Ab’umuryango wa Yosefu babaza Yosuwa bati “Ni iki cyatumye uduha umugabane umwe gusa n’igice kimwe kuba gakondo yacu, kandi uzi ko turi umuryango munini kuko Uwiteka yaduhaye umugisha kugeza ubu?” Yosuwa 17 :14
Yosuwa abwira Abisirayeli ati “Muzageza he kugira ubute bwo guhindūra igihugu, Uwiteka Imana ya ba sogokuruza yabahaye? Yosuwa 18 :3
Bene Yosefu kimwe n’indi miryango y’Abisirayeli bagombaga guhabwa gakondo kandi bagatuzwa ahagutse kuko ryari isezerano mbere yo kugera mu gihugu (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Uruhare rwawe mu gitangaza Imana igukorera
11 December 2015, by Innocent Kubwimana -
Ibibazo 5 byo kwibaza MBERE yo kwigisha/kubwiriza - Joel Mayward
24 April 2013, by Simeon NgezahayoKuri iki cyumweru nzigisha iteraniro mu rusengero rwacu. Ku bw’ibyo, maze iminsi mpugiye mu gutegura icyo Imana ishaka ko mbwira abantu.
Dore ibibazo bitanu nibaza iyo ndimo gutegura ijambo ryo kwigisha: Mu butumwa bwiza ni he…
1. Ngaragaza Yesu neza?
Intego yose nakwigisha cyangwa ijambo nasoma mu byanditswe byera buri gihe mparanira kubwira abantu Yesu.
Ikindi mparanira ni ukubabwira Data n’Umwuka Wera, icyigisho cyanjye kikibanda ku butatu bwera, ariko kamere y’abigisha ni ukubwiriza (...) -
Yibeshye ko ariwe muntu w’Imana usigaye mu isi !
4 April 2016, by Alice RugerindindaUwiteka aramubwira ati “ …………ariko rero nzaba nsigaranye abantu ibihumbi birindwi muri Isirayeli batapfukamiye Baali, ntibamusome” 1 Abami 19: 18
Uyu ni umuhanuzi w’Imana Eliya ageze ahakomeye, ngo yageze ubwo yibeshya ko abantu b’Imana bashize mu isi , yibeshya ko ngo ariwe usigaye wenyine, naho kumbe Imana yibitseho abantu ngo ibihumbi birindwi batapfukamiye baali ikigirwamana cyagwa ngo bakiramye “ Icyakora umenyeko nsigaranye abantu ibihumbi birindwi muri isirayeli batapfukamiye baali (...) -
Ijambo ry’ Umunsi
10 November 2013, by UbwanditsiNuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. (Abefeso 5:15-16)
-
Imbaraga z’Imana mu ntege nke zacu
2 September 2015, by Innocent KubwimanaAriko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho. 2 Abakorinto 12:9
Uvugwa aha ni Pawulo, uwo Imana yahamagaye gukora umurimo wayo nawe imukuye mu byaha bitandukanye nk’uko no kubandi benshi bigenda. Pawulo yigeze kubaho akomeye mu buzima busanzwe, ndetse arenganya ubwoko bw’Imana. Kristo aza kumutungura aramuhamagara, amuvana mu byo yarimo amuhindura (...) -
Umuyobozi w’Itorero ‘Assemblies of God’ arahakana ko kuvuga mu ndimi bigenda bicika mu matorero ya Pantekote
16 September 2013, by Simeon NgezahayoUmuyobozi wa rimwe mu matorero ya Pantekote manini cyane muri Amerika ya Ruguru yavuguruje amakuru avuga ko kuvuga mu ndimi bigenda bicika mu matorero ya Pantekote.
Dr. George O. Wood yatangarije ikinyamakuru ‘The Christian Post’ dukesha iyi nkuru ko ikinyamakuru ‘The Associated Press’ giherutse gutangaza inkuru ivuga ko kuvuga mu ndimi “byacitse burundu mu matorero ya Pantekote.” Mu magambo ye, yagize ati “Turacyavuga mu ndimi ku buryo busesuye. Twamye tuvuga mu ndimi, kandi umwizera wese (...) -
Umuhanzi Frank Mario Sebudandari akaba n’umunyamakuru mu kiganiro ‘Himbaza’ kuri RC Nyagatare arakora ubukwe kuri uyu wa 14 Ukuboza 2013
24 October 2013, by Simeon NgezahayoFrank Mario Sebudandari ni umuhanzi, umunyamakuru ndetse akaba n’umukinnyi wa Film. Kuri ubu rero ngo akaba agiye kurushinga n’umukunzi we Muhinda Annet.
Sebudandari ukorera umurimo w’Imana mu itorero Revelation i Kabarore yagize uruhare mu guteza imbere Gospel muri Nyagatare binyuze muri iki kiganiro cye cyitwa ‘Himbaza,’ ndetse afasha abahanzi batandukanye kuzamuka mu nganzo yabo yo guhimaza Imana. Annet bazarushinga we ni Umukristo mu itorero Apostolic church i Remera ya Kigali.
Uyu musore (...) -
Ijambo ry’ umunsi
26 August 2012, by UbwanditsiMwubahe Uwiteka mwa bera be mwe, kuko abamwubaha batagira icyo bakena. Imigunzu y’ intare ibasha gukena no gusonza, ariko abashaka Uwiteka ntibazagira icyiza bakena. Zaburi 34:10-11
-
Iyo turi muri Kristo tuba dufite ubutware kuri satani
10 July 2015, by Innocent KubwimanaNibaza ko abamarayika bajya bitegereza nk’ukuntu abantu bavuye mu mukungu wo hasi bafite ubutware k’uwari umwe mu babahagarariye mu ijuru akiriyo yitwa Lusifero, bikabatangaza niba babyibaza.
Ngaho gerageza ukore nk’umwitozo wibaze nka satani umaze imyaka irenga 2000 atsinzwe , hahize iki gihe cyose, yize uburyo Jambo yahindutse umuntu akambara umubiri, ko Yesu yaje mu isi, agapfa akazuka, agahabwa ubutware, aya makuru ayamaranye igihe. Mbese satani amaze imyaka irenga 2000 atsinzwe, nubwo (...) -
Nijeriya : Umupasiteri arashinjwa kwiba imyenda y’imbere y’abagore
20 May 2013, by UbwanditsiTommy Issachar w’imyaka 25 atuye I Lagos muri Nijeriya ari mu rukiko kubera kwiba imyambaro y’imbere y’abagore hamwe n’amafaranga mu rusengero abereye pasiteri.
Tommy ni umupasiteri mu Bangilikani akimara gutahurwa yahakanye yivuye inyuma ibimuvugwaho ko ari umujura, nyuma yaje kubyemera avuga ko yari yajyanye iyo myenda kugirango asengere abo bantu ariko avuga ko nta mafaranga yajyanye.
Tommy naramuka ahamwe n’icyaha aregwa, hazifashishwa ingingo yo mu gitabo mpanabyaha mu gihugu cya Nijeriya (...)
0 | ... | 2470 | 2480 | 2490 | 2500 | 2510 | 2520 | 2530 | 2540 | 2550 | ... | 3150