Ijuru ni ukuri ririho si ukubeshya (Ubuhamya(...)

Ijuru ni ukuri ririho si ukubeshya (Ubuhamya bwa Choo Thomas wagiriwe ubuntu bwo gutemeberezwa mu ijuru)..


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-09-17 16:58:50


Ijuru ni ukuri ririho si ukubeshya (Ubuhamya bwa Choo Thomas wagiriwe ubuntu bwo gutemeberezwa mu ijuru)..

Mu mwaka wa 1992 CHOO THOMAS, umunyamerika ukomoka muri KOREA yabaye umukristo avuka ubwa kabiri. Igitera ubuhamya bwe kuba igitangaza ni uko nyuma y’imyaka ibiri yakurikiye kwihana kwe, Choo yaje gusurwa n’Umwami YESU w’ i NAZARETI. Yaje gukurwa mu isi ajyanwa mu ijuru inshuro nyinshi ubundi asura umuriro utazima inshuro ebyiri.

Choo Thomas avuyeyo, yanditse igitabo kivuga kuri izo ngendo ze , icyo gitabo acyita :" Heaven is so Real ", icyo gitabo cyagiye ahagaragara mu mwaka wa 2003. Iki gitabo cyaje kuba ikirangirire mpuzamahanga kiza kubarwa mu bitabo icumi bya mbere by’ububyutse muri Amerika yose. Wakwibaza impamvu iki gitabo cyaje mu bitabo cya Thomas cyaje mu bitabo icumi. Reka dukurikirane ubuhamya bwe.

Nabaye umukristo mu mwaka wa 1992. Mu yandi magambo naje gushiduka nabaye inshuti ya JESUS nyuma y’iminsi micye ninjiye mu rusengero. Ku byakurikiyeho by’ubuzima bwanjye, naje kwiyemeza kwegurira YESU ibice byose bingize nta na kimwe nsigaje inyuma. Muri ubu buhamya, ndashaka kubaha ibikubiye mu gitabo cyanjye cyitwa :" Heaven is So Real " bishatse kuvuga ngo "Ijuru ni ukuri ririho si ukubeshya."

Umwami w’abami YESU yantwaye mu ijuru inshuro zigera kuri cumi na zirindwi, kandi muri icyo gihe ubuzima bwanjye bwarahindurwaga, bukamera nk’ubwo nari mfite nkiri umwana muto cyane w’imyaka 15 na 16. Intambwe ku ntambwe, umwami yagendaga antegura kugirango nzabashe kugera muri icyo gihe ngiye kubabwira.

Mu mwaka wa 1994, nibwo naje gusigwa, umwami ansukaho umuriro we w’Umwuka Wera. Nyuma y’ukwezi kwakurikiyeho, umwami araza aranyiyereka ndi mu rusengero, mu gihe cyo Kuramya no guhimbaza. Mu minsi yakurikiyeho, mu mwaka wa 1995, ari ku Cyumweru, Ku munsi wa Pasika, yaje kunteza umushyitsi mwinshi, kuva icyo gihe umubiri wanjye wahoraga uhinda umushyitsi igihe cyose nabaga ndi mu rusengero ndi gusenga.

Igihe cyose, umubiri wanjye waratitiraga ukava inyuma ujya imbere, naba ntabikoze igifu cyanjye kikandya cyanee. Ibyo narabikoraga kandi simbone ko hari ikibazo mfite mu mubiri wanjye. Nyuma yaho nibwo Umwami yambatije mu Mwuka Wera, ntangira gusenga mu zindi ndimi, ndirimba ubundi ndira amarira menshi, ibyo byose mbikoreshwa n’Umwuka Wera. Namaze amasaha atatu mfukamye ku butaka ndi muri ibyo, sinabashaga guhaguruka kuko nabikoraga n’imbaraga ziteye ubwoba.

Nyuma y’ibyo, amezi macye yakurikiyeho, nibwo Pasteur LARRY RANDOLF yampanuriye byinshi binyerekeyeho. Yavuze ko Imana ishaka kunkoresha mu buryo budasanzwe. Ubuhanuzi bwe bwaje gusohora nyuma gato, kandi nabatangariza ko ibyo yavuze byose byabaye ukuri ndetse birengaho inshuro igihumbi.

Nyuma y’ibyo, muri Mutarama 1996, Umwami YESU yaje kunsura we ubwe. Yaje inshuro 10 zose, aje kumbwira ko ateganya kunkoresha. Ibyo byose ndetse na Gahunda zose yagendaga ambwira z’uko ateganya kunkoresha (plan), byose biri muri icyo gitabo.

Ubwo yansuraga bwa mbere, YESU ntiyigeze ampingukiriza ko ari gupanga kuzanjyana mu ijuru kuhanyereka. Nyamara ubwo yazaga bwa kabiri bwo, mu kwezi kwa Gashyantare 1996, yaraje aranjyana n’umubiri wanjye wahinduwe ukundi, umeze nk’uwe.

Buri gihe, mbere yo kuzamuka tujyana mu kirere, yabanzaga kunjyana ahantu ku kidendezi, kiri hano ku isi. Ndetse no ku munsi wa mbere yanjyaniye mu ijuru, nabwo yabanje kunjyana kuri icyo kidendezi,anyereka amazi y’urubogobogo ubundi anyereka umworera munini, ubonerana cyane. Nyuma turazamuka tugenda twerekeza iyo mu ijuru.

Nyuma yo kunyura mu Mworera, Choo aratubwira uko byagenze

Njye n’Umwami wanjye twaragiye dufata umuhanda umanuka ahantu ku musozi. Ngiye kubona mbona duhingutse ku rugi runini rwera cyane,ruri imbere y’inzu nini cyane yera cyane.Twaratambutse twinjirira muri urwo rugi, tugenda tugana muri iyo nzu nini yari aho. Twinjira mu nzu, dukomereza mu kirongozi (Corridor) yerekezaga mu cyumba kinini, tugeze muri icyo cyumba twinjiyemo.

Ubwo ninjiragamo, narebye hasi, nibwo bwa mbere naje kwireba nsanga nambaye ikanzu ntari nambaye mbere y’uko nyura ku kidendezi, nyamara mbere y’ibyo sinari nigeze mbibona. Ikindi kandi ngiye kumva ku mutwe wanjye, numva hari ikintu kindemereye ntari numvise mbere. Nagize ntya nkoraho ngo numve, ngiye kumva nsanga ni ikamba ryiza cyane nambaye ku mutwe wanjye nyamara sinamenya igihe naryambariye.

Ako kanya nubuye amaso, mpita mbona umwami wanjye yicaye ku ntebe y’ubwami. Yari yambaye ikanzu irabagirana cyaneee, hamwe n’ikamba ry’izahabu. Abandi bantu bari iruhande rwanjye, mbona bikubise hasi barubamye imbeye ye. Inkuta z’icyo cyumba zari zigizwe n’amabuye ashashagirana nk’imirasire y’izuba. Amabuye afite amabara menshi atandukanye yatumaga icyo cyumba kiba cyiza cyane giteye akanyamuneza, ndetse umuntu akabona bidasanzwe.

Nyuma y’ibyo, mu kanya nk’ako guhumbya uko nibonye ku musozi ni nako nibonye muri icyo cyumba cyera, mu kanya gato gusa ndongera kandi nisanga ku Kidendezi. Uko niko ku nshuro ya mbere yanyeretse icyumba cye (Salle) cyirimo intebe ye y’ubwami. Nyuma y’ibyo,twaramanutse tuva mu ijuru duhita tugenda twicara ku musenyi w’ikidendezi cya hano ku isi.

Ubwo twatangiye kuganira, tukajya impaka:" We akambwira ati:" Ubu tuvuye mu gihugu cyo mu ijuru. Abazahagera gusa ni abumvira, n’abatanduye imitima". nyuma yongeraho ati:" Kuvuga ubutumwa bwiza ni ikintu cy’ingenzi!". Yamaze akanya gato acecetse, numva arongeye ati:" Abantu badatanga icyacumi abo ni abakristu batumvira". Mu by’ukuri ayo niyo magambo ya nyuma yavuze muri icyo gihe cy’urugendo rwa mbere.

Choo yongeye kujya gusura mu ijuru inshuro 16 zose. Kuri buri nshuro yose y’urugendo rwe yarandikaga

Ndi mu mubiri wanjye nahinduwe, naje kongera kujyana n’Umwami tujyana ku Kidendezi (Plage), aramperekeza kugeza tugeze mu ijuru.Twarongeye tunyura kuri rwa rugi nababwiye mbere, tujya no kuri yanzu kujya guhindura imyenda twari twambaye. Nyuma yo guhindurwa uko twari turi, twaje gufata urugendo twambuka iteme ryari ryubakishije izahabu nziza cyane.

Ibyo byose kuri njye byabaye ibidasanzwe. Buri mwizera nta gushidikanya ko igihe nikigera azanyura muri izo nzira ubwo azaba agiye mu ijuru. Nyuma y’ibyo byose, yaje kunjyana mu ijuru izindi nshuro zigera kuri 16. Kuri buri nshuro uko yanjyanaga,yagendaga anyereka ibintu bitandukanye. Kandi buri gihe iyo yabaga yanyeretse ibyo bintu bidasanzwe hari amagambo yahoraga ansubiriramo buri gihe agira ati:

" Urareba mwana wanjye ukuntu iyi plage ari nziza ? Ndazi neza ko abana banjye bakunda cyane iyi plage ibagwa neza." Ubwo yanyoherezaga kuvuga ubutumwa yagize ati:" Ndazi neza ko abana banjye bakunda kuvuga ubutumwa, ni nayo mpamvu ntegura ibi bintu byose bakunda". Icyo naje kubona ni uko ibintu byo mu ijuru ari byiza cyane inshuro igihumbi kuruta ibyo twita ko ari byiza bya hano mu isi twibwira.

Ibyaribyo byose hari ibintu tubona hano mu isi biba no mu ijuru, aha nababwira nk’imihanda amazu, ibiti, uduhuru, amabuye, indabo, nyamara ibintu nk’ibyo biri hanze y’umurwa w’ubwami. Ibyo byose birahari iyo mu ijuru, nyamara ibyaho ni byiza inshuro nziza zirenga igihumbi iza hano ku isi, icyo umuntu yavuga ni uko ari byiza cyane bidasazwe.

Ubwiza bw’ijuru ni ntagereranywa, sinanashobora kubabwira ngo mbashushanyirize by’ukuri ukuntu ari heza cyane, icyo navuga ni uko ari heza bitangaje!! Ikindi nabonye ni uko Yesu yari afite urukundo rutagereranywa rwa buri wese muri twe. Uburyo yabivugaga ubwo yambwiraga aya magambo agira ati:" Urabona ukuntu nkunda abana banjye, n’ukuntu nakoze ibi byose ngirira abana banjye, urabizi?"

Iyo akaba ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye antembereza akanjyana iyo yose, kujya kunyereka ibyo yateganyirije abana be. Reka ubu turangurure tubwire isi yose ko ubwami budutegereje. Arashaka ko mbere yo kuzajyayo ko abakristo bose bamenya ibi, kugirango barusheho kugwiza umunezero wabo maze barusheho kwifuza kuzabayo.

Yesu byose ntiyabimbwiye, ndetse ntiyanabinyeretse. Gusa yanyeretse ibintu bimwe na bimwe. Nubwo yambwiye ibintu bicye, nyamara ibyo yanyeretse ni ingenzi cyane. Uru ni urukundo rw’Imana nyakuri. Izina ryayo rihabwe icyubahiro.

Nyuma yo kujya mu Ijuru, Choo yongeye kwerekwa Umuriro inshuro ebyiri nyuma arandika:

Nashoboye kurebesha amaso yanjye umwuka mwinshi n’umwotsi wijimye cyane uturuka mu cyobo kirekire cyane. Nabonaga bijya gusa n’ikirunga kiri kuruka, naho imbere yaho, nabonagamo ibirimi by’umuriro ugurumana nkabona abantu benshi barimo gusakuza cyane baboroga basa n’abari gutakishwa no kugurumana gukomeye cyane. Abo bantu nabonaga bambaye ubusa, nta musatsi bari bafite, kandi buri umwe umwe yari ari iruhande rwa mugenzi we, ikindi kandi buri wese yigoronzoraga nk’umunyorogoto. Ibirimi by’umuriro byagurumanaga ku mubiri wa buri wese.

Nta kintu na kimwe cyariho cyashoboraga gukiza umuntu uwo ariwe wese wabaga yamaze kujya muri uwo mwobo kuberako inkuta zihakikije zari ndende cyane ku buryo nta wabashaga kuhurira, kandi hose ku mpera habaga hakikijwe n’amakara agurumana cyane. Nubwo umwami wanjye atigeze abimbwira, nahise menya ko aho njyanywe ari ku mwinjiro w’umuriro utazima. Mu by’ukuri mbere yari yanyeretse ibintu byiza cyane bidasanzwe. Nyamara nyuma anyereka umuriro , ndetse anjyana muri uwo muriro ngo mparebe.

Ibyo birimi by’umuriro byagurumanaga byerekera mu mpande zose. Abantu wabonaga bari gushaka kubyihunza, ariko uko buri wese yashakaga kubyihunza yibwira ko aribwo aza kugira umutekano bikamuhesha amahoro, yajyaga kubona akabona ibindi birimi by’umuriro biturutse imbere ye hamwe yashakaga guhungira. Nta buhungiro na buto abo banyabyago bitewe n’ibyaha bari bafite.

Bari bakatiwe kumara aho hantu iteka ryose bari kubababazwa kandi bari gushya cyane cyane buri gihe uko bashatse gukwepa ibirimi by’umuriro. Nabaye nkibona ibyo, mperako mbaza Umwami wanjye nti:" Ariko se bariya ni ba nde?" Aransubiza ati:"Mwana wanjye, aba bantu ni abatarigeze kumenya". Biracyaza...

Inkuru dukesha jesus.rw

Ibitekerezo (1)

Aloys

12-10-2012    15:33

Yesu ashimwe bakunzi b’umwami wacu Yesu xstu ubu buhamya buratangaje ese iki gitabo kiboneka he? ngo tuzakigure cyangwa se gitangirwa ubuntu?

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?