndasohoka ndataha! Narasohotse ndagenda ashaka kumperekeza, murusha intambwe ndigendera. Sinamusezeye ndinda ngera kure y’aho twari turi. Ngeze aho nabaga, narapfukamye nshima Imana kuko intabaye ikankiza amenyo y’urupfu. Numva ntibihagije mpamagara umuyobozi w’umudugudu, ndamubwira nti ndagushaka uri hehe? Ambwira ko ari mu rugo njyayo tujya ahantu mubwira ibyambayeho, ndamwaturira, turasenga numva ndaruhutse.

Kandi ubwo wa mukobwa ntimugire ngo twahise dutandukana. Arambwira ati mbabarira kuko byose nabikoresheshwe n’urukundo rwinshi nagukunze, ndamuhakanira. Ahubwo hashize iminsi 3 yarampamagaye nditaba arambwira ati mpa amahirwe rimwe gusa tuvugane nkureba, nabwo ndanga. Hashize icyumweru arongera ansaba ko tuvugana. Ati mbabarira n’Imana imbabarire ati kandi narihannye, sinzongera kukuderanja. Numva ntibiza rwose na gato. Arapfukama hasi arambaza ati wigeze unkunda? Ndamubwira nti naragukunze cyane. Arambaza ati ugiye kwiyuhagira urutoki rwawe rukagukora mujisho waruca?

Ndamubwira nti Oya! Ati ntiwahita urubabarira rutagusabye imbabazi. Ati niba warigeze unkunda birakunaniye kumpa imbabazi ko ari ubwambere nzigusabye?

Burya icyo ukunda kizakwica.

Muzi ko namubabariye nkavaho twumvikanye ko tugiye gukomeza kuba inshuti. Naramukundaga kumubabaza sinari kubishobora. Nagiye gusenga mu buvumo bw’ahantu hamwe ngezeyo ndasenga ngiye gutaha mu gitondo haza umuntu arambwira ati umva rero wa muhungu mwiza we. Ibintu byo gushaka uriya mukobwa nushaka ubireke nta Mwuka w’Imana ubirimo! Ati kuko uzicuza ubuzima bwawe bwose n’ijuru uhora uririmba ntuzarijyamo. Ndamubwira nti ese ko mukunda wansabiye Imana ikamunkuramo kandi neza nta ntambara binteye. Aransengera arambwira ngo Imana iradutandukanyije. Namaze amezi 2 ahubwo naramukunze cyaneeeeeee! Namubona nkumva namuririmbira. Noneho nanjye biranyobera pe!

Reka rero nzafate gahunda njya kumusura hari kuwa 6 mu gitondo avuye ku izamu. Ndagenda ngeze iwe aranyakira turaganira turasenga musezeraho njya ku iduka ryanjye aho nari mfite ubucuruzi. Noneho mu gutaha numvise nongeye kumukumbura kuburyo numvaga ntari butahe ntongeye kumubona. Nabwiye umushoferi nti hagarara mvemo, barahagarara mvamo, njyaho yari atuye ngeze mu marembo ndamuhamagara. Naramuhamagaye ndamubaza nti ese cherie uri mu rugo? Arambwira ngo yego. Nti sha ndagukumbuye cyane ku buryo numvise kugenda binaniye pe!

None ndaje tuganire gato mbone ngende. Arambwira ngo sorry! Bahise bampamagara ku bitaro niho ndi ihangane. Ariko abimbwira ubwo namaze kugera mu mbuga yaho yabaga.

Ndinjira mbona urugi rwo kuri saloon rwegetseho ndinjira ndongera ndamuhamagara nicaye muri saloon numva telephone irasonnye mu cyumba. Mpengereje munsi y’urugi mbona inkweto za congo z’umugabo/umusore. Ubwo telephone arayikupa. Umugabo ati yizimye nonaha! Undi reka twumve ibyo atubwira. Kandi ibyo bavugaga byose ntibari bazi ko ndi kubumva ndi muri saloon. Umugabo arayifata arayizimya noneho ndakomanga ku rugi, umukobwa agashaka gusohoka umugabo agafata urugi, rubura gica. Numva ijwi mu mutima wanjye rimbwira ngo genda kuko uyu mugabo yasohokana ikintu akakigukubita waba uzize iki? Noneho mpamagara wa mudamu baririmbanaga kera ndamubwira nti ngwino ahansange aho uwo mukobwa yabaga; mubwire!

Araza ndamubwira nti ndebera nawe. Arumirwa ndetse n’umukecuru wari umucumbikiye araza arareba mbasezeraho ndagenda. Mba ntandukanye nawe gutyo binshiramo burundu. Sijye wahera!

Imana iratabara. Ntuzatinye kubwira Yesu ukuri ko mu mutima kuko ni umwami mwiza. Uzi ko umubwira ibintu ntajye kubijajwa. Naramwikundiye Yesu! Mumfashe tumushime, Haleluyaaaa!!!

Ubutaha nzabagezeho igice cya 3 Uko nabonye umufasha turi kumwe ubu (mama Sheja):

Niba utarasomye igice cya 1 kandi hano kugira ngo ugisome;
http://www.agakiza.org/ecrire/?exec=article&id_article=4195

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?