“Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo yaconcomera” 1 Petero 5:8 Abantu bazi intare bavuga ko ari inyamaswa y’inkazi , iteye ubwoba, kandi abigeze kuyumva yivuga , bavuga ko umutontomo wayo uba uteye ubwoba kandi uhuye nayo mu ishyamba, ni ugusezera ku isi kuko ntiyagusiga keretse ari ijuru rigutabaye!
Bibiliya rero irimo kugereranya satani n’iyo ntare y’inkazi y’ingome irimo kuzerera ishaka uwo yamira bunguri ( guconcomera). Mana yanjye, (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Kuko umurezi wanyu satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo yaconcomera!
4 July 2012, by Alice Rugerindinda -
Wowe wumva ukwiye iki ? Dore igikwiye umuntu wese!
22 February 2016, by Innocent KubwimanaNimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n’abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry’igiciro cyinshi, namwe mwubakwe nk’amabuye mazima kugira duhinduke inzu y’Umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’Umwuka bishimwa n’Imana ku bwa Yesu Kristo.2 Petero 2:4-5
Mu iyubaka ry’iyo nyumba bayubakishije amabuye yatunganirijwe mu nganzo, nta nyundo cyangwa intorezo cyangwa ikindi kintu cyose cy’icyuma cyumvikanye muri iryo yubaka. 1 Abami6:7
Aya magambo yose yaba ayo Petero yanditse (...) -
Ijuru ni ukuri ririho si ukubeshya... (Ubuhamya bwa Choo Thomas)
8 September 2013, by UbwanditsiMu mwaka wa 1992 CHOO THOMAS, umunyamerika ukomoka muri KOREA yabaye umukristo avuka ubwa kabiri. Igitera ubuhamya bwe kuba igitangaza ni uko nyuma y’imyaka ibiri yakurikiye kwihana kwe, Choo yaje gusurwa n’Umwami YESU w’ i NAZARETI. Yaje gukurwa mu isi ajyanwa mu ijuru inshuro nyinshi ubundi asura umuriro utazima inshuro ebyiri.
Choo Thomas avuyeyo, yanditse igitabo kivuga kuri izo ngendo ze , icyo gitabo acyita :" Heaven is so Real ", icyo gitabo cyagiye ahagaragara mu mwaka wa 2003. Iki (...) -
Imana ibasha gukora ibiruta cyane ibyo usaba ! Alice Rugerindinda
10 July 2015, by Alice Rugerindinda“ Akira ishimwe Mana yanjye , kuko wakoze ibyo ntakekaga, ibyo kwizera kwanjye kutashyikiraga, n’umutima wanjye ntubitekereze”
“ Nuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo, icyubahiro kibe icyayo mu itorero no muri Kristo Yesu kugeza iteka ryose n’ibihe bidashira. Amen” Abefeso 3:20
Iri jambo riramfashije cyane murino minsi. Ndimo kwibaza ku Mana ibasha gukora ibirenze cyane ibyo nibwira ndetse n’ibyo nsengera , nkumva n’Imana (...) -
Kuki itorero rya mbere ryari ryiza cyane?
27 April 2013, by Simeon NgezahayoBahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga. Abantu bose bagira ubwoba, ni uko intumwa zikora ibitangaza n’ibimenyetso byinshi. Abizeye bose bazaga hamwe bagasangira ibyabo byose, ubutunzi bwabo n’ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nk’uko umuntu akennye. Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, n’iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishama bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu (...)
-
Wari uzi ko Imana iri kumwe nawe mubyo unyuramo byose?
23 March 2016, by Kiyange Adda-DarleneYesaya 43:2: “ Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata.”
Iyo umuntu yihannye agatangira inzira y’agakiza, aba ahinduye icyerakezo, agatangira ubundi buzima burimo za kirazira. Muri uko kwirinda gukora ibibi, ahura n’ibigeragezo byinshi kuko yasezeye ku mwanzi satani. Nanone kandi, muri iyo nzira harimo ibintu byose. Harimo ibyiza, harimo no guhura n’ibigeragezo. Uwiteka Imana imaze kubona ko dushobora (...) -
Nuko Petero abaza Yesu ati “ Mbese nkatwe ko twasize byose tukagukurikira, bizagenda bite!”
14 February 2016, by Alice RugerindindaNuko Petero aramubaza ati “ Mbese nkatwe ko twasize byose tukagukurikira, bizagenda bite?”Matayo 19: 27
Ayiwee, Petero yari yasubiye iwabo mu mubiri, kandi muziko Bibiliya ijya itubwira ngo iyo turi iwacu mu mubiri, tuba turi kure y’Imana. Ubwo yitegereje ibintu yaretse kubwa Yesu, atekereza imirimo yajyaga yikorera yabyaraga inyungu, yitegereza wenda inshuti yaretse kubwa Yesu kuko nabyo bijya bibaho, yibaza wenda abantu bo mu muryango bamucitseho kuko yemeye gukurikira Yesu, yibaza uko (...) -
Chorale Louange CEP/KIE ikomeje ingendo z’ivugabutumwa
20 December 2012, by BYABEZA Levis PasteurNyuma y’aho ishyiriye ahagaragara umuzingo wayo ugizwe n’indirimbo zigaragaraza amashusho, Korali LOUANGE yo muri KIE ikomeje gukora ingendo hirya ni hino.
Kuri iki cyumweru taliki ya 23/12/2012 izaba iri mu ntara y’iburasirazuba, umudugudu wa RWIKUBO muri paruwasi ya RWIKUBO aho bazafatanya n’aba Kiristu baho guhimbaza Imana guhera saa tatu kugera saa kumi n’ebyiri.
Twegereye umuyobozi w’iyo korali HABINEZA Theogene adutangariza ko intego bafite ari ukugeza ubutumwa bwiza bwumvikana mu (...) -
Imana yankuye mu rupfu nawe yagukiza - Dr Bishop Richardson
22 April 2013, by UbwanditsiUhereye ku wa 18-21 Mata 2013 mu Itorero rya ‘‘Christ Gospel Fellowship Church’’ riherereye Kimironko; hari umuvugabutumwa mpuzamahanga uturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Dr Bishop Michael Richardson; mu buhamya bwe avuga ko yari yarakebanye umubiri wose (Paralysé) incuro enye arwaye n’impyiko ndetse zaraboze; ariko Imana iramukiza; ati “Imana yankuye mu rupfu.”
Dr Bishop Michael Richardson mu buhamya bwe; avuga ko yari asanzwe afite umuganga we wari usanzwe umukurikirana amuvura; (...) -
Twange amarangamutima yo kuneshwa - Yvan Castanou
10 April 2013, by Isabelle GahongayireNdatura kandi nizeye ko ndi icyaremwe gishya muri Kristo, ibya kera byarashize, dore byose byahindutse bishya. Imana ni yo ibasha guca inzira aho zitari. Ni yo impa kurabya no mu bihe by’amapfa. Kristo yahaye ubuzima bwanjye agaciro. Yampaye gutangirana na we ubuzima bushya.
Natuye ko ntari uneshwa. Nzi ko kuneshwa bishobora kubaho, ariko ntabwo ari bwo buzima bwanjye. N’ubwo hari amakosa nakoze mu buzima bwanjye, nzi ko nshobora kongera kubona ibyo nabuze ngakoresha umwanya neza. Ntabwo (...)
0 | ... | 2440 | 2450 | 2460 | 2470 | 2480 | 2490 | 2500 | 2510 | 2520 | ... | 3150