Matayo 16:18 -Nanjye ndakubwira nti ‘’Uri Petero, kandi nzubaka itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’’
Hari umuntu wanyandikiye ansaba ko ntegura inyigisho hejuru y’itorero. Byahuriranye n’uko aho narindi mu rugendo muri Nijeriya nasuye itorero rya Foursquare, mbona inyubako nziza nyinshi amatorero yubatse, mbona ibikorwa binyuranye by’iterambere itorero ryakoze ndetse mpura n’abantu bafite ishyaka ryinshi mu murimo w’Imana bintera kwibaza cyane ku itorero (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Itorero rya Kristo mu mugambi w’Imana, Igice cya 1/ Dr Fidèle Masengo
12 November 2015, by Innocent Kubwimana -
Imigisha 5 iva mu gushima Imana!
31 December 2013, by UbwanditsiTurangije umwaka w’2013. Twawubonyemo byinshi, ni cyo gituma dukwiriye gushima Imana yatubashishije kugera ku byo twagezeho. Niba kandi nta bigaragarira amaso twabashije kugeraho, dushimire Imana ko yaturinze, ari na cyo gihamya ko idufiteho umugambi w’ibyiza. Dore imigisha 5 dusanga mu ndirimbo ya 416 mu gushimigha Imana (Cant. 416):
Iyo ushimye:
1. Ibikomeye biranesheka, 2. Na Satani ntazagushobora, 3. Amakuba ntiyakwihebesha, 4. Uryoherwa n’ibyo mu ijuru, 5. Yesu uramwirebera unezerwe. (...) -
Twakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera
26 May 2013, by UbwanditsiIjambo ry’Imana tugezwaho n’umuvugabutumwa Gato Christophe rivuga ko, Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana niwe ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite(1Yohana 5:11-12).Ubwo bugingo twabuhawe ku bw’ubuntu ntacyo dutanze.
Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera ntibyavuye kuri mwe, ahubwo n’impano y’Imana, ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira (Abefeso 2 :8-9 )
Kandi uko guhamya ni uku, ni uko (...) -
Ibyo twahawe byose ni ku bwa Yesu no ku bwawe. Pasteur Desire Habyarimana
7 July 2013, by Pastor Desire Habyarimana“Ariko kugira ngo tutababera igisitaza, jya ku nyanja ujugunyemo ururobo, ifi uri bubaze gufata uyende, uyasamure urasangamo sitateri uyijyane uyibahe ku bwanjye no ku bwawe” (Matayo 17:27).
Biragaragara ko Petero yari mu kibazo cyo kubura umusoro ariko kuko Yesu atabura uko abigenza amwereka uko akivamo umusoro ukaboneka.
Birashoboka ko nawe Yesu hari ibibazo yagukuyemo bikomeye ntiwari kuhikura iyo atagutabara. Yesu sinzi imigisha yaguhaye uko ingana ariko nagirango nkwibutse ko ibyo (...) -
Kigali: Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) washoje inama nyunguranabitekerezo itegura icyumweru cyo gusengera ubumwe bw’Abakristo mu Rwanda
13 January 2014, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa Gatanu taliki 9 Mutarama 2014, ku Kimihurura ku cyicaro cy’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) hashojwe inama y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) ku bufatanye na CPR n’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda (CEPR).
Iyi nama yahuje abahagarariye amadini atandukanye akorera mu gihugu cyacu yigiwemo ingingo 3 nyamukuru, ari zo: (1) Gutegura icyumweru ngarukamwaka cyo gusengera ubumwe bw’Abakristo kizaba ku wa 18-25 Mutarama 2014; (2) Kungurana ibitekerezo ku gikorwa cyo kubaka (...) -
Umurimo w’ Ivugabutumwa muri Mozambique urakataje
5 February 2013, by UbwanditsiNkuko twabitangarijwe n’ ubuyobozi bw’ Itorero rya Pentecote ry’ ububyutse rikorera muri Mozambique (IGREJA PENTECOSTAL DE REAVIVAMENTO EM MOCAMBIQUE mururimi rw’ Igiportugal rukoreshwa muricyo gihugu) Iri torero rimaze imyaka 6 rikaba umubare munini w’abarigize ari abene igihugu.
Uyu murimo w’ Imana ntiworohera abawukora bitewe n’ impamvu zitandukanye aha twavuga nko kubura amikoro kandi abafite inyota y’ ubutumwa bwiza ari benshi. Cyane ko iki gihugu ari igihugu gifite ibice byinshi (...) -
Guca bugufi nyako!
8 May 2016, by Isabelle GahongayireMwaba mwarigeze guhura na benedata muri Kristu bagenda bacuritse umutwe bakagaragaza n’uburakari mu maso. Natangajwe igihe kimwe no kumva ko babikoreshwa no guca bugufi.
Guca bugufi ni insanganyamatsiko ikunzwe kuvugwa mu Bakristu ariko kandi ubusobanuro bwayo buragutse. Usanga kuri bamwe guca bugufi ari guhitamo ibintu biciriritse, cyangwa se kwemera gufatwa nabi kugira ngo bashimishe Imana. Ariko nyamara guca bugufi ni ibindi birenze, ni n’isomo Yesu yashimitseho cyane, ni naryo turi (...) -
Nta mpamvu n’imwe yakumvikana yo kuva mu masezerano
18 August 2015, by UbwanditsiMu buzima busanzwe tubamo iri jambo rikunda gukoreshwa cyane, hari igihe ujya nk’ahantu ushaka umuntu bakakubwira ngo tegereza gato arahuze, cyangwa byaba ibintu wenda ukumva ngo ni ugutegereza kuko ntibirava mu mahanga, hari n’igihe ashobora kuba ari umuntu mwahanye gahunda.
No mu Mana bijya gusa nibyo tubona kuko akenshi iyo dusenga tuba dusaba Imana, hanyuma yaho habaho igihe cyo gutegereza. Bibiliya hari icyo ibivugaho ku muntu wategereje Imana.
‘’Abami bazakubera ba so bakurera (...) -
Film nshya ya Yesu yiswe ’Son of God’ irashyirwa ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, + 1,000,000,000 ni bo bitezwe kuyigura !
28 February 2014, by Simeon NgezahayoProducer Mark Burnett wakoze iyi film aratangaza yuko yiteze ko "miliyari" y’abantu izareba iyi film ye ubu yageze ku isoko.
Burnett wakinanye iyi film n’umufasha we Roma Downey, yatangarije ikinyamakuru The Wrap ko yishimiye uburyo iyi film yakunzwe na benshi. yagize ati “Iyi film izarebwa n’abantu bagera kuri +1,000,000,000 mu myaka 3 cg 4 iza. Ni byiza rero ko dutangiye neza.”
Burnett n’umufasha we bamaze iminsi basura amatorero atandukanye muri Amerika, bagerageza kwamamaza no kugurisha (...) -
Uganda: Ururembo rwa ADEPR-Umujyi wa Kigali rwagiranye umubano wihariwe n’amatorero ya Pentekote muri Uganda
4 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKuri uyu wa gatandatu tariki 31/10/2015 Abayobozi ba ADEPR-Ururembo rw’ umujyi wa Kigali barangajwe imbere n’ Umuvugizi wungirije wa ADEPR n’abagize Biro ya ADEPR bahagurutse Kigali berekeza mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, aho bari bagiye mu giterane cyiswe ‘’Nimuze twubake.’’ Nehemiya 2:17
Bakigera mu mujyi wa Kampala-Uganda bakiranywe ibyishimo byinshi n’abanyarwanda batuye muri uyu mujyi hamwe n’abakristo b’Abagande.
Iki giterane cyamaze iminsi ibiri kandi cyanitabiriwe na Chorale (...)
0 | ... | 2450 | 2460 | 2470 | 2480 | 2490 | 2500 | 2510 | 2520 | 2530 | ... | 3150