Petero aramwihererana atangira kumuhana ati: Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.”Arahindukira abwira Petero ati: “ Subira inyuma yanjye satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu” Matayo16:22- 23
Aha ni igihe Yesu yari arimo kuvuga iby’ukuntu azababazwa , agapfa akazuka nk’uko mission ye yari iri, ariko Petero agatangira kumuhana no kumwumvisha ko rwose ibyo bintu bidakwiriye kubaho, ko Imana itakwemera ko ibyo bintu bibaho.
Ijambo (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Iyaba wamenyaga uwo muvugana ! Alice
1 December 2015, by Alice Rugerindinda -
Umusalaba wa Yesu Kristo.
10 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAbagalatia 6:14 « Ariko jyeweho sinkirata ikindi keretse Umusaraba w’Umwami wacu YESU KRISTO wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe ».
Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 7:54-60 hatubwira iby’urupfu rwa Sitefano wazize kwizera Yesu Kristo no kumuhamya ; niho hambere tubona inkuru z’umusore witwa Sauli ariwe nyuma waje kwitwa Paulo. Biboneka neza ko nawe yari muri icyo gitero cyahitanye uwo mukiranutsi Sitefano ; cyane bigaragara ahanditswe ngo :« …Abagabo bamushinje (...) -
Umuhanzi Albert NIYONSABA Yasohoye indirimbo nshya yise ”Ku bw’amaraso ya Yesu”
24 January 2014, by Simeon NgezahayoMu gihe benshi bajyaga bumva indirimbo ya Albert Niyonsaba yitwa "Ku bw’amaraso ya Yesu" mu bitaramo aherutsemo vuba ariko bakagira ikibazo cy’uko batabashaga kuyibona ngo banayitunge, kur’uyu wa Gatanu taliki ya 24 Mutarama 2014 ni bwo Phn Albert Niyonsaba yadutangarije ko iyo ndirimbo imaze gutunganywa neza muri Studio akaba agiye kuyigeza ku bakunzi be.
Phn Albert Niyonsaba ni umuhanzi usengera mu Itorero ry’ADEPR Kacyiru, akaba aririmba indirimbo zahimbiwe Imana (Gospel) aho akunda (...) -
Ijambo ry’ Umunsi
8 December 2012, by UbwanditsiKuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, n’aho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera. (Habakuki2:3)
-
Imuka uve mu buzima bw’ikinyoma ubone amahoro !
23 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUbuzima bw’ikinyoma ni ubuzima bubayemo abantu batari bake hano ku isi, akenshi bagiye babwinjiramo bitewe n’imibereho itari myiza bagiye banyuramo, kubwo gushaka kuramuka bigatuma bashaka inzira zinyuze mu kinyoma, bityo bakabona ubuzima bwicuma.
N’ubwo bimeze gutya ndetse bikaba bimaze gusa nk’umuco birakwiye ko wowe utuye muri ubu buzima wimuka ukava mu buzima umaze mo igihe bw’ikinyoma, kugira ngo noneho ugire ubuzima buhiriwe kandi bumurikiwe n’umucyo w’Imana.
Bibiliya Ijambo (...) -
Ni uko rero nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye.
29 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNi uko rero nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye. Yakobo 2:26
Mbese bene Data, byavura iki niba umuntu avuga y’uko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza? Cyangwa se hagira mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyo kurya by’iminsi yose, maze umwe muri mwe akamubwira ati: “genda amahoro ususuruke uhage" ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye byavura iki?
Uko (...) -
Abakora ibikorwa by’iterabwoba barashaka guca intege ukwizera kwacu nyamara twe ntituzahwema kubakunda:Perezida Obama
4 April 2016, by NicodemIbi ni amwe mu magambo yavuzwe na Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku munsi wa Pasika ubwo yari mu giterane cy’amasengesho y’abayobozi n’abanyamadini ya Gikristu yo muri iki gihugu.
Iki giterane cyabereye muri White House akaba ariyo nzu Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika abamo.
Ku cyumweru tariki ya 27 Werurwe uyu mwaka nibwo Barack Obama yavuze amagambo akomeye yatunguye benshi ubwo yari mu masengesho ya Pasika asanzwe amuhuza n’abanyamadini bo muri iki gihugu,aya (...) -
Koko kumenya Kristo n’ubutunzi butagira akagero! Alice Rugerindinda
6 January 2014, by Alice Rugerindinda“ Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo kubwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo kubw’ubutunzi butagira akagero, aribwo kumenya Kristo Yesu. Kubw’uwo nahombye ibyanjye byose ndetse mbitekereza ko ari amase kugirango ndonke Kristo… Abafilipi 3: 7-8
Uyu ni Paulo wahoze witwa Sawuli. Amaze kwitegereza no kugereranya ubuzima yabanje kubamo, asanga kugira Yesu, ukamutunga muri wowe ndetse byaba na ngombwa ukarenganywa kubwe, ari ubutunzi butagira akagero. (...) -
GISENYI: Zeraphaty Holy Church ikorera I Rubavu yateguye igiterane cyo Guhembura imitima.
4 February 2016, by Ernest RutagungiraZERAPHATY HOLY CHURCH, itorero rikorera umurimo w’Imana mu ntara y’uburengerazuba, akarere ka Rubavu ryateguye igiterane cy’iminsi 2 kigabije guhembura imitima y’abazacyitabira. Nk’uko Rev Past Habimana Jean Bosco yabitangarije agakiza.org ngo nyuma y’imyaka hafi 4 iri torero rimaze ritangiye, bagiye babona imbaraga z’Imana binyuze mu gusenga n’ibiterane bitandukanye bagiye bakora, akaba ari muri urwo rwego bateguye igiterane kizaba ku matariki ya 06-07 Gashyantare 2016.
ZERAPHATY HOLY CHURCH (...) -
Ese hari agaciro Bibiliya iha abakuze ?
7 August 2012, by UbwanditsiUmusaza ni umuntu wese ufite imyaka myinshi, ariko cyane cyane iyo havuzwe umusaza abantu bumva umuntu ufite imyaka iri hejuru ya 50 y’amavuko kuzamura.
Abantu bafite iyi myaka, bitewe n’uburyo baba barabayeho, bahabwa agaciro karuta ak’abandi ariko cyane cyane gatewe n’ibitekerezo bibaranga ndetse n’uburyo babona ibintu mu buryo bwisumbuye kuruta abantu bakiri bato.
Ese Bibiliya ibafata gute ?
Imana iha agaciro gakomeye abasaza aho Bibiliya igira iti : “Ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe (...)
0 | ... | 2550 | 2560 | 2570 | 2580 | 2590 | 2600 | 2610 | 2620 | 2630 | ... | 3150