Ntuzi icyo Uwiteka yakuvuzeho njyewe nawe ,akabibwira Mose umuntu w’Imana turi I Kadeshi y’I Baruneya? (Yosuwa 14:6b). Aya ni amagambo yavuzwe na Karebu mwene Yefune w’Umukeza, nyuma y’imyaka 45, uhereye aho yumviye icyo Uwiteka amuvuzeho, ubwo yabazaga Yosuwa wari warazunguye Mose, ngo ayobore ubwoko bw’Abisiraheli, akaba yaramwibutsaga aho Uwiteka yirahiye akabwira Mose ati: “Ni ukuri ntimuzajya mu gihugu narahirishije kumanika ukuboko y’uko nzabatuzamo, kereka Karebu mwene Yefune na Yosuwa (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ese waba wibuka icyo Imana yakuvuzeho?
24 March 2016, by Ernest Rutagungira -
Kutabona mu buryo bw’umwuka bigira ngaruka ki ku Mukristo - Sébastien
11 June 2013, by Simeon NgezahayoNk’uko hariho ubumuga bwo kutabona bwo mu buryo bw’umubiri, hariho n’ubumuga bwo kutabona mu buryo bw’umwuka. Ubwo bumuga bugira ngaruka ki ku Mukristo? Soma inkuru ikurikira:
Presbytie ?
Ibiri kure ubibona neza, ariko ibikwegereye ntubasha kubitandukanya. Ufite ibyiringiro bikomeye byo kuzabona Yesu, ariko ufite ingorane ku bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi. Ushobora kugushwa n’ibyo unyuramo buri munsi.
Myopie ?
Ibikwegereye ubibona neza, ariko ukirengagiza ibyiringiro biri muri Kristo, ari (...) -
Ijambo ry’ umunsi
26 July 2012, by UbwanditsiPetero aterura amagambo "Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera". Ibyakozwe n’Intumwa 10:34-35
-
Humura Imana izaha ishusho ubuzima bwawe!
15 December 2015, by Innocent Kubwimana‘’Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi. Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho. Itangiriro 1:2-3
Nyuma yo gutekereza kuri aya magambo nahise nibaza ukuntu isi yari imeze nta shusho, iriho ubusa, noneho hejuru hari n’umwijima, numva ni bibi, kumva uko yari imeze biragoye kandi nyine nta shusho, nta murongo, nta cyerekezo, nta gahunda, nta ejo mbese! Gusa ikintu cyanejeje ni uko ngo Umwuka w’Imana (...) -
Igitaramo Korari Jehova-Niss yakoze gisize yeretse abakunzi bayo ko ari Korari ifite icyerekezo
23 November 2015, by Innocent KubwimanaIgitaramo Korari Jehovaniss-Niss yakoze mu mpera z’icyumweru cyaraye kirangiye gisize imbaga y’abakitabiriye ibonye ko iyi Korari ifite icyerekezo. Iki gitaramo cyabaye ku gicamunzi cyo kuri iki cyumweru tariki 22/11/2015 kibera ku kicaro cy’umudugudu wa ADEPR-Cyahafi (Nyarugenge-Kigali) aho iyi Korari isanzwe ikorera umurimo w’Imana.
Korari Jehovaniss-Niss ihimbaza Imana
Iki gitaramo kandi cyanabereyemo umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 iyi Korari imaze itangiye umurimo (...) -
Ijambo ry’ Umunsi
23 December 2012, by UbwanditsiMwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’ umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose, kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami. Luka 2:10-11
-
Urashaka umugisha w’Imana mu buzima bwawe ?! (Igice cya 1) Pst Desire Habyarimana
3 February 2014, by Pastor Desire Habyarimana« Benshi bashaka gutona ku mutware, ariko Uwiteka ni We ucira abantu imanza » Imigani 29:26
Umugisha ni iki ? Iyo umuntu yateye imbere, yashatse, yabyaye, yize agatsinda, yabonye akazi keza… byose bisobanurwa umugisha umuntu yagize mu buzima busanzwe. Ku bakijijwe, umugisha utangwa n’Imana kuko Abaroma 8:32 handitswe ngo « Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose ? »
Burya iyo abantu biba, baraguza… baba bashaka umugisha ku buzima bwabo (...) -
Umunyamakuru Muganza Clement nawe ari mu batahiwe guhabwa inshingano z’ubupasitori muri ADEPR
14 December 2015, by Innocent KubwimanaMu gihe mu hirya no hino mu gihugu itorero rya Pantekoti ryo mu Rwanda ADEPR rikomeje gutanga inshingano za gipasitori mu maparuwasi atandukanye, umunyamakuru akaba n’umuvugabutumwa Muganza Clement nawe ari mu batahiwe mu guhabwa izi nshingano.
Umunyamakuru Muganza Clement azahabwa izi nshingano hamwe n’abandi bane kuri uyu wa gatatu tariki 16/12/2015, umuhango uzabera mu itorero rya ADEPR-Akarere ka Karongi, ADEPR-Gatwaro, hakaba ari mu ntara y’Uburengerazuba.
Clement Muganze (...) -
Ku musozi w’amasengesho i Kampala harimo gukorekera ibitangaza byinshi!
28 June 2013, by Simeon NgezahayoUmusozi w’amasengesho uzwi ku izina rya ‘Africa Prayer Mountain for All Nations’ ni umusozi w’igikundiro. Ubwo twahageraga twabonye ibitangaza byinshi, ariko cyane cyane twahabonye abantu bitangiye gusenga igihe kirekire, barimo abapasiteri n’abantu ku giti cyabo, abasore n’inkumi. Twahabonye rero umusore umaze amezi asaga 4 asenga, tuganira na we ngo tumenye ikimubesheje aho igihe kingana gityo. Ni muri urwo rwego twifuje kubagezaho ibyo twaganiriye na we.
Ndashaka kubaha ubuhamya nahaye umutwe (...) -
Yagerageje kwiyubakira aho azahungira imperuka
19 December 2012, by Ernest RutagungiraMugihe abantu batandukanye ku isi bakomeje kutavuga rumwe ku ngengabihe y’ubuhanuzi bw’aba mayan igaragaza ko iyi si dutuyeho ibura amasaha make ngo igere ku iherezo nk’uko babigaragaza kuri iyi ngengabihe yabo http://www.timeanddate.com/countdown/maya bamwe mu bemera ubu buhanuzi batangiye gushakashaka aho bazahungira iyo mperuka.
Amakuru akomeje kuvugwa, n’ay’ umugabo wo mu Bushinwa witwa Lu Zhenghai arimo kubaka inkuge izamufasha kurokoka iyo mperuka, mugihe izaba ibaye dore ko we ngo (...)
0 | ... | 1420 | 1430 | 1440 | 1450 | 1460 | 1470 | 1480 | 1490 | 1500 | ... | 3150