Nicyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w’ inyuma asaza, umuntu wacu w’ imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye, kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’ iteka ryose bukomeye (2 Abakorinto 4:16-17)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ijambo ry’ Umunsi
7 November 2013, by Ubwanditsi -
Menya ibanga ryo gusezera ku bubata bwa kamere, witegurire kuragwa ubwami bw’Imana.
18 July 2016, by Ernest RutagungiraIntumwa Pawulo yandikiye Abagaratiya, yerekana ko atangazwa cyane n’uko umudendezo bahawe wabateye kunamuka bakareka ubutumwa bwiza bwa Yesu, maze abibutsa ko ubutumwa yabazaniye atari ubutumwa bwavuye ku bantu, ahubwo ko ari ubutumwa yahawe na Yesu kiristo ubwe, abagira inama ko baramutse bemeye kuyoborwa n’ Umwuka Wera byabafasha gusezera ku bubata bwa kamere.
Pawulo yakomeje agira ati: ndavuga nti “Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira kuko kamere irarikira ibyo (...) -
Barahirwa abarenganyirizwa gukiranuka kuko babikiwe ubwami
22 December 2015, by UbwanditsiHahirwa abarenganyirijwe gukiranuka, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. Matayo 5:10
Benedata dushimira Imana iteka kubw’impano y’agakiza yaduhaye. Ntibyari byoroshye cya gitondo ubwo Pilato yavugaga ngo ese mbarekurire Baraba cyangwa Yesu? Maze natekereje ko iyo badahitamo Baraba nari kuba ngowe, wenda Yesu yaramwitegereje aribwira ati ‘’igendere nawe uri mubo ngiye gupfira.’’ Umuririmbyi yaravuze ngo iyo ataba amaraso ya Yesu, Gehinomu yari kuba iyanjye.
Ndababwiza ukuri ko iyo Yesu adapfa (...) -
We kumvira umubi ujya agushuka!
2 May 2016, by Alice RugerindindaInzoka ibaza umugore iti”Mbese koko Imana yababujije kurya ku mbuto zose z’ibiti byo muri ubu busitani?” Itangiriro 3: 1b
Muri kamere ya satani, habamo ikintu cyo gushukana, ari nayo mpamvu Imana isezeranya abazamunesha ibihembo, birimo n’ubugingo buhoraho.
Hari indirimbo ivuga ngo “ We kumvira umubi ujya agushuka, umwumviye wese aba acumuye” Inyikirizo ikavuga ngo “ Saba Yesu agufashe, agukize mu moshya, azahora akurinda , akuneshereze” Ikibi cya satani nuko nta muntu atinya, ahubwo abagaragara (...) -
Imana yampaye andi mahirwe! - Roger Whitener
31 May 2013, by Simeon NgezahayoNakijijwe ubwo ingabo z’Amerika zari zikambitse mu mujyi wa Fort Bragg, N.C. Jyewe n’umugore wanjye twatumiwe mu giterane, twitabira ubutumire baduhaye duherako tujyayo.
Igihe cy’ijambo ry’Imana kigeze, umuvugabutumwa yabwirije ku ijambo riri muri Yohana 3:16-17. Yaratubwiye ati “Mwene Data, uragana mu irimbukiro!” Nahise numva ari jyewe abwira. Ku ncuro ya kabiri, jyewe n’umugore wanjye [ubu yitabye Imana] twaragiye twakira Yesu. Nagerageje kwiyegurira Imana, nza no kuba perezida wa Korali ku (...) -
Ibitaro abantu benshi bakuriragamo inda muri Virginia byafunze imiryango!
18 July 2013, by Simeon NgezahayoIbitaro biherereye mu mujyi wa Fairfax, muri Leta ya Virginia byakuyemo inda nyinshi kurusha ibindi muri iyo Leta byafunze. Amakuru dukesha ‘The Washington Post’ avuga ko gufunga kw’ibi bitaro kwaturutse ku mabwiriza y’ivugurura rya Leta n’iry’akarere bikoreramo. Indi mpamvu ngo ni amabwiriza agenga ubuziranenge ibitaro bikurirwamo inda muri Amerika bigomba kuba byujuje.
Ibi bitaro byari bizwi ku izina rya ‘NOVA Women’s Healthcare’ byari bifite gahunda yo kwimukira ahantu hagutse, kugira ngo (...) -
Ubuhamya:Mu ngorane duhura nazo nta mpamvu yo kwijujutira Imana
6 February 2013, by UbwanditsiNitwa Mariko, mfite imyaka 54, narashatse, nkaba nta kana ndabyara, kuko twagashatse tukakifuza ariko tukagaheba burundu. Umugore wanjye kuri ubu afite imyaka 48. Nyamara twarikijijwe, twakiriye Yesu ndetse twamuhaye icyicaro gihoraho mu rugo rwacu.
Ubuzima bwacu mu rugo bwaranzwe n’ ibihe bigoye cyane ( Kandi ibi byose twese turabizi ndetse byabaye ibihe by’ubusharire bukabije). Twashakanye n’umufasha wanjye nyuma y’imyaka itatu gusa nakoze Impanuka ikomeye cyane, ubwo nahanukaga hejuru mu (...) -
Nairobi: Igisasu cyatewe mu rusengero gikomeretsa 15
13 June 2013, by Simeon NgezahayoMu mujyi wa Nairobi, ku Cyumweru taliki 9 Kamena abiyahuzi banyuze iruhande rw’urusengero bari kuri moto bajugunya igisasu mu rusengero gikomeretsa abantu bagera kuri 15, barimo abapasiteri 2 bakomeretse bikabije. Amakuru dukesha Morning Star News avuga ko abapasiteri 2 bari mu bakomerejejwe n’icyo gisasu cyajugunywe mu rusengero rw’itorero Earthquake Miracle Ministry Church rwubatswe mu gisagara cy’ahitwa Mrima mu mujyi wa Likoni wubatswe ku nkombey’inyanja mu ntara ya Mombasa. Nk’uko (...)
-
Nituguma hafi ya Yesu ntazadusezerera amaramasa
19 August 2015, by UbwanditsiImana ishimwe yemeye ko tuganira ku ijambo ryayo. Tugiye kuganira ku ijambo rifite umutwe uvuga ngo "Imana dukorera kandi twizera ntihemuka". Imana mureke dukomeze kuyigirira icyizere Kuko ntihemuka, itwitaho kandi iradukunda.
Wowe ukurikiye iri jambo ry’Imana, hari ibyo wigomwe kandi ni ukuri Imana irabibona kandi iraguha umugisha. Imana ntishobora kwirengagiza, Imirimo myiza y’abana bayo, umwanya uyigenera, uwo tumarana nayo mbese. .....byose irabireba ikatugirira imbabazi ikadusubiriza (...) -
Byemejwe ko Moringa ari igiti cy’igitangaza gifite akamaro kanini ku buzima
10 August 2012, by UbwanditsiMoringa ni igiti kiboneka mu bihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’Afurika, aho iki giti gishobora gukoreshwa nk’ikiribwa, kubera intungamubiri zikibonekamo ndetse n’imyunyungugu nka calcium na Potassium ziboneka mu mababi yacyo,iki giti kandi kizwi nk’umuti w’indwara nyinshi zitandukanye.
Amakuru dukesha urubuga rwa Naturalnews, avuga ko ishami rishinzwe ubuhinzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rivuga ko amababi ya moringa abonekamo cyane Vitamin A,C, imyunyungu nka Fer irinda kugira amaraso (...)
0 | ... | 1170 | 1180 | 1190 | 1200 | 1210 | 1220 | 1230 | 1240 | 1250 | ... | 3150