1.URUKUNDO: Abaroma 5:8 ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda,ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.
Paul we yavuze ko uru rukondo rw’Imana rurenze uko rwamenywa kuko Imana yakunze isi kandi ari mbi kubw’icyaha yari yakiriye muri Adamu. Urukundo nirwo rwayiteye kwiyunga natwe muri Kristo tutabisabye ahubwo kuko idukunda (2 Abakorinto5:19).
Ntabwo Imana idukunda kuko twakiranutse kuko nta nuko tugira ahubwo urwo rukundo rusumba ububi bwacu, kuko iyo umwana wumuntu yananiranye (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ibintu 3 Imana igirira abantu bikwiye gutuma bayubaha uko umutima uteye/ Ev. Jotham
10 July 2015, by Ubwanditsi -
Apotre Paul Gitwaza ngo yaba agiye kwimukira I Burundi
15 April 2013, by UbwanditsiAmakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aremeza ko intumwa Dr. Muhirwa Paul Gitwaza agiye kwimukira mu gihugu cy’u Burundi ndetse ko ariho agiye gukomereza umurimo we w’ivugabutumwa.
Mu kiganiro uyu muvugabutumwa yagiranye na bimwe mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu harimo REMA TV, yavuze ko igihe cye cyigeze kugira ngo abe mu mutima w’Afurika. Aha umutima w’Afurika yavugaga akaba ari igihugu cy’u Burundi.
Apôtre Dr. Paul Gitwaza ubusanzwe akunze gutumirwa cyane na Perezida w’iki gihugu dore (...) -
Dukwiye kumenya igihe cyo gukora kw’ Imana!
24 December 2015, by Kiyange Adda-DarleneDusome Luka 10:40-42 haravuga ngo:” Ariko Marita yari yahagaritswe umutima n’imirimo myinshi yo kuzimana.Aho bigeze aramwegera aramubaza ati ”Databuja, ntibikubabaje yuko mwene Data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha?”
Wongeye ugasoma muri Yohana 11:21 haravuga ngo: “Marita abwira Yesu ati :Databuja, iyaba wari hano, musaza wanjye ntaba yarapfuye.”
Igihe Yesu yasuraga umuryango wa Mariya na Marita, birashoboka ko yari afite akanya gato ko kubaganiriza gusa. Nubwo yari abasuye mu masaha yo (...) -
Kurikirana ubuhamya bwa Mariyamu yamaze imyaka irenga 24 atarya atanywa!
31 July 2012, by UbwanditsiUbu buhamya mugiye gukurikirana ni ubwa nyakwigendera Mama Mariamu KINYAMARURA wari Utuye i KABERA Mu majyepho ya KONGO Aho benshi bazi ku kazina k’i MURENGE.Ubu buhamya tukaba tubukesha Umwe mu bahungu ba Mariamu wasigaye Pasteur IRIHOSE Mariko
Ijambo ry’Imana : MATAYO 19,26 na MARIKO 9,23 :" Ku Mana byose birashoboka." INTANGIRIRO Y’UBUHAMYA
Mama Domithila KINYAMARURA yavutse mu mwaka wa 1925 mu gihugu cyahoze ari ZAIRE ubu akaba ari Igihugu cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Kongo (...) -
IBITOTSI BYO MUBURYO BW’UMWUKA N’INGARUKA ZABYO!
21 June 2016, by Simeon NgezahayoUbundi ibitotsi biri uburyo bubiri: Ibitotsi by’umubiri n’Ibitotsi byo mu mwuka. Ibitotsi by’umubiri Bibiliya ibivugaho iki?
Ibi bitotsi ni impano y’Imana kandi ibiha abo ikunda “Biruhiriza ubusa kuzinduka kare, Mugatinda cyane kuruhuka, Mukarya umutsima w’umuruho. Ni ko aha uwo akunda ibitotsi. ” Zab.127:2
Dawidi yaravuze ngo:”Nzajya ndyama nsinzire niziguye, kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro” Zab.4:9
“Nuryama ntuzagira ubwoba, Ni koko uzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza.” (...) -
UMUHANZIKAZI GAGA GRACE MU GIKORWA CYO GUSURA ABARWAYI MURI CHUK
28 October 2013, by Simeon NgezahayoMu kiganiro na UWAMBAJE Marie Grace usanzwe azwi ku izina ry’ubuhanzi nka Gaga Grace, ndetse akaba azwi ku ndirimbo nka UMPE AKANYA na ARANYUZE yadutangarije ko nyuma yo kuririmba hari igikorwa we n’itsinda ayoboye ari ryo GIRA IMPUHWE barimo gitegura cyo gusura abarwayi bo muri CHUK.
Gaga Grace
Iki gikorwa kije gikurikira ibindi byagiye bibanza birimo gufasha imwe mu miryango 2 yo mu murenge wa Ndera. Ubu noneho kuri iki cyumweru taliki ya 27/10/2013 itsinda Gira Impuhwe ryerekeje muri (...) -
Ese koko Micropuce hari aho ihuriye n’ ikimenyetso cy’ inyamaswa?
30 November 2012, by UbwanditsiAbantu benshi mu bakurikirana ibirebana n’aho isi igeze hakurikijwe ibyahanuwe uko bivugwa muri Bibiliya cyane cyane mu gitabo cy’Umuhanuzi Daniel ,mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo ndetse no mu Byahishuwe bemeza ko isi igeze mu bihe byanyuma.
Uretse rero ibimaze igihe bivugwa (indwara zidasanzwe,intambara mu bihugu byinshi,inzara ,ubukene n’ibyorezo,kwimura Imana kwigaragaza mu bikorwa bya benshi),ubu noneho haravugwa ibirebana na cya kimenyetso ndetse na wa mubare w’inyamaswa uvugwa mu (...) -
Igitaramo Rubavu Shima Imana
8 February 2013, by UbwanditsiNyuma y’igihe kitari gito i Rubavu hadategurwa igitaramo gikomeye ngo cyitabirwe n’abantu b’ingeri zose ubu noneho ngo haba harimo gutegurwa icy’imbaturamugabo kizaba ku itariki 24 /02/2013.
Iki gitaramo cyiswe Rubavu Shima Imana kikaba gitegurwa ku urwego rw’impuzamatorero,n’imiryango ya gikristo mu Rwanda nka A E E,Campuss pour Christ… igitekerezo cy’ikigitaramo cyazanywe n’umucuranzi akaba n’umunyamakuru ubarizwa i Rubavu mu mujyi wa Gisenyi FRERE Manu.
Tuganira n’abategura iki gitaramo (...) -
Ubuhamya: Uburyo Imana yakuye Munyemana muri mayibobo
25 March 2014, by UbwanditsiNabayeho mu muhanda nzwi ku izina rya mayibobo, ubwo buzima nabumazemo imyaka7 naryaga iby’abandi bantu basigaje muri resitora.
Twakundaga kuba turi i Nyanza mu kimoteri tugatoraguramo ibirayi, ibitoki n’ibindi tukabiteka mu madebe, twanywaga ibiyobyabwenge binyuranye birimo itabi, urumogi na kore (colle) bashyira mu nkweto na tineli; twanywaga esanse na mayirunge n’ibindi. Twararaga hanze ku mabaraza y’amazu y’ubucuruzi ndetse n’i Nyanza mu kimoteri bakunda kwita Ruviri.
Nagiraga ibitutsi (...) -
Umujinya n’amarangamutima biratugwa agatoki mukuba intandaro y’uburwayi bw’umutima
21 August 2012, by UbwanditsiUmujinya kimwe n’amarangamutima (emotions) bituma habaho itera ry’umutima ridasanzwe, bikaba bishobora kuba nyirabayazana w’imfu zitunguranye ku bantu basanganywe uburwayi bw’umutima.
Ibi bikaba byarashyizwe ahagaragara, n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Yale iherereye i New Haven muri Leta ya Connecticut mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ubu bushakashatsi bwayobowe na Doctor Rachel Lampert ku barwayi b’umutima bagera kuri 62, basuzumwe hakoreshejwe icyuma gipima ibibazo bituruka ku (...)
0 | ... | 2530 | 2540 | 2550 | 2560 | 2570 | 2580 | 2590 | 2600 | 2610 | ... | 3150