Ubundi iyo umuntu ari imbata y’ikintu nicyo kiba kimutegeka, urugero umuntu ashobora kuba imbata y’ibiyobyabwenge, aho hakaba ariho umutima we wibera, nubwo yashaka kubireka kuko biba byaramubase ntabwo bimworohera ahubwo agengwa nabyo.
‘’Babasezeranya umudendezo nyamara ubwabo ari imbata z’ibiboze, kuko icyanesheje umuntu kiba kimuhinduye imbata yacyo.’’ 2Petero 2:16
Yesu rero yabonye ko ubwo bubata bumereye nabi umwana w’umuntu nicyo cyamuteye kuza mu isi kugira ngo adukure mu bubata bw’icyaha (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ntitukiri imbata z’icyaha ahubwo turi iza Kristo
9 October 2015, by Innocent Kubwimana -
Ukwiye gukomera ku gakiza kawe!
28 March 2016, by Ngarambe Damascene“…Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo yaba sogokuruza banjye.”(1 Abami: 21:3)
Aya ni amagambo Naboti w’i Yezereri yashubije umwami Ahabu ubwo yamusabanaga umuhati uruzabibu rwe kuko rwari hafi y’Ibwami. Nk’umwami, yarafite byose; bityo ahitishamo Naboti kumuguranira akamuha urundi ruzabibu rururuta ubwiza cyangwa akamuha ibiguzi byarwo nk’ ifeza (n’ukuvuga amafaranga yose yakwifuza. 1 Abami 21:2)
Aha natangajwe cyane n’igisubizo Naboti nk’umuntu wohasi cyane, yatinyutse gusubiza Umwami (...) -
Umuhanzi Musabe Dieudonne akomeje gahunda yo gutaramira abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye
2 November 2012, by Patrick KanyamibwaUbwo twahuraga mu mugi wa Kigali, ava ku kazi dore ko ubu ari gukora ibijyanye n’ubugeni, umuhanzi Musabe yadutangarije ko kuwa gatanu tariki 2/11/2012 azatarami abanyeshuri bo mu Academy Secodary school, ku cyumweru tariki 4/11/2012 ataramire abanyeshuri bo muri LDK hanyuma tariki 8/11/2012 azataramire abanyeshuri bo muri Agahozo Shalom Rwamagana icyigo cy’abana b’imfubyi. Nkuko yakomeje abidutangari, ngo kuriwe abona Imana yaramuhaye umuhamagara wo gukorana n’abanyeshuri cyane ko abiyumvamo (...)
-
Korari Enihakore ya CEP-UR/Huye irimbanije imyiteguro yo kumurika Alubumu yabo ya mbere y’indirimbo z’amajwi
5 March 2016, by UbwanditsiKorari Enihakore, imwe mu makorari akorera umurimo w’Imana mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekoti biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye ( CEP-UR/Huye, irimbanije imyiteguro y’igitaramo kidasanzwe kuri bo kirimo gushyira ahagaragara umuzingo wabo wa mbere w’indirimbo z’amajwi ( Alubumu). Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2016, kikazabera mu nzumberabyombi ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, guhera sa saba z’amanywa ( 13h00’).
Iki gitaramo kandi cyatumiwemo (...) -
Umuyobozi mukuru w’Akarere ka Nyarugenge arashimira byimazeyo Abaririmbyi ba Chorale Duhuzumutima
30 October 2012, by UbwanditsiMu gikorwa cyo gufasha abatishoboye basigajwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,igikorwa cyateguwe na Choral Duhuzumutima ibarizwa muri ADEPR Muhima.Imiryango igera kuri 50 ikennye niyo yahawe imfashanyo aho buri muryango wahawe umufuka umwe w’umuceri,umufuka umwe w’isukari,amasabune abiri afura,amavuta (ubuto)Litiro 3,hakiyongeraho n’imyambaro.
“Iyo dusenga buri munsi tuba dusingiza urukundo rw’Imana,iyi Korali ikwiye gushimwa kuko ibi bakoze bigaragaza urukundo bafitanye (...) -
uri umunyambaraga kandi ugira n’ ubutwari
11 March 2016, by Isabelle Gahongayire‘’Abantu muri kumwe bakabije kuba benshi, nicyo gituma ntemera gutanga Abamidiyani mu maboko yanyu kugira ngo Abisilayeli batanyirariraho bati, amaboko yacu niyo yadukijije’.Abacamanza 7 :2 Ubwoko bwa Isirayeli bwari butotejwe n’umwanzi ukomeye, aribo Bamidiyani. Ariko Imana iza gutoranya umuntu usanzwe cyangwa ugaragara nkudashoboye kugira ngo abohore igihugu, ariwe Gideyoni. Malayika w’Uwiteka yaramubonekeye aramubwira ngo : Imana iri kumwe nawe, wa munyembaraga w’ubutwari we. Mu gihe (...)
-
Abadayimoni bafata amaso, ubwenge n’umubiri!
13 February 2014, by Simeon NgezahayoNiba wizera Yesu Kristo, Satani nta cyo abasha kugukoresha. Ariko ashobora kukugerageza, kandi wakora ibyo akubwiye akagukorera amabi.
Mu gutangira, twibuke yuko Satani yahoze ari umwe mu bamarayika bakuru b’Imana. yaje kwishyira hejuru, Imana imumanurana na kimwe cya gatatu cy’abamarayika bigomekanye na we. Ariko ntiwibagirwe yuko Satani ari umumarayika umwe. Mbese afite imbaraga? Birumvikana. Ariko ntabera hose icyarimwe nk’Imana.
Aha ni ho haturuka indi myuka mibi (abadayimoni). Ni (...) -
Twirinde ubusaza bwo mu Mwuka! Pastor Desire Habyarimana
17 June 2013, by Pastor Desire HabyarimanaMurabizi ko umuntu avuka, agakura, akazagera igihe agasaza. Niko bimeze no ku bintu byose kandi no mu mwuka naho utarebye neza wasaza n’ ubwo bitari byiza kuko mu mwuka ntabwo twemerewe gusaza. Bibiliya iravuga iti: ”Abasore b’ imigenda bazacogora baruhe ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege shya, bazatumbagira mu kirere baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora(Yesaya 40:29-31) Muri iyi si, ibituma dusaza ni byinshi. Harimo ubukene, ubukire, gusuzugurwa, kubahwa, gusonza no (...)
-
Ese waruzi icyo Bibiliya ivuga k’Ubutinganyi ?
28 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIsi igeze ku ndunduro yayo aho ibizira byinjiye ahera ha hera; Itorero rya Kristo murusheho kuba maso; ibyo turi kubona n’ibimenyetso byanyuma byo gukora ku mugaragaro kwa Anti Kristo no kugaruka kwa Yesu Kristo; Abasoma neza Bibiliya; ibi byose byarahanuwe kandi bigomba gusohora.
Ubutinganyi Imana yagiye iburwanya yivuye inyuma; nawe soma iki cyanditse wiyumvire; kandi aha byari kubafata gusa baryamanye; noneho ibaze bibaye kubana bihoraho?
” Umugabo naryamana n’undi mugabo bazaba bakoze (...) -
Hariho icyo ngushimira! Alice
28 November 2015, by Alice Rugerindinda“ Nzi imirimo yawe, n’urukundo rwawe, no kwizera kwawe, no kugabura kwawe, no kwihangana kwawe, nuburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi. Nyamara mfite icyo nkugaya…..” Ibyahishuwe 2:19-20
Igihe kimwe umugore yabajije umugabo impamvu atajya atinda na rimwe kubyiza akora, ariko habaho ikosa akaritindaho, nuko umugabo amusubiza ko impamvu adatinda kubyiza aba yakoze aruko nyine ari byiza , ko ntacyo aba akeneyeko akosora…!
Nasanze mu mico yacu cyangwa se muri kamere yacu , (...)
0 | ... | 2520 | 2530 | 2540 | 2550 | 2560 | 2570 | 2580 | 2590 | 2600 | ... | 3150