Ibinezeza byanjye byari ukubana n’ abantu (Imigani 8:31b) Yesu biramunezeza kubana natwe akunda umunyabyaha icyo yanga ni ibyaha byacu ariko nibyo yapfiriye. Kandi Imana iyo iturebeye mu maraso y’ umwana wayo itwita abakiranutsi.
Yesu yambaye ishusho y’ abantu, kandi avuka bamwise Emanueli, Imana iri kumwe natwe cyangwa se Imana mu bantu. Iyo Yesu yigishaga yaravugaga ngo nimuguma muri njye ijambo ryanjye rikaguma muri mwe, musabe icyo mushaka. Kandi ko ari we muzabibu w’ ukuri Data ari (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Wari uzi ko ikinezeza Yesu ari ukubana n’ abantu? Pastor Desire Habyarimana
27 March 2014, by Pastor Desire Habyarimana -
Shaka uko wamenye Yesu.
9 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMu rwandiko Paulo yandikiye abafilipi Paulo avuga kubana n’Imana kwe. Kubana n’Imana birenze idini (religion). Bifata igihe kugirango Umwuka w’Imana aganze umwuka w’umuntu kandi bifata igihe kugirango umwuka w’umuntu wumvira Umwuka w’Imana. Umwuka w’Imana nturwana natwe, uravuga hanyuma ukadutegereza…
Muri abafilipi igice cya 1 Ijambo ry’Imana riratubwira ngo “Tunezerwe mu Mwami”. Tunezererwe imirimo yose ikora mu buzima bwacu no mu bw’abandi. Igihe tugaruka ku musaraba, tunezererwa mu Mwami nubwo (...) -
Bimwe mu biranga itorero rifite ububyutse!
21 July 2015, by Innocent KubwimanaIyo witegereje amatorero atandukanye amwe anitwa ay’ububyutse, hari ayo wasanga ntibugaragazamo mu by’ukuri. Ibi ni bimwe bigaragaza itorero ririmo ububyutse nyabwo kuko hari n’ibindi abantu bitiranya n’ububyutse.
1. Ijambo ry’Imana rizarushaho guhabwa umwanya kandi rigire imbaraga mu bantu b’Imana.
Iyo umuntu agereranyije ubunararibonye bwe n’ububasha bw’Ijambo ry’Imana arushaho kugwa mu rujijo, bikamukoresha amakosa akomeye mu ruhande rw’iby’Umwuka kuko iby’Imana ntibisobanurwa uko umuntu (...) -
California: Pastor Castro araregwa gufata abagore bo mu itorero rye ku ngufu, we akavuga ko ari ‘yabakizaga kutizera!’
23 September 2013, by Simeon NgezahayoPastor wungirije muri California yatawe muri yombi aregwa gufata abagore bagera kuri 20 ku ngufu mu myaka 8 ishize.
Jorge Juan Castro w’imyaka 54 yakoze umurimo nka Pastor wungirije n’umujyanama mu itorero Las Buenas Nuevas riri mu mujyi wa Norwalk, Ca. Muri Mata ni bwo yasimbuwe na mugenzi we ubwo yajyaga mu kiruhuko, ariko ngo abagore bagera kuri 20 batangira kumurega ku buyobozi bw’iryo torero ko yabafashe ku ngufu, na bwo ni ko kubishyikiriza police. Nk’uko bitangazwa n’igipolisi cya (...) -
Ntitwakwiyumanganya tudashimye Imana kubyo yadukoreye : Korali Galeedi ya ADEPR Nyakabanda.
26 March 2014, by Ernest RutagungiraNyuma yo gusubiza amaso inyuma bakabona imirimo ikomeye Imana yabakoreye, abaririmbyi ba Korali Galeedi bateguye igiterane cy’iminsi ibiri, iki giterane kikazabera ku mudugudu wa Nyakabanda aho iyi Korali korera umurimo w’Imana.
Bwana NSABIMANA BASEKA Isaac umuyobozi wa Korali Galeedi, yagize ati “Ntibikwiye ko Imana yadukorera ibikomeye ngo twiyumanganye”, ni muri urwo rwego ngo hamwe na Korali ayoboye bicaye bagasanga hari byinshi Imana yabakoreye bibatera kuzura amashimwe, bityo bategura (...) -
Ntukabwire umunyamubabaro uti “Komeza imbere!” - Kay Warren
17 March 2014, by Simeon NgezahayoMu gihe habura iminsi mike ngo umwaka ushire umwana wabo Matthew Warren yiyahuye, Kay Warren yagaragaje amarangamutima akubiyemo ibyo yanyuzemo ubwo yari mu gahinda k’umwana we. Pastor Rick Warren uyoboye itorero Saddleback Church, ari na we mutware wa Kay aravuga yuko ubu butumwa bwagirira umumaro umuntu uri mu bihe nk’ibyo barimo icyo gihe. Kuri uyu wa Gatanu, Pastor Rick yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook ati "Birababaza kuba umuntu ababaye cyane, ariko nta we ubyitayeho.” Mu masaha 24 (...)
-
Uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo
28 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo ; uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi…” (Gutegeka Kwa Kabiri 28:13).
Abantu bamwe birabababaza iyo bumva badakunzwe cyangwa badashimwa n’abandi. Ibi ni ukubera ko kunezerwa kwabo baba bagushingira ku bandi, maze bahura n’abantu basa n’abatabitayeho bakumva barashwanyaguritse. Izo si zo nzozi z’Imana ku bizera. Aho gutegereza abantu ngo bakwiteho, Ishaka ko aba ari wowe wita ku bandi. Ubwo nibwo buryo bwo gutekereza ; ntugategereze abantu ngo (...) -
Amategeko atanu agenga guhabwa umugisha n’Imana – Elmer Towns
8 April 2013, by Simeon NgezahayoUmugisha w’Imana ni iki? Ni ibyo wungutse cyangwa uburumbuke.
Dore amategeko atanu agenga guhabwa umugisha n’imana:
1. Imana ishaka guha abandi umugisha. 2. Imana ikoresha abantu ngo baheshe abandi umugisha. 3. Abantu b’Imana bagomba kugira ubushobozi bwo guhesha abandi umugisha. 4. Duhesha abandi umugisha mu izina ry’Imana. 5. Iyo umuntu ahawe umugisha, ubuzima burahinduka.
A. IMANA ISHAKA GUHA ABANDI UMUGISHA
1. Amafaranga. “kingura amadirishya . . . nkabasukaho umugisha” (Malaki 3:10). (...) -
Ibikomeza umubano mwiza w’ abashakanye (igice cya mbere).
6 October 2015, by Pastor Desire Habyarimana1.Kuganira no gusabana.
Kuganira kw’ abashakanye ni ikintu cy’ ingenzi.Bigomba kuranga ubuzima bwabo bw’ igihe cyose. Kuganira kw’abashakanye gushingiye ku mucyo wo kubwizanya ukuri, bituma bamenyana kurushaho, bakuzuzanya mu miterere yabo itanndukanye.
Kuganira bibashisha abashakanye kubona ahabasha guturuka inzitizi mu mumibanire yabo bakazikumira kandi hanavutse ikibazo bagafatanyiriza hamwe kugishakira igisubizo.
Ingingo zifasha abashakanye kuganira gusabana:
Kwitoza kuganira kuri (...) -
Joyce Meyer ati “Nugira Amahitamo meza mu buzima bwawe Si wowe gusa bizagirira inyungu ”
31 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUmwe mu bavugabutumwa basakaza ijambo ry’Imana cyane kuri iyi Si, Umunyamerikakazi w’imyaka 70 y’amavuko Joyce Meyer umuyobozi wa Joyce Meyer Ministries uzwi nk’umwanditsi w’ibitabo by’ivugabutumwa ndetse akaba n’umuhanuzi ukongeraho no kuba afite ikiganiro cya buri munsi gica kuri Televiziyo ye.
Ku munsi w’ejo ku cyumweru nibwo yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter amagambo akomeye aho yavugaga ko mu buzima bwa Muntu haba hakwiye kwicara ugatekereza neza icyo ugiye gukora ukabanza ukagisha Mutima (...)
0 | ... | 2370 | 2380 | 2390 | 2400 | 2410 | 2420 | 2430 | 2440 | 2450 | ... | 3150