“Arababwira ati, Mwebwe mukomoka hasi, jyewe nkomoka hejuru: mwebwe muri ab’iy’isi, ariko jyewe sindi uw’iy’isi” (Yohana 8:23).
Amagambo meza cyane akomeye kurusha andi yaba yarigeze avugwa n’umuntu yaturutse mu kanwa ka Yesu. Abayuda bo mu gihe cye ntibabasha gusobanukirwa ubwenge no gutinyuka Yesu yavuganaga, bigatuma bahora basitazwa n’amagambo ye. Ibyo byaterwaga n’uko Yesu yakoreshaga imvugo yo mu mwuka mu gihe bo bari abagabo n’abagore bagendera ku byumviro byabo.
Yesu yari azi ko ubuzima (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ukomoka Hejuru!
19 November 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Imana uyifata ute? - David Porter
20 April 2013, by Isabelle GahongayireNiba ushaka kureba ibishushanyo byinshi biteye ubwoba, uzatemberere mu nzu ndangamurage. Uzabona uburyo abantu bagiye batekereza Imana uko imyaka yagiye ishira. Biteye ubwoba.
N’ubwo ibishushanyo abantu barema rimwe na rimwe biba biteye ubwoba, ntabwo byaba bibi nk’ibitekerezo abantu bamwe bagira ku Mana y’ukuri yaremye isi n’ijuru. Uburyo dutekereza Imana ni na ko tuyibona.
Bibiliya itubwira umuntu wakundaga Imana ariko atarayisobanukirwa. Yobu yibwiraga ko yaburana n’Imana «Ntabwo (...) -
Umunyamakuru Patrick Kanyamibwa ngo yaba agiye kureka gukora kuri radiyo Isango Star akerekeza kuyindi radiyo.
15 September 2013, by UbwanditsiAmakuru dukesha inshuti ya hafi y’uyu munyamakuru itarashatse ko izina ryayo ritangazwa, ni uko yaba ari muri gahunda yo kuva kuri radiyo Isango Star gusa niba harindi radio azerekezaho cyangwa ikindi gitangazamakuru azakorera bikaba bikiri ibanga. Twifuje kumenya impamvu yaba imuteye guhindura radiyo adutangariza ko nta byinshi abiziho cyane ariko ko icyo azi ari uko uyu munyamakuru bishoboka ko harindi radiyo ashobora kuzajyaho.
Mu rwego rwo kumenya neza ibijyanye n’aya makuru, twahamagaye (...) -
Itorero ADEPR ryizihije umunsi mukuru wa Pentekote
20 May 2013, by UbwanditsiKuri iki cyumweru tariki ya 19/5/2013, abakristo basaga ibihumbi umunani bo mu itorero rya ADEPR ku rwego rw’umujyi wa Kigali nibwo bisukiranyaga muri stade ya ULK baje kwizihiza umunsi wa Pantekote ufite agaciro gakomeye kuri bo.
Abayobozi bakuru b’iri torero mu nzego zose, Amakorali agera kuri 20 aturutse mu maparuwasi yose y’umujyi wa Kigali ndetse n’abakristo baturutse imihanda yose, bahuriye hamwe muri iki gikorwa ngarukamwaka kugira ngo basabe Imana kuzuzwa imbaraga z’umwuka wera bemeza (...) -
Film 5 za Gikristo zisohotse muri 2013 utagomba gucikwa !
15 October 2013, by Simeon Ngezahayo1. Home Run (Yasohotse ku wa 19 Mata)
Iyi film yakinwe n’umukinnyi wa baseball Cory Brand. Nyuma y’igihe kirekire yamaze akoresha ibiyobyabwenge, Cory ukomoka muri Leta ya Oklahoma yaje kwisubiramo yinjira mu itsinda rishobora kumufasha mu buryo bwo kumukurikira ‘Little League’. Cory yongeye gukundana n’incuti ye yo hambere bahuriye mu mashuri yisumbuye, yongera gusubirana n’umuhungu we n’umuryango we muri rusange. Inshamake y’iyi film yibanda ku "bihumbi by’amateka y’ibyabayeho." HOME RUN ni (...) -
Wari uzi impamvu mu matorero menshi harimo kwirema ibice?
19 December 2013, by Ubwanditsi1Abikorinto 11: 18 – 19:” Irya mbere, iyo muteranye mw’iteraniro, numva yuko mwiremamo ibice, kandi kandi ibyo ndabyemera ho hato. Kuko na none ibice bikwiriye kuba muri mwe, ngo abemewe bagaragarizwe ukwabo.”
Muri iki gice cya kane turakomeza kurebera hamwe indi myanda iba mu muntu. Iyo myanda ihagaze kuri sentiments ziba mu muntu zijyanye n’ igice aba aherereyemo mu mutima cyangwa mu bikorwa. Mw’isi biroroshye kubona habaho amashyaka, ubwoko, intara, imiryango, ubutunzi, ubukene. Umuntu aba (...) -
“Ndashima Imana ko nize ntakopera, nkaba ndangije Kaminuza” - Janvière UWASHEMA
5 September 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu kane tariki ya 05/09/2013, Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ryatanze Impamyabushobozi ku banyeshuri baryo barangije mu mashami atandukanye. Umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa yari Minisitiri w’Uburezi Dr. Vincent BIRUTA.
Umwe mu banyeshuri barangije witwa Janvière UWASHEMA umaze imyaka itatu ari Umubitsi mu muryango w’Abanyeshuri b’Abapantekote biga muri KIST-KHI (CEP KIST-KHI), ukora umurimo w’Ivugabutumwa mu bigo by’Amashuri makuru yatangarije agakiza.org (...) -
Ijambo muri wowe-Imbaraga z’imbere/ Pastor Chris
27 October 2015, by Innocent KubwimanaAriko rero mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka, Yakobo 1:22
Ijambo ry’Imana ntabwo twariherewe gusa ngo riduhishurire ibintu bimwe ku Mana, ahubwo twariherewe ngo ritubesheho. Abantu bamwe bemera gusa ijambo, ariko kwemera ntabwo bihagije, uremera noneho ugakora nk’uko rivuga.
Mu by’ukuri ntabwo uba wemeye ijambo iyo ritagusunikiye gukora ibyaryo nk’uko rivuga, kuko iyo wemeye, usunikirwa kugira icyo ukora. Turemera ngo dukore, ntabwo twemera ijambo ngo (...) -
Burya Imana itanga ubuzima bushya!
2 October 2015, by Innocent KubwimanaMuri iyi nyandiko turifashisha ubuhamya bugufi bw’umuntu bugaragaza ukuntu Imana ishobora kukwihorera ukayirengagiza, ariko mu gihe gikwiye ikahindura ubuzima bwabwe bwose bushya, uwapingaga ibyayo agasigara abyamamaza kandi anezerewe.
Uyu aragira ati ‘’ Jyewe ndi umuntu wagize ibibazo bitandukanye by’ubuzima, ibibazo by’umuryango n’ibindi.
Inkomoko yanjye ni mumuryango w’abasilamu, nari mbizi ko hariho Imana ariko kujya mu rusengero ntibyigeze binshitura, uretse ko ntabeshye nibyo nabonaga (...) -
Mba nararabye iyo ntizera ko Uwiteka azangirira neza.
27 September 2015, by Alice Rugerindinda“Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k”Uwiteka mu isi y’ababaho” Zaburi 27: 13 Burya kugeragezwa bibaho kandi ni ibya buri wese, ariko iyo kugeragezwa kugeretseho no kwiheba no kumva ntaho gutabarwa kwaturuka , biba byabaye bibi cyane.
Iyi Zaburi yanditswe na Dawidi yibuka ukuntu Imana yabaye mu ruhande rwe, ukuntu yamurengeye ageze mu kaga, abanzi bagwiriye…. Asanga iyo ataza kwizera ko Imana izamugirira neza, aba yararabye cyangwa se yarageze ahacecekerwa atakiriho. Muri iyi (...)
0 | ... | 1540 | 1550 | 1560 | 1570 | 1580 | 1590 | 1600 | 1610 | 1620 | ... | 3150