INTEGO : UBURYO BWA MBERE BWO GUSHIMA IMANA : KUGARAGAZA AMARANGAMUTIMA UNEJEJWE N’ICYO WAKOREWE N’IMANA
1 Abatesalonike 5:18
Mu bibaho byose muhore mushima kuko aribyo Imana ibashakaho muri Yesu Kristo. Gushima Imana ni ubushake bw’Imana, kandi iyo umuntu adakoze icyo Imana ishaka bimuhindukira icyaha.
Icyaha kandi ni ugukora ikinyuranye n’ibyo Imana ishaka. Gushima Imana mu iteraniro bigira umumaro kandi ni ivugabutumwa kuko byongera kurema ibyiringiro muri benedata.
Hari abanga gushima (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Uburyo bwa mbere bwo gushima Imana : kugaragaza amarangamutima unejejwe n’icyo wakorewe n’Imana. Pasitori GATANAZI Justin
12 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Hari icyo wakora ukabaho wishimye
24 September 2015, by Innocent Kubwimana‘’Kuko kuyitondera atari icyoroshye kuri mwe, ahubwo ari cyo bugingo bwanyu, kandi ari cyo kizabahesha kuramira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindura.’’ Gutegekwa kwa Kabiri 32:47
Abenshi mu batwigisha ijambo ry’Imana batuma dufata Bibiliya nk’igitabo gikubiyemo ibibujijwe gusa n’amategeko agamije kudukandamiza ngo atubuze kwishimira mu buzima, mbese igamije gutuma ubuzima bwo mu isi butubihira.
Mu yandi magambo wagira ngo kugira ngo umuntu azaragwe ubwami bw’Imana bimusaba kubaho (...) -
Ijambo ry’ Umunsi
5 March 2014, by UbwanditsiWirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe,…Numara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo… n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe… (Gutegeka kwa Kabiri 8:11-20)
-
Mu giterane cy’amasengesho y’iminsi 40, uyu munsi abasaga 100 biyeguriye Imana!
21 November 2013, by UbwanditsiMu giterane cy’amasengesho y’iminsi 40, uyu munsi abasaga 100 biyeguriye Imana!
Ku cyicaro cy’itorero ry’ADEPR Nyarugenge hatangiye amasengesho y’iminsi 40 kuva taliki ya 12/11/2013. Ku munsi wayo wa cyenda habaye igiterane gisanzwe kiba buri wa gatatu, ariko ku mugoroba hagakomeza amasengesho uko bisanzwe.
Muri aya masengesho, Pasteur Desire Habyarimana nk’umwigisha w’ijambo ry’Imana yatanze inyigisho ivuga ku kwigishwa n’Imana mu buryo butandukanye ukazavamo uri Umukristo mwiza (2 Abakorinto (...) -
Bwa mbere mu mateka yayo Korali Mamajusi ntizibagirwa ibihe yagiriye mu Rwanda
16 September 2015, by Ernest RutagungiraNk’uko byari byatangajwe mu nkuru yabanje, kuva mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 11 kugeza mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 14 Nzeri 2015, Korali Mamajusi yo mu itorero rya Anglican mu ntara ya Moshi –Arusha muri Tanzaniya yari mu ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR Rubavu, ikaba yarahagiriye ibihe bidasanzwe dore ko ari ubwa mbere yari ikandagiye ku butaka bw’u Rwanda.
Bishop Alfred KANYARUKIGA waje ayoboye iyi Korali akaba yaratangarije abari aho ko ari ubwa mbere yari akandagiye I (...) -
Imana yankijije uruzerero n’ubusinzi - Francois
2 September 2013, by UbwanditsiKu myaka 20, nari nari umusinzi. Nagombaga kunywa inzoga kenshi, ku buryo byageze aho nkenera kujya nywa icupa ry’inzoga mu gitondo kugira ngo mbashe kubyuka. Ibisindisha byari byarantwaye umutima n’ubwo nta wabashaga kubibona. Naravugaga kandi nkatekereza bisanzwe. Nabayeho mu ruzerero, nkajya mva mu mujyi umwe njya mu wundi nk’uko amarangamutima yanjye yambwiraga. Iyo numvaga mpaze kuba mu mujyi umwe, nafataga imodoka ya mbere nta cyerekezo mfite.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 1979, nafashe (...) -
Ruth Graham, umugore w’umutima nk’uwo dusanga mu migani 31
28 February 2013, by UbwanditsiBakundwa muri Kristo, hashize igihe nshaka gusangira namwe aka gace gato k’igitabo Billy Graham yanditse avuga ku buzima bwe, aho atwereka uburyo umugore we Ruth Graham ateye. Nakozweho cyane n’uwo mugore, n’urukundo akunda umugabo we n’uburyo amushigikira. Ntavuze byinshi, nabandikiye amagambo make aho Billy Ghaham avuga ku mugore we.
AGACE K’IGITABO CA BILLY GRAHAM CITWA "UWO NDIWE" Uburyo twari tuguwe neza kuri ubwo butaka twariho ntabwo ariko byakomeje tugeze hagati y’umugabane. Hoteli (...) -
Igiterane cy’ ububyutse mu itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Bibare, umudugudu wa Rukurazo
16 July 2012, by Alice RugerindindaKuri iki cyumweru tariki ya 15/7/2012, Ubuyobozi bw’umudugudu wa Rukurazo bufatanyije n’amakorari atandukanye ahakorera umurimo ariyo: Chorale Urumuri, Chorale Abakorera Yesu na Chorale Penueli, bwateguye igiterane cy’ububyutse no gushima Imana kubyo imaze kubakorera; muri icyo giterane hari hatumiwemo kandi na Chorale Ukuboko kw’iburyo yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga ndetse n’abavugabutumwa batandukanye.
Icyo giterane cyari cyararitswemo abantu benshi ku buryo urusengero rwari (...) -
Umukiranutsi ni muntu ki?
27 June 2013, by UbwanditsiUmukiranutsi ni umuntu wubaha Imana, ni umuntu Imana yishimira , ni umuntu Imana ihamiriza, ni umuntu utazacirwaho n’ iteka, n’umunyamugisha kubwo gukiranuka kwe Urugero (Abrahamu), ni umuntu ukorana n’ Imana.
Ni umuntu satani adakunda ahora agerageza ashaka kumugusha no kumusitaza ngo arebe ko yamukura ku Mana, mu masezerano, ngo amuvutse ubugingo ( Urugero:Daniyeli, Saduraka, Meshaki n’ Abedenego( Twibuke twese inkuru za Yubu) Ariko ijambo ry’ Imana riratubwira ngo dore Imana ntizata (...) -
GBU RTUC: Igiterane cyo gushimira no gusezera bagenzi babo barangije
30 October 2012, by Ernest RutagungiraNk’uko basanzwe babigira buri mpera z’umwaka, abanyeshuri bagize itsinda GBU ryo muri kaminuza yigisha iby’amahoteri n’ubukerarugendo RTUC ikorera mu karere ka kicukiro umujyi wa Kigali, kuri iki cyumweru tariki ya 28 Ukwakira 2012 bakoze igiterane gisoza umwaka cyo gushimira no gusezera bakuru babo barangije. Uretse abanyeshuri basanzwe biga muri iyi kaminuza,Iki giterane kikaba cyari cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye,nka Pastor David karasira wo mu itotero rya Women foundation,True (...)
0 | ... | 2330 | 2340 | 2350 | 2360 | 2370 | 2380 | 2390 | 2400 | 2410 | ... | 3150