Mbere yo guhindurirwa amateka Yabyaye abana(...)

Mbere yo guhindurirwa amateka Yabyaye abana bamunanira kubarera ajya kubaragiza.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-06-06 08:37:03


Mbere yo guhindurirwa amateka Yabyaye abana bamunanira kubarera ajya kubaragiza.

Uyu rero nta wundi ni Bwana HABIYAREMYE Eugene akaba ar’ umuhungu wa MUNYAWERA Yohani na CYITEGETSE Veronika, iwabu ni i MBARE mu Murenge wa SHYOGWE, Akarere ka Muhanga.akaba yaragize icyifuso cyo gutanga ubuhamya bw’ibyabaye mu buzima bwe, ngo twese twiyumvire cyane uko Yesu ari Umwami mwiza, ngo nawe utaramwakira umwakire wumve ibyiza wacitswe maze ufate icyemezo cyiza umwemerere uyu munzi yinjire ature muri wowe.

UKO YAVUTSE AGAHABWA AMAZINA AFITE UBU

Reka twumve uko atangira abivuga “Navutse mu muryango wa Munyawera Yohani wari ukennye cyane, mvukira mu bitaro bya KABGAYI. ubundi izina Eugene bisobanura mu Gifaransa :" BIEN-NE " Mu kinyarwanda ni ukuvuga ngo :" UWAVUTSE NEZA". Ariko koko disi navutse neza kubona naravutse ku ngoma ya KIRISITU yo kwabyara.

Ubwo Mama yambyaraga turi mu bitaro bya KABGAYI nahise ngira ibibazo mu minsi ibiri ya mbere nenda gupfa habura gato. Ubwo nari gusamba, umubikira ukora mu bitaro bya Kabgayi yarirutse ahamagara Padiri ngo bampe batisimu ntapfa ntabatijwe.

Uwo mwanya bahita batoranya umuzamu warariraga ibitaro bya Kabgayi witwaga RWABUTATARA REHU ngo ambyare mu batisimu. Nuko sha REHU ambyara mu batisimu yambaye igikote kirekire afite ubuhiri mu ntoki arindisha izamu. Ubwo nyine bahita banyita :"Eugene" bivuga ngo mvutse neza kuko mvutse bagahita bambatiza ako kanya.

Iryo zina mba ndihawe na Ma Soeur( umubikira) gutyo. Ubwo umubikira yamaraga kumpa izina no kumbatiza, Data nawe yahise anyita HABIYAREMYE bishaka kuvuga ko muri ibyo bihe Imana yaremye niyo ihaba gusa ati Iyo hataba iyaremye inzogera iba yarirenze kuko abana b’abantu bo bamaze gukurayo amaso.Ubwo dutaha tuva mu bitaro ntahana amazina yombi.

MAZE GUKURA NAHISE NJYA KUBA UMUBOYI I KIGALI

Ubwo namaraga kugira imyaka 11, ubukene iwacu kwa Habiyaremye bwaradukubise, niyemeza kujya i Kigali gushaka akazi, ubwo mba ngiye i Kigali nkora akazi k’ububoyi sha nkiri umwana. Bigeze muri 1994 mba ndatashye nsubira iwacu kubera ibyari biri kuba mu Rwanda. Ntaha baririmba ngo :" Ubwo musubiye iwanyu muri abagabo..."

Ubwo nageze mu rugo ndi umusinzi ruharwa, nagera mu kabari abandi bakava mu nzira ngakamya nkajya ahandi. Ikindi nari uwa mbere mu kubyina, Umuziki wo mu kabari narawuzirikaga bigatuma abantu bose bava mu nzira, naba ntanafite amafaranga bakagura kuko aho nabaga ndi nta rungu ryaharangwaga.

Ubwo muri iyo minsi nari mfite ihene nari naroroye yitwaga :" IVONA" , maze ngataha nasinze nagera mu rugo ngakubita ikivugirizo nyihamagara nti :" HU-HU-HU" IVONA yanjye ikaza yiruka kunsanganira ikaza ihebeba sha, nkumva ni byiza cyane kubera ihene yanjye yari inzi.

Iyo hene ikaba yarabyayye abana batatu icyarimwe, Umunsi umwe urushungandushyi ( urwagwa) ruranshuka, ndanywa numva inyota ntishira, ndaza Mpamagara IVONA yanjye nk’uko bisanzwe iza kunsanganira, nanjye ndayifata ndayizirika nyijyana ku kabari nyishyira nyir’akabari nti:" Mpa inzoga ninywere, ubundi IVONA yanjye ngiyi uyikoreshe icyo ushaka.

Uwo mwanya ampa inzoga ndanywa, naho IVONA yanjye bayiyuza inyuma bajya kuyikubita imbugita mu kanya Brochette za IVONA yanjye sha ziba zigiye ahagaragara.

Mu kanya gato, wa mugabo nyiri akabari ati :" Akira amafaranga yawe asagutse yajyane, nanjye nti :" Yagumane nzayaheraho ejo". Ubwo naratashye ngeze mu rugo ntegereza ko IVONA yanjye ihebeba ndaheba, sha nshaka gusubira kwa nyirakabari ngo ansubize IVONA yanjye nsanga bamaze kuyirya imishito, ndababara cyane ndigaya kuba Ihene yanjye IVONA bayiriye kandi nayikundaga.Uko niko inzoga zigukoresha icyo utatekerezaga.

MURI ICYO GIHE NARI UMUKENE WA KABIRI KU MUSOZI

Abantu batuye i Mbare baranzi ubwo hazaga CARITAS yajyaga ishaka abakene kurusha abandi, ubwo bagakora inama yo kujonjora. Nuko sha, uwa mbere akaba umupfakazi witwa LANGWIDA akagira amanota 95 naho uwa Kabiri akaba HABIYAREMYE Eugene mwene MUNYAWERA Yohani na CYITEGETSE Veronika akagira amanota 92%. Umukene wa mbere Langwida akandusha amanota abiri gusa.Ubwo bakadutoranya kuzajya gufata imfashanyo ya CARITAS i KABGAYI.

Ku munsi wo kujya gufata imfashanyo, nkazinduka iya rubika nkanyura kwa LANGWIDA, ubwo njye nawe tugashogoshera n’i Kabgayi...Nabaga mfite agafuka gashaje gato cyane mu mpande ariko karekare, gashukuye cyane. Ubwo twagerayo bati :"Abafata ibishyimbo mujye ku murongo.

LANGWIDA akabanza, sha ubwo ngakurikira. Tugafata ibishyimbo, ka gafuka kakuzura. Bati abafata ibigori, nkajya ku murongo, bati zana icyo tugushyiriramo, ngashaka ibirere ngahambiramo ko byuzuye se ndagira nte, bati abafata Lentille, ubwo Langwida akajya ku murongo ngakurikira,Tugahambira no mu gitenge cya Langwida, nta kibazo Langwida we ndagutwaza tuuu, ariko aka gakiza ntikaducike abafata umuceri!!

Abafata amavuta, abafata kawunga. Hose ngatambayo njye na LANGWIDA kandi ka gafuka kanjye kamaze kuzura kare, bimwe LANGWIDA Akabishyira mu we mufuka,tukavanga, ibitenge tukuzuza, uwambaye igipira agakuramo bagashyiramo.

Mu kanya bati :" Noneho ibiribwa birarangiye, turashaka abakene bafata imyenda, hakaba hagurutse Eugene na Langwida, tukajya ku murongo sha, nkaba mbatuye ipantaro, nini ntinkwire!!! Ubuguru buto butabyibushye ariko ni burebure!!! Ndakambaye, wagirango ni FIRIME ya CHARLOS ku bayibonye!!!! Ye baba weeee!!!

Bamwe barasetse, abandi bangiriye inama yo kuzaca ayo maguru!!! Tugiye mu mipira, mbatuye igipira, ndacyambaye, ikijosi cyacyo ni kimwe bita MBWA IRARENGA!!! Ntiwamenya ijosi n’ukuboko, nta gusubiza hasi, ni ukucyambara tuuu!!! Ikijosi kirarereta!!! nacyo bati uzashake urwembe ugice.

Ubundi Mwene Munyawera ndikoreye njye na Langwida wanjye turatashye iwacu mu Kinini twe abakene babiri ba mbere ku musozi!!!!!Ubwo umugore n’abana babona dutungutse bagatangira kwisetsa bati:" Manu yaje, ubu tugiye kumara kabiri nta nzara.

Muri 1992 Eugene mba ndakijijwe, nsaba Imana umwenda kuko nari nambaye igikote kigera ku marenge. Ndibuka icyo gikote nkibuka igitutsi Mana yigeze kuntuka ngo :" Urakambara NTABARA " ndebye koko nsanga icyo gikote nta bara gifite mbona ko umubyeyi yantutse bikampama koko( babyeyi muramenye ntimukature amagambo mabi ku bana banyu).

Icyo gikote cyanjye iyo nakimesaga cyamaraga iminsi itatu, umunsi umwe wo kujojoba, umunsi wundi wo kumuka, n’uwa gatatu wo kuma.

Umunsi umwe nti sha reka nsabe ibiti nubake inzu ndebe ko nanjye nagira inzu nk’abandi bagabo.Ibiti barabimpaye sha ariko bibaye bicye, aho abandi bashinga ibiti 20 njye ngashingamo ibiti icumi gusa, ubundi ngahomekamo icyondo.

Ndayisakaye ariko umuyaga uhushye inzu ya Eugene irahengamye wagirango irenda kuguruka. muri iyo minsi abarokore bakajya baririmba ngo :"Tuzaguruka tumusanganire" abaturanyi nabo bati :" Sha niba bazanaguruka koko barabeshya inzu ya BUJENI izabatanga kuguruka. Ubwo nyine bakabakina ku mubyimba ngo abarokore bazaguruka nk’inzu ya BUJENI!!!!

UKO NAJE GUSHAKA UMUGORE

Ubwo abantu bose babonaga akazu kanjye kenda kuguruka, bakavuga ngo abarokore bazaguruka ariko bazasanga akazu ka BUJENI kabatanze kuguruka, nibwo nakunze umukobwa, nambara igikote cyanjye na rugabire, BUJENI njya kumurambagiza, nawe ati:" Ariko abantu bavuga ko akazu kawe ntakigenda, ni byo ? nanjye nti:" ni ibyo babeshya abantu bagira amagambo menshi.

Yabanje kunseka cyane, ariko uko nagumyaga kumwihata niko yageze aho mbona aremeye. Iyo nzu yanjye yari ifite akugi gasekeje, twagakinga kakajya mu kizingiti kimwe, ahasigaye hagasigara harangaye, tugashakiraga imisambi tukarundamo tugapfuka ngo iyo myenge ye kugaragara kuko uwari guturuka inyuma wese yari kwinjira uko ashaka.

NAJE KUNANIRWA KURERA ABO NABYAYE NJYA KUBARAGIZA

Ubwo twashakanaga na Madame wanjye, nyuma yaho gato naje gukizwa nemerera Yesu kumbera umwami n’umukiza. Ubwo natangiye kuzamuka gahoro gahoro. Mu gukizwa ariko ikigeragezo cya mbere nahuye nacyo ni imyumvire y’abo twasenganaga ijyanye no kuboneza urubyaro. Ubwo narabyaye ngeza ku bana batanu, nyamara ntacyo kubatunga nari mfite. Kubarera bimaze kunanira, nafashe umwanzuro wo kujya kubaragiza kwa Mabukwe sha nti mumfashe uyu mwana!!!!

Nibuka umunsi umwe,nagiye gusura umwana wanjye, umwana ararira ngo turatahana, mabukwe aramujijisha anyereka aho manukira ngo atambona, ngenda ntazi aho ngana manuka mu rutoki ngera ahantu mu nkoko,zirasakuza benezo baraza baramfata ngo ndi umujura. Byarambabaje cyane kuko kuhava nahakuwe na Mabukwe agombye kunsobanura.

NAHINDURIWE AMATEKA

Ubu BUJENI ntakiri BUJENI asigaye ari EUGENE,Ubu ndi umuhinzi wa Kijyambere mu Murenge wose wa SHYOGWE ninjye Muhinzi ntangarugero.Mpinga inyanya zitwa F1 nkagemura muri SIMBA SUPER MARKET, ngahinga inyanya ngemura kwa NYIRANGARAMA.

Mpingira muri Green House kandi gufata Miriyoni mu ntoki nagurishije ni ibisanzwe ahubwo kugurisha simfate za miriyoni nicyo kiba kidasanzwe.Ubu Radiyo SALUS na TELEVISION Y’U RWANDA baransuye.

Mfite Boutique na ALIMENTATION iwacu i Mbare, inzu mbamo irimo amazi, umuriro, ako ga TVR ndakareba nanjye nkumva uko mbaye. Niba uri umukristo utizera ndahamiriza ko ntaho Imana itakura umuntu kuko BUJENI warwaniraga na LANGWIDA ku murongo, ubu niwe EUGENE wa mbere mu Murenge wa SHYOGWE.

Ugeze ku karere ka Muhanga ukabaza kukurangira abahinzi ntangarugero, bakohereza kwa EUGENE mu KININI.Nyamara sinjye ahubwo ni Kristo uri muri njye.

Mu minsi ishize nahawe igihembo k’umuhinzi wa mbere ntangarugero mu Murenge. Nkaba mperutse no gufata CERTIFICAT nahawe na Ministre MUREKEZI y’umuhinzi- Mworozi Ntangarugero.Ubu mfite ishyirahamwe natangije iwacu rigamije : Kwigobotora ingoyi y’ubukene,rigizwe n’ abakobwa babyariye iwabo.

Nafashe ibihumbi 200,000 mbagurira inkwavu n’ingurube, ubundi ndabatira mbigisha guhinga kijyambere. Iryo shyirahamwe ryitwa:" ABAHUJE BA SHYOGWE" ubu rigizwe n’abakobwa 23 kandi bose ubu dukora icyo twita kubyarana mu batisimu, urushije undi ikintu mu iterambere akakimigisha. ubu ndi umujyanama w’Ubuzima, ariko si ubwa none gusa ahubwo n’ubw’igihe kizaza.

HABIYAREMYE Eugene
TELEFONE : 0788828449
E-Mail : [email protected]
Inkuru dukesha urubuga rwa Jesus.rw

Ibitekerezo (3)

Janvier

17-07-2012    08:45

Amen, Imana n’inyembabazi, rwose Imana iyo uyihaye iguhindurira amateka ,kuko ntabwo yishimira ko umwana wayo aseba, kandi tujye tumenya ko tutari abakozi b’Imana ahubwo turi abana bayo, kuko umukozi iyo akosheje, arahanwa, ariko umwana ahabwa imbabazi agakomeza kuba mu rugo kwa se, natwe rero n’ubwo turi abanyabyaha Imana Data wa twese iratubarira igakomeza kutubeshya mu rugo rwayo.Imana ikomeze iguhe imigisha myinshi uzabona n’ibindi kimwe gusa ntuzayive inyuma.Amen

mahirwe aimable

30-06-2012    08:37

mu banze musahake ubwami bwi mana no gukiranuka kwayo naho ibindi byose muza byongererwa

Michel NIMBONA

7-06-2012    07:35

Kubaha Uwiteka bifite umumaro muri ubu buzima ndetse no mu buzima buzaza. Ukomeze ukiranuke gusa kandi ntuzibagirwe abaza bagushakaho ubufasha kandi ubishoboye.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?