Navutse mu muryango w’abana 6 , ababyeyi banjye bari abasilamu bakora mu buryo bwose imihango y’idini yacu kandi badutozaga gukunda Ubusilamu cyane. Nyamara nubwo byari bimeze bityo, mu rugo iwacu hahoraga umwuka w’amahane, umubabaro ndetse n’ ibyago. Ibi byaterwaga n’uko iyo twabaga twumvise Papa aje twese twarirukaga tukamwihisha kuko yagiraga amahane cyane.
Muri njye, sinigeraga na rimwe numva ntekanye, kuko nahoranaga ubwoba budashira, ngahorana umubabaro udasobanutse, ngahorana intimba, (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ubuhamya : Ubwo nafataga umwanzuro wo kuva muri Islamu nibwo naronse amahoro atemba nk’uruzi.
20 September 2012, by Ubwanditsi -
Waba warigeze wibaza impamvu ibyo ushaka gukora ataribyo ukora!
23 February 2014, by Alice RugerindindaNdavuga nti ” Muyoborwe n’Umwuka” , kuko aribwo mutazakora ibyo kamere irarikira kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, nicyo gituma ibyo mushaka gukora ataribyo mukora. Abagalatiya 5:16-17
(So I say, let the Holy Spirit guide your lives. Then you won’t be doing what your sinful nature craves. The sinful nature wants to do evil, which is just the opposite of what the Spirit wants. And the Spirit gives us the desires that are the (...) -
Korali Jeovah Jireh n’Impanda zizitabira Launch ya Album Video ya Korali Turanezerewe ya CEP ULK/Jour
23 June 2016, by UbwanditsiKorali Turanezerewe ya CEP ULK y’abanyeshuri biga ku manywa iri mu myiteguro y’igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere y’amashusho bise “Aratwibutse”. Iki gitaramo kizitabirwa na Korali Jeovah Jireh CEP ULK/Soir ndetse na Korali Impanda ya ADEPR muri Paruwasi ya Rwampara n’umuvugabutumwa Pastor Rudasingwa Jean Claude.
Mu kiganiro Iyobokamana yagiranye na Ntirushwamaboko Dieudonne umuyobozi w’iyi korali yatubwiyeko mbere na mbere buzuye ishimwe rikomeye kuko Imana ijyenda ibiyereka muri (...) -
Ijambo ry’ Umunsi
4 June 2013, by UbwanditsiUmuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n’ umugaragu wanjye ariho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro. Yohana 12:26
-
IMWE MU NTAMBWE ZO GUKIRA INTIMBA - Pastor Kazura B. Jules
8 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaHariho igihe umuntu ashobora kubwira undi ati «Ibyakubabaje ndabyumva, kandi rwose birakomeye.» Ibyo ni byiza, ariko se koko birashoboka neza kumva umuntu umubabaro afite mu mutima, nk’uko we abyumva ? icyakora ni byiza kumutega amatwi, no kumwegera ufite umugambi wo kumufasha, ariko burya Imana niyo ifite ubushobozi bwo kumenya neza imitima, kuko ariyo yaremye umuntu.
Hari ubwo wagerageza kumva umuntu kuko waciye mu mibabaro isa niyo yaciyemo,ukaba wamwumva kandi ukaba wamufasha nabyo ni (...) -
Kugira uruhare mu kubohoka bishyingiye ku kwizera Yesu
22 April 2016, by Isabelle GahongayireMariko 10 : 46-52 Nuko bagera i Yeriko. Akivana i Yeriko n’abigishwa be n’abantu benshi, asanga umwana wa Timayo witwaga Barutimayo, umusezi w’impumyi yicaye i ruhande rw’inzira. Yumvise ko Yesu w’i Nazareti ari we uje, aherako arataka cyane ati “Yesu mwene Dawidi, mbabarira !Soma ibikurikira.
Umuhungu wa Timayo yari yaratawe i ruhande rw’inzira igana i Yeriko ntabwo yari afite icyizere cyo kuzatabarwa n’abaturanyi cyangwa se abo babanaga. Ntabwo tuzi neza umubare w’abamuherezaga amafaranga ubwo (...) -
Samputu aranenga bikomeye abayobozi b’amadini b’abakristu ku izina
22 September 2013, by UbwanditsiUmuhanzi akaba n’umuvugabutumwa, Jean Paul Samputu, yanenze bikomeye abavugabutumwa yita ko bahora barwanira ubuyobozi mu madini n’insengero nyamara mu mitima yabo atari abakristu.
Ubu butumwa Samputu yabutanze abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, aho yanditse agira ati “Wifuje kuba Padiri uramuba, wifuza kuba Pasiteri uramuba, wifuza kuba Musenyeri uramuba, wifuza kuba Apotre uramuba… None kuki utifuza kuba umukristu ?”
Umuhanzi Smaputu atanga ikiganiro i Liban nk’intumwa y’Amahoro yagize (...) -
Gushima kwacu bikwiye guhumuriza abari mu makuba. Ev. Cyprien
26 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaZaburi 116:12 Ibyiza Uwiteka yangiriye byose ndabimwitura iki? Nzakira igikombe cyawe cy’agakiza nambaze izina ry’Uwiteka.
2 Abakorinto 1:3-4 Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ariyo na Se, ari nayo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana.
Twibukiranye zimwe mu mpamvu zituma dushima Imana:
Nuko Imana yaturemye kandi ikatugira abantu. Ikindi (...) -
Kuko ari nta yindi mana ibasha gukiza bene aka kageni!
15 August 2012, by Alice Rugerindinda“ Ni cyo cyatumye nca iteka, kugirango umuntu wese wo mu moko yose y’indimi zitari zimwe uzavuga nabi Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego, azatemagurwe kandi urugo rwe ruzahinduke nk’icyavu, kuko ari nta yindi mana ibasha gukiza bene aka kageni” Daniel 3: 29
Imana ishimwe cyaneeee. Aya magambo yavuzwe n’Umwami Nebukadinezari nyuma yo kujugunya mu itanura ry’umuriro ugurumana abantu b’Imana aribo Saduraka, Meshaki na Abedenego, akabona ntacyo babaye. Mu kimbo cyo kubona bahiye, ngo yabonye (...) -
Dufite inyubako ituruka ku Mana. Ev. KIYANGE Adda-Darlene
30 November 2015, by Kiyange Adda-DarleneDUFITE INYUBAKO ITURUKA KU MANA.
Tuzi yuko niba inzu y’ingando yacu yo mw’isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n’intoki, itazashira yo mw’ijuru (2 abakorinto 5:1).
Imana yagize neza mu kurema umuntu nta kintu na kimwe yigeze ikora nabi ngo ibe yagisubiramo, cyangwa ngo yicuze ko hari urugingo yashyize ahatari ho. Imana yaremye ibintu byose ibona ko ari byiza.
Iyi mibiri twambaye niyo nzu y’ingando yacu bibiriya ivuga. Umubiri ni mwiza iyo utarwaye, iyo tuwurimo (...)
0 | ... | 2360 | 2370 | 2380 | 2390 | 2400 | 2410 | 2420 | 2430 | 2440 | ... | 3150