Umusi wo gushima Imana ari wo "Thanksgiving Day" utegurwa na Women Foundation Ministries/Noble Family Church biyoborwa na Apostle Alice Mignonne Umunezero Kabera, wabaye umusi udasanzwe. Gahunda yari iyobowe na Bishop Gasore Constantin kuva muri Restoration Church Rwamagana.
Kuri uyu wa gatandatu ushize itariki ya 01 Ukuboza 2012, nibwo abantu bagera ku gihumbi na magana tanu (1.500) bahuriye ku kibanza abanyamuryango ba Women Foundation Ministries/Noble Family Church batuye Imana. Icyo (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Igikorwa cyo gushima Imana mu bikorwa 2012 cya Women Foundation Ministries/Noble Family Church cyagenze neza
5 December 2012, by Patrick Kanyamibwa -
Imana ikeneye uruhare rwawe mukurwanya icyaha cy’ubusambanyi
8 May 2016, by Ernest RutagungiraIyi minsi dusohoyemo, ubusambanyi ni kimwe mu byaha bifite ubukana ndenga kamere, cyane ko usanga cyugarije abantu b’ingeri zose, yaba abahuje ibitsina ,urubyiruko, abapfakazi ndetse n’ abubatse ingo, ikibabaje kandi kurushaho ni uko usanga mu gihe tugezemo ubu busambanyi butakirangwa gusa mu batizera Imana ahubwo bimaze kugaragara ko na bamwe mu bakora imirimo y’Imbere mu nzu y’Imana ( Ba pasitoro, padiri n’abandi ) nabo batangiye kwandura uyu muze w’icyaha, Nyamara twibuke ko ubwinshi bw’aba (...)
-
Mu nyigisho z’ ijambo ry’ Imana zabereye ADEPR Nyarugenge abarenga 40 bahindukiriye Imana.
22 October 2012, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki ya 21/10/12 mu itorero rya ADEPR Nyarugenge habereye inyigisho z’ ijambo ry’ Imana zatanzwe na Pastor Desire Habyarimana mu materaniro 2 Pastor yagarutse ku byiza byo kubana n’ Imana ko iyo uri kumwe n’ Imana ugenda wihanganira ibikugerageza kandi ibyo bigeragezo Imana irabikoresha mu guhindura kamere zacu kugira ngo duse n’ Imana.
Yakomeje avuga ko imikorere y’ Imana tutapfa kuyumva ariko ko dukwiye kugirira Imana icyizere twumva ko izajya idufasha ikatugeza aho (...) -
Abisirayeli mu butayu bariye umutsima w’abakomeye.
25 April 2016, by Kiyange Adda-DarleneBose barya umutsima w’abakomeye. « Ba sogokuru bacu bariraga manu mu butayu nkuko byanditswe ngo : ‘Yabahaye kurya umutsima uvuye mw’ijuru’. » (Yohana 6 :31) Na none kandi, « Ibagushiriza manu yo kurya, ibaha ku masaka yo mw’ijuru.Bose barya umutsima w’abakomeye, iboherereza ibyokurya byo kubahaza rwose. » ( Zab 78 :24 )
Abisiraheri batubonye barabazanya bati iki ni iki ?kuko batamenye icyo ari icyo. Mose arababwira ati ibyo ni ibyokurya Uwiteka abahaye ngo murye. (Kuva 16 :15)
Imana twizeye (...) -
Ihuriro ry’Abisilamu n’Abakristo mu mujyi wa Lahore, Pakistan
10 October 2013, by Simeon NgezahayoAbakristo amagana n’amagana batonze umurongo hanze y’urusengero rw’i Lahore bibuka Abakristo baguye mu gitero cyibasiye urusengero mu byumweru bibiri bishize kigahitana abagera ku 100. Muri iri huriro ryabereye mu busitani bw’itorero ‘St. Anthony’s Church,’ abantu babarirwa hagati ya 200-300 bari bateze amatwi inyigisho ya Mufti Mohammad Farooq, aho yavuze amagambo aboneka muri Korowani yigisha ubworoherane bw’abadahuje imyizerere.
Father Nasir Gulfam yari ahagararanye na Mufti Farooq ikiganza mu (...) -
Kuba yarigiriye inama nziza byamugaruriye agaciro!
27 March 2016, by Isabelle GahongayireNuko yisubiyemo aribwira ati:” Abagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa n’imitsima bakayisigaza, naho jye inzara intsinze hano. Reka mpaguruke njye kwa data mubwire nti data, nacumuye kuyo mw’ijuru no mu maso yawe. Ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe, mpaka mbe nk’umugaragu wawe”. Arahaguruka ajya kwa se.Luka 14:17
Ayo magambo yavuzwe n’umwana w’ikirara dusanga mu mugani Yesu yaciriye abigishwa be. Uwo mwana yasabye se umugabane w’ibintu bye maze ajya mu gihugu cya kure. Amaze gukena ibintu (...) -
Nice: Urugendo rwo kwamagana inzara!
5 April 2013, by Simeon NgezahayoKuwa 26 Gicurasi 2013, mu mujyi wa Nice hateganijwe urugendo rwo kwamagana inzara. Uru rugendo ruzatangirira ahitwa Garibaldi, ku muhanda wa 06300. Uru rugendo rwateguwe n’umuryango Action Contre la Faim, kandi buri wese ashobora gutanga inkunga guhera kuri €10 kuzamura, agahabwa inyemezabwishyu.
Uru rugendo ruzakorwa ku ntera ya kilometero 10 rwateguwe mu rweogo rwo gukangurira Abakristo bose kwita ku kibazo cy’inzara yugarije abatuye isi. Biteganyijwe ko abazitabira urwo rugendo (...) -
Mu giterane gihuje abanyeshure bo mu mashuri yisumbuye na Kaminuza hamwe nabarangije kwiga kiri guhindura imyumvire y’ urubyiruko.
8 August 2015, by UbwanditsiKuri uyu wa gatandatu taliki ya 08/08/2015 muri ADEPR Paroisse Ntura hateraniye urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza hamwe nabarangije kwiga.
Iki giterane kandi cyitabiriwe n’abakozi b’ Imana batandukanye aha twavuga nk’ itsinda ry’ agakiza family riyobowe na Pasitori Habyarimana Desire, hari kandi umuhanzikazi Claudine Giramahoro, Umushumba Kanezius n’ abandi batandukanye.
Mu buhamya bwatanzwe na Mwalimu Kiyange Adda yagarutse ku buhamya bw’ uko yakijijwe yifuza kuba umubikira (...) -
Abefeso 3:20-21
23 March 2016, by UbwanditsiNuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ ibyo twibwira byose nk’ uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo. Icyubahiro kibe icyayo mu Itorero no muri Kristo Yesu, kugeza iteka ryose ry’ ibihe bidashira, Amen
-
Ibyiza bizanwa no kunyuzwa mu mibabaro (igice cya 2)
3 August 2013, by UbwanditsiImibabaro ya Yobu.
Yobu yari umuntu mwiza kandi w’umunyakuri. Yatinyaga Imana kandi akanga ibibi (Jobu 1 :1) , ariko ibyo ntibyabujije ko anyuzwa mu mibabaro mu buryo butagereranywa. Yobu kandi yari umuntu w’umutunzi ( abahungu 7, abakobwa 3, intama, ingamiya, inka,indogobe z’ingore, amapfizi n’abagaragu.(Job 1 :3) Umubabaro mwinshi Yobu yagize wari uturutse ku mushinjacyaha mukuru satani , satani amaze kujyana ibirego bye ati mumpe jye nze mbikugaragarize. Imana ibyemera igira ngo (...)
0 | ... | 1940 | 1950 | 1960 | 1970 | 1980 | 1990 | 2000 | 2010 | 2020 | ... | 3150