Itorero rya ADEPR Gahogo riherereye mururembo rwa Gitarama muntara y’amajyepfo, kuri iki cyumweru tariki ya 29/7/2012 ryatashye kumugaragaro insengero 2, rumwe ruherereye kumudugudu wa Ruvumera urundi kumudugudu wa Gahogo.
Azifungura kumugaragaro , umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda nyakubahwa USABWIMANA Samuel, yavuzeko nabatubanjirije Biblia igaragaza nk’icyitegererezo nka Salomon bagize ishyaka ryinshi ryokubaka inzu y’Imana(urusengero) kandi baranabikora. Ati: Namwe rero ibimwakoze mwubaka (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Itorero ry’ADEPR Gahogo ryatashye insengero
31 July 2012, by Ubwanditsi -
"Twanejejwe cyane n’uburyo Imana yadushyigikiye muri Launch yacu" Gilgal Choir, CEP KIST-KHI
25 February 2014, by Simeon NgezahayoHari kuri iki cyumweru gishize taliki ya 23 Gashyantare, ubwo Chorale Gilgal ya CEP KIST-KHI yakoraga igiterane cyo kumurika album yabo y’amashusho ya mbere. Muri iki gitaramo cyabereye kuri ADEPR Nyarugenge, Gilgal yataramiye abakunzi bayo irabizihiza. Nka saa cyenda n’igice ni bwo iki gitaramo cyari gitangiye, gitangira haririmba Worship Team ya Nyarugenge, hakurikiraho chorale Impanda ya ADEPR Rwampara ikunzwe na benshi muri iki gihe. Nyuma y’Impanda ni bwo chorale Gilgal yaserutse (...)
-
Oya ikwiye kuba oya na Yego ikaba Yego ku mukristo
18 August 2015, by Innocent KubwimanaAhubwo ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya’, ibirenze ibyo bituruka ku Mubi. Matayo 5:37
‘’Kandi mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘Ntukarahire ibinyoma, ahubwo uzakorere Umwami Imana ibyo wayirahiye.’ Ariko jyeweho ndababwira kutarahira rwose, naho ryaba ijuru kuko ari ryo ntebe y’Imana, cyangwa isi kuko ari yo ntebe y’ibirenge byayo, cyangwa i Yerusalemu kuko ari ururembo rw’Umwami ukomeye.
Kandi ntuzarahire umutwe wawe, kuko utabasha kweza agasatsi kamwe cyangwa ngo ukirabuze. Ahubwo ijambo (...) -
Nta kigeragezo Imana iduha cyo kudutandukanya nayo Ernest
3 December 2015, by Ernest RutagungiraNTAKIGERAGEZO IMANA IDUHA, CYO KUDUTANDUKANYA NAYO.
“Ni inde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwani ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? Abaroma 8:35
Yobu umwe mu bakozi b’Imana yahuye n’ibigeragezo bikomeye agera ku rwego isi n’ijuru bimuhamiriza ko ageze ku gipimo cyo hejuru cyo kugeragezwa, Yobu 2: 3
UWITEKA abaza Satani ati “Aho witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari nta (...) -
Bikorimana Aloys na Uwamahoro Liliane bishimiye bikomeye umuhungu babyaye
5 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaBikorimana Aloys na Uwamahoro Liliane, abaririmbyi ba Korali Jehovahjireh ya ULK,bari mu byishimo bikomeye ku bwo kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka itanu bashakanye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mugabo usanzwe ayobora Korali Jehovahjireh ya ULK yavuze ko kugeza ubu atabona amagambo asobanura ibyishimo afite nyuma yo kwibaruka imfura ye yari amaze imyaka itanu ategereje.
Yagize ati “Sinabona uko nkubwira ibyishimo njye na madamu wanjye dufite, ubu natwe turi ababyeyi b’umwana (...) -
Korali Abatoranijwe ADEPR-GATENGA na Elayono ADEPR-REMERA zizataramira Abanyamurambi (Gatenga) ku cyumweru le 24/03/2013
22 March 2013, by Innocent KubwimanaKorali Abatoranijwe ADEPR-GATENGA yateguye igitaramo cy’ivugabutumwa izakorana na korali Elayono ADEPR-REMERA. Iki gitaramo kikazabera ku mudugudu wa Murambi-ADEPR Gatenga guhera saa saba n’igice z’amanywa (13h30).
Korali Abatoranijwe ni imwe mu makorali akorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Gatenga, umudugudu wa Murambi. Ubusanzwe iyi korali itegura ibiterane by’ivugabutumwa buri mwaka bigamije guhembura abakristo ndetse no kuzana abantu kuri Kristo. Ni muri urwo rwego (...) -
Byuka wongere urye ubone imbaraga
17 May 2016, by Ernest RutagungiraByuka wongere urye ubone imbaraga kuko urugendo rukiri rurerure kandi rugukomereye.
Ushoje urugamba rukomeye, waritanze cyane none urananiwe, ubonye ko cyari igihe cyawe cyo kwiruhutsa no kugira agahenge, ukebutse hirya gato ibitero bikurwanya ntaho byagiye biracyaguhiga n’imbaraga noneho zisumbuye, urugamba rurushijeho gukomera kurusha urwo urangije, kandi birifuza kuguhirana, unaniwe kwihangana, kuri wowe icyabiruta ni uko ubugingo bwawe bwakurwaho, gusa n’ubwo wihebye Imana iravugana nawe (...) -
Hejuru y’imbaraga z’ikigeragezo hari imbaraga z’Imana
5 August 2015, by Ubwanditsi‘’Uwiteka abaza satani ati ‘’Aho witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari ntawuhwanye na we mu isi, ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi? Yakomeje gukiranuka kwe n’ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi.’’ Yobu 2:3
Satani ajya adusaba akatugerageza ariko rero ikigeragezo si impamvu yo kureka gukiranuka, tujye twihangana tuyigumeho.
Yobu tumaze gusoma yari umuntu w’Imana urangwa n’ibi bikurikira: Gukiranuka Kubaha Imana Kwirinda ibibi
Nubwo ibi byose yari (...) -
Ku bufatanye na SSHM (agakiza.org) inzobere z’Abanyamerika zavuye abantu bagera ku 1,250 ku bitaro bya Nyamata
15 April 2013, by Simeon NgezahayoGuhera taliki 10 kugeza 12 Mata 2013, inzobere mu kuvura indwara z’imitsi, umugongo n’umutwe ziturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasesekaye mu Rwanda. Abafite ubwo burwayi bateraniye ku bitaro bya ADEPR Nyamata, aho izo nzobere zabavuraga ku buntu guhera mu gitondo kugeza nimugoroba.
Nk’uko byari biteganijwe, hagombaga kuvurwa abantu babarirwa hagati ya 300 na 350 ku munsi. Uwo mubare rero waje kurenga kubera umuhati w’abaganga, kuko havuwe abagera kuri 1,250 mu gihe cy’iminsi itatu. Izi (...) -
Igipimo cyo gukiranuka kwawe! Dr. Fidèle Masengo
22 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIGIPIMO CYO GUKIRANUKA KWAWE
Nk’umuntu ukora umwuga w’ubwalimu nasanze impamvu abantu benshi basindwa mu bizamini n’uko umunyeshuri atari we utegura ikizamini ahubwo gitegurwa na Mwalimu akaba ari nawe ushyiraho igipimo cy’ubumenyi gisabwa umuntu kugirango atsinde. Iyaba abakora ibizimani aribo babiteguraga, bakagena amanota baha buri kibazo, bakanikosora...Nta muntu wari gusubira mu ishuri. Ariko nk’uko mubizi Mwalimu ubaza akanakosora si we munyeshuri.
Mu gihe cya Yesu, abafarisayo (...)
0 | ... | 1190 | 1200 | 1210 | 1220 | 1230 | 1240 | 1250 | 1260 | 1270 | ... | 3150