Imana yanyigishije kuvuga indimi nyinshi(...)

Imana yanyigishije kuvuga indimi nyinshi ntarabyize mu ishuri


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-03-03 02:28:33


Imana yanyigishije kuvuga indimi nyinshi ntarabyize mu ishuri

Nitwa
Iyakabumbye Stefano nabaye ipfumbyi maze ukwezi kumwe mvutse, icyo gihe nibwo
Mama yapfuye apfana na bakuru banjye batatu, nyuma gato Papa nawe yaje gupfa
nyogokuru yagize icyifuzo kitari cyiza kuko atari akijijwe aravuga ati: “Uru
ruhinja rw’ ukwezi kumwe ntiruzakura turuhambane na nyina ariko Imana
ntiyabikunze kuko yari izi ko nzayikorera”.

Hari
muka Data wacu we yaravuze ati: “Turere uru ruhinja”. Yandeze igihe gito kuko
atumvikanaga na nyogokuru. Iyo yazaga kwa Nyogokuru yaramubwiraga ngo niba uje
uhetse rwa ruhinja ntungerere mu nzu. Yaje kunanirwa rimwe ashaka kuntera icyuma
ariko Imana ntiyabikunda kuko yagize ubwoba. Nyuma yatangiye kujya andyamisha
ku kirago gishaje nta kenda kariho
Byatumye ndwara ibisebe ku mubiri n’ubu ndabifite. Nyogokuru ubyara Mama
yaje kunjyana arandera yahura n’abafite inka akansabira amata, yahura n’ababyeyi
ati: “Mumunyonkereze”. Ku bw’iyo mpamvu sinzi ababyeyi nonse uko bangana, naje
gukura ngira imyaka 6 ntangira kumva ijwi ry’ Imana rimpamagara.

Inzara
yarandiye kuko Marume yanyicishije inzara ngatungwa n’inkondo z’ibijumba. Naryaga
umushogoro mubisi nagejeje mu myaka 10 meze nabi cyane ku bw’ibyo bibazo ariko
se w’ impfubyi yarandebaga. Nageze mu myaka 11 narakokotse narashize.

Naje
kuba kwa nyogokuru ubyara Mama rimwe baje kunyica ba marumwe mpungira mu
baturage barampisha. Aho nabaye umugabo yari afite abagore 3 bose ngomba
kubakorera, bakanyicisha inzara natungwa n’ igihe nagiye guhingira umuntu tugasangira
saa sita nize kuboha ibirago nkabyisasira nkabyiyorosa. Ijwi ry’ Imana
ryangezeho rimbwira ko izangirira neza nkazaba umugabo.

Nyuma
naje kwiga gusoma, hari umuvugabutumwa watwigishaga gusoma no kwandika akatwigisha
n’ ijambo ry’ Imana. Yatwigishije imyaka 3 mu rusengero ayo niyo mashuri yanjye
kuko n’uwatwigisha nawe nta mashuri yari afite.

Ngeze
mu myaka 8 naramubajije niba tuzahora twiga nta bihekane atwigisha ahita ampa
ingwa ngo mwereke ibyo twakwiga nahise nandika umukororombya sinzi aho byavuye
kuko ntari narigeze niga ibihekane. Kuva uwo munsi menya gusoma no kwandika
nyuma maze gukura narabatijwe.

Mu
mwaka w’ 1975 nagiye mu iyerekwa mbona ndi kuririmba indirimbo y’ Igiswahiri
mva mu iyerekwa naje gusura mubyara wanjye yari afite Radio nyifungura nshaka
kumva amakuru mu Kinyarwanda ndimo nshaka aho u Rwanda ruri nagiye kuri Radio
ivuga Igiswahiri icyantangaje ibyo bavuze narabyumvise.

Rimwe
nari ndiho nganiriza abakristo 4 ari nijoro ngeze hagati numva Umwuka umbanye
muke ijwi rirabura ngira iyerekwa mbona muri ya nzu turimo hajemo umucyo mbona
umuzungu ansaba kumukurikira ngenda nsenga isengesho rya Data wa twese. Twageze
ahantu hari urusengero rw’amatafari ahiye, twinjira mu rusengero dusanga hariyo
abantu benshi wa muzungu abwira iryo teraniro ngo uyu muntu ntabwo yize ariko
arabigisha mu Gifaransa mpabwa imbaraga ntangira kubigisha mu Gifaransa mbona
mpawe Bibliya y’ Igifaransa. Navuye mu iyerakwa ntangira kuvuga Igifaransa kuva
uwo munsi kugeza ubu nyuma naje kwigishwa Icyongereza mu nzozi kuva ubwo ntangira
kuvuga Icyongereza kugeza ubu nigishijwe Iringara gutyo nyine.

Nabwira
mwe musoma ibi ko mu Mana bishoboka. Ubu numva indimi nyinshi cyane harimo
Igisuedois, Ikidage, Ikigiriki. Nabwira abanyempano ko kugira ubwibone ari bibi
ariko iyo wicisha bugufi Imana ikongerera iyo nza kugira ubwibone igihe navuga
Igiswahiri, Igifaransa n’ Icyongereza ntibyari kuza.

Imana
ishoborara byose ntacyo itabasha gukora twizere gusa.

Ubwanditsi

Ibitekerezo (3)

consolatrice

5-11-2013    08:55

ese nanjye wazansengeye nkameny’indimi ko ndabyifuza? wab’ukoze Yes’aguh’umugisha.

CONIKI Joseph

26-12-2012    09:25

Jewe nd’umupolisi w’Uburundi, uwo mukozi w’Imana nukuri afise imbere heza nayaja kwizamu neza, yaraje hano muburundi mwihuriro rw’ivugabutumwa ry’abasirikare n’abapolisi (Aumonerie) muri camp Buyenzi aratwiganira yongera ashira mungiro izo ndimi twarumiwe ; none rero Imana ntirobanura kubutoni yarahawe akabirya gasumba (ivyo twitwaza mukunaniza abandi kuba kw’isi nkaho aritwebwe twayiremye). abarundi n’abanya Rwanda dukwiye gusenga tukihana kuko Imana iri muri twebwe vyanse yigire ahandi nkuko aba Israël yabanse ica ihindukirira abanyamahanga.
stefano nawe izo ngabire igifaru ntamenwa co kuzirinda umenye ko ari URUKUNDO turagusengera ntuzo tirimuke.

NYIRAHABINEZA Immaculee

19-05-2012    04:00

Uyu mukozi w ’Imana ,imibereho ye igaragaza urukundo rurerure rw’Imana Data wa twese rutarobanura k’ubutoni.Nirwo rwatumye Yesu aza mu isi akadupfira twese ,kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.Yoh 3:16.Kandi nk’uko yabwiye Yakobo niko yagiriye u mukozi wayo IYAKABUMBYE kuko yamumenye akiri munda!(Yesaya 43:1-4).

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?