Kuala Lumpur: Ibitero ku Muryango wa Bibiliya(...)

Kuala Lumpur: Ibitero ku Muryango wa Bibiliya muri Malaysia (BSM) byateje impagarara mu Bakristo, mu banyamategeko no mu bakozi ba Leta


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-01-14 05:13:01


Kuala Lumpur: Ibitero ku Muryango wa Bibiliya muri Malaysia (BSM) byateje impagarara mu Bakristo, mu banyamategeko no mu bakozi ba Leta

Nyuma y’aho Polisi ifatanije n’ishami rishinzwe kugenzura ibikorwa by’idini ya Islam (JAIS) byiroshye mu nyubako y’umuryango wa Bibiliya mu gihugu cya Malaysia (BSM) batabiherewe uburenganzira, bagasahura Bibiliya ndetse bagashimuta abakozi 2 b’uwo muryango, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi mu Ishuri Rikuru ry’Ubushakashatsi ku bya Gikristo ‘Christian Research Institute’ aratangaza ko iki gikorwa ari “Uguhungabanya uburenganzira bw’amadini ku buryo butomoye.”

Ku wa 2 Mutarama 2014 ni bwo bamwe mu bagize umutwe wa Polisi mu gihugu cya Malaysia bafatanije na JAIS (ikigo cya Leta cyashyiriweho kugenzura ibikorwa by’idini ya Islam) biroshye mu biro by’umuryango wa Bibiliya muri Malaysia (BSM) biri mu mujyi wa Damansara Kim bugufi bw’umurwa mukuru Kuala Lumpur, basahura ibitabo bya Bibiliya 330 birimo 320 byanditswe mu rurimo rwa Malay ruvugwa muri icyo gihugu, n’izindi 10 zanditswe mu rurimo rwa Iban ruvugwa mu karere igihugu giherereyemo.

Muri icyo gitero kandi, JAIS yataye muri yombi umuyobozi mukuru w’umuryango BSM Bwana Lee Min Choon, ijya kumuhata ibibazo kuri station ya police iri muri uyu mujyi wa Damansara.

JAIS ariko ngo ntiyigeze igaragaza impamvu nyakuri y’iki gitero cyagabwe ku muryango BSM. Iki kigengwa n’itegeko ryo mu w’1988 rigenga amadini atari Islam, ribuza abantu bose batari Abisilamu gukoresha amagambo arenze 40 arimo ‘Allah,’ ijambo ry’Icyarabu ariko rinakoreshwa muri Malaysia bashaka kuvuga ‘Imana’. Ijambo Allah ryakoreshejwe muri izo Bibiliya zafatiriwe.

Ng Kam Weng ukuriye ubushakashatsi mu kigo ‘Kairos Research Centre,’ yashimangiye ko JAIS yagombaga kugaragaza ibimenyetso bifatika bigaragaza ko BSM yarenze ku mategeko igamije guhindurira Abisilamu mu yindi myizerere, nyamara ngo nta bimenyetso bigeze bagaragaza.

Inama y’Iguhugu ‘National Unity Consultative Council’ (NUCC) ifite inshingano yo gukusanya amakuru ku bujyanye n’ubumwe bw’abaturage muri Malaysia, yagaragaje ko icyo gitero kigaragaza “Kurenga ku mategeko 10 yashyizweho na Leta Yunze Ubumwe ku wa 2 Mata 2011, akongera gushimangirwa na Minisitiri w’Intebe mu w’2013.”

Muri aya mategeko 10, Leta ya Malaysia yari yarijeje Abakristo ko bafite uburenganzira bwo gusohora Bibiliya zanditswe mu rurimi rwa Malay, no kuzinjiza mu gihugu kugira ngo bakomeze imigenzo yabo ya Gikristo. Aya mategeko kandi yari yaremereye Bibiliya zanditswe muri uru rurimi gusohorerwa muri Malaysia no gusohoka mu burengerazuba bw’igihugu, zipfa kuba ziriho ikimenyetso cy’umusaraba zinanditseho amagambo ku ruhu rw’imbere ngo “Zasohowe n’umuryango wa Gikristo.”

Bwana Ng wo mu kigo Kairos Center yatangarije Morning Star ko igikenewe ari ugukuraho itegeko ry’umwimerere rya Leta ribuza ikoreshwa ry’ijambo Allah, naho ngo igisubizo kuri aya makimbirane kizava mu mategeko. Umuryango w’Ubumwe bw’Abakristo mu gihugu cya Malaysia na wo uremeza yuko imyanzuro Leta yafashe wari icyemezo kidahamye kandi cy’agateganyo giturutse ku ifatirwa ry’ibitabo bya Bibiliya, naho ubundi ngo nta bwo ari umuti nyawo w’ikibazo.
N’ubwo bimeze bityo, akanama gashinzwe amadini MAIS na JAIS ngo nta burenganzira bifite ku banyamadini batari Abisilamu. Abakozi b’umuryango BSM bafashwe ngo baje kurekurwa by’agateganyo, ariko bategekwa kujya bitaba ku biro bya police ngo bahatwe ibibazo na JAIS.
Mu rwego rwo gushaka umuti kuri iki kibazo, Lee na Wong bakorera umuryango BSM bahuye n’abayobozi bakuru ba JAIS kuri uyu wa Gatanu taliki 10 Mutarama nk’uko bari babisabwe na police. Mu kiganiro bagiranye n’abakuriye JAIS, aba bagabo babiri ngo babazwaga inkomoko y’izo Bibiliya, ariko ngo nta wigeze ababuza gukomeza kuzinjiza mu gihugu.

Nyuma y’ibi bitero, umuryango wa Bibiliya BSM wasohoye inkuru irimo amagambo y’akababaro yamagana ako karengane, ivuga iti “Ububasha JAIS ihabwa n’amategeko ni ubwo gukurikirana Abisilamu, ariko ubu irimo gukoresha ubwo bubasha ku batari Abisilamu.”

Ibitekerezo (4)

Thérèse NAHIMANA

21-01-2014    02:02

Bene data mwihangane kuko igihe gishize sico gisigaye, hasigaye igihe gito tugahanagurwa amarira twarize. Umugeni wa Kristo agira akurwe mw’isi, isi nayo izosigara igowe! Hahirwa uwihangana gushitsa kwiherezo! Tuzohozwa na Yesu twakwirikiye (WE NTAHEMUKA YAMA ARI UMWIZIGIGWA), uwumwizigiye ntakorwa n’isoni, ihangane kandi mushikame.

David NDIHO

17-01-2014    07:30

Nuko bene Data nkunda,mukomere ntimunyiganyige,kuko muzi yuko ubutame bwacu atarubw’ubusa mu Mwami wacu.

16-01-2014    01:42

ni mukomere bene data bo Malaysia ndabona muri mu gihugu bigoye ariko muzahabwa impera na Yesu ni mutarambirwa..

ngarambe j claude

14-01-2014    08:09

isi nibiyiriho bizashira ariko abakiranutsi bazakomera.ntibazaterwa ubwoba ninkuru mbi,impuha,intambara,cg andi makuba yo muri iyi si

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?