Jye Abantu benshi banyikangaho kuba umwana wo mu bisubizo nyamara nagize ibikomere byinshi mu buzima bwanjye. Twavukanye n’ abana bane 4 twabuze Maman mu 1994, Papa nawe tumuheruka jye mfite 7.
Mu mwaka 1997 twatangiye kwibana umukuru muri twe mushiki wacu afite imyaka 14. Ubuzima bwaranze jye mpitamo kujya guhakwa ndagirira inka abantu nta gihembo ahubwo ngo bantunge mbone uko mbaho.
Aha hantu nahakuye ibikomere byinshi mu buzima kuko nahuraga inka nabyutse saa kumi za mu gitondo (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Imana yaduhojeje amarira y’ ubupfubyi/ Masengesho J.Baptiste.
12 April 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Guhemukira aba bantu ni ukwiteranya n’Imana Alice
5 February 2016, by Alice Rugerindinda« Ntihakagire umupfakazi cyangwa imfubyi mubabaza. Nugira icyo ubababaza na gato bakantakira,sinzabura kumva gutaka kwabo, uburakari bwanjye bukagurumana nkabicisha inkota, abagore banyu namwe bakaba abapfakazi, abana banyu bakaba imfubyi » Kuva 22 :22-23
Nk’uko natangiye mbivuga, guhemukira uwitwa imfubyi cyangwa umupfakazi, ni ukwiteranya n’Imana. Tekereza nawe aho Imana ivuga ngo nubikorera umwe muri bo agatakira Imana , ngo uburakari bwayo buzakumanukira ikwice maze umugore wawe nawe (...) -
Ese witeguye gushyingirwa cyangwa kubaka urugo(marriage)? Pastor Desire
29 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIki ni ikibazo cy’ingenzi, urabyiteguye?
Mbese ni ukuvuga ko ugeze umaze igihe wiyumvamo ubwo bushake. Ese ugeze igihe wiyumvamo ibyo bimenyetso?
Abandi baravuga ngo uyu ni umwana ibyo avuga arabiterwa n’imitekerereze y’abana; ni byiza kumenya niba koko uri mu kigero cy’abantu bakuru ku buryo wakubaka urugo cyangwa ugashyingirwa.
Ariko iyo mvuga ibyo kwitegura gushyingirwa simvuga ikigero cy’imyaka gusa, ahubwo mvuga no kuba umuntu amaze gukura mu bitekerezo mu myumvire no mu mikorere.
Hari (...) -
Kugirango urugo rukomere bisaba ubwenge no kujijuka
27 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaDore inama zo kugira umuryango ushyize hamwe
1.Kubaka no kubumbatira umuryango
Kugirango urugo rukomere bisaba ubwenge no kujijuka bitangwa n’ijambo ry’Imana atari ubwenge bw’isi (Imigani 24:3-4).
Ubwenge buva mu ijuru (Yakobo 3:17) irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, ni ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwubaka amahoro hagati y’impande ebyiri zitumvikana cyangwa zihanganye.
Kujijuka kwa mbere ni ugushaka Uwiteka, kwita cyane ku mibanire yawe n’Imana.
Namwe bagabo ni uko: Mubane (...) -
Dusabumuremyi Pacifique (ADEPR Rwampara) mu ndirimbo ye avuga ko “Nta Munyarwanda wabura icyo ashima Imana!”
17 February 2014, by Simeon NgezahayoPacifique umuhanzi mushya muri Gospel ubarizwa mu itorero rya ADEPR SGEEM, Paruwasi ya Rwampara aherutse gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere yise “Imana yarakoze,” iyo ndirimbo ikaba yarakorewe muri BNG Records ikozwe n’uwitwa Eric.
Muri iyo ndirimbo ye, Pacifique avuga ko Abanyarwanda bakwiriye gushima Imana kuko aho u Rwanda rugeze ngo ari heza kandi nta Munyarwanda wabura icyo ashima Imana kuko ibyo yakoze ari byinshi muri iki gihugu.
Uyu musore tuganira twamubajije kuri iyi (...) -
WABA WARASOBANUKIWE IBIJYANYE NI UMUZUKO W’ABAPFUYE? Rev. Henry SEBUGORORE
30 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNtimutangazwe n’ibyo kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye ( Yohana 5:28) Ijambo kuzuka ni urufatiro rw’ubutumwa bwiza, 1Abakorint 15:14.
I. Kuzuka k’umwami Yesu kwamuhesheje:
* kwemerwa ko ari umwana w’Imana, Matayo 27:54; Abaroma 1:4. * kwamuhesheje ubutware n’ububasha bwose, Matayo 28:18-20. * kwamuhaye gutsinda urupfu na Satani, Abaroma 6:9; Ibyak 13:34; Abakolosayi 2:15. * Yesu amaze kuzuka, yazukanye umubiri w’umwuka, abonekera hose, Mariko 16:9; Ibyak 7:55. (...) -
Hunga irari rya gisore! igice cya 2
4 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaZIMWE MU NAMA BIBIRIYA ITUGIRA
1) Nkuko umubiri ukura iyo wabonye ibiryo byiza,niko no mu buzima bw’umwuka bimera iyo wasomye kandi uggatekereza kuri Bibiliya hamwe no Gusenga.iyo abana batitaweho kandi ntibabone ibiryo bihagije ,nti bashobora gukura.
Bivuze ngo kwikubitiro hagomba kuboneka ibiryo kugira ngo habeho ubuzima.
Ni ibihe biryo kuri twe Abakristo?Amata y’Ijambo ry’Imana
“mumere nk’impinja zivutse vuba,mwifuze amata y’umwuka adafunguye ,kugirango abakuze abageze ku (...) -
Ubuhamya: Imana yanyongereye iminsi yo kubaho napfuye. Uwingabire Ladislas
8 October 2013, by UbwanditsiNitwa Uwingabire Ladislas, ndi umusore w’imyaka 29. Navukiye mu karere ka Gakenke, umurenge wa Gashenyi, intara y’amajyaruguru. Ubu ndi Umukristo wavutse ubwa kabiri, nakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Nkora umurimo w’ivugabutumwa bwiza nyobowe n’Umwuka Wera.
Imana yankoreye ibikomeye, inkuru ibuzimu inshyira ibuntu ku bw’ imbabazi zayo. Reka mbahe ubuhamya bw’ubuzima nanyuzemo:
Navutse mu w’1984. Mama akintwite, Satani yashatse kumburizamo ariko Imana ikinga ukuboko. Mama yatwaye inda yanjye (...) -
Korale The Warning Voice yo muri Kaminuza ya INILAK igeze kure itegura alubumu y’amashusho izashyira hanze vuba
23 April 2014, by Kanyamibwa PatrickAbantu benshi bavugako bigorana kwiga cyane cyane Kaminuza warangiza ukanakora n’ umurimo w’Imana, aribwo ubwo twasuraga Korale The Warning Voice ya CEP INILAK batuganirije batubwirako nubwo biba bitoroshye doreko bo biga nijoro, kwiga kandi bagatsinda neza amasomo yabo barangiza bakabona n’umwaya wo gukorera Imana baririmba.
Baptiste umwe mubayobozi biyi Kolare akaba yadutangarijeko buri munsi bagira akaruhuko k’iminota mirongo itatu, akaba ariho bapanga gahunda zabo zose bakitegura uko (...) -
"Imana yambohoye mu mbaraga z’imyuka mibi, impindurira amateka" - Purcherie Mukankima
27 November 2013, by Simeon NgezahayoNitwa Purcherie Mukankima, navukiye i Gitarama mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Rukoma. Navukiye mu muryango w’abapagani, aho baterekeraga bakanabandwa. Data yari afite abagore babiri, twari dufite umuryango munini ariko udafite amahoro. Mu nda ya mama ngo nta muhungu wavutsemo wagombaga kubaho, ku buryo bafpuye tugasigarana kamwe, abakobwa natwe tugomba kubaho nabi, ubu nkubwira jyewe na bakuru banjye twese turi abafpakazi.
Koko nta mahoro y’umunyabyaha, ni ko Uwiteka avuga. Nari umwana (...)
0 | ... | 2000 | 2010 | 2020 | 2030 | 2040 | 2050 | 2060 | 2070 | 2080 | ... | 3150