Bene data dufatanyije urugendo rujya mu ijuru,ndabaramukije mu izina rya Yesu Kristo. Uru rugendo turimo kuko nta muhanga warwo kandi rutoroshye, niyo mpamvu ari ngombwa ko turuganiraho. Tuzi ko Yesu yikoreye umusaraba akababara kugirango acungure abantu, n’ubwo bitari byoroshye, yaritanze kugirango abashe kurangiza ubu butumwa bwe .Bivuze ko rero natwe uru rugendo twatangiye byanze bikunze hagomba kubamo ibyo tugomba kwihanganira kugirango tuzabone umurage utabasha kubora cyangwa kwandura, (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Wari uzi ko gukurikira Yesu ni ukwikorera Umusaraba?
9 March 2014, by Ubwanditsi -
Byose ni Satani wabikoze:Theo n’umugore we
27 July 2012, by UbwanditsiNyuma y’amakuru yakwirakwiye ku mbuga za interineti hirya no hino ndetse no ku maradiyo avuga ko Theo Bosebabireba yatawe muri yombi azira guca inyuma umugore we, uyu muhanzi n’umugore we barahamya ko ibyabaye byose ku munsi w’ejo byakozwe na Satani bityo agasaba abakristu bose, abafana be n’abo basengana gusenga bashikamye kuko sekibi adashaka ko umurimo w’Imana ukorwa.
Mu kiganiro twagiranye na Theo n’umugore we nyuma y’amasaha make habaye ikibazo cy’ubwumvikane buke hagati ye n’umugore we (...) -
Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye
25 January 2016, by Alice RugerindindaAya magambo yavuzwe na Naboti, igihe Ahabu Umwami w’ I samariya, yamusabaga kwemera kumuha isambu ye: Ahabu abwira Naboti ati “ mpa uruzabibu rwawe, kugirango ndugire igihambo cy’imboga kuko ari hafi y’urugo rwanjye nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza, Naboti abwira Ahabu ati “ Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye” 1 Abami 21: 1-3
Hari indirimbo twajyaga turirimba ivuga ngo “ Abaheburayo bakomera ku Mana yabo x2, (...) -
Sobanukirwa ibyumweru 70 byahanuwe na Daniyeli
17 December 2013, by Simeon NgezahayoIgitabo cy’Umuhanuzi Daniyeli ni amagambo atangaje. Ibice 6 bibanza bivuga amateka ya Daniyeli kandi bikavuga ibyo ku ngoma z’i Babuloni n’Ubuperesi. Kuva ku gice cya 7 kugeza ku cya 12, tuhasanga amateka y’ibyabayeho, airi byo twakwita ubuhanuzi. Ahangaha turibanda ku buhanuzi bufite ibimenyetso bifatika ku bijyanye n’imperuka y’ibihe. Mbere ya byose, reka twishyire mu mwanya wa Daniyeli uyunguyu uvugwa mu Isezerano rya Kera. Muri iki gihe cya none, ubwoko bw’Imana ni Isirayeli, umurwa wera (...)
-
Intwaro utakekaga ko satani yakoresha ngo akuyobye
10 July 2015, by Innocent KubwimanaSatani ni umubi kandi ni umwanzi w’abantu bose berekeje mu ijuru, abantu mwese mufite umugambi wo kubaha Imana, wo kuba muri Yesu, mugomba kumenya ko mufite umwanzi, utabafitiye impuhwe udafite gahunda yo kujenjeka na buke kuko arakorana umwete nk’ufite igihe gito.
Satani azi ibiri muri Bibiliya kuko amakuru y’ijuru turirimba, tukabwiriza ni ku bwo kwizera ariko we yayabayemo. Iyo ashaka kukuyobya akoresha icyo wibwiraga ko ari inzira yo kukuyobora. Urugero Bibiliya ivuga ko ijambo ry’Imana (...) -
Isengesho ryo kwihana - Moise Uwizeye
22 June 2016, by Simeon NgezahayoIntangiriro
Yesu ashimwe, amazina yanjye nitwa Uwizeye Moise (PhD). Ndashima Imana kubw’uyu mwanya mbonye kugira ngo dusangire ku ijambo ry’Imana rivuga ku “GUSENGA”.
Iyo dusomye muri Yeremiya 33:3, dusanga ko GUSENGA ari ikiganiro ugirana n’Imana kiyihesha uburenganzira bwo kwinjira mu buzima bwawe. “Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.” Umuntu ni umuyobozi w’ubuzima bwe. Niyo mpamvu Imana ikenera uburenganzira bwo kwinjiza mu buzima bw’umuntu binyuze mu MASENGESHO. Niba (...) -
Ni ibiki wumva uwo mwashakanye yagukorera kugirango wumve uguwe neza cyane
20 February 2016, by Alice Rugerindinda“What could your spouse do for you that would make you the happiest?”
Ntekereza ko impamvu umuntu ashaka “ se marrier” ari ukugirango abone umuntu wo kubana nawe akaramata, mu munezero. Mu rusengero tujya turahira ngo tuzabana akaramata, tuzatandukanywa n’urupfu cyangwa Yesu agarutse gutwara itorero uretse ko Yesu naza gutwara itorero nituba twembi dukijijwe neza nizera ko nta gutandukana.
Ikibazo gihari muri iki gihe ni uko ingo nyinshi cyane usanga abantu babana ari nko kwihambira kubera (...) -
Gukundisha Imana umutima, ubwenge n’imbaraga bisobanura iki? Gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda se byo? Past. Desire
23 July 2015, by UbwanditsiAramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Luka 10:27-37
Sinavuga cyane ku rukundo Imana idukunda duhishurirwa agace (indirimbo ya 149 ivuga ngo mbese urukundo rw’Imana yacu, ubonye akanya watekereza kui iuo ndirimbo.
Nyuma yo gukizwa Bibiliya idutegeka gukundisha Imana umutima wacu wose, ubwenge bwacu bwose ndetse n’imbaraga zacu zose.
Dufate akanya gato (...) -
“NATANDUKANYE N’UMURYANGO WANJYE WAHIGWAGA MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI, NIYAHUZA IBIYOBYABWENGE ARIKO NZA GUHURA NA YESU AMPINDURIRA AMATEKA!” IRANZI PATRICK
15 April 2014, by Simeon NgezahayoNitwa IRANZI PATRICK, navutse mu w’1989 mvukira i Gitwe mu Ntara y’Amajyepfo. Ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, nari ntaramenya ubwenge mpungana na mushiki wanjye aza kunsiga mu rugo kwa Pasiteri w’Itorero ry’Abadventistes b’Umunsi wa Karindwi, akomeza guhunga wenyine. Navukanye na mushiki wanjye uwo wenyine, Jenoside iba mfite imyaka 2.5 (yari ampetse nari ntaramenya ubwenge). Amaze kunsiga aho narahakuriye, maze kumenya ubwenge nkabona abandi bana bajya ku ishuri, aho kunjyana (...)
-
N’ubwo isukari ari nziza, utayitondeye yakuvutsa ubuzima
15 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAbantu benshi n’imbuga za interineti zitandukanye zitangaza ko gufata isukari ku rugero ruringaniye ari byo byiza kuko isukari nyinshi mu mubiri itera uburwayi.
Inyinshi muri izi mbuga zitangaza ko ibyo kurya byose umuntu afashe, umubiri uhita ubihindura nk’isukari hatitawe ku bwoko bw’ibiryo wafashe.
Isukari itandukanye n’ibindi biribwa nk’inyama, imbuto, imboga kuko byo bifite intungamubiri, imyunyu ngugu na aside ; isukari yo ikaba itabifite kandi aribyo bifasha mu igogorwa (digestion) (...)
0 | ... | 1900 | 1910 | 1920 | 1930 | 1940 | 1950 | 1960 | 1970 | 1980 | ... | 3150