" Icyo gihe mbwira abantu nti " Umuntu wese n’umugaragu we bajye barara muri Yerusalemu babe abarinzi bacu nijoro, kandi ku manywa bakore ." Ubwo ntitwiyamburaga imyambaro yacu, njyewe cyangwa bene data cyangwa abagaragu banjye cyangwa abarinzi badukurikiraga, umuntu wese yajyaga ku mugezi afite intwaro ye y’ intambara. (Nehemiya 4:16-17)
Nehemiya yagize umutwaro n’agahinda k’ inkike z’ i Yerusalemu zari zarasenyutse. Agira ishyaka ryo kugira umumaro mu gihe gikwiriye nuko ajya imbere y’ (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Garuka mu mwanya wawe. Edith Umugiraneza
18 July 2016, by Umugiraneza Edith -
Tera intambwe usanga Yesu, agukure munsi y’imbaraga z’icyaha zagutsikamiye.
5 July 2016, by Ernest RutagungiraUbuzima bukomeye, imibereho itari myiza no gushaka amaramuko, ni bimwe mu bituma abantu benshi bashakisha uburyo butandukamye bwo kubitambuka, maze habaho gushoberwa, bamwe umutima wabo ukabemeza kwicira inzira, bityo bakisanga mu byaha bitari bimwe kandi kubyikuramo bikabananira, bikarangira bibereye muri urwo ruzitiro, ndetse umuntu akumva nta bindi byiringiro asigaranye, nyamara nshuti naho byaba byarakubayeho ndakwifuriza ko watera intambwe ugasanga Yesu, kuko hakiri amahirwe maze (...)
-
Tumenye ibimenyetso byo kwiyunga! - Elsa Laffiché
10 July 2013, by Simeon NgezahayoMu minsi ishize incuti yacu iherutse kudutumira ngo dusangire, umugabo wanjye arambwira ati «Nahuye na Eliane andangira aho batuye, kandi ni byiza ko tubasura. » Numvise mbyishimiye, ariko sinita ku rugendo n’inzira twakoresha kugira ngo tugere aho batuye.
Umunsi nyirizina uragera, twagiye mu modoka twese, hanyuma umugabo wanjye ampereza impapuro ebyiri ziriho amakarita yagombaga kutuyobora aho ba Eliane batuye, arambwira ati «Umva Chérie, mfasha umbwire uburyo turi bugere kwa Eliane.» Uwo (...) -
Musanze : Abaturage barasabwa kwirinda ubuhanuzi bwa Nsabagasani
12 December 2012, by UbwanditsiAbatuye Akarere ka Musanze barasabwa kwirinda abahanuzi b’ibinyoma n’ubutumwa bukura umutima cyane cyane birinda kwemera ibikubiye mu byitwa ubuhanuzi bwa Nsabagasani Dominique, kuko ngo ari abihuha bikomoka ku banzi b’igihugu.
Lt Musoni Didas, ushinzwe guhuza inzego za gisivire na gisirikare ari kumwe n’abikorera bo muri ako karere yabasabye ko badakwiye guha umwanya ibyo bibarangaza ahubwo bagashishikarira gukora no kwiteza imbere, nk’uko tubikesha Kigali Today.
Ubwo abikorera bo muri (...) -
“Izi impamvu yabyo" Karyango Bright
4 December 2013, by Simeon NgezahayoIyi ni indirimbo nshya umuhanzi nyarwanda w’indirimbo zihimbaza Imana Karyango Bright amaze gushyira ahagaragara. Uyu muhanzi aririmba mu njyana ya Rap.
Mu kiganiro agakiza.org twagiranye na Karyango Bright, yadutangarije ko nyuma yo kubona intambwe Imana imaze kumugezaho dore ko yari umuhanzi w`indirimbo zisanzwe gusa nyuma yo kwakira agakiza agahitamo inzira yo guhimbaza Imana, asanga hari impamvu nyinshi zatuma ahimbaza Imana kandi agashimangira ko n’aho imitini itatoha n`inzabibu ntizere (...) -
Yesu yumva umubabaro wacu!
23 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNyina wa Yesu na nyina wabo bari bahagaze bugufi bw ‘umusaraba wa Yesu .Nuko Yesu abonye nyina n’umwigishwa yakundaga bahagaze bugufi abwira nyina ati :Mubyeyi nguyu umwana wawe .Maze abwira uwo mwigishwa ati :nguyu nyoko.Uhereye uwo mwanya uwo mwigishwa amujyana iwe. YOHANA19 :25-27 Yesu yumva cyane abazana imibabaro yabo imbere ye. Mariya na Yohana bari bababajwe no kubona Yesu apfira ku (...)
-
Ibanga ryo kubaka urugo rwuzuye amahoro n’ubwumvikane
5 October 2012, by UbwanditsiUyu ni muryango wa Bwana RWEMARIKA Innocent n’Umufasha we Mama MUGENI, aba bombi ni Abakristo bakijijwe, bakaba babanye imyaka igera kuri 31 kandi muri iyo myaka yose babanye neza, ntibarwana,ntibatongana cyangwa ngo bagirane amakimbirane ayo ariyo yose agaragara mu miryango nyarwanda.
Muri iyo myaka yose, nk’uko babitangamo ubuhamya, nta munsi n’umwe bigeze batandukana ngo umwe yahukane. Mbese uzi ibanga bakoresheje kugirango bamare iyo myaka yose mu rukundo ruzira amakemwa ? Ibyo byose (...) -
Chorale de Kigali yateguye igitaramo yise «Special concert for classic music»
11 July 2013, by Patrick KanyamibwaChorale de Kigali ari na yo nkuru mu makorali yo muri iki gihugu, dore ko iherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 46 imaze ibayeho, yeteguye igitaramo cyo guhimbaza Imana mu buryo buri Classic, iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki ya 28/07/2013 kuri Hotel Mille Colline.
Nkuko twabitangarijwe na Alexis Nizeyimana umuyobozi wa Chorale de Kigali ubwo twabasangaga mu mwitozo kuri St Paul mu mugi wa Kigali aho banasanzwe bakorera imyitozo y’amajwi no kuririmba, iki gitaramo ni kimwe mu bitaramo (...) -
Ujye wiringira Imana kuko ibyo yasezeranye izabisohoza.
8 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaKuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, n’aho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera. (Habakuki2:3)
Mu gihe mwiyemeje gutera intambwe ngo mugere ku nzozi Imana Yashize mu mitima yanyu, bishobora na none gufata igihe. Imana ntabwo Izasohoza izo nzozi ako kanya, kubera ko igihe cyo kuzitegereza ari intambuko ituma ukwizera kwanyu gukomera. Muri Habakuki 2 Imana Iravuga ngo: Igihe ntabwo kiragera kugira ngo ibyerekanwe bisohore, (...) -
Nasengaga Mariya n’abatagatifu, ariko Yesu wemyine ni We wabashije kunkiza!
5 April 2013, by Simeon NgezahayoNari umunyagatulika w’umunyedini, kandi nabatijwe nkuze muw’2006. Numvaga ibyaha byanjye narabibabariwe ubwo bibizaga umutwe wanjye mu mazi. Mu by’ukuri, hashize umwaka umwe n’igice nitegura kubatizwa nta wigeze kumbwira ibyo kwihana. Ku bwanjye, icyo gihe numvaga ko Imana ari urukundo, ku bw’ibyo nkumva izambabarira kuko nakundaga inzoga n’itabi bidasubirwaho. Nari nizeye ntashidikanya ko ndi mu nzira y’ukuri, rimwe nkasenga Mariya ubundi nkasenga abatagatifu. Ariko bigeze mu kwezi kwa cumi 2011, (...)
0 | ... | 1180 | 1190 | 1200 | 1210 | 1220 | 1230 | 1240 | 1250 | 1260 | ... | 3150